Pages

Tuesday 11 June 2013

Re: [uRwanda_rwacu] Re: *DHR* PRESTATION DE SERMENT DU PRESIDENT JUVENAL HABYARIMANA



Nta mwanya ukomeye nari mfite watumaga musaba ko yegura. Cyakora abantu ntibegura  gusa iyo ibintu bigenda nabi. Kandi nta kemeza ko iyo scenario yawe yashobokaga. Mbona  ibyari byose ubwicanyi bwari kuba yakwegura atakwegura.

Iyo yegura ba Twagiramungu na FPR bajyaga kumufunga nkuko yafunze Kanyarengwe, byarabashobokaga ko bakamwicira mu munyururu cyangwa ahandi. Maze hagakurikiraho ubwicanyi dore ko Habyarimana yari populaire. Ntibyashoboraga gufatwa nkuko  Kayibanda yishwe. Kayibanda yarishwe ntacyakurikiye kubera ko ubutegetsi bwari bwafashwe n'umuhutu. Iyo Habyarimana yegura, yajyaga kujyanwa mu munyururu kandi akagwamo. ba Kanyarengwe na Twagiramungu bajyaga kwihorera kuri ubwo buryo. Nkuko ubivuga FPR yajyaga kwambura ubutegetsi ba Twagiramungu ikabusigarana  bwose yonyine nkuko ubu bimeze. Ibyo byose byashoboraga kubyara ubwicanyi.

Iyo umbwira ngo yajyaga kubaho nta komyi uribeshya cyane. Izo scenario zose zirashoboka.



From: INCHALAH EL HAJI <inchalah15@yahoo.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Tuesday, 11 June 2013, 19:15

Subject: Re: [uRwanda_rwacu] Re: *DHR* PRESTATION DE SERMENT DU PRESIDENT JUVENAL HABYARIMANA

 
 
"...Abavuga ngo ntiyeguye, bagomba kumenya ko utabusya abwita ubumera. Kwegura mu ntambara si byoroshye. Iyo yegura byari ukuvuga ko atakiri umugaba w'ingabo, maze FPR rero igatangira intambara nkuko yari yabikoze ikimara kumuhitana. Dore ko yari atakiri na Ministre wa Defense.."
 
Iyi ni logique yo kwihambira ku gitekerezo karahanyuze kandi kidafite ireme. None se begura iyo amahoro aganje? Begura se iyo ibintu bigenda neza mu gihugu? Ntiyari ashoboye kurwana intambara ebyiri(iya amasasu atari afite, niya politiki yari yaramurenze) ubwo hari hasigaye iki? Kurwana kugeza kuwa nyuma? Ntiyabishoboye! Amaze gupfa nk'igikeri gikandagiwe n'ikamyo, nta mugaba w'ingabo wabonetse? Imitekerereze y'abanyarwanda intera agahinda. Aho gupfa none napfa ejo kandi ijoro rimwe ribaga Prezida! Iyo yegura yari guhindura byinshi, ahubwo ikibazo kigasigarana ba Twagiramungu bamurwanyaga. Iyo abikora, we aba akiriho Rukokoma inkotanyi zaramuhekenye kera! Ubu turimo twandika ngo: "Nagende yarizize!" Erega Kwegura ni ubugabo Habyarimana atagiraga kubera ubwoba bwe! Yaragundiriye bamuca ibikonjo! None mwe murabona ngo aribyo byiza. Ubwo inama mwamugiriye niyo? Iyo unaniwe uregura nta kinegu. Naho ibindi muvuga nabyo birasa na Siyasa.
Niba abamubujije kwegura nawe urimo, nimwe mwatumye apfa hobyo nk'ifundi.

De : Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; "ForumUrunana@yahoogroups.com" <ForumUrunana@yahoogroups.com>; "urwanda_rwacu@yahoogroups.com" <urwanda_rwacu@yahoogroups.com>; "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Mardi 11 juin 2013 17h32
Objet : Re: [uRwanda_rwacu] Re: *DHR* PRESTATION DE SERMENT DU PRESIDENT JUVENAL HABYARIMANA

 

Ntabwo mbona ukuntu Habyarimana wari warahiye yasubira inyuma ati byose  ibisigaye mbibuze uburyo. Abavuze ko Habyarimana yanjenjekaga bagomba kumenya ko ahubwo yari sincere ashaka amahoro mu Rwanda. Abavuga ngo ntiyeguye, bagomba kumenya ko utabusya abwita ubumera. Kwegura mu ntambara si byoroshye. Iyo yegura byari ukuvuga ko atakiri umugaba w'ingabo, maze FPR rero igatangira intambara nkuko yari yabikoze ikimara kumuhitana. Dore ko yari atakiri na Ministre wa Defense.

