Pages

Tuesday 4 June 2013

[fondationbanyarwanda] Ministiri w’Ubudage yashyigikiye iterambere n’amahoro u Rwanda ruharanira kugeraho

 

Ministiri ushinzwe iterambere n'ubutwererane w'Ubudage, Dirk Niebel, wagiriye uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda kuva tariki 02/06/2013, yatangaje ko igihugu cye gishyigikiye uburyo u Rwanda rurimo gutera imbere, ndetse n'uko rwitwaye neza mu kugarukana amahoro muri Kongo.
Ministiri Niebel waje mu Rwanda agasura ibikorwa bitandukanye by'iterambere, birimo ibiterwa inkunga n'ikigega cy'iterambere RLDSF, amakoperative y'abamotari, n'ishuri ryigisha imyuga inyuranye rya SOS TVET Hermann Gmeiner; yavuze ko asanze u Rwanda rufite umuvuduko munini w'iterambere.
"Nishimiye cyane uburyo iki gihugu gikataje mu iterambere, kibikesheje ingamba Leta ishyiraho, natwe tukaba tuzakomeza kubatwerera inkunga muri RLDSF, hamwe n'abahanga mu guteza imbere ubukungu burambye, kwegereza ubuyobozi n'ubushobozi abaturage (descentralisation), no kongerera ubushobozi abakozi", Ministiri Dirk Niebel w'Ubudage.
Yakomeje agira ati: "Uretse n'ibyo, izi mpuguke zizafasha mu bijyanye no guteza imbere politiki, harimo imigendekere myiza y'amatora y'abadepite ateganijwe mu kwezi kwa cyenda; byose bikaba bituruka ku ruhare rwo kugarukana amahoro muri Kongo Kinshasa, u Rwanda rwagaragaje muri aya mezi ashize".
Ministiri Niebel yavuze ko Ubudage bwemeye kurekura inkunga bwari bwahagarikiye u Rwanda ingana na miliyoni 21 z'amayero, harimo zirindwi zo gushyigikira amasomo ajyanye n'imyuga n'ubumenyingiro, na miliyoni zirindwi zo gushyigkira gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage (descentralisation).
Minisitiri Dirk Niebel hamwe n'intumwa zari zimuherekeje bari mu biganiro na Minisitiri w'Intebe.
Minisitiri Dirk Niebel hamwe n'intumwa zari zimuherekeje bari mu biganiro na Minisitiri w'Intebe.
Miliyoni zirindwi zisigaye ngo zizafasha mu bikorwa by'iterambere rya politiki n'imiyoborere, nyuma y'ibiganiro birimo gukorwa byo kurebera hamwe uko amahoro arimo kugerwaho mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Ministiri w'imari n'igenamigambi, Amb. Claver Gatete, yavuze ko Min. Niebel yabonye ko inkunga u Rwanda ruhabwa idapfa ubusa, kuko yubaka ubushobozi bw'abaturage mu bijyanye no kwikorera, aho ngo azafasha mu kubonera urubyiruko imirimo myinshi, cyane cyane itajyanye n'ubuhinzi, hashingiwe ku guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro.
Ubukene mu Rwanda ngo bwaragabanutse cyane ku kigero kigaragarira uburi wese, buvuye kuri 77% muri 1995, ubu bukaba bugeze munsi ya 45%, aho mu mwaka wa 2015 buzaba bugabanutse kugera munsi ya 30%, nk'uko Ministiri Gatete yasobanuye.
Ministiri Niebel yasobanuye ko Ubudage burimo kubahiriza itangwa ry'amafaranga y'inkunga bugenera u Rwanda, angana na miliyoni 73.2 z'amayero kuva 2011-2014, nyuma y'uwo mwaka nabwo ngo icyo gihugu kizongera kuganira n'u Rwanda, ku mafaranga agomba gukomeza gushyigira iterambere.

__._,_.___
Activités récentes:
-----------------------------------------------------------------------

FONDATION BANYARWANDA est un forum libre.  Ses membres se trouvent au Rwanda et sur tous les continents. Ce forum a des objectifs d'informer, faciliter des débats et des contacts entre les citoyens sans aucune discrimination ethnique ou autre. Les échanges entre les membres doivent  être caractérisés par le respect mutuel et la tolérance. 
NB : Tous les messages publiés sur ce forum n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.
RUTAYISIRE Boniface
Propriétaire et Modérateur
Tél. : 00 (32)488 25 03 05             
E-mail : b2003n@yahoo.fr
http://fr.groups.yahoo.com/group/fondationbanyarwanda


-----------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.