Pages

Friday 21 June 2013

Fw: *DHR* RUKOKOMA ntazi aho agiye n'icyo agiye gukora

 
Muzehe Michel Niyibizi koko ko uri umuntu w'Inararibonye abenshi tunubaha abantu bajye bakora amakosa tuyaceceke?Imyaka Muzehe Faustin Twagiramungu afite ntimwemerera gutinyuka kuvuga umunsi ,italiki azatahiraho aziko ibyangombwa byose bituzuye?Erega ni aho ikibazo kiri.Ikindi usomye umutwe w'inyandiko yanjye bihita bigaragaza y'amakosa nongeye gusubiramo akomeye ya Muzehe Faustin Twagiramungu ariko cyane cyane abari bashinzwe gutegura urugendo rwe bakoze.

Ariko Michel rwose ,ubu koko imyaka Faustin amaze akora politiki ntaramenya FPR?Ubu yumvaga yamureka akagenda na passeport y' ububiligi ngo agiye gukora politiki i Rwanda gutyo?FPR se iyobewe uko Faustin azi kwisobanura?
Ubu se FPR yiyibagije ibibazo Madame Ingabire Umuhoza Victoire yayiteje kuburyo yakongeraho n'ibya Faustin?Ahubwo mwe mukimwegera mujye mumugira inama mumubwire muti yakoranye na FPR yo iramumenya ariko we ntarayimenya kandi sinzi niba azanayimenya!

N.B:Harya Michel Niyibizi ntabwo twari kumwe ejo bundi(le 15/06/2013) mugikorwa cyo guharanira ko ibibazo by' u Rwanda byakemurwa munzira nziza y'amahoro ntamaraso yongeye kumeneka.Harya Faustin cg Karangwa barahageze?Babujijwe n'iki?Ntiwiboneye uko Leta yakoresheje bariya baturanyi b' iwacu bo muri RDC bakaza bavuga ngo bavandimwe bacu babahutu,bantous etc.Kandi nyamara ntabwo bari abahutu..Ntiwiyumviye ukuntu bamaganye Kabila na Prezida Kikwete ngo nibo bica abanyecongo?Wigeze wumva mumahomvu yabo hari aho bavuga M23,Kagame,Nkunda cg Museveni ?Nyamara iyo batabacuritse umutima ubona birirwa bamagana les trois Ka(Kagame,Kagutu,Kabila) ko aribo babateje amahano kandi bakomeza kubamara.
      Nkuko Ngabo yabikomojeho najye nagira ngo Twagiramungu yongere yiyegereze bamwe yiciyeho nk'aba Evode,Ndengera,Thomas,Protais etc ....naho ubundi yandirimbo ya Rugamba yazaba Ihame kandi tukimukeneye.


De : Michel Niyibizi <niyimike@yahoo.fr>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; faondation banyarwanda <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>; "Uwimanapouma@yahoo.fr" <Uwimanapouma@yahoo.fr>
Envoyé le : Vendredi 21 juin 2013 9h53
Objet : Re: *DHR* RUKOKOMA ntazi aho agiye n'icyo agiye gukora

Ari Nzinink, ari Uwimana Espérance, biragaragara ko bavuga Twagiramungu batamuzi! Byaba byiza baretse kuvuga ibitaraba, bagategereza ibyo azakora, maze bakazabona kumwamagana!Niyo nama nabagira!

De : UWIMANA Espÿffffffffffe9rance <uwimanapouma@yahoo.fr>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; faondation banyarwanda <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Jeudi 20 juin 2013 20h55
Objet : *DHR* RUKOKOMA ntazi aho agiye n'icyo agiye gukora

 
Bwana Nzinink rwose ibi bibazo byawe bifite ishingiro, sinzi niba abo mu ishyaka rya Muzehe Twagiramungu Faustin cg abo muri PDP-Imanzi bashobora kubisubiza.
Icyo mbona mbere na mbere nuko amakosa yakozwe na Mbonimpa JMV na Munyampeta Jean Damascène abanyamabanga bakuru bariya mashyaka kandi bari bashinzwe gutegura ibirebana nogutaha by'abayobozi b'amashyaka yabo.
 
