Pages

Sunday 27 January 2013

Rwanda: Nyuma ya Adré Kagwa Rwisereka muri Green Party ngo bongeye kubura undi muyobozi


Birabe ibyuya ntibibe amaraso: Nyuma ya Adré Kagwa Rwisereka muri Green Party ngo bongeye kubura undi muyobozi

janvier 27th, 2013 by rwanda-in-liberation

oustazi-omar-leo.jpg

N'ubwo amakuru ataramenyekana neza ariko hari inkuru zivuga ko umwe mu bayobozi b'ishyaka ry'ibidukikije mu Rwanda Democratic Green Party of Rwanda yaba atarimo kuboneka kuva taliki 19 Mutarama 2013 n'ubwo ngo yitaba telephone ye igendanwa ariko ngo abo mu ishyaka rye ntibabashe kumuca iryera.

Amakuru yatanzwe n'umuyobozi w'iryo shyaka Frank Habineza ku rubuga rwe rwa facebook taliki 26 Mutarama 2013 avuga ko ngo uwo muyobozi yamuhamagaye kenshi ngo bahure ariko ntamubone akaba yibaza ibyaba byamubayeho. Yagize ati: Twashatse umunyamabanga wacu ushinzwe itumanaho witwa Oustazi Omar Leo kuva kuwa gatanu w'icyumweru gishize (taliki 19 Mutarama), mu gihe nari ndi hanze y'igihugu, ariko ejo ubwo nagarukaga, nahamagaye telephone ye aritaba, duhana gahunda yo guhura ariko ntiyaboneka kandi telephone ye yari yayifunze. Muri iki gitondo nongeye ndamuhamagara duhana indi gahunda ariko nanone ntiyaboneka. Turumva ari ikibazo kidushishikaje tukaba tumusaba kugera ku biro byacu kuwa mbere (taliki 28 Mutarama) saa yine za mugitondo. Turasaba nanone polisi y'igihugu gukurikirana no gukora iperereza ikamenya aho aherereye n'ibyo arimo.

Aya makuru yatanzwe na Frank Habineza arasa n'adasobanutse ku buryo bishobora kuba ari nabyo byatumye abantu batayashishikarira cyane bitandukanye n'igihe uwahoze ari Visi Perezida wa Green Party Adré Kagwa Rwisereka yaburirwaga irengero taliki 12 Nyakanga 2010 akaza kuboneka yaciwe umutwe taliki 14 Nyakanga 2010 i Butare mu gishanga cya Mukura mu birometero bikeya uvuye kuri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ya Butare ugana i Burundi. Icyo gihe inkuru y'ibura rya Rwisereka ikaba yaravuzwe cyande ndetse inahangayikisha abayobozi b'iryo shyaka n'abo muri opposition yose muri rusange.

Kuba uyu munyamabanga ushinzwe itumanaho bivugwa ko atarimo kuboneka mu gihe ngo yitaba telephone ubundi ngo ikaba ifunze ni amayobera kuko kuba umuntu rimwe yitaba agahana gahunda n'umuyobozi umukuriye mu ishyaka ubundi akaza kubura kuri telephone ni ibintu biteye urujijo ku buryo binagoye gutekereza niba ari FPR yamunyuruje nk'uko byagendekeye Rwisereka cyangwa niba ariwe ubwe udashaka kwitaba umuyobozi we kubera impamvu umuntu atamenya. Cyakora ukurikije uko Frank Habineza umuyobozi wa Green Party yanditse wabona ko hashobora kuba hari ikibazo gituma atamwitaba kandi akaba wendahari uburyo akiziho. Bitabaye ibyo byaba biteye amakenga kongera kubura umwe mu bayobozi mu gihe uwa mbere yabuze akaza kuboneka ari umurambo.

Ikindi ni uko muri PS Imberakuri mu minsi ishize naho havuzwe ishimutwa ridasobanutse rya Visi Perezida Bwana Bakunzibake Alexis naryo ryavuzwe cyane ariko nyuma ibintu bikaza kuzamo urujijo aho ngo na we yitabaga telephone igendanwa ngo akavuga ko abamushimuse bamufatiye i Kigari ahitwa mu Biryogo ku manywa y'ihangu ngo bakamuzirika bakamuta mu modoka izwi ku izina rya gikumi hanyuma ngo bakajya kumujugunya mu gihugu cy'Ubugande ngo bamucuje imyenda ariko ngo bakamusigira telephone ye. Aya makuru akaba yarumvikanye kuri BBC Gahuza ubwo Bakunzibake we ku giti cye yavuganaga n'umunyamakuru wa BBC amusobanurira uko ibintu byamugendekeye. Ibi byaje rero nabyo gusa n'ibiyobera abantu ubu banavuga ko Bakunzibake batazi iyo aherereye kuko ngo atakinagaragara mu gihigi uretse kumwumva avugira ku maradiyo.

Ngibyo ibirimo gutuma abantu basa n'abatitaye ku ibura ry'umunyamabanga wa Green Party ushinzwe itumanaho aka w mwana murizi udakurwa urutozi. Niba opposition itabashije guhangana n'ingoma ya Kagame ntiyakagombye gukina imikino yo kujijisha kuko byatuma igazaharira cyane kuruta guhagarara bemye. Twizeye ko atari byo byabaye kuri Oustazi Omar Leo kandi twizeye ko aho ari ari muzima kuko nta nyungu FPR yakura mu gukomeza guhotora abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame.

Nkunda L.
Kigali City


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.