Pages

Saturday 19 January 2013

Rwanda in Liberation Process



eugene.jpg

Amakuru avugwa mu batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame ni uko ngo umwe mu bahoze ari umuyobozi w'ishyaka rya FDU-Inkingi rikibarizwa ku mugabane w'Uburayi ngo yaba agiye gutahukwa i Kigali aho bivugwa ko ngo yaba yariyunze ku butegetsi bwa FPR akaba ndetse ngo ashobora kuzaba atashye kubufasha muri ibi bihe bikomeye burimwo akabufasha gusenya iryo shyaka ridacana uwaka na FPR. Uwo akaba ngo ari uwitwa Eugene Ndahayo wari wungirije Victoire Ingabire igihe yari ataratahuka mu Rwanda akaba nyuma yarashyizwe muri gereza kuko ngo FPR yatinyaga ko yayinyaga ubutgetsi akoresheje abaturage.

Amakuru aravuga ko uwo Ndahayo ngo yaba yarumvikanye na nyakwigendera Inyumba Aloysia aho ngo yaba yaramuhaye akayabo k'amafaranga bakumvikana kuzamufasha gusenya ishyaka yahozemo kandi koko ngo hari ibimenyetso byerekana ko ngo yatangiye uwo mugambi aho ngo yigeze gutangaza ko ishyaka arishubije i Burayi ndetse ngo akanaba yarihaye umwanya wa perezida w'inzibacyuho muri iryo shyaka. Uwo mwanya ngo ukaba ari nawo yitegura gutahukana ukazamufasha kwirenza abitwa ba Boniface dukunze kumva kenshi ku maradiyo bavuga iby'akarengane k'abarwanashyaka babo n'ak'abanyarwanda muri rusange. Uyu ndahayo rero ngo agiye gutahuka kubirangiza byose kandi ngo azataha avuga ko agiye guhangana na FPR nk'uko Frank Habineza wa Green Party na we ngo yabigenje mu rwego rwo kujjijisha.

Andi makuru nanone aravuga ko ngo umubyeyi wa Ndahayo aherutse kwitaba Imana ahahoze ari Gitarama imihango yo kumushyingura ngo ikaba yarayobowe na Bernard Makuza wahoze ari minisitiri w'intebe ubu akaba ari umusenateri. Ngo hari kandi na Wilson Gumisiriza umusirikari uzwi cyane mu mfu z'abanyarwanda batagira ingano muri 1994 hakavugwa cyane abihaye Imana b'i Kabgayi biciwe i Gakurazo mu kwezi wa 6 1994 igihe FPR yari imaze gufata agace bari barimo.

Aya makuru y'itahuka rya Ndahayo niba ariyo abahanganye na Kagame muratange ku mazi kuko ibyonnyi byaba byiteguye kubononera kandi byagaragaraga ko mufite intambwe nziza n'ubwo nta byera ngo de ariko ibyo mwagezeho abanyarwanda benshi barabishima.

Tuzakomeza tubikurikirane ariko nimubona bibaye muzamenye ko twababuriye kandi ntimuzatume ba rutemayeze babangiriza ibyo mwavunikiye kubera inda  za bamwe zasumbye indagu kandi mumenye ko iyo mikino bayimenyereye kuko bayivukiyemo bakaba bayisaziyemo.

Ubwanditsi

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.