Pages

Monday 14 January 2013

Noneho Kagame ati umuzigo w’abanyarwanda uzahora wikorewe n’abandi kugeza ryari? Ubundi ati sibomana. Ibi biragaragaza imvugo y’umuntu wihebye kuko guhagarika imfashanyo akensi bijyana n’ibindi bikomeye kubirusha


Noneho Kagame ati umuzigo w'abanyarwanda uzahora wikorewe n'abandi kugeza ryari? Ubundi ati sibomana. Ibi biragaragaza imvugo y'umuntu wihebye kuko guhagarika imfashanyo akensi bijyana n'ibindi bikomeye kubirusha

paul-kagame.jpgNk'uko byumvikaniye mu muhango ngarukamwaka wo gusengera u Rwanda n'abanyarwanda, perezida Kagame yafashe ijambo avuga ibintu byinshi birimo n'ibyo yibukije n'ubundi ngo yigeze kuvuga haba mu mahuriro nk'iri ry'amasengesho cg se ahandi.
Mbibagejejeho nk'uko yabyivugiye, aho yikije nahubahirije, amagambo amwe ntumvise neza nayihoreye cyane cyane ay'icyongeleza, uretse ko muri rusange uyu munsi perezida yavuze mu kinyarwanda, icyongeleza cyabaye gike.