Ntabwo tuzagira amahoro tubeshyana, tubyina ku bibazo abandi bafite, duseka duhunga responsabilites akdn tunazegeka ku  bandi. Biragoye gukorana n'umunyarwanda ngo umwizere kandi mwese mugire icyo mugeraho. N'aba bandi bari mu nkiko hirya no hino kandi bafunzwe, iyo ashatse umunyarwanda wamufasha ngo amuhe temoignage ko ibyo bamurega ataribyo aramubura kandi afite abo yita inshuti. N'abandi bafite ibibazo nk'ibyo agusaba reference yakwifashisha mu nkiko ukamutera utwatsi kandi umuzi, mwarabanye, mwarakoranye.

Abanyarwanda turi abahemu, turi abagome, tugira inzika, tugira ishyari, ntitwifuriza undi ineza, dhora duhecenye amenyo, igifu kinzize, turi ababeshyi, duhora mu butiriganya, buri munyarwanda arireba, ibiba ku bandi ntibimureba.





From: Bayoboke Mugisha <bayoboke65@yahoo.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Tuesday, 11 June 2013, 15:46
Subject: Re: [uRwanda_rwacu] Re: *DHR* PRESTATION DE SERMENT DU PRESIDENT JUVENAL HABYARIMANA

 
Burya koko ntituzava kwizima; kwegeka ibintu bibi byose kubandi biranze bibaye inzirondo ga ye!!!!!

Bayoboke


De : Nkuliyingoma Jean-Baptiste <jb.nkuliyingoma@gmail.com>
À : Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; uRwanda_rwacu@yahoogroups.com; ForumUrunana@yahoogroups.com
Envoyé le : Mardi 11 juin 2013 11h12
Objet : Re: [uRwanda_rwacu] Re: *DHR* PRESTATION DE SERMENT DU PRESIDENT JUVENAL HABYARIMANA

 

Banyarubuga,
 
Nyuma yo gusoma commentaires zakozwe kuri iyi videwo yerekana iby'imihango yo kurahira yabaye (igice kimwe) tariki ya 5 mutarama 1994 ndagirango ngire icyo mbivugaho.
 
Muri iyi videwo Perezida Habyarimana aragaragara nk'umuntu washakaga gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha ahubwo abandi akaba aribo bayarwanya. Mu by'ukuri videwo iratanga amakuru mu buryo butuzuye. Nta na hamwe basobanura impamvu nyayo uriya muhango wo kurahiza abadepite n'abaministiri utashoboye gukorwa. Hari aho umunyamakuru Vénuste Kayihura yagiye yibutsa ikibazo cy'abadepite bo mu ishyaka PL bari batarumvikanwaho ariko akongeragaho ati: buriya turaza kumenya uko icyo kibazo cyakemuwe kuko ibyaribyo byose hari abari buze kurahira. Aha rero niho ipfundo ry'ikibazo riri.
 
Mu by'ukuri hari hakiri amalisiti abiri y'abakandida depite b'ishyaka PL. Habyarimana yari ashyigikiye ilisiti yatanzwe na Mugenzi Yusitini wari perezida w'iryo shyaka naho Ministiri w'intebe, Agata Uwilingiyimana yari ashigikiye ilisiti yatanzwe n'uruhande rwa Ndasingwa Landuwaridi. Aha kandi ni ngombwa kwibutsa ko abo Ndasingwa yari ashyigikiye aribo batowe n'abarwanashyaka ba PL mu matora yakozwe mu gihugu cyose tariki ya 5 nzeri 1993. Ibyavuye muri ayo matora perezida w'ishyaka yaje kubisesa noneho hatangira izindi démarches zo gushaka abandi bakandida. Na none ni ngombwa gusobanura ko muri ya matora yo ku wa 5 nzeri abari batowe bari abatutsi hafi ya bose nk'uko n'ishyaka PL ryari rigizwe ahanini n'abatutsi. Ntawashidikanyaga ko abo badepite bazajya ku ruhande rwa FPR. Ni yo mpamvu Perezida Habyarimana yashyigikiye abakandida batanzwe na Mugenzi Yustini n'ubwo yari azi ko atari bo bari batowe mu buryo bukwiye. Iyo lisiti ya Mugenzi Yusitini yari yiganjemo abahutu. Aha ngaha rero twari mu macenga akomeye ya politiki.
 
