Pages

Saturday 26 January 2013

Olivier Nduhungirehe na we arivuguruje...



nduhungirehe.jpg

Nk'uko twabibabwiye mu nkuru duherutse kubagezaho yagiraga iti: Hagati y'u Rwanda n'Ubufaransa haranuka urunturuntu: Paul Kagame na leta ye bongeye kwikoma leta y'Ubufaransa mu gihe Loni yafashe icyemezo cyo kohereza indege z'ubutasi mu burasirazuba bwa Kongo aho Kagame aregwa kongera gucengeza ingabo mu nyeshyamba za M23. Mu gace twavuze ko "Leta ya Kagame yananiwe guhangana na Loni itangira guhuzagurika no kwivuguruza" twagize tuti: Igihe uhagarariye ingabo za Loni ziri muri Kongo MonuscoRoger Meece yandikiraga akanama ka Loni gashinjwe amahoro ku isi asaba indege eshatu kabuhariwe mu gutara amakuru zidatwarwa n'abaderevu bikanashimangirwa n'umunyamabanga wa Loni wungirije ushinzwe ibyo kubungabunga amahoro Hervé Ladsous, leta ya Kagame mu ijwi ry'uwungirije uhagarariye u Rwanda muri Loni Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko uwo mugambi leta ya Kagame itawemera kandi ko, nk'igihugu gihagarariye ibindi bihugu bya Afurika mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi mu buryo budahoraho, izabangamira uwo mugambi kuko ngo batemera ko Loni iza kugeragereza muri Afurika intwaro zayo ngo kuko Afurika atari labotatwari ubonetse wese aza kugeragerezamo ibyo yishakiye. Bwarakeye minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo na we abitangariza mugenzi we minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Koreya y'Epfo Kim Sung Hwan.

Twanaberetse uko leta ya Kagame irimo guhuzagurika muri iyi minsi binagaragaza ko abitwa ko bayivugira bose bamaze guta umutwe ku buryo batakimenya n'ibyo babeshya umwe akaba asigaye avuga ibimujemo  bwacya undi bikaba uko nk'aho twagize tuti: Nk'uko bisanzwe bigenda ariko iyo leta ya Kagame igeze mu bibazo by'isobe umwe avuga iki undi bugacya akivuguruza, Kagame mu kiganiro n'abanyamakuru kuri 21 Mutarama 2013 avuga ko nta kibazo leta ye ifite kuri Loni ku ikoreshwa ry'indege z'ubutasi mu burasirazuba bwa Kongo …

Nyuma y'iyi nkuru radiyo BBC Gahuza ku italiki 25 Mutarama mu makuru y'umugoroba yabajije Olivier Nduhungirehe impamvu leta ya Kigali yivuguruje ariko ibyo yashubije ni agahomamunwa kuri iyi leta. Yagize ati: Twebwe nk'u Rwanda ntabwo twigeze twanga ikoreshwa rya drone muri Monusco. Icyo twavugaga ni uko icyo cyemezo cyakwitonderwa, hakabanza hagakorwa inyigo igaragaza ingaruka z'ikoreshwa rya drone mu byerekeye amategeko, mu byerekeye tekinike n'ibyerekeye ingengo y'imari. Rero icyo twavuze mu nama twagize kuwa gatanu ushize ku italiki ya 18 nyuma y'imishyikirano twagize n'abari bashyigikiye ko drone zihita zikoreshwa muri Monusco, twaravuze turi kumwe naaa n'ibindi bihugu nk'Uburusiya, Ubushinwa, y'uko izo drone niba koko Monusco ishaka kuzikoresha muri Kongo babikora mu rwego rw'agateganyo. Mu cyongereza on trying basis.

Umunyamakuru amubajije niba impungenge z'imikoreshereze z'izo drones bari bafite zashize cyangwa niba hari icyo babijeje, Nduhungirehe yagize ati: Iki kibazo uko cyatangiye nta n'ubwo ari n'u Rwanda rwari rwakanagiye muri aka kanama k'Umuryango w'Abibumbye, kuko Uburusiya nibwooo butabyishimiye bushyigikiwe n'Afrika y'Epfo yaje gusimburwa n'u Rwanda n'ibindi bihugu navuze kare. Rero twagiranye inama nyinshi na department y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe peacekeeping operation tubaza ibibazo baradusibza, ibyo twaje kumvikanaho na biriya bihugu bishyigikiye ikoreshwa rya drone ni uko babikoresha mu rwego rw'agateganyo niba koko bumva ari cyo cyagarura amahoro muri Kongo. Kuko ikibazo cy'u Rwanda ntabwo ari ikibazo cya Kongo. Ni ikibazo cya drone ubwazo kuzikoresha muri peacekeeping operation.

