Pages

Tuesday 1 October 2013

Fw: *DHR* PREZIDA PAUL KAGAME YATEWE AMABUYE N'AMAGI I TORONTO MULI CANADA


Urakoze Felix kubera iyo contribution yawe ifite ireme.

Abatutsi biciwe abavandimwe babo kubera Kagame tugomba kwifatanya n'abo titanjenjeka.  Natwe abahutu twariciwe nuko ntaho dufite tubivugira. Birumvikana ko abatutsi bose batabonye ku byo Kagame  agenera agatsiko ke. Ariko ni bake batangiye kugaragaza akababaro kabo.

Abatutsi benshi baravuga bati ibibi birarutanwa nubwo Kagame ariwe watumye abacu bashira, ibyo byari byose  abatutsi turi ku butegetsi. Mbese ubwicanyi bwibasiye abatutsi bisa nkaho bwabaye ingurane yo kugera ku butegetsi.  Kagame rero niyo mpamvu adatinya  gukora politike ya apartheid kuko  abatutsi benshi  bazayishyigikira.  Kubera ko ntafite n'ubushobozi bwo kwica inkoko, njye nkumva rero nta ngurane ibaho ku buzima bw'umuntu.

Ikimbabaza ariko nuko izo nama mu mahanga zirimo  Kagame akoresha zizaducamo gucamo uduke abanyarwanda ku buryo washobora kugenda muri bus cyangwa train mu mahanga   ukikanga umunyarwanda kandi nawe uriwe. Bityo bikongera cya kibazo cy'amoko gihoraho. Ni ibyo ntinya, naho ubundi umutegetsi wese iyo akoresheje inama bose baraza , abatamushyigikiye n'abamushyigikiye, arabamwifuriza nabi n'abamwifuriza neza. Iyo ufite umwanya wa Leta ukora uko ushoboye ngo uwugumeho. Iyo ufite avantages yaguhaye, ukora uko ushoboye ngo uzigumane.  Muri abo bose bajya mu nama abayatumije mu mahanaga siko bose bamushyigikiye.


----- Forwarded Message -----
From: felix habimana <felixhabimana@yahoo.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; rwanda-l rwanda-l <rwanda-l@yahoogroups.com>
Sent: Tuesday, 1 October 2013, 18:59
Subject: Re: *DHR* PREZIDA PAUL KAGAME YATEWE AMABUYE N'AMAGI I TORONTO MULI CANADA

 
Samuel,
Ndumva mu mizi ibyo uvuga ndetse nanavuga ko ari ipfundo rikomeye kugirango impinduka (izabaho nta kabuza) izarambe.

Ni byo koko iyo urebye imyanya yose ikomeye mu butegetsi, mu bukungu, mu busugire n'umutekano w'igihugu ifitwe n'abantu bava mu bwoko bumwe bw'abatutsi. ari ko nanone iyo usesenguye abo batutsi abo ari bo usanga nabo ari abantu bava hamwe ndetse bafitanye amasano hagati y'abo. Ndetse hari uwababoneye izina abita agatsiko.

Gusa, umuntu agomba kwirinda kugwa mu mutego wa Kagame ushaka gushyira abantu mu gatebo kamwe.

Politiki ye n'ugufata bunyago (en otage) uwitwa umututsi wese kugirango yumve ko agomba kumujya inyuma. Kandi hagati aho agakora ibishoboka byose kugirango umuhutu yange umututsi. (Clivage ethnique)

Ingero ni nyinshi uhereye kubyabaye muri 1990, 1994 ukazamura. Kugeraho aho avuga ngo u Rwanda rwari rwarapfuye bivuze ko abarwishe ari abahutu, abazuwe ari abatutsi.

Urwo rwangano hagati y'abahutu n'abatutsi agenda abiba anakongeza rumeze nk'urukuta yubaka imbere ye kugirango abantu batabona ububi bwe n'ubunyamaswa bwe.

Buriya ikintu kimushimisha n'uko abantu abamurwanya bavuga bati "turwanya ubutegetsi bw'abatutsi" aho kuba "ubutegetsi bwa Kagame n'agatsiko ke"

Hagira nk'umututsi washaka kumuhunga bakamwuvisha ko nta yandi mahitamo afite uretse kumuguma inyuma.

