Pages

Friday 26 April 2013

Rwanda: Nyuma yo kwibasirwa n’intore za FPR,Umuvugabutumwa Apotre Paul Gitwaza washinze itorero Zion Temple yabonye bikomeye akuramo ake karenge

Nyuma yo kwibasirwa n'intore za FPR,Umuvugabutumwa Apotre Paul Gitwaza washinze itorero Zion Temple yabonye bikomeye akuramo ake karenge.

avril 25th, 2013 by rwanda-in-liberation
Nyuma yo kwibasirwa n'intore za FPR,Umuvugabutumwa Apotre   Paul Gitwaza washinze itorero Zion Temple yabonye bikomeye akuramo ake karenge.
 
Hashize igihe kirekire umuvugabutumwa  Apotre  Paul Gitwaza apotre-gitwaza.jpg agendererwa n'abambari ba FPR Inkotanyi  bagamije kwinjirira itorero Zion Temple yashinze mu Rwanda akaba yaranaribereye umuyobozi w'ikirenga. Uyu mugambi wo kwinjira mu matorero kwa FPR uba ugamije kuyigarurira binyuze mu kuyashyiramo abitwa abyobozi b'abapasitoro ariko ari "Intore butwi"  maze aho kugirango mu matorero habe ahantu ho kubaka roho z'abantu bafashwa kwegera Imana ndetse no gukora ibishimwa nayo ahubwo hakagirwa umuyoboroncengezamatwara ya FPR.  Aya mayeri ya FPR yo kwigarurira amatorero agahinduka ikibuga cya politiki akaba amenyerewe kandi  hafi mu matorero yose ariko ngo Paul Gitwaza we akaba yari yarabereye ibamba FPR akayibwira ko umuhamagaro we atari uwa politiki ko yahagurukijwe no kuvuga ubutumwa bwiza bw'Imana.
Iyi gahunda ya FPR yo kwinjira  mu matorero no kuyagira ibikoresho byayo ikaba imenyerewe cyane ariko mu minsi yashize ikaba yari yibasiye itorero ADPR aho nyuma y'igihe kirekire byarayinaniye kwinjira muri iri torero yashizwe  ibigezeho maze ikanariha abayobozi b'abatsindirano ( intore zayo ariko zambaye amakote yanditseho inyuma Pasitoro).
Tugarutse ku kibazo cya Apotre Paul Gitwaza n'itorero Zion Temple,ikinyamakuru Rwanda in Liberation cyakurikiranye icyi kibazo maze kimenya ko imvo n'imvano yo kwibasira uyu muvugabutumwa kuburyo bwihariye cyafashe indi sura ubwo igihe Leta ya Kigali yiteguraga gutera Congo yifashishije abitwa abatutsi b'abanyekongo  dore ko nuyu muvugabutumwa ariho akomoka,  ngo yasabwe na FPR ko yaba umuvugizi w'umutwe M23 maze uyu muvugabutumwa arabatsembera ababwira ko umuhamagaro we atari uwo kujya mu ntambara zimena amaraso y'inzirakarengane ko yahagurukijwe no gukiza imitima. Ibi ngo nibyo byatumye FPR  imwihorera ariko ikubita agatoki ku kandi ariko irikomereza ijya gushaka ahandi yakura umuntu uzwi n'abantu benshi kandi wakumvwa n'abanyamurenge bo muri Kongo kuko akeshi intambara nyinshi zibera muri kariya karere nibo zitirirwa mu rwego rwo kumvisha amahanga ko ikibazo ari icy'abakongomani mu gihe batangira gushyira mu majwi leta ya Kigali. Gusa mu gushakisha undi munyamurenge uzwi cyane wakwemerwa n'abatutsi bo muri Kongo bityo bigatuma nabo bitabira intambara ngo babashije kubona Bishop Runiga maze we abemerera kwiyambura inkoni y'ubushumba bw'intama z'Imana afata imbunda yo kurasa inzirakarengane aba ariyo asimbuza Bibiriya Yera .
FPR mu kureba uko yakwivuna uyu muvugabutumwa Paul Gitwaza nkuko bisanzwe, ngo yakoresheje amayeri menshi ndetse nayo kumushakira icyaha cyabaga gifite intego yo kumusebya mu itorero maze agata agaciro ndetse bikuririrwaho agafatwa agafungwa. Ibi ngo byatumye bamutereza abagore beza babaga bahawe ikiraka na FPR ngo bakore uko bashoboye bamukoreshe icyaha cyo gusambana maze babone uko bamusimbukira bamufunge ashinjwa gufata ku ngufu maze polisi ibe yahashinze amatako imute muri yombi akatirwe imyaka akangari maze ibye birangirire aho. Amakuru Rwanda in Liberation yabashize kumenya nanone mu itohoza yakoze ni uko ibi byo kumuteza abagore n'abakobwa beza byakozwe ariko Apotre Gitwaza akaza kuburirwa n'inshutiye magara yari yamenye uyu mugambi. Ibi ngo nibyo byatumye uyu muvugabutumwa agirwa inama n'inshuti ndetse n'abantu bahafi bari bafatanyije kuyobora Itorero Zion Temple maze bamugira inama yo kuva mu Rwanda.
Kubera ubucuti bwihariye uyu muvugabutumwa yari afitanye na Perezida w'igihugu cy'u Burundi Petero Nkurunziza ,ngo yagiriwe inama yo gusohoka mu gihugu akajya gukorera i Burundi.  Paul Gitwaza nawe ngo yubashye iyi nama maze ahambira utwangushye yerekeza iyo mu Bashingantahe.
Abasanzwe bakurikiranira kandi banazi neza imikorere ya FPR bemeza ko Gitwaza ahungiye ubwayi mu kigunda bagira bati:" Kugirana ibibazo na FRP ugahungira i Burundi ntacyo bimaze rwose kuko na hariya intore zizamusangayo kuko n'ahatari hariya zijyayo"
Nubwo uyu muvugabutumwa amaeneshejwe ari benshi baramushimye cyane kuko nibura yabashije guhagarara kubyo yemera akanga kuvanga ibidakwiye kuvangwa mu gihe ubu benshi mu bitwa abihay'Imana baba abapsitoro abapadiri,abasenyeri… bose ubu babaye ibiragi aho kwigisha abo
Kakara Deus

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.