Pages

Monday 13 May 2013

Rwanda: Amategeko agenga amatora ashobora kubangamira amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi

Amategeko agenga amatora ashobora kubangamira amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi


Yanditswe kuya 13-05-2013 - Saa 09:05' na Ange de la Victoire Dusabemungu

Mu gihe hasigaye igihe kitarenze amezi ane ngo mu Rwanda habe amatora y'abagize Inteko Ishinga Amategeko, abafite amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bakomeje gusaba ko amategeko agenga amatora mu Rwanda yavugururwa kugira ngo hazabeho amatora anyuze mu mucyo.
Muri Nzeri u Rwanda rurinjira mu matora hari itegeko risaba amashyaka ya politiki kwandika asaba uruhushya iminsi itanu mbere yo gukora igikorwa cyo kwiyamamaza cyangwa se kugirana inama n'abanyamuryango bayo.
Itegeko rigenga amashyaka ya politiki ryatowe na Sena muri uku kwezi kwa gatanu 2013 ribuza kandi abanyapolitiki bamaze imyaka irenga itanu bafunzwe kutiyamamariza gutorerwa ubuyobozi runaka mu nzego za Leta.
Frank Habineza, umuyobozi w'Ishyaka ryo kurengera ibidukikije "Democratic Green Party" avuga ko amategeko ariho ubu arusha ubukana ayari asanzweho.
Yagize ati "Amashyaka mbere yasabwaga gutangaza niba agiye gukoresha inama n'abayoboke bayo, ariko ubu ni ukwandikira Guverinoma uyisaba uruhushya rwo kubonana cyangwa kugirana inama n'abanyamuryango."
Aya matora aje mu gihe hakomeje kwibaza uzasimbura Perezida Paul Kagame ubwo manda ye izaba irangiye mu mwaka wa 2017.
Ikinyamakuru The East African kivuga ko impuguke mu bya politiki zisanga aya matora agomba gusiga hari abantu bashoboye batorewe kujya mu Nteko ishinga amategeko bazabasha gushyira mu bikorwa isimburana ry'ubuyobozi mu mwaka wa 2017.
Muri Gashyantare 2013 ni bwo abantu batangiye kwibaza uzasimbura Paul Kagame, ubwo yasabaga abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gutangira gutekereza ku matora azaba mu mwaka wa 2017.
Abakurikiranira hafi ibya politiki bavuga ko Perezida Kagame yakwiyamamaza cyangwa atakwiyamamaza byanze bikunze hazabaho ihindurwa ry'itegeko nshinga, ibi bikaba bitazakorwa n'Ishyaka rya FPR ahubwo bikazakorwa n'Inteko ishinga amategeko.
Impuguke zivuga ko ibi bizagerwaho ari uko abagize Inteko nshinga mategeko bazaba bashoboye kandi badafite uruhande runaka babogamiyeho. Amatora y'Abadepite agiye kuba ku nshuro ya gatatu mu myaka 19, FPR Inkotanyi iri ku butegetsi.
Abagize Inteko ishinga mategeko mu Rwanda bashyirwaho n'amashyaka ya Politiki barimo, bitewe n'imyanya ishyaka runaka ryabonye binyuze mu matora. Mu Rwanda hari amashyaka 10 yamaze kwemerwa nk'akorera mu Rwanda, ariko impuguke zikaba zikomeza kuvuga ko yose agendera kuri FPR.
Kuri ubu amashyaka akunze kuvugwa mu bitangazamakuru ko atavuga rumwe n'ubutegetsi ni Ishyaka rya FDU-Inkingi rya Victoire Ingabire Umuhoza, Ishyaka ryo kurengera ibidukikije "Democratic Green Party" rya Frank Habineza, na PS Imberakuri ya Bernard Ntaganda.
Perezida wa Komisiyo y'igihugu y'amatora Prof. Kalisa Mbanda

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.