Pages

Friday 4 January 2013

IVUKA RY'AMASHYAKA MENSHI MURI OPPOSITION




From: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Friday, 4 January 2013, 14:48
Subject: Re: *DHR* IVUKA RY'AMASHYAKA MENSHI MURI OPPOSITION

 
Sarubo,

Umuntu ashaka aba clients gute: ni ugukora publicite nkuko umucuruzi nyawe abigenza. Ni ugutanga ibitekerezo ku bibazo by'abanyarwanda kandi ukabigeza kuri benshi aho kohereza ka email kamwe mu kwezi ukakoherereza abantu mbarwa. Urumva ko ubwo buryo bwo gukora nta impact bugira. Niba RNC yarashyizeho Internet Radio, FDU n'ayandi mshyaka byananiwe iki kugira ngo bashyireho iyayo. Izo Internet radio zifite akamaro kuko ari uburyo budahenze bwo gukangulira abakumva politike yawe. Ni ngombwa ko haba Internet radio nyinshi nkuko hari amashyaka menshi kuko bituma kuzigeraho byihuta atari ukubanza gushakisha imwe gusa.




From: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Friday, 4 January 2013, 14:38
Subject: Re: *DHR* IVUKA RY'AMASHYAKA MENSHI MURI OPPOSITION

 


 
Sarubo,
Amashyaka agomba gukoresha amanama, agashaka abayoboke, agatanga positions zayo ku bibazo bimwe na bimwe. Agakoresha abantu banyuranye kandi na za responsabilites zinyuranye, bagahindurwa, abatabonetse bagasimburwa, ntihakore bamwe bafite uburyo n'imikorere imwe idahinduka.

Mu Burayi gukoresha inama biremewe kandi na  Kagame arazikoresha avuye mu Rwanda kandi mukazijyamo. Iza amashyaka mukanga kuzitabira. Nibyo kugira website ariko ntibihagije. Amashyaka ntabwo yagombye gukorera Bu Buburigi gusa, agomba kugira za branches kandi akazisura.

Biragoye gukorera mu Rwanda kandi twese turabyemera, ariko  hari impunzi nyinshi ziri mu bihugu byinshi bya Afurika, ariko sindumva aho amashyaka avuga ko yafunguye branches muri ibyo bihugu. Byose ni kuri Internet. Uretse RNC yatangiye muri South Africa, nta yandi mashyaka ndumva afite branche mu bindi bihugu. Na FDU imaze imyaka myinshi iriho byarayinaniye.

Niba ufite ishyaka ukabona nta muntu n'umwe uba mu kindi gihugu ugusaba ko wahashyira branche, urumva nawe ko wari ukwiye kwibaza impamvu. Ni ukuvuga ko politike n'imikorere by'ishyaka ryawe itarumvikana neza.

Iyo umucuruzi yicaye gusa muri boutique ye, agategereza ko aba clients baza arahomba. Kugira ngo ubucuruzi bukomere ashaka aba clients, akagurisha ibyo bashaka, ndetse agafungura izindi boutiques mu bindi bice hakenewe ibyo agurisha.

Nizere ko impungenge zanjye zumvikana.


----- Forwarded Message -----
From: Sarubo Sa <sarubosa@yahoo.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Sent: Thursday, 3 January 2013, 17:51
Subject: Re: *DHR* IVUKA RY'AMASHYAKA MENSHI MURI OPPOSITION

 
Bwana Désiré  Samuel,

Aha noneho sinumva icyo ushatse kuvuga!
Niba hari uburyo ubona opposition yakora bikagira icyo bitanga, wabugaragaza
mu mvugo yumvikana. Ibitekerezo n'inama byose birakenewe. None se urifuza ko amashyaka yose yajya gukorera mu Rwanda abayobozi bose bakicwa cg bagafungwa, abarwanashyaka bagakomeza batagira ubuyobozi?

Urifuza se ko habaho amashyaka akora ariko atagira site agaragaraho kuri internet?
Tanga ingero zigaragara z'amashyaka uzi atagira abayoboke akaba afite gusa amasite yayo abaho umuntu umwe.
Nurangiza unaduhe liste y'abarwanashyaka ba buri shyaka kuko turaba tumenye nyine ko uvuga ukuri kw'imvaho
guhereye ku mimenyetso bifatika.