Naho Muzehe Faustin Twagiramungu we akaba afite amakosa abiri akomeye ,ibi byamubayeho akaba ari ingaruka zayo makosa.
Ikosa rya mbere ni ukuba Muzehe Twagiramungu Faustin atarigeze yumva inama abantu bamugiraga. Iyo aba yarumvishe mbere ntabwo ibi bimubayeho byarikuba,
Ikosa rya kabiri ni ukujya kwaka visa kandi atashye iwabo.Umuntu ugiye iwabo se yaka visa?Niyo passeport yaba yararangije igihe akagera kukibuga icyo aricyo cyose hano m'úburayi atashye iwabo bamusezerana icyubahiro. Passeport rero nyarwanda abyibagirwe siyo yamuteje ikibazo.Kereka niba ari imitwe bari bibereyemo kuko abo muri PDP-Imanzi bo ndumva atari ubwambere bahuye n'íkinamayobera nk'iri!
 
Umusaza rwose akisobanura avuga ngo nyamara Karangwa we visa bayimutereyemo!Azi se impamvu zatumye Karangwa nyine bayimutereramo we ntayibone?Ese ubundi ahubwo kuki atagiye kuyisabira rimwe na Karangwa ko amakuru ahamya neza ko Karangwa Semushi yabonye Visa mukwagatanu? Yaba Karangwa ,yaba Muzehe Faustin ariko cyane abateguraga urugendo rwabo ntabwo bigeze bamenya icyo bagamije naho bagiye ariko cyane icyo bagiye gukora.
 
Kubirebana nuko Karangwa Semushgi Gérard ngo yaba yagiye , nzagira icyo mbivugaho muminsi yavuba niba Imana ikintije umwuka .
 
N.B:Ariko ubundi ko aba bagabo batakiri impunzi kuki bari bagiye gutaha bahuje n'amatariki Leta y'u Rwanda ishaka guca ubuhunzi kubanyarwanda?(1959-1998).
       Muzehe Faustin niyitonde aruhuke turacyamukeneye ntabwo yigeze amenya gukina gatebetebe,maze vuba afatanye n'abandi arebeko badatahana yemye  !Naho nakomeza kwishinga baruhonnyo n'aba kajorite he wil be ashamed.

De : Nzinink
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr"
Envoyé le : Jeudi 20 juin 2013 20h20
Objet : Re: *DHR* Re : RUKOKOMA NTAGITASHYE

 
Ahubwo se ni gute umuntu ategura urugendo, agatangaza itariki, akagura itike y'indege, agakoranya abanyamakuru, agasezera mu nama mbwirwaruhame, etc. azi neza ko nta mpapuro z'inzira/visa yicaranye?

On Jun 20, 2013, at 2:03 PM, "agnesmurebwayire" agnesmurebwayire@yahoo.fr> wrote:

 

Netters,

Twagiramungu Faustin yasobanuye impamvu zatumye adafata indege kuri gahuzamiryango.

Ngo passeport ye y'inyarwanda yararangiye, asaba indi aliko aza gusanga bizamara nibura amezi atatu ngo abyione, nibwo yiyemeje kugendera kuri passeport y'imbiligi, ikibazo kiba ko Rwanda house itamuhaye visa kugeza uyu munsi, imubwira ko ikibazo cy'urugendo rwe kigirwa mu Rwanda.

Icyamutangaje n'uko iminsi 21 isabwa gutegereza kugira ngo passeport y'ababiligi ibone visa yayirengeje, kandi ko mugenzi we Semushi we visa bayimutereye muri passeport ye y'u Buhondi.

Twagiramungu avuga ko atumva icyo bamushinja kugeza bamwima visa.

Umva: http://www.bbc.co.uk/mediaselector/ondemand/gahuza/meta/tx/greatlakes_1630?bgc=990000&lang=rw&nbwm=1&ms3=6&ms_javascript=true&bbcws=1&size=au

http://www.bbc.co.uk/mediaselector/ondemand/gahuza/meta/tx/greatlakes_1630?bgc=990000&lang=rw&nbwm=1&ms3=6&ms_javascript=true&bbcws=1&size=au

--- Dans mailto:Democracy_Human_Rights%40yahoogroupes.fr, "agnesmurebwayire" a écrit :
>
>
>
> Yego ko! None se Semushi we visa barayimuhaye cg yagendeye kuri passeport y'u Rwanda?
>
> Ntibisobanutse.
>
>
>
> --- Dans mailto:Democracy_Human_Rights%40yahoogroupes.fr, "kayijamahe2000" a écrit :
> >
> >
> > Netters,
> >
> > http://ijwiryarubanda.com/2013/06/urugendo-rwa-faustintwagiramungu-rwapfubye-semushi-karangwa-agiye-i-rwanda-wenyine/
> >
> > T.K.
> >
>







No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.