Pages

Friday 18 October 2013

Fw: *DHR* Abayobozi bashya ba Kaminuza y’u Rwanda



On Friday, 18 October 2013, 7:34, Evelyne Mpamo <evmpamo@yahoo.com> wrote:
 
Ese ubundi habonetse umunyamahanga(Umunyamerika, Umwongereza) uvuga ko ashaka gutegeka u Rwanda kuburyo abanyarwanda bose bagira ijambo rireshya mu gihugu cyabo hari uwabyanga?(INCHALAH)
 
Hell no!!
 
From: INCHALAH EL HAJI <inchalah15@yahoo.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Friday, October 18, 2013 1:41 AM
Subject: Re: *DHR* Abayobozi bashya ba Kaminuza y'u Rwanda

 

"..Nkanongeraho ko iriya Kaminuza yagize abayobozi benshi b'abanyarwanda umuntu yari yitezeho umusaruro (nga bo ba Prof Muligande, Dr Rwamasirabo, Prof Rwakabamba,…) ariko ahubwo ikaba yararushijeho kudindira uko bwije n'uko bukeye!..."
 
Bwana Munyensanga C
Analyse ukora kuri iki kibazo jye ndagerageza kuyumva. Kuri kiriya kibazo cya Kaminuza habonetse umunyamahanga ushobora kuyivugurura kurusha inkomamashyi za FPR ntacyo bitwaye. Byaragaragaye ko ibintu byose abanyarwanda babizanamo politiki kugeza naho Kaminuza itanga miliyoni ishyano ryose mu GaciroDF kandi abanyeshuli batagira icyo barya naho baryama, baranabambuye scholarship bemerewe n'amategeko. Abarimu nabo imishahara yabo igafatirwa kandi bavuga ko nayo ubwayo itabahagije. Umukoloni aje agashobora kwerekana ko Kaminuza  y'u Rwanda ikwiye kujya ku murongo wizindi Kaminuza, jye ndabona ntacyo bitwaye. Ikibazo gihora ari kimwe: "Ntacyo KGM na FPR  bakora batabonamo inyungu zabo bwite nagatsiko kabo!". Niba muri za Kaminuza KGM yarabonyemo business nicyo kimushishikaje naho u Rwanda rwejo ntirumureba! Ese ubundi habonetse umunyamahanga(Umunyamerika, Umwongereza) uvuga ko ashaka gutegeka u Rwanda kuburyo abanyarwanda bose bagira ijambo rireshya mu gihugu cyabo hari uwabyanga?
 
 
 
De : Cyprien Munyensanga <munyensanga@yahoo.fr>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Vendredi 18 octobre 2013 6h35
Objet : Re: *DHR* Abayobozi bashya ba Kaminuza y'u Rwanda

 
Kuri ba Bwana Mpatswenumugabo na Nkuliyingoma,
 
Ndabaramukije!
 
Ibyo Kagame ariho akora byo ntawabishira amakenga, kuko ndabona imyanya yayipakiyemo amacuti ye! Ni bya bindi bya « ha uguha » umugani w'iyo numa nyine!
 
Gusa, igitekerezo nashakaga gutambutsa, ni uko tudakwiye guterwa ipfunwe no kwiyambaza « compétences » cyangwa se « expertise » abandi baba babiturusha, kabone n'iyo baba ari abanyamahanga!
 
Ibyo byaba ari ukwidindiza, « au nom d'un chauvinisme et d'un nationalisme dévoyés »! Ikibi ni uko byazaba akaramata, ntihagire « relève locale » itegurwa.
 
Njye ndahamya ko abanyarwanda tugifite byinshi byo kwiga, si nous ne voulons pas juste nous vautrer dans la médiocrité!
 
Kuko iyo witegereje neza, usanga ntacyahindutse mu buryo abantu bumva uburezi – cyane bwo mu rwego rwo hejuru – kuva mu myaka yakurikiye indepandansi kugeza ubu, mu gihe isi yo yahindutse cyane!
 