Umugoroba mwiza

Sarubo sa


De : Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Jeudi 3 janvier 2013 16h52
Objet : Re: *DHR* IVUKA RY'AMASHYAKA MENSHI MURI OPPOSITION

 
Gushyiraho ishyaka kuri Internet uri umuntu umwe,ugashyiraho website, ukohereza messages uri mu mhanga  akaba ari ko kazi k'ishyaka cyangwa se ukabura n'uwo mwafatanya ni ndumva ari buswa bukabije !  Abashatse gukorea mu Rwanda bakicwa abandi bagafungwa amashyaka yabo niyo yemewe kuko niyo  abandi badahari hari abakomeza gukora.


From: Sarubo Sa <sarubosa@yahoo.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Sent: Thursday, 3 January 2013, 15:10
Subject: Re: *DHR* IVUKA RY'AMASHYAKA MENSHI MURI OPPOSITION

 
Merci Désiré,

Icyi ni igitekerezo cyiza kuko opposition yose yagifata nk'inama na buri shyaka rikagiheraho
nk'ihame.

Uzagire umwaka wuzuye ibyiriza.

Sarubo Sa



De : Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Jeudi 3 janvier 2013 13h08
Objet : Re: *DHR* IVUKA RY'AMASHYAKA MENSHI MURI OPPOSITION

 
Nta kibi kilimo ko haba hari amashyaka menshi kuko yose siko azarama cyangwa ngo abone abayoboke. Abantu bashyiraho za boutiques nyinshi  zicuruza bimwe kandi zikorera hamwe, boutiques zifata neza abakiliya, ziagashaka abakiliya, zikumva ibyo bashaka n'ibyo bakeneye  kandi  zikabagurisha neza ibyo bifuza nizo zunguka zikaramba, izindi zigafunga. Ayo mashyaka rero niyumvureho.



From: Sarubo Sa <sarubosa@yahoo.fr>
To: "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>; "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Thursday, 3 January 2013, 11:51
Subject: *DHR* IVUKA RY'AMASHYAKA MENSHI MURI OPPOSITION

 
Banyarubuga,

Mugihe hari abahangayikishijwe n'uko amashyaka arwanya ubutegetsi bwa FPR arimo avuka
ari menshi, nagirango nibutse uwari we wese ushaka impinduka mu gihugu cyacu ko
umuganda wose ukenewe. Niba ayo mashyaka avuka ni uko abona hari ibitaragerwaho.
Twe ahubwo aho kugaya impundu z'urushishi, tujye tureba imisaya yarwo! Ndetse tutibagiwe no kureba
ko abanyagitugu bakoresha imbaraga nyinshi n'amadorali menshi ngo n'izo mpundu zidatangwa.

Ese ye, umuntu ugaya ivuka ry'amashyaka ya opposition we azanye iki kizatsimbura FPR imaze kuba
igishyitsi kandi yaratangiriye kuri zéro? N'abandi rero mubareke bigeragereze, igihe cyo kwishyira
hamwe nikigera bazahirika FPR nk'uko ari cyo bagamije.

Abashaka gusenya amashyaka ya opposition rero bitwaje ko ntacyo arageraho nta n'icyo azashobora,
nimwiyicarire mukore akazi muriho, abandi nabo mubarekere uburenganzira birenganure. Niba hari
amashyaka atarumvikana ku tuntu n'utundi, bizagenda bishoboka uko iminsi yicuma.
Niba hari amashyaka afite ibibazo (internes), ntabwo ari inka zicitse amabere no muri FPR birimo, bitarimo
ntitwabona abayivamo n'abahunga bagashinga andi mashyaka .

Ahubwo umwanzuro nta wundi atari uguhagurukira icyarimwe, munzira zose zishoboka kuko zose zigera i Roma.
Uwashaga gushinga irindi shyaka ntacibwe intege n'iyi mvugo isebya amashyaka ya opposition
abayiri inyuma barazwi. Ahubwo ubwinshi bw'amashyaka buzorohereza abatarahitamo ishyaka ribereye ibyifuzo byabo.

Mbifurije umwaka w'intsinzi ku banyarwanda
                                   Tsinda ukwiheba n'agahinda
                                      Tsinda ubugome n'ubugwari
                                        Tsinda inzangano n'inzika!


 Sarubo Sa




No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.