Pages

Wednesday 16 October 2013

Abayobozi bashya ba Kaminuza y’u Rwanda batangajwe


Abayobozi bashya ba Kaminuza y'u Rwanda batangajwe

Hashize 24 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 15/10/2013 . Yashyizwe ku rubuga na    ·   Ibitekerezo 70

Itangazo ryavuye mu biro bya Ministre w'Intebe kuri uyu wa 15 Ukwakira rivuga ko Perezida Paul Kagame yashyizeho ubuyobozi bwa Kaminuza imwe y'igihugu ihuriwemo n'amashuri makuru atandatu ari ahantu hatandukanye mu gihugu.

Dr. Mike Emeratius O'Neal umuyobozi mukuru wa mbere wa Kaminuza y'u Rwanda

Umunyamerika Dr. Mike Emeritus O'Neal umuyobozi mukuru wa mbere wa Kaminuza y'u Rwanda

Iri tangazo rikaba kandi rigaragaza n'abayobozi b'ayo mashami (Colleges).

Umuyobozi mukuru wa Kaminu y'u Rwanda (University of Rwanda) yagizwe Dr. Mike O' Neal, wabaye umuyobozi wa Oklahoma Christian University yo muri Amerika mu gihe cy'imyaka 10 (2002-2012).

O'Neal n'ubusanzwe yavukiye muri Leta ya Oklahoma imwe muri leta zigize Amerika.

Uyu mugabo kuva mu 1976 kugeza mu 2002 yari muri Kaminuza ya Pepperdine y'i Malibu muri Leta ya California. Aho mu 1991 yari umuyobozi wayo wungirije. Yaminuje mu bijyanye na 'accounting and business' akaba afite impamyabumenyi y'ikirenga 'doctorat' mu mategeko.

Uyu mugabo akaba yari umuyobozi w'inama nkuru y'urwego rw'abajyanama b'ibitaro byitwa Mercy Hospital. Afite impano kandi zo kwigisha Bibiliya, kuririmba, kubwiriza yakoraga mu itorero rya Malibu Church of Christ.

Abayobozi bemejwe muri iri tangazo ni aba;

Mu buyobozi bukuru :

Umuyobozi mukuru (Chancellor) : Dr Mike O' Neal
Umuyobozi mukuru wungirije (Vice Chancellor) : Emeritus Prof. James McWha
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n'ubushakashatsi : Prof. Nelson Ijumba
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n'Ubutegetsi : Mr. Prudence Rubingisa

Mu buyobozi bw'amashami y'iyi Kaminuza :

1. Ishuri rikuru ry'ubucuruzi n'ubukungu : Dr. Papias Musafiri
2. Ishuri rikuru ry'uburezi : Prof. George Njoroge
3. Ishuri rikuru ry'ubuhinzi, ubumenyi bw'inyamaswa n'ubuvuzi bw'amatungo : Dr. Leatitia Nyinawamwiza
4. Ishuri rikuru ry'ubuvuzi n'ubuzima : Dr. Phillip Cotton
5. Ishuri rikuru ry'indimi, ubuhanzi n'ubumenyamuntu : Mrs Usta Kayitesi
6. Ishuri rikuru ry'ubumenyi n'ikoranabuhanga : Dr. Maasseh Mbonye

Inama y'ubutegetsi :

Umuyobozi w'inama y'ubutegetsi : Prof Paul Dvenport
Umuyobozi w'inama y'ubutegetsi wungirije : Dr. Diane Karusisi

Abanyamuryango :

Prof. Clet Niyikiza, Prof Geoffrey Rugege, Sir. David King, Dr. Ignace Gatare, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, Mrs. Christine Uwimana, Dr. john Nkurikiye, Mr. Hannington Namara, Mrs. Deidra Shears

UMUSEKE.RW

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.