Pages

Monday 3 June 2013

[fondationbanyarwanda] Inzego zanze kubahiriza amabwiriza ya Komisiyo y’abakozi ba Leta zigiye kuregwa

 

Lu pour vous:

http://www.izuba-rirashe.com/m-803-inzego-zanze-kubahiriza-amabwiriza-ya-komisiyo-y-abakozi-ba-leta-zigiye-kuregwa.html

Inzego zanze kubahiriza amabwiriza ya Komisiyo y'abakozi ba Leta zigiye kuregwa

10
535
27/05/2013
Perezidante wa Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, Angelina Muganza (Ifoto/Ububiko)


Perezidante wa Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, Angelina Muganza, aratangaza ko hari inzego za Leta 3 zifite ibirego 4 zigiye gushyikirizwa ubutabera kuko zanze kubahiriza amabwiriza y'iyo Komisiyo, ku bijyanye n'ibibazo by'abakozi bahoze bazikoreraga bakaza gusezererwa ku mpamvu zitandukanye, bakagana Komisiyo y'abakozi basaba kurenganurwa.

Ku 27 Gicurasi 2013 ubwo yagezaga raporo y'ibyakozwe kuri Komisiyo ishinzwe imibereho myiza mu Nteko Ishinga Amategeko, Muganza yavuze ko muri 2010-2011, ibibazo 329 byagejejwe kuri Komisiyo byakemutse neza, gusa ngo ibigera kuri 7 mu bigo 6 bitakemutse biguma gukurikiranwa, kugeza ubu ngo 4 mu nzego eshatu ntibirubahirizwa uko byasabwe. Muganza avuga ko bigiye ku gushyikirizwa inzego z'ubutabera.

Muri izo nzego, hari Minisiteri y'Ubutabera iregwa n'abakozi bayo 2 birukanywe bakaza kuyitsinda mu nkiko, Komisiyo igasaba ko basubizwa mu kazi yemwe ngo n'Urwego rw'Umuvunyi rwarabandikiye biranga, none ngo bagiye gushyikirizwa izindi nzego.

Hari Akarere ka Kamonyi kanze gusubiza mu kazi uwitwa Murara Alexandre ndetse n'Akarere ka Musanze kasezereye ku kazi uwitwa Nirere Stepanie ku mananiza.

Muganza avuga ko abo bose Komisiyo yakomeje kubasabira ko basubizwa mu kazi, ariko izo nzego ntizibyubahirize.

Murara Alexandre wahoze ari umukozi w'Akarere ka Kamonyi, yaje gusezererwa nyuma y'igihe kirekirere yarataye akazi ngo ku mpamvu z'uburwayi byemezwa na muganga wamuhaga iburuwa w'icyiruhuko cy'umurwayi, ndetse ngo n'Akarere kari kazi neza ko arwaye, gusa ngo ikosa Murara yakoze ni ukutamenyesha umukoresha we ko yarwaye mu nyandiko, bityo bifatwa nkaho yataye akazi.

Impamvu zashingiweho Komisiyo imusabira ko yasubizwa mu kazi amaze gukira, ngo ni uko Akarere nako kazi ko yari arwaye kandi nako kakica amategeko aho atigeze yandikirwa abazwa ko yataye akazi mu gihe gitegangwa n'amategeko, ahubwo ngo akandikirwa ahagarikwa.

Nirere ngo yasezerewe nyuma yo guta akazi kubera amananiza, uyu ngo Komisiyo yasanze yarigeze kuvanwa ku kazi ko gucunga imali y'ikigo cy'ishuri yakoreragaho kandi aribyo yize, nyuma agirwa umwarimu usanzwe kandi atari umwuga yigiye.

__._,_.___
Activités récentes:
-----------------------------------------------------------------------

FONDATION BANYARWANDA est un forum libre.  Ses membres se trouvent au Rwanda et sur tous les continents. Ce forum a des objectifs d'informer, faciliter des débats et des contacts entre les citoyens sans aucune discrimination ethnique ou autre. Les échanges entre les membres doivent  être caractérisés par le respect mutuel et la tolérance. 
NB : Tous les messages publiés sur ce forum n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.
RUTAYISIRE Boniface
Propriétaire et Modérateur
Tél. : 00 (32)488 25 03 05             
E-mail : b2003n@yahoo.fr
http://fr.groups.yahoo.com/group/fondationbanyarwanda


-----------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.