Pages

Saturday 12 January 2013

Rwanda: Umwe mu bashinje umuyobozi wa FDU-Inkingi Madame Victoire Ingabire ubu ngo yarwaye ihahamuka ku buryo yitabwaho n’abashinzwe kwita ku barwaye indwara zo mu mutwe


Umwe mu bashinje umuyobozi wa FDU-Inkingi Madame Victoire Ingabire ubu ngo yarwaye ihahamuka ku buryo yitabwaho n'abashinzwe kwita ku barwaye indwara zo mu mutwe

nditurende-karuta-habiyaremye-uwumuremyi.jpg

Burya koko icyaha kiraryana kandi umunyacyaha yiruka ntawe umwirukankanye. Amakuru aturuka muri gereza nkuru ya Kigali aravuga ko umwe mu bashinje ibinyoma umuyobozi wa FDU-Inkingi Madame Victoire Ingabire ubu ufungiye muri gereza nkuru ya Kigali izwi ku izina rya 1930 uwo akaba yitwa Colonel Nditurende Tharcisse wigeze kuba umusirikari wa FDLR akaza gucyurwa mu cyiswe operation Umoja Wetu ubu ngo yafashwe n'indwara y'ihahamuka aho ari muri gereza.

Ubu burwayi buje mu gihe bivugwa ko aba bashinjabinyoma bakoreshejwe na leta ya Kagame mu gushinja Ingabire ibyaha by'ibihimbano kugirango yigizweyo bagombaga gutaha mu ntangiriro z'ukwezi kwa Werurwe 2013 ariko umwe witwa Capitain Karuta JMV we akaba yaramaze gutaha. Intandaro yo kumenya ubu burwayi ngo ni ubwigunge bukabije no kujunjama byadutse kuri uyu mugabo ufite igihagararo cy'abasirikari koko, dore ko yanabaye mu ngabo za leta ya Habyarimana ari mu basirikari ba Officers akaza kuba Ex-FAR, ariko burya ubugabo si ubutumbi. Kuba afite igihagararo gitinyitse ntibimubuza kuba apfira imbere kubera ibyo yakoreshejwe bimaze kumurenga agahahamuka.

Mu gihe rero Col. Nditurende Tharcisse yabwirwaga kujya kuzuza impapuro nka bagenzi be zizabacyura mu ntangiriro za Werurwe yararuciye ararumira yanga kugira icyo abivugaho kandi ntiyajya no gusinya izo mpapuro. Mugenzi we babana ruharwa wiyise Major Vital Uwumuremyi akaba ari na we ukuriye abo bashinja ntiyari yakamenye ko umuntu yarimo ashanguka agakomeza kumwingingira kujya gusinya ariko undi akamwihorera. Ndetse n'ubuyobozi bwa gereza bwamutumyeho kenshi ariko araruca ararumira.

Nyuma rero baje gukomeza kwitegereza basanga umuntu yarajunjamye ameze nk'uwihebye (icyaha kiraryana buraya koko) maze baramwegera basanga yarahahamutse bituma bamutumiriza abakurikirana indwara zo mu mutwe ubu bakaba ari bo bamwitaho aho afungiye. Abandi bagororwa n'abafungwa bari muri iyo gereza bavuga ko iri hahamuka ari ingaruka yo gushinja ibinyoma abizi neza none umutimanama ukaba waramurushije imbaraga nyamara yabona ko FPR ishobora kumwica aramutse yisubiyeho ahitamo kubimira none bigiye kumusohokamo arwara mu mutwe. Bagira bati: buriya yarebye ukuntu agiye gusiga inzirakarenga muri gereza azi neza ko yayifungishije ku maherere arasara aka Yuda Isikariyoti wamaze gutanga Yezu na we ahita asara ajya kwimanika. Abandi nabo bati buriya yabwiwe ko agiye gutaha yibaza aho azajya biramuyobera ndetse ngo no kujya hanze byamutera ubwoba kubera ko yatinya ko FPR ubwayo yazamwiyicira dore ko ngo inazira abantu nka Nditurende yakoresheje akafuti itinya ko bazayivamo bari mu baturage.

Ngibyo rero iby'abagambanyi biyemeje gukora ibinyuranye n'umutimanama none urimo kubacira urubanza bagahahamuka. N'abatarahahamuka bizaza haracyari kare. Abashinja ibinyoma mumenye ko bishobora kuzabakomerana umunsi mutari mubyiteze.

Nkunda L.
Kigali City


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.