Ntabwo gahunda n'intumbero bya Université yo muri za 60-70, u Rwanda rukishakisha ngo rurebe ko byibura rwahugura abarimu n'abakozi bibanze ba Leta, byakomeza kuba nk'ibyo mu bihe by'amakare ku nzego nyinshi tugezemo!
 
Nkanongeraho ko iriya Kaminuza yagize abayobozi benshi b'abanyarwanda umuntu yari yitezeho umusaruro (nga bo ba Prof Muligande, Dr Rwamasirabo, Prof Rwakabamba,…) ariko ahubwo ikaba yararushijeho kudindira uko bwije n'uko bukeye!
 
Amakosa ariko ntawayashyira kuri abo bagabo gusa, ahubwo uruhare runini ni urwa Shebuja ukomeje kurangwa n'agasuzuguro ku banyarwanda, byagera ku bize ho agasya atanzitse, abita abanyamusozi (peasants) nk'uko Dr David Himbara yabitanzemo ubuhamya, kubera ipfunwe n'ikinegu aterwa na ya mashuri ye ane y'isumbuye ya « Ntare School » y'i Mbarara!
 
Wenda ahari abo bazungu bo bazavuga yumve, dore ko bo akunze kubaramya!
 
Mu kurangiza ariko, nagiraga ngo mbabwire ko impungenge zanyu zifite ishingiro kandi ko tuzisangiye!
 
Ariko se ko ngo « indege yaguye » (nkuko bikunze guterwamo urwenya!), umuntu yakora iki gifatika?!
 
Les Rwandais ne sont plus maîtres chez eux, hélas!
 
C. M.


De : Nkuliyingoma Jean-Baptiste <jb.nkuliyingoma@gmail.com>
À : Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Envoyé le : Jeudi 17 octobre 2013 6h29
Objet : Re: *DHR* Abayobozi bashya ba Kaminuza y'u Rwanda

 

Munyensanga,
 
Urakoze kumenyesha abanyarubuga ko kaminuza ya Oklahoma yahaye Kagame doctorat honoris causa, akaba mu by&apos;ukuri ari ikimenyetso cy&apos;uko kiriya cyemezo cyo gushinga ubuyobozi bwa kaminuza y&apos;u Rwanda uriya munyamerika wayoboraga iyo kaminuza ya Oklahoma ari business ikomeje. Inuma y&apos;i Burundi yabwiye iy&apos;u Rwanda ngo "ha uguha". Bihuje n&apos;ibyo Gasana Anastase yanditse kuri uru rubuga nawe asesengura kiriya cyemezo.
 
 U Rwanda rwahindutse nk&apos;akarima ka Kagame, ashobora kwatira uwo ashatse igihe ashakiye bitewe n&apos;inyungu abifitemo. Ahubwo aherutse guhomba muri biriya bya wa mwicanyi Charles Taylor wari ugiye kuza gufungirwa mu Rwanda imyaka 50 none ngo u Bwongereza ni bwo bwamutsindiye. Ni inoti nyinshi na diamant byabuze byari bigiye kurwinjira.
 
Ngarutse kuri iriya nyandiko yawe ariko ndabona hari aho wihuse cyane. Uravuga ko abanyamahanga bashobora kuzana vision stratégique yatuma kaminuza y&apos;u Rwanda izamura standards mu gihe cya vuba. Wabivuga ute ubona batuzaniye umuntu wabonye Kagame arimo gukindagura abantu yabamaze (mu Rwanda no muri Kongo)  akamuha doctorat honoris causa? None se ko nkeka ko uri impunzi cyangwa ukaba warasabye ubwenegihugu aho wahungiye uravuga ko u Rwanda rufite icyerekezo cyiza ku buryo umuyobozi wacyo yabona ishimwe nka ririya?
 
 Vision stratégique y&apos;uriya mugabo wagizwe umuyobozi wa kaminuza y&apos;u Rwanda ni iya ba mpatsibihugu. Iyo bashaka inyungu ahantu bafatanya n&apos;uwo babona ahafite ingufu, byaba ngombwa bakazimwongerera hagamijwe kugirango bamukoreshe. Ingero ni nyinshi no mu mateka y&apos;u Rwanda uwazishaka yazibona.
 