Muri uriya muhango wo ku wa 5 mutarama 1993 uruhande rumwe rwarimo kugerageza gukora forcing kugirango nibikunda rube rwungutse abadepite. Ibyo rero ni byo byatumye inkotanyi zititabira iriya mihango. Habyarimana abonye ko umuvuno we ntacyo ufashe mbere ya saa sita yimuriye imihango nyuma ya saa sita ateganya ko n'iyo byakomeza kunanirana abaturage ndetse na communauté internationale babona ko we nibura yari afite ubushake ikibazo kikaba kiri ku bandi. Niyo mpamvu nyuma ya sita yibanze kuri ba Kavaruganda n'ishyaka PSD batari bahari asoza avuga ngo we igihe cyose bazabishakira azaza kubarahiza. Ni byiza kumva ko ayo ari amacenga ya politiki. Bariya ba Agata Uwilingiyimana na ba Twagiramungu babonaga ayo macenga bikabatera kwitwara nk'abatubashye umukuru w'igihugu ariko biraruhije kubahiriza umuntu ubona ko ibyo akora bitari mu nzira iboneye.
 
 Mbere yo gusoza nagirango nibutse ko buriya hari n'ikibazo cy'umudepite wa CDR cyari kitarabonerwa umwanzuro. Iryo shyaka ryari ryaranze gusinya code déontologique mu gihe amasezerano ya Arusha yashyirwagaho umukono tariki ya 4 kama 1993, ibyo bikavuga ko ubwo ritemeraga kujya mu nzego z'inzibacyuho. Nyuma ryaje guhindura rivuga ko noneho rishaka gusinya ariko FPR nayo iranga. Ubwo icyo kibazo nacyo cyari kitarakemurwa. Ku birebana n'abagombaga kwinjira muri guverinoma nabwo hari hakiri ikibazo ku ruhande rwa PL. Igice kimwe cyari gishyigikiye ko ministiri w'ubutabera aba Anyesi Ntamabyariro, ikindi cyari gishyigikiye Aloyizi Niyoyita. Ibyo bibazo byose bitari byakabonerwa igisubizo nibyo byateye blocage. Ntabwo ari Kavaruganda cyangwa PSD bateye blocage. Ngibi ibyo nifuzaga kongeraho kugirango abantu batibeshya ko ukuri kurangirira kuri iriya videwo. Ndabashimiye.
 
Nkuliyingoma Jean-Baptiste 
 
----- Original Message -----
Sent: Monday, June 10, 2013 12:13 PM
Subject: Re: [uRwanda_rwacu] Re: *DHR* PRESTATION DE SERMENT DU PRESIDENT JUVENAL HABYARIMANA

 


 
MRND yakomeje kwamaganwa kugeza n'ubu. Hari n'abadashobora kuyivuga  izina. Twagiramungu we aracyita ko yari nazi.
Iyi video yatweretse ukuri n'ibyiza bya MRND na Perezida wayo Habyarimana. Abafite izindi video na information mubitugezeho. Amateka y'u Rwanda si FPR n'Ubutegetsi bw'ubwami bwayibanjirije. Periodes za Kayibanda na Habyarimana FPR ishaka ko bizimira. Tugomba gushyira ahagaragagra ibyakozwe n;ukuri kwabyo muri ibyo bihe. Niba hari umuntu ufite texts za discours et entretiens yazishyira kuri iyi forum. Izo discours et entretiens zerekana neza imitegekere myiza ya Habyarimana nuko igihugu cyateraga imbere.

Abshe Habyarimana barabyina, barahakana, baricaye, barayobya ukuri ariko bakibagirwa ko batumye abanyarwanda benshi bicwa.

Ni harambe Ikondera Infos.

From: Bayoboke Mugisha <bayoboke65@yahoo.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Monday, 10 June 2013, 10:46
Subject: Re: *DHR* PRESTATION DE SERMENT DU PRESIDENT JUVENAL HABYARIMANA

 

Mubanyarubuga binzobere mubyamategeko, cyangwa se mubyubutegetsi; nabasabaga ko bagira icyo batubwira ku riliya jambo pst Kavaruganda yavuze. Ese mukurahiza pst Juvénal H. byari ngombwa kuvuga biriya byose? Ese amategeko yarabimwemereraga? Cyangwa bigaragaza akaduruvayo kari kahawe intebe mukiriya gihugu? Ikindi ntumva, niba Habyarimana amaze kurahira, iyo aza guhita arahiza abadepute, uretse ibyo bibazo bya maliste menshi mumashyaka amwe namwe; ko mbona kuli iyi vidéo aba Fpr ntabari muli salle; bo bari burahire bat? Ryari?