Niyo mpamvu ubona yibasiye ikintu icyo ari cyose cyahuza abamurwanya b'abahutu n'abatutsi. Kuko biba bibangamiye ya mibare ye. 


No ku bahutu tugomba gufungura amaso, abari iunyuma tukareka kubashakira excuse ngo bafite icyo baharanira cyangwa se barigura. Nkaba bajya muri Rwanda Day nabo baba bagiye kuramya. Kuko ntabwo waba uba mu gihugu kirimo uburenganzira ngo ujye ahantu bagutware "buhumyi" bakwambutre téléphone yawe, atari uko nawe uba ubibona.

Tureke kuvuga ko ba Habumuremyi, Rucagu, ba Bosenibamwe, Bamporiki, Bazivamo, Rwarakabije, Nduhungirehe... bigura. kuko ejo ibintu bihindutse bakiri mu micezo y'intozo, bagaruka n'akarimi gasize umunyu bavuga bati murabizi ko natwe ntaho twari turi.

Rubanda nyamwinshi mu mibare y'abaturage ntivuga byanze bikunze Rubanda nyamwinshi mu mitekerereze ya Politiki.

Revolusiyo ya 1959, abahutu benshi bayibonyemo kandi bafite ukuri. Si bo gusa hari n'abatutsi bayibonyemo. 

Nyamara uko imyaka yagiye ihita iyo Rubanda nyamwinshi yagiye igabanuka mu kwibona mu buyobozi bwariho yishyiriyeho butahwemaga kuvuga bushyize imbere inyungu zayo. Umuntu yakwibaza icyabiteye.

Nta butegetsi buhirima ngo pii.  Uwari wese witandukanyije n'ubutegetsi bw'igitugu bwa FPR agomba guharwa amahirwe ya 2. Uwakoze ibyaha ari mbere cyangwa muri ubu butegetsi nawe agahabwa uburenganzira bwo kwisobanura mu buryo butabogamye. Ibyaha byamuhama akagororwa mu buryo bwa kimuntu.

Ubundi abanyarwanda bagahabwa uburenganzira bwo kuvuga icyo bashaka mu matora nta mbunda ibari hejuru.

Utsinze amatora akayobora igihugu adahutaje cyangwa se atishongoye kuwatsinzwe cyanga badahuje ibitekerezo

Utsinzwe amatora akemera ibiyavuyemo kandi agahabwa uburyo bwo gukomeza guharanira ibitekerezo bye mu bwubahane.

Niko mbona ibintu ariko nshobora kuba nibeshya cyangwa ndi mu ndoto.

Umugoroba mwiza.

Félix


De : Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Mardi 1 octobre 2013 18h33
Objet : Re: *DHR* PREZIDA PAUL KAGAME YATEWE AMABUYE N'AMAGI I TORONTO MULI CANADA

 
Felix

Diaspora yagombye kuba   abanyarwanda bose. Ntabwo tuzi niba Kagame iyo avuga Diaspora impunzi zirimo dore ko we yumva ko ntazikibaho.
 
Kugeza ubu Diaspora ya Kagame ni abatutsi kandi arabakoresha ku mpamvu za politike. Impunzi ntizirimo. Abo batutsi nibo aba yasuye.Urundi rugero ni uko Kagame iyo avuga rwandophones muri Congo ntabwo aba avuga abahutu nabo bahaba. M23 ndumva itarwanira abahutu.
 
Abo bahutu bajya muri Rwanda day kandi bari muri FPR nimbarwa ugereranije n'abatutsi.   Ni byo koko hari n'abatutsi bake. Wenda abo bari mri RNC cyangwa se hari ibyo babuze batabonye ku ngoma ya Kagame.
 
Twe dukorera Rubanda nyamwinshi. Abo mbarwa barwanira inda zabo  gusa cyangwa batajya muri Rwanda day kandi ari abatutsi ntabwo tubabara.Umuhutu ujya muri Rwanda Day ndumva aba afite icyo aharanira. Ntabwo ajyayo kureba  Kagame ko ari mwiza cyangwa se kumva ko avuga neza. Ibi twabiganiriyeho mu minsi ishije ku buryo burambuye.
 


