Pages

Saturday 4 May 2013

Rwanda: Ukubarira akubeshya agira ati nupfa tuzajyana.


Paul Kagame ati twiheshe agaciro naho John Rwangombwa ati tuvuye ku nkunga: Ukubarira akubeshya agira ati:nupfa tuzajyana.

Rwangombwa
 
Abanyarwanda baca umugani ngo Uhaze ikivuge, ntabura ikivugo. Ngaho namwe Banyarwanda nimwerebere ibyo Rwangombwa yadukanye, nonese igihugu cyacu amadeni ariyongera ariko akavuga ko u Rwanda rugiye kuva ku nkunga burundu? Ntanumwaka urashira Rwangombwa na shebuja Paul Kagame bavuye kuzerera mu mahanga aho basabaga amafaranga impunzi za banyarwanda bitaga agaciro fund. Ntagihugu cyu mu gabane wu burayi U Rwanda rudafitiye ideni, none ngaho namwe  nimwisomere aho Rwangombwa atamayanjwa.
Guverineri wa Banki Nkuru y'igihugu (BNR) John Rwangombwa yihereranye umunyamakuru wa BBC maze aramutendeka byanyabyo, amubwira ko ngo  asanga mu gihe imigambi yose Leta irimo yo kuzamura ubukungu itanze umusaruro nk'uko biteganijwe, byanze bikunze mu myaka itanu u Rwanda ruzaba ari igihugu cya Afurika kidashingiye ku nkunga z'amahanga. Rwangombwa yibagiwe imyaka itanu ukuntu iba ingana, ntanubwo yakwibukira kuri manda ya Paul Kagame yi myaka irindwi? Birutana ho imyaka ibiri gusa.
Guverineri John Rwangombwa avuga ko muri iki gihe hari byinshi birimo gukorwa mu rwego rwo kuzamura ubukungu n'iterambere by'u Rwanda. Ubukungu buzamuka buri munsi mumagambo nama etage mumugi Kigali yego, arikose umuturage usanzwe abaye uwande muhungu mwiza? Ko uwo muturage ariwe rubanda nyamwinshi.
Rwangombwa yabwiye BBC ko u Rwanda rwishimira inkunga ruhabwa n'abafatanyabikorwa barwo ariko batizera ko ari byo byazarugeza ku iterambere rirambye rwifuza.
Niyo mpamvu ngo rwafashe ingamba nyinshi zigamije kuzamura ubukungu bw'igihugu, kuzamura iterambere no kubyaza umusaruro umutungo kamere kugira ngo iryo terambere rirambye ryifuzwa rigerweho.
Ati "Twagize ukwiyongera kw'imisoro ku kigereranyo cya 20%  ku mwaka kandi twizeye neza tudashidikanya ko mu myaka itanu iri imbere tuzaba tutagishingiye ku nkunga."
Twabibutsa ko u Rwanda ruherutse gushyira ku isoko impapuro z'agaciro faranga rukabona miliyoni 400 z'amadolari y'Amerika, ruzishyura mu myaka icumi, akaba azashorwa mu bikorwa byo kuzamura iterambere ry'igihugu by'umwihariko ibikorwa remezo. Iyo nguzanyo ikaba yaraje ikurikira iyavuye China yo izishyurwa ikubye inshuro ebyiri kunyungu nukuvuga 40% kandi ahoho bigurije amadorali arenga miliyoni 30 zamadolari.

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.