Bayoboke


De : Ignace Rudahunga <rudahi20@hotmail.com>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Lundi 10 juin 2013 11h21
Objet : RE: *DHR* PRESTATION DE SERMENT DU PRESIDENT JUVENAL HABYARIMANA

 
Ngo utabusya abwita ubumera. Ukeka ko abamurwanyaga bo nta ngufu bari bafite se? Urasanga kariya gasuzuguro kari gashingiye ku busa? Nagiraga nkumenyeshe ko icyo wita état d'excéption ari uburyo buzwi bwo kubangamira ikiremwa muntu amahanga atishimira. Habyara agomba kuba yarigeze gushaka kubukoresha amahanga ati uzabage wifashe. Gusa nyine ngo inzira ntibwira umugenzi!!Baramwirengeje none abenshi mubamurwanyaga nawe urimo nkuko ubyivugiye basigaye bibaza ayo barimo. Abapfa barapfuye(imana ibakire), abafungwa barafunze, ababungera barabungera bibaza igihe bazasubirira iwabo,abari mu gihugu barabunza imitima, abategetsi nabo ntibabuze ibyo bikanga,mbese nta munyarwanda ushyize umutima mugitereko. Bref byose byabaye impfabusa kuko n'abirundanijeho imitungo bazagenda basige ababo badashobora kuyishimamo mu mahoro kuko batabagariye yose ngo bunge umuryango.
Inzira rero iracyari ndende. Hahirwa amabere atonkeje n'inda zitigeze zitwita kuko haje ibihe byo gushirira mu nyenga no guhekenya amenyo. Bamwe bo basanzwe banabizobereyemo.
Imana ibafashe mwese.
 
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
From: rwembe6030@yahoo.fr
Date: Mon, 10 Jun 2013 09:35:38 +0100
Subject: Re: *DHR* PRESTATION DE SERMENT DU PRESIDENT JUVENAL HABYARIMANA

 
Bahizi,
nanjye nafashe igihe ndeba iriya video yose. ndangije, narimyoje. Nubwo nari opposant a Kinani, nababajwe na kuriya kuntu bamuhangaranga, ndavuga iriya myitwarire igayitse ya Premier Agata. Iriya arrogance ntikwiye umutegetsi, uretse ko iwacu nta na deontologie igenga abategetsi ibaho...
Gusa nibajije byinshi: koko , ko Kinani yari afite encore 90 jrs (J-90); bivuga ko iriya ceremonie yabaye kuri 05-01, naho Kinani akicwa 06-04 bitanga iminsi 90...nibajije niba nta bushobozi yari agifite ngo akore intervention veto imuhesha en tant que president...yavuye muri iriya salle koko atabonye kandi atumvise byose? ese yabonaga ko ikizakurikira ari iki? services ze za renseignement civil et militaire zamumariye iki? Nyamara yari afite toute la latitude de faire coffrer tout le monde ndavuga tous les saboteurs, agashyiraho amategeko d'exception...FPR igahita iba isole kuko bariya bahutu hafi ya bose batije ingufu FPR! Gusa nyine Kinani na MRND ye yari ku butegetsi barizize kuko nyine bari bagifite ubutegetsi, ariko ntacyo babumajije! Et pourtant, iyo Kinani ashyiraho regles d'exception nyuma ya ririya rahizwa yatereyemo ibaba, 06-04 ntiyari kuba...
Wowe ubibona ute?


De : Bahizi John <rkrjnn@yahoo.fr>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; "duhaguruke@yahoogroupes.fr" <duhaguruke@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Dimanche 9 juin 2013 9h58
Objet : Tr : *DHR* PRESTATION DE SERMENT DU PRESIDENT JUVENAL HABYARIMANA

 
Mukomere,
 
Yewe Habyarimana yashakaga amahoro pe! uko imyaka ishira niko abantu bagenda bibagirwa amateka.
Twese kuri DHR twagombye gushimira umuntu watugejejeho iyi video. Abajyaga babeshya ngo Habyarimana yanze kurahiza abadepite n'abaministri ntegereje ko bongera kuvumvura.
 
Rwanda waragowe
 
 
----- Mail transféré -----
De : IKONDERA <ikonderainfos@yahoo.com>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Jeudi 6 juin 2013 20h10
Objet : *DHR* PRESTATION DE SERMENT DU PRESIDENT JUVENAL HABYARIMANA















__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___




No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.