N'uko rero perezida ati:
« Muribuka umunsi umwe hano, nigeze kubabwira ikindi kintu « sibomana » murakibuka? Ndashaka kugisubiramo mu bundi buryo, kuko nkunda guhura n'igituma nabisubiramo. Aliko kubisubiramo si ukubivuga gusa, ni ukugira ngo murusheho kubyumva, n'ibikorwa birusheho gushingira kuri iyo mpamvu umuntu yabivuga atyo. Ndahera ku rugero abantu bareba iby'umwaka ushize. Nashimye ko profesa yongeye akabisubiramo.
Abo dukorana tubana, ukuntu bagabanyije cg bavuze ngo bahagaritse inkunga bateraga u Rwanda, ku ruhande rumwe bifite ingaruka umuntu yanavuga ko bibabaje kuko icyo utihamagariye kandi utagishakaga iyo kikubayeho utakwishima.
Ejobundi nari mu Kenya, dusohotse mu nama umunyamakuru anshyira mikro imbere ati uravuga iki ko abongeleza bahagaritse imfashanyo ? Nari ntarabimenya, ndamubwira nti. Arambaza ati ibyo mu karere ? Nti genda wegere chairman M7 dore ng'uriye umubaze.
Ati imfashanyo ? nti bayihagaritse kuko ari iyabo. Urashaka ko nkubwira se? Ko nishimye?
Reka ngaruke ku cyo nashakaga kuvuga, ku rundi ruhande, ni bibi aliko byihishemo ibyiza (amashyi) byishishemo ibyiza kuko biradufasha bamwe muri twe, gukanguka, tukamenya isi tubamo n'ubwo tuyirengagiza kandi tuyibwirwa buri munsi. Ni ukwitetesha, umuntu akvuga iki bakamuha, ndetse abandi bagahora bakwikorereye umuzigo.
Abanyarwanda nka citizens b'iki gihugu, umuzigo w'igihugu cyacu uzahora wikorewe n'abandi kugeza ryari ? Iyo babahaye na bo bagira ibyo batwara, ntibabaha ngo banabatware ibyo ibyo babaha gusa, babatwara n'agaciro kanyu mugasigara muri ubusa, ugasigara uri ikintu kimeze nk'iki box kirimo ubusa. Icyo kintu cy'agaciro, rero, icyo byari bivuze ni iki ?
Ni ukuvuga ngo iyo ya mfashanyo ibuze, you should doubling your efforts. Ni byo Nyerere yigeze kuvuga kera, twebwe Abanyafrika, bavuga abandi bayobozi b'ibitangaza, ariko we ntavugwa kandi yari umugabo kweli. Aravuga ati twebwe abanyafrika, ibihe turimo, aho abandi bagenda buhoro kuko bafite ibyo bagezeho, twe abanyafrika tugomba kwiruka. Natwe ni uko, ubwo bahagaritse imfashanyo, tugomba kwiruka, ku muvuduko wo hejuru, ukubye inshuro eshatu enye, bya bindi by'ubusa byabuze byahagaze.
Keretse rero, na bo niba turi abantu bihebye, igihe ntawatugobotse ngo agire icyo atumarira, tukaba twiteguye ngo reka twipfire, ukicara mu nguni, ugategereza igihe uri burabire. Abo bantu sinabumva.
Twaba turi banyarwanda ki ? Bantu ki bagwa ku nzira bagategereza uza kubakuraho? twaba turi bantu ki ? ni ukuvuga rero, ko hari ibintu 2 by'ingenzi nshaka kuvuga, ibyo tugomba kwanga, tukabyita kirazira, mw'izina ryacu nk'abanyarwanda, nk'abanyafrika, tukabyanga tuti ibi ntibyatubaho. Niho Singapour yahereye, yanze gupfa ngo abantu bagwe ku muhanda.
Niho bihera, za principes zose zo batubwira nta n'imwe ishobora gukora idahereye ku bantu bavuga ngo turabyanze, ibisigaye ni ibikorwa, kuvuga gusa ngo urabyanze ntibihagije. Abanyafrika natwe turimo, ngo abantu badusuzuguye, ngo yantutse, ngo yavuze ko tumeze dutya, aliko the best response is to prouve ko udasuzuguritse (amashyi), ntabwo narakazwa n'uko bavuze ngo meze ntya. Abri corrupts, prouve that you are not. In fact, ugaragare k'ukwita ko ufite icyo cyaha, umugaragarire ko utagifite. Aho ibintu bipfira, ngo batuvuze, ngo bavuze our sovereignty, niba ari uko umeze, bareke kukuvuga?
Uko tubana, nta gihugu kibaho cyonyine, n'aba banyamerika bakenera abandi, ni bo bakomeye kw'isi aliko bakenera abandi. Ntabwo nk'abanyarwanda n'abanyafrika ntitukarakazwe n'uko batuvuga. Niba bakuvuga ibitari byo urakazwa n'iki ? n'uvuga ko ndi umukene, kandi umufuka wanjye wuzuye amafaranga, nzaba ndakazwa n'iki ? ushobora no kurakara ugakoresha imali yawe nab ngo werekane ko udakennye.
Icyo navugaga rero cya « sibomana », hari abantu babiri bo mu bihugu byo hanze bikize, tuganira ibintu byinshi, ndababaza nti icyo mudushakaho ni iki? Niba ari amafaranga yanyu mwaracukumbuye, mwarabikurikiranye musanga ari byo, nta n'ahandi mufite urugero nk'u Rwanda, icyo mushaka ni iki?
Mujya kutubaza Kongo, kandi namwe muhora muyisahura, ibyo muvuga tutakoze muri Kongo kuki mutabikora, muradushakaho iki?
Mbagira mu mateka ya Kongo ayo nzi, mbereka uko ikibazo cyatangiye, nkababaza aho babona u Rwanda.
Nti mwashyizeho Monusco mwishyurira miliyari n'igice z'ama US buri mwaka, imaze kuba imyaka cumi n'ingahe?
Muri bantu ki kwanza, umuntu atanga amafaranga nta kintu kivamo? If you care them, what is the results. Did you succed? Did you failed?
