Pages

Sunday 6 January 2013

Icyo perezida Kagame na Bizimungu bapfuye intambara yo kubohoza igihugu ikirangira | UMUVUGIZI


Icyo perezida Kagame na Bizimungu bapfuye intambara yo kubohoza igihugu ikirangira



Inkomoko y'u rwango Kagame afitiye Perezida Pasteur Bizimungu, ikomoka ku Mulindi .

Umuvugizi umaze iminsi ukora iperereza ku cyaba cyaratumye perezida Kagame agirira Pasteur Bizimungu urwango, kugera n'aho amufunga imyaka itanu, akamufungura ari igisenzegeri, akanamubuza kujya kwivuza mu mahanga kugirango nibura bagerageze gukiza ubuzima bwe.

Nyuma y'amaperereza yacu, twasanze ipfundo ry'urwago ruri hagati ya Perezida Pasteur Bizimungu na Kagame, rurenze gushaka gushinga ishyaka rye rya PDR-Ubuyanja. Inkomoko y'urwo rwango Kagame afitiye Perezida Pasteur Bizimungu, ikomoka ku Mulindi aho ingabo zahoze ari iza APR zari ziri, zitaranafata ubutegetsi, aho perezida Bizimungu yahanganye na Kagame ku mugaragaro, igihe hatangwaga amapeti ya gisirikare. Icyo gihe Pasteur Bizimungu, kimwe n'abandi basirikare bakuru b'inkotanyi bari bayoboye urugamba, cyane cyane Col Ndugutei Stephen, wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (Head of Combat Operations), Col Kayitare na Col Bagire, wari umwungirije, yasabye ko bazamurwa mu myanya ya gisirikare, na bo bagahabwa amapeti angana n'ipeti Kagame Paul yari afite icyo gihe. Bagombaga kuva kw'ipeti rya Colonel bakagirwa General Major, dore ko icyo gihe ba Col Ndugutei Stephen, Col Kayitare na Col Bagire ari bo barwanaga ku rugamba, mu gihe perezida Kagame we yabaga yigaramiye ku Mulindi cyangwa ari za Mbarara na Kampala kwa Gen Kaleh Kayihura, ari kumwe n'umugore we Jeannette Nyiramongi.

Nubwo perezida Kagame yashoboye kuganza Pasteur Bizimungu kubera gukoresha igitugu, urwango ntirwagarukiye aho kuko rwatumye yanga urunuka Pasteur Bizimungu wari wazanye icyo cyifuzo, rukanagera kuri ba basirikare bakuru yari yasabye ko na bo bazamurwa mu mapeti, bagahabwa ipeti rya General Major.

Urwo rwango Kagame yaje kwanga abo basirikare bakuru bari bagize ubuyobozi bw'inkotanyi, rwatangiriye kuri Nyakwigendera Col Kayitare bakundaga kwita Intare batinya, ubwo perezida Kagame yakoreshaga bamwe mu basirikare bamurindaga, bakamuha uburozi, akaza gupfa amarabira.

Urupfu rwa Nyakwigendera Col Kayitare rwakurikiwe n'urwa Col Bagire na we wapfuye mu buryo budasobanutse intambara ikirangira , bakaza kubeshya abasirikare bakuru bagenzi be ko yishwe n'indwara, nyamara mu by'ukuri yari yishwe n'uburozi kubera ko perezida Kagame yahoraga amwikanga, kimwe na bagenzi be twavuze haruguru. 

Kimwe muri za gihamya z'uko Perezida Kagame ari we wishe Col Bagire nuko mu minsi ya nyuma ye yo gupfa perezida Kagame yaje kumwambura abasirikare bamurindaga, abasimbuza abasirikare be "Abajepe" kugirango rya banga ry'uko bamuhaye uburozi ritamenyekana.

Uwa nyuma mu basirikare bakuru Perezida Bizimungu n'abandi banyamuryango ba FPR bari basabiye ko bazamurwa mu ntera ya gisirikare, bagahabwa amapeti amwe n'irya Kagame, dore ko ari bo bari bayoboye  urugamba nyirizina, ni Col Ndugutei Stephen wishwe na we atewe urushinge rw'uburozi, arutewe na Brig Gen Rutatina, ku mabwiriza ya perezida Kagame. Col Ndugutei, wari wagiye kwivuza indwara isanzwe mu bitaro bya gisirikare, yaje kuremba ajyanwa mu bitaro muri Afurika y'epfo, aho yaje gupfira azize uburozi. .

Naho Pasteur Bizimungu, wari watanze icyo cyifuzo cy'uko abasirikare bakuru bahoze ari aba APR bazamurwa mu ntera kubera ubutwari bagaragaje ku rugamba, na we nubwo yaje gufungwa imyaka itanu azira gushinga ishyaka rya PDR-Ubuyanja, ukuri nyako ni ya nzigo Perezida Kagame yari amufitiye. Kugeza magingo aya, nubwo bivugwa ko yafunguwe, ariko mu by'ukuri aracyafungishijwe ijisho, dore ko arinzwe n'abajepe ba Kagame, dore ko na none atanemerewe kujya kwivuza kandi arimo gushonga yumva, kubera indwara zidasobanutse yakuye muri gereza ya 1930.

Gasasira, Sweden. 

Byashyizweho na editor on Jan 5 2013. Filed underAhabanzaAmakuru AshyushyePolitiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.