From: felix habimana <felixhabimana@yahoo.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Tuesday, 1 October 2013, 17:04
Subject: Re: *DHR* PREZIDA PAUL KAGAME YATEWE AMABUYE N'AMAGI I TORONTO MULI CANADA

 
Koko ni byiza ko buri wese amenya ijambo yakoresheje icyo rivuga.

Kagame akoresha inama zo guhura n'abatutsi : Si byo. Nk'uko atari byo ko diaspora Rwanda  =  tutsi.

Kagame akoresha inama zo guza abayoboke ba FPR : Aha nibyo

Abatutsi bose ntibari muri FPR, ntibajya muri Rwanda Day. Ndetse iriya irangiye yarwanyijwe ku bufatanye bw'abanyarwanda b'abahutu n'abatusi ba muri Canada.

Ntitukakye twibagirwa ko muri FPR cg za Rwanda Day hajyamo abahutu kandi baba bafite ubukana n'ishyaka kurusha bamwe mu batutsi baba basangiye urugendo.

Félix


De : Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Lundi 30 septembre 2013 22h31
Objet : Re: *DHR* PREZIDA PAUL KAGAME YATEWE AMABUYE N'AMAGI I TORONTO MULI CANADA

 
Ikondera, 

Urandika uti:

"Umuhango uhuza abanyarwanda baba hanze".  

Nkuko tumaze iminsi tubyandika kuri uru rubuga, Kagame akoresha inama zo guhura n'abatutsi gusa cyangwe se abayoboke ba FPR. Si  abanyarwanda bose. Iyo umuntu akora politike agomba no kujya amenya neza buri ijambo yakoresheje icyo rivuga.



From: IKONDERA <ikonderainfos@yahoo.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Cc: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Monday, 30 September 2013, 20:58
Subject: *DHR* PREZIDA PAUL KAGAME YATEWE AMABUYE N'AMAGI I TORONTO MULI CANADA

 

Nk'uko bimaze kuba akamenyero umukuru w'u Rwanda Bwana Paul Kagame uko agiye hanze y'u Rwanda cyane cyane mu bihugu by'i Bulayi n' Amerika akoresha umuhango uhuza abanyarwanda baba hanze y'u Rwanda ndetse n'abandi baba bamuherekeje, mu gikorwa bise "RWANDA DAY"
 
Kuri uyu wagatandatu taliki ya 28 Nzeli 2013, uwo muhango wabereye mu mujyi wa TORONTO muli CANADA
 
Ni muli urwo rwego rero amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda akorera hanze y'u Rwanda aliyo : Amahoro na RNC, afatanyije n'izindi Sociétés Civile nyarwanda  alizo RIFDP (Réseau International des femmes pour la Démocratie et la Paix) na CRC (Congrès Rwandais du Canada)
Tutibagiwe abanyeCongo, abarundi , abatanzaniya hamwe na bamwe mu banyeCanada kavukire bakoresheje umuhango wo kwamagana Perezida w'u Rwanda Paul Kagame.
Icyo gikorwa cyo kumwamagana cyamaze amasaha asaga 12 yose, cyaranzwe n'imvururu nyinshi cyane kuburo budasanzwe .
Aliko rero nyuma y'uko Perezida Paul Kagame ahohotewe i OXFORD mu bwogereza ubwo yaterwaga amagi n'amase; abashinzwe gutegura uyu muhango wa RWANDA DAY nabo bali bafashe izindi ngamba zikaze cyane, ku buryo kugeza mw'ijoro ryo kuwa gatanu no mubitabiliye RWANDA DAY batali bazi aho izabera. 
Ubundi kuli gahunda RWANDA DAY yagombaga kubera muli Hotel SHERATON mu mujyi rwa gati wa TORONTO ; aliko bitewe n'ibikorwa by'abateguye iyi myigaragambyo, ubwo bandikiraga ubuyobozi bwa Hotel SHERATON inyandiko ndende isobanura ibikorwa bibi bya Perezida w'u Rwanda, muli iyo nyandiko ndende kandi babwiraga ubuyobozzi bwa hotel ko nibaramuka baretse icyo gikorwa cya RWANDA DAY kikahabera ko ibintu bizadogera ngo bitewe n'imyigaragambyo izahabera. Aha twabibutsako mugihe iyi hotel yabonaga izi nyandiko ali nako abantu benshi batandukanye batelefonaga ubuyobozi bwa Hotel nabo bagenda babasaba ko batagomba kwemera ko RWANDA DAY  ibera aho .
 
