Pages

Thursday 24 January 2013

IKINYOMA CYA LETA Y’I KIGALI N’INTORE ZAYO CYABA KITAZARENZA UYU MWAKA WA 2013

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/

IKINYOMA CYA LETA Y'I KIGALI N'INTORE ZAYO CYABA KITAZARENZA UYU MWAKA WA 2013.

amani-uriwani.jpg

Johanessburg-Ibi bikaba byaragaragaye mu cyumweru gishize hano mu rukiko rwa Jeppestown mu mujyi wa Johannesburg ubwo umwe mu bashinjywa gushaka guhitana Generali Kayumba Nyamwasa, ariwe Amani Uriwani (aka Uwimana Rukara, akaba yambaye umupira utukura muri iyi Photo), yitabaga urukiko.

Mu buhamya bwo kwiregura yagaragaje ko Umugambi wo guhitana Generali Nyamwasa bawumugejejeho kugirango abafashe gushaka ibisambo bizawushyira mu bikorwa,ariko uwitwa Vicent ubu ubarizwa mu Rwanda kuko we yatorotse igihe abandi bafatwaga,ariwe wamusabye ko bamufasha muri ubwo bugizi bwa nabi.Ngo yamubwiye ko ari umuntu ukomoka mu gihugu cya Nigeria ashaka ko batera iwe bakamwiba amafaranga menshi.Amani Uriwani yamumenyesheje ko ako kazi kazabahenda ariko Vicent we amubwira ko ikitabuze ari amafranga,hagati aho bakoze gahunda maze baza guhurira kuri Station ya lisansi ku muhanda witwa Corlette drive.Rukara akaba yari azanye nabo ngo yagombaga gukorana nabo ubwo bujura aribo Kamali,na Mukatiri.Kamali rero nawe yaganiriye na Vicent amubwira uko ibintu bigomba gukorwa, yahise abambwira ko bamuha akanya gato akajya kubazanira amafaranga ya avance ni uko abazanira ibihumbi makumyabili by'amarandi. Vicent yahise ajyana na Kamali kumwereka aho inzu yuwo mu Nigeria bashaka kwiba atuye ariko bagaruka amusaba ko bagomba noneho kwica wa muntu! Ibyo rero byabateye urujijo bituma batangira kwibaza niba koko uwo muntu ari umuNigeria ari we cyangwa ari umunyarwanda.Bahise bafata icyemezo cyo kwirira ayo mafaranga ntibagira icyo bakora.Bukeye barongera bahurira ha handi babaha urufunguzo rwaho wa muntu atuye.

Kuva icyo gihe Rukara yagumye kwihishahisha Vicent yamuhamagara ntiyitabe telefone ye! Hashize iminsi Rukara ari muri Salon de coiffure y'uwitwa Kalisa Mubaraka telefone ikagumya ihamagara kugeza ubwo uwo Kalisa amubajije impamvu atitaba! Rukara ati umpamagara ndamuzi ni abanyarwanda bashaka kwicana, ati se uwo bashaka kwica uramuzi ati bambwiye ko ari umuNigeria ariko jye (Rukara) nabonye asa n'abanyarwanda.Kalisa aramubwira ati nanjye se mwashyizemo nkirira ku ifaranga, Rukara aramubwira ati nta faranga ririmo ahubwo niba uyu muntu bashaka kwica umuzi wamumenyesha! Bukeye Kalisa aramuhamaga aramubaza ati se ibyanyuze kuri Television wabibonye? Rukara ati oya,ati se wabonye ko hari umujenerali w'umunyarwanda barashe.Kalisa aramubwira ati se buriya si ba bantu bawe wambwiraga,undi ati byashoboka ariko sijyewe.Hanyuma bakorana gahunda ko aza kuza mu rugo rwa Kalisa bakabiganira,bukeye ajyayo ariko aramubura ni uko abwira umugore wa Kalisa ko agaruka sa munani.

Hagati aho Kalisa yari yamaze kubimenyesha Police ni uko Rukara ahageze ahita atabwa muri yombi, yemerera police ko ibyo bintu abizi ndetse atanga na nomero zose za babandi aribo Mukatili, Kamali, na Vicent ni uko police ibacakira bose gutyo.
Ubu buhamya rero bukaba buhuye n'ubwo ubushinjacyaha bwatanze.Ikigaragara ni uko Rukara, abo yari yateguranye umugambi mubisha baje gusanga we yishimiye kurya amafaranga make yari amaze kumugera mu mufuka, akirengagiza menshi yari akiri inyuma igihe bashoboraga kwica General Nyamwasa.
Icyo bakoze rero bamuciye inyuma bajya kurangiza uwo mugambi mubisha we atarimo.

Ikigaragara rero ni uko urubanza rugeze mu marembera, bikaba biteganywa ko niba nta kerereza-rubanza ribaye ku mpande z'abunganira abaregwa dore ko uko uru rubanza rutinzwa ariko bahebwa akayabo na leta y'u Rwanda, kandi kuri bo ntacyo bibatwaye, uyu mwaka uzajya kurangira narwo rwarasomwe.
Ikindi ni uko nyuma y'ibimaze kuvugirwa mu rubanza kuva rwatangira ntawugishidikanya ko Leta ya Paul Kagame ariyo yihishe inyuma yaya mahano! Ya theorie yimakajwe cyane na leta ko General Nyamwasa yirashe yaba igiye kurangiza igihe maze ukuri guciye ku munzani w'ubutabera kukajya ahagaragara abanyarwanda bakiruhutsa.Kagame na bagenzi be dossier yabo ikongerwaho undi mugereka.Tuzakomeza tubagezeho amakuru y'uru rubanza uko azajya atugeraho.

JD MWISENEZA
JEPPESTOWN MAGISTRATE COURT
JOHANNESBURG

Rwanda in Liberation Process
Ubwanditsi

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.