Pages

Monday 21 January 2013

Ku bw’amaco y’inda abase ba Kagame bamuhanuriye ko ngo nta ntambara izaba mu Rwanda

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/2013/01/21/ku-bw%E2%80%99amaco-y%E2%80%99inda-abase-ba-kagame-bamuhanuriye-ko-ngo-nta-ntambara-izaba-mu-rwanda/

Ku bw'amaco y'inda abase ba Kagame bamuhanuriye ko ngo nta ntambara izaba mu Rwanda

bishop-charles-rw.jpgMu muco nyarwanda wo hambere, umuse yari umukuru w'umuryango. Umuse yabaga akomoka kandi mu muryango utandukanye n'uwo yabaga abereye mukuru akaba yari ashinzwe kumara imanza muri uwo muryango. Kumara imanza bikaba byari bivuze kuyobora imihango yose ya Kinyarwanda yabaga ijyanye cyane cyane no kubandwa no guterekera.

Impamvu rero iyi nkuru yacu twayigereranyije n'iy'abo base ni uko muri iyi minsi leta ya Kagame iri mu bibazo by'inzitane hari bamwe mu bitwa abanyamadini bamenyereye gucinya inkoro kwa Kagame bamuhanurira ko ngo nta ntambara izaba mu Rwanda ndetse hari n'abadatinya kumubwira ko azategeka u Rwanda ubuziraherezo banamubwira ko ngo ari intumwa y'Imana mu Rwanda.

Aba ariko babikorera gusa kuba ari abafana cyangwa se kuba bashaka gucinya inkoro ngo barebe ko amadini yabo yarebwa neza bityo bakabona uko bakomeza kwigarurira abayoboke ari nako babacuza utwabo bababeshya ko ari Imana yabatumye naho ubundi ntawe uyobewe ubwicanyi Kagame yakoreye abanyarwanda ndetse n'abanyekongo kugeza n'aya magingo akibukora.

Nta ntambara ishobora kuba mu Rwanda tumaze iminsi 120 dusenga. Aya ni amagambo ya Bishop Charles Rwandamura Umuyobozi w'itorero UCC mu Rwanda (United Christian Church) bisobanura Ubumwe bw'Amatorero ya Gikristu, aho ku Cyumweru taliki 13 Mutarama 2013 mu muhango wo gusoza amasengesho y'iminsi 120 muri gahunda bise Humura Rwanda yatangaje  ko ngo nta ntambara ishobora kuba mu Rwanda igihe Abanyarwanda bafata umwanya bagasengera igihugu.

Bishop Rwandamura ngo basengeye no ku mipaka y'u Rwanda bayisukaho amavuta ngo banavuza ihembe

bishop-rwandamura.jpg

Muri iyo minsi kandi ngo basengeye u Rwanda n'imipaka yarwo, ndetse ngo banageze kuri buri mupaka bawusukaho amavuta ari na ko ngo bavuzaga ihembe. Ibi byatumye twibaza impamvu z'uyu muhango maze tugerageza kureba mu mateka y'abanyarwanda bo hambere aho bakoraga imihango yo kubandwa no guterekera maze umuse akaba ariwe wagombaga kuyobora iyo mihango. Ni nacyo gituma ibi Bishop Rwandamura avuga ko bakoze bijya gusa n'ibyakorwaga kera kuko no muri iyo mihango yaba amavuta yaba n'ihembe byose byarakoraga kandi iyo abantu babaga bamaze kubandwa (kuko byari umuhango wemewe kandi wubahwaga mu banyarwanda) bavuzaga ihembe.

Bishop Rwandamura ngo ashingiye ku masengesho bakoze, ngo nta ntambara ishobora kugera mu Rwanda kuko ngo barusengeye bihagije. Umuntu akaba yakwibaza niba Imana yarabwiye Rwandamura ko iyo ntambara idashoboka koko kuko si ubwa mbere abanyarwanda basenga basaba ko intambara zitabageraho ariko zikanga zikaba. Muribuka ko mu myaka ya za 1990 na nyuma y'aho abanyarwanda bateraniraga kenshi mu nsengero basaba ko Imana yahagarika intambara. Mbese icyo gihe amasengesho rwandamura asenga ntiyabagaho?

Nk'uko Bishop Rwandamura abivuga ngo ayo masengesho yashyizweho n'ihuriro ry'amatorero ya Gikirisitu mu Rwanda mu rwego rwo gusabira igihugu bitewe n'ibihuha by'intambara ngo byari bitewe n'intambara zibera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Umuyobozi w'Amatorero ya Gikirisito yigenga muri Afurika Nyamurangwa Fred akaba yaravuze ko ngo abayobozi b'amatorero na bo bafite inshingano zo gufasha inzego za Leta kuzana umutekano mu gihugu aho yagize ati "Abakirisito bakwiye gushishikarizwa gukunda igihugu, kugisabira no kucyitangira."

Ibi aba banyamadini batangaza bashobora kuba babiterwa n'uko hamaze iminsi havugwa agahenge nta mirwano ivugwa mu burasirazuba bwa Kongo ariko nk'uko twakomeje kubibabwira ni iherezo ry'umutwe wa M23 ndetse bikaba n'intangiriro y'irangira ry'ingoma ya Kagame kuko byanze bikunze iyi ntambara igomba kurangira ari uko Kagame avuye ku butegetsi. Niba Bishop Rwandamura Imana yaramubwiye ko Kagame atazava ku butegetsi kandi bifatiye kuri M23 azatubwire aho ingabo zoherejwe mu burasirazuba bwa Kongo guhiga umutwe wa M23 zagiye anatubwire niba iyo gahunda itakibaye kuko ni nayo izatuma ibintu bihindura isura mu Rwanda. Ntabwo turwanya ko Imana ishobora byose ko yabihindura ukundi ariko icyatumye Kagame ashora intambara muri Kongo kiracyahari kandi ni nacyo kizatuma atakaza ubutegetsi.

Bishop Rwandamura afite inshingano zo gusubira mu masengesho akabaza Imana niba hari ukundi bizagenda ngo Kagame aveho cyangwa niba atazavaho nk'uko byasaga n'ibiteganijwe mbere y'uko atangiza iriya ntambara ndetse akanatubwira niba abari bafite imigambi yo kumuvana ku butegetsi Imana yarabahinduye ubu bakaba bararetse iyo migambi. Azanatubwire icyo amagambo y'amaganya Kagame amazemo iminsi asobanuye aho avuga ko aho kwicwa no kubemera (abazungu) azicwa no kutabemera kandi ko aniteguye kuzasubira mu ndaki. Mbese iyo ndaki azayijyamo imbere mu gihugu cyangwa ni hanze yacyo kugirango twumve ko nta ntambara ishobora kuba mu Rwanda?

Ibi byose ugereranije n'uko Bishop Rwandamura yatangaje ko igihugu bagisengeye bakamena amavuta ndetse ngo bakanavuza ihembe ngo bikaba ari byo Bishop ashingiraho atangaza ko nta ntambara izaba mu Rwanda nibyo byatumye iyi nkuru tuyiha umutwe ugira uti: Ku bw'amaco y'inda abase ba Kagame bamuhanuriye ko ngo nta ntambara izaba mu Rwanda.

Idini rya UCC rikaba ryarageze mu Rwanda mu mwaka wa 2000 riturutse mu gihugu cy'Ubugande rikaba ryaratangiranye abayoboke 44 aho ngo ryari rifite intego yo guhuza abanyarwanda baciwemo ibice by'amoko muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ubwanditsi

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.