Pages

Tuesday 15 October 2013

Fw: *DHR* "ESE URWISHE YA NKA, RWABA RUKIYIRIMO ?"



On Tuesday, 15 October 2013, 18:17, IKONDERA <ikonderainfos@yahoo.com> wrote:
 
Mu kiganiro-mpaka cy'amashyaka FDU INKINGI, IHURIRO NYARWANDA " RNC" n'AMAHORO PEOPLE'S CONGRESS, cyo ku cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2013;
 i Buruseli mu Bubiligi, ikibazo cy'amoko kiri mu byahavugiwe; bigaragara ko abanyarwanda bakwiye nyamara kukiganiraho kugirango amateka akomeje kubagira imbohe nibura yumvikanweho.

           Ko ngo abahutu baba bamerewe nabi mu Rwanda, ntawe ubishidikanya, ngo  nk'uko n'abatutsi bamerewe nabi mu bihe byashize. Ngo uwo mubabaro ukaba wagombye kuba imwe mu mpanvu zo guca burundu ubutegetsi ubwo ari bwo bwose bwakwitwaza ubwoko ngo bukandagire abaturage.

Nibwo benshi bagarutse  cyane ku ijambo Perezida Paul Kagame aherutse kubwira urubyiruko rw'u Rwanda ku itariki ya 30 kamena muri uyu mwaka w'2013, aho we nka perezida w'igihugu asaba  abana b'abahutu gusaba imbabazi z'ibyaha ababyeyi babo bakoze, ijambo rivugwa ko ari rutwitsi, ko rishobora ndetse kuba ritegura indi jenoside.

       Tubamenyeshe ko amashyaka uko ari atatu yari ahagarariwe ku rwego rwo hejuru.

Ku ruhande rwa Komite mpuzabikorwa ya FDU-INKINGI, hari Dogiteri Nkiko Nsengimana, Umuhuzabikorwa ; Charles Ndereyehe, Komiseri ushinzwe ingamba na politiki ; Sixbert Musangamfura, Komiseri ushinzwe ububanyi n'amahanga ; Joseph Bukeye, Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga ; Madame Madeleine Bicamumpaka, Komiseri ushinzwe Imari na Michel Niyibizi, Komiseri ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.

 

Ku ruhande rw'Ihuriro RNC hari Dogiteri Theogene Rudasingwa, umuhuzabikorwa mukuru; Joseph Ngarambe, Umunyamabanga mukuru ; Jonathan Musonera, Umukangurambaga mukuru na Major Jean Marie Micombero, Ushinzwe Ububanyi n'amahanga mu Burayi.

 

              Ku ruhande rw'ishyaka Amahoro hari Perezida waryo Etienne Masozera,  Gallican Gasana umunyamabanga mukuru na Dogiteri Narcisse Gakuba ushinzwe igenamigambi; iri shyaka rishya ryatumye ihuriro FDU-RNC ngo rihinduka urugaga rw'inyabutatu.

Uretse gutangaza ko intsinzi yo guhindura ubutegetsi mu Rwanda bayikozaho imitwe y'intoki, bongeye kugaragaza impungenge baterwa n'uko Perezida  Kagame akomeje  guheza mu buroko Mme Ingabire Vigitoriya imyaka itatu ikaba ishize, Déo Mushayidi, Bernard Ntaganda ndetse n'abanyarwanda bose dore ko nko kuri Rudasingwa, ngo U Rwanda ni prison (uburoko) Perezida Paul Kagame abereye umuyobozi. Ndetse kuri Rudasingwa, arabwira Perezida Kagame ko niba atabafunguye vuba,  bo  bazabifungurira.

Kuri Masozera w'ishyaka amahoro, ngo ubutegetsi bwifuzwa, ni ubutazongera guha ububasha bukomeye Perezida w'igihugu, Perezida wica agakiza  ngo nk'uko bimeze kuri iki gihe cya Kagame.

Mu mwanya w'ibibazo, hagaragaye ko abanyarwanda barambiwe, ndetse bakaba biteguye kwitabira ibikorwa byatuma buri munyarwanda adakomeza guhezwa ku gihugu cye cy'u Rwanda.

 

Ikonderainfos i Buruseli mu Bubiligi.

__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.