Pages

Thursday 17 January 2013

Rwanda : Gisagara – Kabirikangwe Jean Paul yashimuswe n’abasirikari none yaburiwe irengero. | FDU Rwanda


Rwanda : Gisagara – Kabirikangwe Jean Paul yashimuswe n'abasirikari none yaburiwe irengero.

Kigali, kuwa 16 Mutarama 2013

 

Mu karere ka Gisagara, umurenge wa Nyanza, akagali ka Higiro, umudugudu w' Uruvugizo haravugwa inkuru y'ishimutwa ry'umusore w'imyaka 27 witwa Kabirikagwe Jean Paul bakunda kwita Rukara, washimuswe n'abasirikari bakorera muri uwo murenge bafite inkambi mu ishyamba rya paruwasi ya Higiro. Icyi gikorwa ngo kikaba cyarabaye tariki ya 4 Mutarama 2013. Uyu musore ngo wari waragiye gupagasa i Burundingo yahamagawe kuri telefone n'inkeragutabara ikorera ku murenge wa Nyanza yitwa Munyaneza imubwira ko hari amahugurwa abateganyirijwe yo kujya mu butumwa bw'amahoro iDarfurmaze ngo iyo nkeragutabara imusaba guhita aza ngo adacikanwa n'ayo mahirwe. Uwo musore akihagera ngo yahise afatwa n'abasirikari baramuboha baramutwara kuva icyo gihe umuryango we ukaba utaramuca iryera.

Uyu musore yari yarasezerewe mu ngabo nyuma yo gutahuka ku bushake avuye mu gihugu cya Congo, akaba yari amaze imyaka igera kuri itanu ashubijwe mu buzima busanzwe. Uyu musore w' imfubyi ariko akaba yarerwaga kuva mu bwana n'umukecuru witwa Niyizurugero Florida ubu ngo yasiragiye ahantu hose harimo n'aho kuri iyo nkambi ya gisirikari yamufatiye umwana ariko ngo akabwirwa ko umwana we yoherejwe ibukuru, maze ngo bamutegeka kugira ibanga iby'iryo zimira ry'uwo mwana we.

Iki kibazo cyo guhiga no gushimuta abasore kikaba giteye inkeke mu bice bitandukanye by'igihugu aho bamwe batamenya icyo bazira, hari ababwirwa ko bazira kuba bari mu mashyaka atavugarumwe na FPR nk'uko uwitwa Théophile Ntirutwa utuye mu karare ka Gasabo,umurenge wa Remera akagari ka Nyarutarama umudugudu wa Kangondo I, nyuma yo gufungwa inshuro nyinshi kugeza n'ubwo yafungiwe mu kigo cya gisirikari cya Kanombe azira ngo kuba umuyoboke w'ishyaka FDU-Inkingi agasabwa kurivamo ariko akabyanga ubu yameneshejwe iwe n'abasirikari banategeka ubuyobozi bw'umudugudu kutazongera kumwemerera gutura muri uwo mudugudu. Hari n'abandi ngobarigufatwa babwirwa ko bakekwa kubabarigushaka kujya muri FDRL ariko ikibabaje kirimo ni uko badafatwa mu buryo bwemewe n'amategeko ngo niba hari nicyo bakurikiranweho bakibazwe mu buryo bwubahirije amategeko.

Ishyaka FDU-Inkingi rikaba rigaya bikomeye imyitwarire nk'iyi igayitse ikunze kuranga inzego z'umutekano, aho zifata abantu mu buryo butubahirije amategeko kugeza n'ubwo zitoteza abanyarwanda bazira uburenganzira bemererwa n'Itegeko-Nshinga ryo kuba bahitamo ku bushake ishyaka rya polikiti bayoboka.

Ishyaka FDU-Inkingi kandi rirasaba Leta ya FPR guhagarika ibi bikorwa byo gushimuta abaturage maze ukekwaho icyaha runaka akakibazwa hakurikijwe uko amategeko abiteganya ntawe uhutajwe.

 

 

FDU-Inkingi

Boniface Twagirimana

Umuyobozi wungirije w'agateganyo.

 

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.