Pages

Monday 3 June 2013

*DHR* Re : Amabuye y'agaciro azajya atangwaho umusoro ku nyungu uzaba uri hagati ya 4% na 6%

 

Imana barayigerekera, na wa mu pasitori bafatanye ama jerikani ya warage, yavuze ko ali yezu wongeye gukora igitangaza agahindura amazi warage!
Iyo mana rero iminjira coltan à l'Ouest, Tanzanite à l'Est dukwiye kuyibaza igituma iduteranya n'abaturanyi, byakwanga tuakazayishyuza frais d'hotel., hagati aho aliko ntakitubuza ku afficha " signes extérieurs de richesse"...de notre sous-sol, Anvers si capitale du diamant? izihabalizwa zose zizwi inkomoko?
Icyakora akomoka iwacu yo, nitwiha kuyasoresha tuzaba obligés no kwerekana aho twayacukuye, n'ubwo Turkish airline yayatunyanyagililiza isi yose.

Sibyo Mr Gahire?

Rugura

--- Dans Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr, "agnesmurebwayire" <agnesmurebwayire@...> a écrit :
>
>
>
> "Muli za 1970 mvuye kwiga ubukolikoli ku kicukiro nagiye kwisuma iRutongo,amabuye yahacukurwaga ntabwo yali afite agaciro gahambaye (na za Rwinkwavu kwali uko), ayo tuzasoresha se yaje mu mvura ko nta n'imigezi dufite ifite amasooko mu bindi bihugu ngo tuvuge ko umuvu waba warayatuzaniye?" (Visenti Ndacyayisenga)
>
> Ndacyayisenga Rugura,
>
> Ubwo se tuvuge ko utazi ko imana yabwiye intumwa yayo Gitwaza ko mu Rwanda hari amabuye y'agaciro?
>
> Reba iyi video wumve uko Gitwaza yasobanuye ubwo butumwa imana yamwoherereje ibinyujije mu nyenyeri, ngo hari muri 1996:
>
> http://www.youtube.com/watch?v=5k3gShP25hE
>
>
> Amahoro.
>
>
>
> --- Dans Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr, "rugura" <rugura@> a écrit :
> >
> > Gahire we,
> >
> > Muli za 1970 mvuye kwiga ubukolikoli ku kicukiro nagiye kwisuma iRutongo, amabuye yahacukurwaga ntabwo yali afite agaciro gahambaye (na za Rwinkwavu kwali uko), ayo tuzasoresha se yaje mu mvura ko nta n'imigezi dufite ifite amasooko mu bindi bihugu ngo tuvuge ko umuvu waba warayatuzaniye? ubwo ntutuzaregwa kwiha agaciro nk'akamabuye yacu, ko tukiha se, amabuye yo azagahabwa nande ko imana iza ije kuryama (iyo nabo itabyibagiwe, abateramase bashobora kuba babifitemo uruhare, n'ubwo nabo bitarukiliza!).
> >
> > Icyako nasobanuzaga, s'ubwemeragato!
> >
> > Rugura
> >
> > --- Dans Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr, Gahire Jean <jeangahire@> a écrit :
> > >
> > > Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu mutwe w’abadepite yamaze gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda. Uyu mushinga uteganya ko noneho amabuye y’agaciro azajya atangwaho umusoro ku nyungu uzaba uri hagati  ya 4% na 6% mu gihe ubusanzwe abacukuzi n’abacuruzi b’amabuye y’agaciro bishyuraga imisoro isanzwe nk’ayandi masosiyeti n’ibigo bikorera mu Rwanda. 
> > > Abacukuzi n’abacuruza amabuye y’agaciro mu Rwanda bavuga ko bishimira amavugururwa yakozwe muri uyu mushinga w’itegeko ariko kubirebana n’imisoro ngo babona yarazamuwe cyane.
> > > Uyu mushinga w’itegeko wari wasubijwe guverinoma umwaka ushize. Perezida wa komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu avuga ko uyu mushinga wari wasubijwe cabinet kubera ko ingingo zimwe nk’izirebana n’uburyo inyungu ziva mu bucukuzi zitangwaho umusoro zitari zinoze.
> > > Mumushinga w’itegeko rivuguruye  ibyitwa cariyeri n’imisoro yabyo byavanywemo, bikazashyirwa mu mushinga w’itegeko rigena inkomoko y’umutungo w’uturere. Ibindi byahindutse ni ibipimo by’umusoro.
> > > Mumushinga wa mbere  Imisoro yitwa ad valorem ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yanganaga na 2% by’agaciro nyakuri ku mabuye y’ibanze n’andi mabuye y’agaciro, 3%kuri zahabu n’andi mabuye y’agaciro na 8%kuri diamant n’asa nayo.
> > > Mu mushinga uvuguruye komisiyo izashyikiriza Inteko rusange y’umutwe w’abadepite ,amabuye y’ibanze n’andi mabuye y’agaciro yo muri ubwo bwoko azishyura 4% by’agaciro nyakuri, kuri zahabu no ku yandi mabuye bihuje ubwoko umusoro uzaba 6% by’agaciro nyakuri, naho Diamant n’andi mabuye yo mubwoko bwayo azishyura gatandatu ku ijana by’agaciro agurishwaho iyo ajyanywe mu mahanga.
> > >
> > > Perezida w’urugaga rw’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda  Karima Jean Malic avuga ko uyu musoro mushya ngo uri hejuru, ngo kuko nk’abacukuzi bifuzaga gutangirira kuri 2% bitewe n’uko ubucukuzi bwo mu Rwanda bucyiyubaka.
> > > Kuruhande rwe umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ministere y’umutungo kamere Imena Evode avuga ko uretse kuba  iki giciro kiri mu rugero ugereranije n’ibihugu byo mu karere ngo abacukuzi bo mu Rwanda bagira n’andi mahirwe yihariye. 
> > > Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bwakunze kugenda      buhoro, icyakora mu myaka umunani ishize bukaba bwarongerewemo ingufu ku buryo bugaragara. Amakompanyi yo mu mahanga niyo yiganje mu bucukuzi bwitwa ubunini icyakora uyu mushinga w’itegeko uteganya ko abenegihugu ari bo bazahabwa amahirwe mbere mu gihe bashaka uruhushya rwo gucuruza cyangwa gucukura amabuye y’agaciro.  http://orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=6268
> > >
> > >  
> > >
> > > GAHIRE JEAN
> > > “I'm for truth, no matter who tells it. I'm for justice, no matter who it's for or against.”
> > >
> >
>

__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.