Uwashaka kuzamura za standards za bonne gouvernance na démocratie noneho yafata ba Louis Michel, ba Clinton cyangwa ba Tony Blair akaba aribo bayobora u Rwanda mu myaka iri imbere? Ngirango raisonnement yawe ni hariya ishobora kuganisha. Reka ahubwo tuzerure dusabe ku mugaragaro u Rwanda rwongere rube indagizo, wenda byazadufasha kuzamura za standards muri domaines nyinshi kandi mu gihe gito!!!
 
Umunsi mwiza.
 
Jean-Baptiste
 
----- Original Message -----
Sent: Thursday, October 17, 2013 3:59 AM
Subject: Re: *DHR* Abayobozi bashya ba Kaminuza y'u Rwanda

 

Banyarubuga,
 
Nanjye nkubise akajisho kuri uru rutonde rw'abayobozi bashya, ntangazwa n'umubare w'abanyamahanga ururiho!
 
Ikindi kandi, sinahamya ko ari ubushobozi bwagendeweho mu gutanga iriyaimyanya, kuko kuba nk'uriya mu Recteur ngo avuye muri Oklahoma Christian University, si gusa!
 
Mwibuke ko iyo kaminuza idasobanutse yahaye doctorat « honoris causa » Kagame, ndetse akaba akunze kwisihingayo ngo agiye « gutangayo ibiganiro »! Ndetse ni nayo yari ari igihe ava muri America ikitaraganya, Peter Erlinder yamureze mu nkiko!!! Njya numva ngo hari n'abanyeshuri bahabwa ibyo bise ngo « Presidential Excellence Scholarship » bajya kwigayo ku bwinshi!
 
Aho Kagame ahubwo ntiyaba afitemo "business"?!
 
Ariko njye mbona haramutse hakurikijwe ubumenyi, guha akazi nka kariya abanyamahanga babifitemo ubumenyi n'uburambe ku kazi bishobora kubyara umusaruro!
 
Kuko abanyarwanda nabo, si shyashya! Uretse no kuba ababishoye ari bake, abo ushyizeho bahugira mu "mipango" yabo yo "kwiteza imbere", ugasanga Kaminuza ikomeje kudindira! Ikindi kandi, abanyarwanda bafite "une experience à l'international" muri za Kaminuza n'andi mashuri makuru nabo babarirwa ku mitwe y'intoki, abandi nabo ugasanga bagitsimbaraye kuri "modèles" za cyera bizemo, zitajyanye n'ibihe tugezemo!

Kuko ubu igikenewe ntabwo ari ibyo gucunga kaminuza umunsi ku wundi gusa (administratifs et gestionnaires), ahubwo hakenewe cyane abantu bafite "une vision stratégique", ku buryo nko mu myaka mike iri mbere, Kaminuza y&apos;u Rwanda ishobora kwihagararaho byibura ku mugabane wa Afurika, igahangana n&apos;izindi zikomeye zo muri South Africa, Kenya, n&apos;ahandi!
 
Niba ari abnyamahanga bo kuzamura "standards", ku buryo umuntu ashobora kurangiza I Butare akaba yanakwemererwa gukomeza amasomo ye (admission) muri za Kaminuza "très séléctifs" nka za Princeton, M.I.T, Stanford, Columbia, etc… nabyo nta ribi!
 
Ikindi kandi bakagabanya amahamba n'ibintu by'"ibisosi", ahubwo bakita ku bumenyi buhambaye n'ikoranabuhanga, byo byatumye ibihugu nka za Koreya y'amajyepfo, ubushinwa, ubuhinde,… bitera intambwe igaragara, kuko amahamba n'imivugo ntawe byateje imbere!
 
Ni ugutegereza tukareba icyerekezo gishya bashaka guha Kaminuza, ikava mu rwego rwa "C.E.R.A.I" irimo magingo aya! Wenda wasanga igitekerezo cya mu mugabo wa Boston ngo wize mu Byimana kitarapfuye ubusa!
 
