Pages

Sunday 13 January 2013

Rwanda: Ibyo FPR irimo gukorera abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame bishobora kubyutsa imivurungano itazashobora guhagarika


Muri iyi minsi ubutegetsi bwa Kagame bugeze ku ndunduro bukomeje kwibasira abatavuga rumwe n'ishyaka FPR ari naryo rukumbi riri ku butegetsi aho rikomeje gukoresha absirikari, abapolisi hamwe n'imitwe yitwara gisirikari igezweho yitwa inkeragutabara (izi ubu zisa n'izasimbuye local defense) ndetse n'intore nazo ubu zizwiho ibikorwa byo guhiga bunyamaswa abatemera ubutegetsi bwa FPR.

Ibi bikorwa byo guhiga bukware abatemera gupfukama ngo baramye ikigirwamana birakorerwa cyane cyane urubyiruko hitwajwe ko ngo muri iyi minsi rwaba rujyanwa muri FDLR. Iki ariko kikaba ari ikinyoma FPR yahimbye kugirango irebe ko yashobora guhangana n'abo batavuga rumwe ubu bakataje mu bikorwa bya demokarasi bigamije gukuraho ubutegetsi bw'igitugu bwa FPR bigashyiraho ubutegetsi bwa rubanda bwubahiriza amahame shingiro ya demokarasi, uburenganzira bw'ikiremwa muntu hamwe n'ubutegetsi bushyirwaho n'abaturage, bukorera abaturage.

Uku guhiga bukware urubyiruko ubu kwibasiye abatuye mu murenge wa Remera mu kagali ka Nyarutarama agace gatuwe n'abaturage bitwa ab'abakene bo mu midugudu ya Kangondo I na Kangondo II, ndetse bikanafata mu midugudu ya Kibiraro I na Kibiraro II yose iri muri ako kagali ka Nyarutarama ariko ikaba ituwe na rubanda rugufi n'ubwo rurimo kwototerwa n'abaherwe ba FPR bagamije kwigarurira ubutaka bw'aho batuye nk'uko byagiye bigenda n'ahandi henshi nko mu Kiyovu cy'abakene, Cyimicanga n'ahandi.

Amakuru rero akomeje kutugeraho ni uko uwitwaNtirutwa Theophile ubu ngo yaba yarameneshejwe aho Kangondo I ubu bikaba bitazwi aho yaba aherereye kuko abasirikari n'abapolisi batabarika bateye iwe, ibintu bye bakabita hanze bamaze gutegeka uwari umucumbikiye gusohora ibintu bye. Uyu Ntirutwa akaba asanzwe mu ishyaka ritavuga rumwe na FPR akaba azizwa ko ngo yaba ariwe uhagarariye urundi rubyiruko rutuye muri iyo midugudu twavuze haruguru mu batavuga rumwe na FPR. Mu minsi ishize hakaba hari bamwe muri urwo rubyiruko bafashwe bajyanwa gufungwa kwa Kabuga (Gikondo) bavuga ko ngo bari mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi.

Ubu nanone ngo kuwa kane taliki 10 Mutarama 2013, abapolisi n'abasirikari, inkeragutabara, intore n'abitwa abayobozi biraye mu mudugudu wa Kangondo I aho Ntirutwa asanzwe atuye maze bafata abasore bagera kuri 6 batuye aho barabatwara barabakubita babagir a inoge, ubu umwe muri bo akaba ari kwa muganga yivuza inkoni yakubiswe n'abo bambari ba FPR. Icyo ngo bababwiraga icyo gihe babakubita ngo ni uko bafite amakuru ko hari abasore batuye aho bagiye muri FDLR ariko iki ni ikinyoma FPR yubatse ngo icubye umurindi w'abatavuga rumwe nayo ubu bigaragara ko bayijegeje ikaba nta kindi isigayeho uretse iterabwoba n'ubwo ritigeze rireka kubaho kuva FPR yafata ubutegetsi ariko kuri ubu bisa n'ibyayikomeranye yubura ingeso.

Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bari muri gereza nabo ubu ngo inkoni irarisha

Amakuru twabashije kumenya ni uko ku munsi
eric-nshimyumuremyi-imberakuri1.jpg
w'ejobundi taliki 11 Mutarama 2013 bamwe mu barwanashyaka b'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa FPR basuye bagenzi babo bafunzwe baregwa kwanga no kwangisha abaturage ubutegetsi bwa Kagame (niba abaturage babukunda ntimubimbaze). Ni muri ubwo buryo uwitwa Eric Nshimyumuremyi ufungiye muri gereza nkuru ya Kigali (yarashwe n'abapolisi bamugerekaho ibyaha) na we yasuwe na bamwe muri abo barwanashyakabagenzi be. Muri uko gusurwa ngo yaba yarababwiye ko inzara ivugiriza aho muri gereza ngo bazagerageze barebe uko bajya bamugezaho utwo kurya ngo arebe ko yacuma iminsi. Ngo yanababwiye ko amerewe nabi kubera isasu afite mu bihaha ngo bamwangiye kwivuza.

Nyuma y'aho rero ngo uwo Eric ntibyamuguye neza na busa. Amakuru atugeraho avuye muri bamwe mu nshuti z'amashyaka atavuga rumwe na leta ya Kagame bakorera muri iyo gereza aratumenyesha ko uyu Eric Nshimyumuremyi ngo yahise ashyirwa muri kaso aranakubitwa bikomeye ngo azira ko ngo yatanze amakuru. Mu makuru twamenye ni uko ngo igihe yasurwaga ushinzwe abacunga  gereza muri gereza nkuru ya Kigali hamwe n'undi mucunga gereza umwe bari bicaye iruhande rwabo mu gihe abandi bagororwa n'imfungwa basurwa n'ababo ntawe ubahagaze hejuru. Aba bakaba nta shiti ari bo ba nyirabayazana mu gukorerwa ibya mfura mbi birimo gukorerwa Eric Nshimyumuremyi.

Ibi bikorwa nibikomeza gutya nta kabuza bishobora kuzakurura imyigaragambyo FPR idashobora guhagarika kuko akenshi imyigaragambyo y'abaturage ituruka ku kurambirwa gukomeza kwicwa urubozo n'ubutegetsi buba butegekesha igitugu nk'uko biherutse kugenda mu bihugu byo muri Afurika y'Amajyaruguru.

Nkunda L.
Kigali City


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.