Pages

Wednesday 19 June 2013

Perezida Kagame yagejeje ku rubyiruko rw’u Rwanda ubuhanuzi rutwitsi


Perezida Kagame yagejeje ku rubyiruko rw'u Rwanda ubuhanuzi rutwitsi


Perezida Kagame asigaye atanga ijambo ryuzuyemo ubuhanuzi bw'ibyago

Amakuru dukura mu murwa mukuru w'uRwanda ,Kigali yemeza ko mu mihango yari yahurije kuri stade amahoro abayobozi bamwe bo mu Rwanda n'urubyiruko rubarizwa mu turere dutandukanye, iyi mihango ikaba yari yarateguwe na minisiteri y'urubyiruko na minisiteri y'uburezi hamwe na minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu , perezida Kagame, wari umushyitsi mukuru, wari unategerejweho kugeza ku bari aho ijambo rya mukuru riha urubyiruko ubwenge ahubwo yahisemo gufata ijambo ryuzuyemo ubuhanuzi bw'ibyago n'akaga urubyiruko rugomba kwitegura.

Perezida Kagame ryaranzwe no gutera ubwoba ubwo yatunguraga abari aho asaba urubyiruko rw'u Rwanda kumujya inyuma kubera ibibazo ngo byugarije u Rwanda muri iki gihe, ko niba bitagenze bityo igihugu ngo gishobora kubashanyukana

Perezida Kagame yibukije urubyiruko rw'u Rwanda ibyago igihugu cyanyuzemo ubwo abaturanyi n'ababyeyi bicanaga ubwabo. Abashoboye gusesengura neza ijambo rya Kagame bakaba bemeza ko yashakaga gutanga ubutumwa ku banenga ubutegetsi bwe bo rubyiruko ubwo yabanengagako babujije igihugu amahwemo bakaba banabujije kugereza ku byiza , ko uwo ari we wese uzatinyuka kumurwanya, azamugira nk'uko abamubanjirije byabagendekeye ubwo bibasiraga imiryango y'abatutsi bazira ko bari ibyitso bya FPR mu gihe yateraga u Rwanda, irwanya ubutegetsi bw'igitugu bwa Perezida Habyarimana.

Muri iryo jambo, Perezida Kagame yanaburiye urubyiruko ruri hanze y'u Rwanda rukomeje ibikorwa byo gusenya igihugu cyarwo, ko rugomba kwirengera ibyo ruvuga n'ibyo rukora. Abasesengurira hafi ibyo Kagame yashaka kubwira uru rubyiruko, ni uko ngo rutagomba kwivanga mu bibazo bitarureba, ibibazo bijyanye n'uburenganzira bwe busesuye bwo gusahura umutungo kamere wa Kongo-Kinshasa.

Na none abasesengurira hafi ijambo rya Kagame yagejeje ku rubyiruko rwari ruteraniye kuri stade Amahoro, ni uko yarusabaga kumujya inyuma, rukitegura intambara yo kurwanya ingabo za Loni ziteganijwe koherezwa muri Kongo kurinda amahoro, ndetse no kurwanya iza Kongo ubwazo (FARDC), dore ko bamwe muri uru rubyiruko bamaze gutozwa gikomando kugirango bazitabire ibikorwa by'imirwano ishobora kuzabahanganisha n'ingabo za Loni zishinzwe kuzagarura amahoro muri Kongo. Iki gikorwa cyo gushora urubyiruko rumwe na rumwe mu mirwano, kikaba cyaratumye bamwe muri rwo bahungira mu bihugu bihana imbibi n'u Rwanda nka Uganda n'Uburundi, aho bahita bameneshwa n'abakozi ba ambasade y'u Rwanda muri ibyo bihugu baba bahungiyemo, kugirango batamenera ibanga imiryango mpuzamahanga, by'umwihariko Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi, u Rwanda ubu rubereye umunyamuryango.

Amiel Nkuliza, Sweden.

Byashyizweho na editor on Jun 18 2013. Filed underAhabanzaAmakuru AshyushyePolitiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.