Abanyekongo kunanirwa kubaka igihugu cy'u Rwanda na mwe ubwanyu kunanirwa kubafasha. Nti nimumbwire aho bihuriye no guhana abaturage b'u Rwanda? Kuki atari jye mubaza, kandi mwarangiza mukiyerekana nk'abantu bakunda abandi. Basa n'abavuga bati u Rwanda ruri aho rwigize igitangaza, ubwo nkibivuga ntyo, barambwira ngo erega, ubwo nasobanuyeee, ngo erega ibyo uvuga ni byo turabyumva. Ngo aliko, ngo erega abanyarwanda, ni nko kuvuga ngo erega ntimwumva, turababwira ntimwumva. Tubabwira ko mumera nk'uko tubashaka ntimwumva. Baratinyuka barabimbwira, nko kuvuga ngo muri ba banyafrika umuntu avuga mugasubiza (amashyi).
Ibyo najyaga mbyumva kera, ngo ibyo twazize mu gihe cy'ubukoloni, ngo abanyarwanda bagira agasuzuguro, ngo uravuga bagasubiza ngo kuki? Ngo umuntu araza akavuga na mwe mukavuga. Biva kuri kongo, bigera ko umuntuuavuga mugasubiza. Ahan.
Ndababwira nti ni byo noneho ndabyumvise, najyaga mbyumva simbyemere kuko sinumvaga aho bishingiye, ndababwira nti rero, na bya bindi bavugaga, "what to live for and what do die for". Ndababwira nti aho kwicwa no kukwemera nzicwa no kutakwemera (amashi menshi). After all, harimo gupfa nabi mu kubemera, kurusha mu kutabemera, ababemeye bose ngo babakurikire babakurikire nk'imana, urwo bapfuye murarubona.
Ndababwira nti reka noneho mbabwize ukuri murusheho kumererwa nabi. Ndababwira nti wowe madamu, muri bande, mu buhugu bwanyu uretse ko ubuhugu bwanyu mwabwubatse. Muzi imibu? Hari igihe irya abantu ukabona yuzuye amaraso, mwaraje mwiba Afrika, none.
Nti aliko mwebwe muba mana yihe? Ko uri umuntu nkanjye, mwebwe muza kubwira abantu, kumbwira ngo nkuyoboke, jyewe nzi imana gusa (amashyi menshi). Abandi bose, aba tubana hano kw'isi, east, west… I know my God (mashyi na halleluya). So nobody we can have a conversation, argue, have a debate… do anything, we can even fight, but you cannot dictate what is good for me, you cannot dictate to my people.
Iyo abantu bitwa ko baduha imfashanyo bagaraguza Afrika agati, kandi ugasanga ugasanga abayobozi bita abandi bayobozi ba papa. Papa ?. Hen, hee, ba papaaaa, nimudutabare. Ubwo kandi baratabaza abo ba papa babo kuza kubakiza abantu babo bagombye kuba bategeka. Just think about it. Think about the meaning about it. Ugasanga anyone batugiyemo, ukabona abantu bataye umutwe barazengerezwa, bakabigisha kwangana, bakakwigisha no kwiyanga. Ukitesha agaciro, ukibona ko ntacyo ushoboye, ukabona ko uwo ari we uzakubeshaho, bakakwigisha kwanga abayobozi bawe.
Mwagiye muhindukira mukababaza muti uri uwa he? Iwanyu bigenda bite? Ngo mu Rwanda nta freedom. Baba bakwemereye kutayigira, iyo uhagaze hejuru y'umunyarwanda umubuza gukora icyo ashaka. Ntibafite freedom kubera ko ari uko bababwira. Uri nde uhitiramo umunyarwanda uko akwiye kuba? Iwanyu uguhitiramo ni nde?
Isomo navanyemo, niba hari abatarajyaga babyemera nkanjye, hanze haba, abantu bakora batyo, ubu rwose noneho, wahura n'ikintu kabiri gatatu utabyemera ntube ufite ikibazo? Ubu tuzi ikibazo duhanganye nacyo. Iyo uzi ikibazo kirakemuka.
N'uyu munsi, kuba tutabona imfashanyo, we still much better… rwose, niba bibaye bityo uko twamera, kuraruta uko tutigeze tubaho mu buzima bw'u Rwanda.
Rero, ibi ndabivugira ntya, ndabisubiramo, kugira ngo iyi national prayer breakfast, ikwiriye kumvikana, kandi bihera mu bayobozi, ubwabo batumvise iki kibazo, u Rwanda ruzaba rufite ibibazo nyine, abayobozi, ni ngombwa kugira ngo abe ari bo biheraho. Ni bo ba mbere.
Rero rwose, bagenzi banjye, muzange kunyurwa n'ubusa (amashyi), unyurwa n'ubusa, aba ubusa, ahinduka ubusa, iyo wemeye kunyurwa n'ubusa, buriya rwose kaba kabaye. Wemera kunyurwa n'ubusa ukaba ubusa.
Bityo rero, iwacu hano, Singapo aho yavuye n'aho yagiye ntabwo ari ukurota, natwe twava aho turi, byose ni abantu, hari ya disiplini, muri sosayati ni ngombwa, niyo ituma abantu bakorana, bakora ibishoboka byose bakagera ku cyo bifuza; kandi kugira icyo uberaho, igihe cyawe kigashira ukagenda, ni ko abantu babaho?
Rero, ntimuzemere ko hari abantu bababera imana, nta bantu b'imana ku bandi, ntibibaho, kirazira. Abantu barabana, barahahirana, baruzuzanya, aliko bya bindi bavuze, ni bya sacrifice, ntibibe amagambo gusa, tubishyire mu bikorwa, buri muntu ku rwego rwe, agatanga ibyo ashoboye mu kuzuza inshingano ye, dufite n'ukuntu twakuzuzanya. Muri bwa butungane bw'ibintu.
Ndabashimiye cyane, nimuntumira iteka nishimiye kuza (amashyi), kuza kubana na mwe, kandi ubundi muranantumira mu nshingano zanjye, ntabwo nabinyura iruhande, nzajya mbikoresha nk'amahirwe, kubabwira ntibyananira, aliko nananirwa no kubahindura.
Murakoze cyane rero!"
Iyi nkuru ni iya Agnès Murebwayire
Ikuwe ku rubuga Democracy Humana Rights
Ishyizwe kuri RLP n'Ubwanditsi

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.