C. M.


De : Leopold Munyakazi <Cakazi2004@yahoo.com>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Mercredi 16 octobre 2013 15h42
Objet : Re: *DHR* Abayobozi bashya ba Kaminuza y'u Rwanda

 
Ibi se bishatse kuvuga iki?

From: Ngarambe Joseph <jngarambe2010@yahoo.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Wednesday, October 16, 2013 5:09 AM
Subject: Re: *DHR* Abayobozi bashya ba Kaminuza y'u Rwanda

 
Sigaho JB: mbere y&apos;uko u Rwanda rugarurirwa "agaciro" na FPR, Kayibanda n&apos;abamukurikiye ni bo bizihirwaga n&apos;ubukoloni...
Akumiro!

De : Nkuliyingoma Jean-Baptiste <jb.nkuliyingoma@gmail.com>
À : Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Envoyé le : Mercredi 16 octobre 2013 11h00
Objet : Re: *DHR* Abayobozi bashya ba Kaminuza y'u Rwanda

 

U Rwanda rwongeye kuba indagizo.
 
Mpatsibihugu aragarutse par la grande porte!
 
Ibi birasaba indi revolisiyo.
 
Jean-Baptiste
 
----- Original Message -----
Sent: Wednesday, October 16, 2013 7:55 AM
Subject: *DHR* Abayobozi bashya ba Kaminuza y'u Rwanda

 

Umuseke

http://umuseke.rw/abayobozi-bashya-ba-kaminuza-yu-rwanda-batangajwe/

Itangazo ryavuye mu biro bya Ministre w&apos;Intebe kuri uyu wa 15 Ukwakira ryemeje ko Perezida Paul Kagame yashyizeho ubuyobozi bwa Kaminuza imwe y&apos;igihugu ihuriwemo n&apos;amashuri makuru atandatu ari ahatandukanye mu gihugu.

Yaminuje mu bijyanye na `accounting and business&apos; akaba afite `doctorat&apos; mu mategeko.

Afite impano kandi zo kwigisha Bibiliya, kuririmba, kubwiriza yakoraga mu itorero rya Malibu Church of Christ.

Abayobozi bemejwe muri iri tangazo ni aba;

Mu buyobozi bukuru :

Umuyobozi mukuru (Chancellor) : Dr Mike O&apos; Nea

Umuyobozi mukuru wungirije (Vice Chancellor) : Emeritus Prof. James McWha

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n&apos;ubushakashatsi : Prof. Nelson Ijumba

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n&apos;Ubutegetsi : Mr. Prudence Rubingisa

Mu buyobozi bw&apos;amashami y&apos;iyi kaminuza :
1. Ishuri rikuru ry&apos;ubucuruzi n&apos;ubukungu : Dr. Papias Musafiri

2. Ishuri rikuru ry&apos;uburezi : Prof. George Njororoge

3. Ishuri rikuru ry&apos;ubuhinzi , ubumenyi bw&apos;inyamanswa n&apos;ubuvuzi bw&apos;amatungo : Dr. Leatitia Nyinawamwiza

4. Ishuri rikuru ry&apos;ubuvuzi n&apos;ubuzima : Dr. Phillip Cotton

5. Ishuri rikuru ry&apos;indimi ubuhanzi n&apos;ubumenyamuntu : Mrs Usta Kayitesi

6. Ishuri rikuru ry&apos;ubumenyi n&apos;ikoranabuhanga : Dr. Maasseh Mbonye

Inama y&apos;ubutegetsi :

Umuyobozi w&apos;inama y&apos;ubutegetsi : Prof Paul Dvenport

Umuyobozi w&apos;inama y&apos;ubutegetsi wungirije : Dr. Diane Karusisi

Abanyamuryango :

Prof. Clet Niyikiza, Prof Geoffrey Rugege, Sir. David King, Dr. Ignace Gatare, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, Mrs. Christine Uwimana, Dr. john Nkurikiye, Mr. Hannington Namara, Mrs. Deidra Shears







 


 




__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.