Pages

Tuesday 1 October 2013

BANYARWANDA MWIHANGANE KANDI MWISUGANE: TUZATSINDA!


BANYARWANDA MWIHANGANE KANDI MWISUGANE: TUZATSINDA!

Nkuko bimaze kuba akamenyero, abanyarwanda bifatanije nabanyekongo, abarundi, abanyafurika, abanyacanada nabandi benshi kuvugiriza Kagame induru, bamagana ubwicanyi bukorwa nawe nagatsiko ategeka. Toronto ije ikurikira London aho Kagame yatewe amagi n'amase.

Kagame yaje Toronto kandi avuyeyo imbokoboko. Nta mutegetsi wa Canada bahuye, nyamara Perezida wa Tanzania, Bwana Kikwete, yakiriwe nicyubahiro gikwiriye umukuru w'igihugu. Kagame we yatubereye urukozasoni kuko aho kwakirwa mu cyubahiro, yakirwana induru. Toronto ntako Kagame n'intore ze batakoze bihisha, bomongana bashaka aho bahungira induru. Yewe, iminsi yira ari myinshi! Muribuka ukuntu Kagame n'Intore ze bazaga bidegembya, abanyarwanda bakajya kwihisha, none nibo bihisha bakubitwa imijugujugu!!

Hano New York, Kagame yibasiwe namahanga ( harimo na USA ) yongera kumwihanangiriza ngo navane abo yita ingabo ze muri Congo. Uretse abanyecongo, abapfa buri munsi nabana b'urwanda, abenshi muri bo abatutsi ( bo mu Rwanda na Congo), ahora abeshya ngo aharanira inyungu zabo)

Mwakwibaza muti Kagame agenzwa niki kandi ko azi ibiba bimutegereje?

Icya mbere: uretse ubugizi bwa nabi ahoramo iyari mu gihugu, mubyukuri nta kazi kandi abafite. Iyari mu Rwanda arara ijoro ategura kandi akora amarorerwa mu Rwanda no mu karere. Ubundi y'irirwa y'iryamiye. Ubwo aba aje hanze guta akuka, guhunga imizimu yabo yishe.

Icya kabiri: we n'umugore baba baje gusura abana babo, barerwa na ambasaderi i New York, Eugene Gasana, wagororewe ubuministiri (inyongera) kubera akazi akora ko kunezeza Kagame na madamu we ( abashakira ibinezeza amaso n'umubiri).

Icya gatatu: Indege akoresha yita ize, yaguze akoresheje umutungo wabanyarwanda, azikodesha leta. Uruzinduko nkuru rushobora gutwara hafi million imwe yamadolari agomba kuva mwisanduka ya leta akajya mu mufuka we.

Icya kane: abaje kujijisha abanyarwanda, kubashinyagulira no kubishongoraho mubyo yise Rwanda Day. Muribuka London avuga ngo abamuteye amagi iyaba bayaryaga kuko abona ari abashonji? Erega Kagame wahoze uri umushonji. Ababukuvanyemo bakagutereka kuri iyo ngoma wegamyeho ihirima, nibo wahemukiye. Icyakora nubwo ufite ubutunzi wasahuye, ufite ubushonji k'umutima. Ntacyaguhaza kuko ufite ubutindi bukabije.

Icya gatanu: ubundi hari igihe akunze kugenda gufata za mpamyabushobozi ( degree) abavukanye imbuto nkawe babona bataruhiye. Zimufasha gushakisha uko yaziba icyuho kinini mu buzima bwe.

Icya gatandatu: hambere yakundaga kuza kubeshya amahanga, none abakuru bayo bamugendera kure nk'umunyabibembe.

None se Kagame n'agatsiko ke babaye abande? Abanyarwanda turamwamagana. Abaturanyi baramuvuma. Abanyafurika bati hoshi. Abanyamahanga barijujuta bati rekeraho gutera akaduruvayo mu baturanyi.

Banyarwanda, Banyarwandakazi: mwitaze Kagame nagatsiko ke, ibyaha byabo bizababarweho bonyine.

Mwarakoze rero bavandimwe b'Ihuriro, Amahoro, FDU-inkingi, PS-Imberakuri,namwe mushyigikiye FDLR, muharanira uburenganzira bwa buri munyarwanda. Mwarakoze banyarwanda mwese induru mwavugirije Kagame nagatsiko ke, Mwarakoze banyecongo. Mwarakoze barundi. Mwarakoze abanyacanada. 

Ubufatanye bwacu twese, ducisha mu kuri, nibwo buzatuma dutsinda vuba,

Abo mu Rwanda no hanze yarwo mwese mutegereje impinduramatwara, mwihangane kandi mwisugane. 

Ni muze mu nkuge, Kagame na gatsiko bazarohame bonyine.

Dusangiye amateka mabi n'ameza. 

Twe duhanze amaso imbere, twatangiye kubaka ibyiza bifitiye akamaro abanyarwanda nabaturanyi bacu bose, ntavangura.

Tuzatsinda! 

Theogene Rudasingwa 

( UWABA UZI IGIFARANSA, IRINGARA, N'IGISWAHILI YANKORERA TRANSLATION)

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.