Umunyamakuru amubwiye ko ikoreshwa rya drones byagirira akamaro u Rwanda kuko ruhakana ko nta basirikari rwohereza muri Kongo ngo byakwerekana neza ko ibyo u Rwanda ruvuga ari byo Nduhungirehe yagize ati: Nk'uko nabivuze kare, twebwe rwose ntabwo dushobora guhindura igitekerezo cyacu kuri ziriya drone ngo ni uko byatubangamira cyangwa byatugirira akamaro. Ni icyemezo de principe kandi dusangiye n'ibindi bihugu non alined movement.

Umunyamakuru yashoje amubaza impamvu icyo cyemezo abategetsi b'u Rwanda batakivugaho rumwe nk'aho perezida aherutse kubwira abanyamakuru ko icyo cyemezo ntacyo gitwaye u Rwanda Nduhungirehe yagize ati : Kuvugako abayobozi b'u Rwanda batabivugaho rumwe ibyo ntabwo ari byooo, kuko nk'uko twabivuze mu kanama k'umutekano k'Umuryango w'Abibumbye, ibyo twavuze byasubiwemo na nyakubahwa minisitiri w'intebe, bisubirwamo na nyakubahwa minisitiri w'ububanyi n'amahanga ; rero icyo tuvuga twese ni kimwe. Ntabwo tudashyigikiye ko izo drone zikoreshwa muri Monusco. Ntabwo ikibazo ari icyo ngicyo. Nta n'ahantu bihuriye na Kongo. Ikibazo ni cya kibazo de principe navuze. Niba Monusco yumva ko izo drone arizo zagarura amahoro muri Kongo nta kibazo dufite bazikoreshe.

Mu by'ukuri ibi Nduhungirehe avuga ni ibitabapfu. Kuvuga ngo ni Uburusiya na Afrika y'Epfo byanze icyo cyemezo ni ibitwenge ku muntu wiyumviye Nduhungirehe ubwe avuga ko icyo cyemezo batazacyemera ko bazakibangamira. Ngo ntabwo badashyigikiye ko drones zikoreshwa na Monusco kandi twese tuzi uburyo ba minisitiri bombi na Nduhungirehe ubwe bamaganye bivuye inyuma ikoreshwa rya drones ariko nyuma Kagame akaza kwemeza ko ntacyo bitwaye. Nonese Nduhungirehe aravuga ko ibyo yavuze ari nabyo ba minisitiri basubiyemo noneho Kagame akaba ariwe wavuze ibindi ? Aha rwose biragaragara ko ibi ari ibitabapfu niba Nduhungirehe ashaka kuvuga ko we na ba minisitiri bavuze bimwe naho shebuja Kagame akaba yaravuze ibindi kuko tuzi ibyo abo bose bavuze.

Mwumvise kandi ko noneho bahinduye tekiniki bakabwira M23 i Kampala ngo batangire umukino wo kuvuga ko ibiganiro bigenda neza kandi twese tuzi ko byananiranye birirwa baharira bukira bugacya kugeza n'ubwo bashaka guhagarika ibiganiro ngo umuhuza arabogamye. Mbese ubundi ibyo biganiro barabihagarika ngo bajye he ko ariho basigaye nk'uko twabibabwiye ?  Ubu nta yandi mahitamo bafite uretse gukomeza bagata igihe i Kampala ngo bari mu mishyikirano ya nyirarureshwa nka ya yindi y'i Arusha nk'uko twabibabwiye. Kagame yibeshye aho agomba kunyura kuko ubwaho harazwi : nahamagaze abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe baganire inzira zikigendwa naho ubundi karamudereranye. Kagame rero ntazanyitakane ngo sinamubwiye ngo anture agahinda naramuhannye akanaga ijosi aka Nyiramaliza n'Impala.

Nguko rero uko leta ya Kagame isigaye yarataye umutwe ikaba isigaye ivuga ibiterekeranye. Ibi nibyo bibanziriza irangira ryayo nk'uko twabibabwiye kuva na kera na kare ko iyi leta igeze mu mayirabiri ikaba ishigaje kwihirika kumuteremuko. Ibindi birimo kwerekeza ku irangira ry'iyi ngoma tuzabibagezaho mu minsi ya vuba turacyakusanya andi makuru ajyanye nabyo tuzayabaramburira mu minsi itarambiranye naho ubundi uwapfuye yarihuse atabonye aho leta ya Kagame ita ibitabapfu.

Ubwanditsi



No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.