Niko byagenze rero  koko ubuyobozi bwa Hotel Sheraton bwafashe icyemezo cyo gusesa amasezerano  bwali bwagiranye na Leta y'u Rwanda.
Nyuma y'aho rero abashinzwe gutegura RWANDA DAY  bakomeje gushakisha ahandi bakorera RWANDA DAY ,  aliko bitewe n'uko abateguye iyi myigaragambyo nabo bali bazengurutse amahoteli yose yo mu mujyi nka Westin Harbour Castle Hotel , Four seasons Hotel, Grand Hotel na WHR-Worl Hockey Center
 agenda babagezaho inyandiko zitandukanye zisobanura ibikorwa by'iterabwoba n'iyicarubozo ngo bikorwa na leta y'u Rwanda; byatumye koko igikorwa cya RWANDA DAY  kitabera mu mujyi wa TORONTO kuko aho bajyaga hose babateraga utwatsi.
Iyi ikaba aliyo mpamvu igikorwa cya RWANDA DAY   cyaje kubera hanze y'umujyi wa TORONTO.
Nyuma y'uko Paul Kagame ahotewe kuli Université ya OXFORD mu Bwongereza mu gihe bamuteraga amagi n'amase, hiyongereyeho na none no kuba amahoteli yose yo mu mujyi wa TORONTO afite ibyumba biberamo amanama yangaga ko bahakorera icyo gikorwa cya RWANDA DAY ,  leta y'u Rwanda nayo yali yakoze uko ishoboye kuburyo ahandi baje kubona hitaruye umujyi wa TORONTO bahagize ibanga ku buryo n'abagombaga kwitabira uwo muhango batali bahazi, ahubwo bakodesheje amaBus yo kuhabatwara.
Aliko bitewe n'uko abali bateguye iyi myigaragambyo nk'uko babidusobanuliye umwe muli bo Bwana Gasana Gallican (Umunyamabanga mukuru w'ishyaka "AMAHORO") ngo bakoranaga n'inzego z'iperereza za Canada zikaba alizo zabagezagaho uko ibikorwa          byo gushakisha aho RWANDA DAY ibera.
Kugeza saa tatu za mu gitondo, abigaragambyaga bali bataramenya aho RWANDA DAY  ibera aliko bazindukiye kuli Hotel Sheraton kuko Perezida Paul Kagame ngo aliho yali yaraye, bakomeza kwigaragabya nyuma inzego z'iperereza z'umujyi wa TORONTO zahamagaye Bwana Gasana  Gallican zimurangira aho icyo gikorwa kili bubere.
Niko byagenze koko igokorwa cya RWANDA DAY  cyabereye ahantu wavuga ko hadasobanutse munzu ikorerwamo ibikorwa by'ubucuruzi bw'abahinzi n'aborozi izwi kw'izina rya FREE MARKET.
Abigarambyaga batangira kuza urusorongo batangira kwigaragambya aliko bahanganye n'abashyigikiye perezida Kagame, kuburyo bamwe bali hakurya y'umuhanda n'abandi hakuno baterana amagambo.
Abigaragambyaga balimo abacongomani bitwa aba "Combattants" bigabanyijemo amatsinda atandukanyu kugirango Perezida Kagame atinjira yidegembya.  Bigeze saa kumi nibwo amamodoka yatangiye kwinjira hanyuma abigaragambya bakajya bahagalika buli modoka ngo barebe ko Kagame alimo, nyuma haje kuza imodoka y'i Jeep ifite amadilishya yijimye bagira ngo ni Kagame uje iyo modoka bayitera amagi ndetse bayimena n'ikirahuri.
Mu gihe bali bahugiye muli iyo rwaserera nibwo perezida Kagame yaje kunyura mu karyango k'inyuma gato cyane.
  
Ubwo abigaragambyaga babaye nk'abarumwe n'inzuki ubwo haje agaco k'abanyeCanada bambaye ubusa kwifatanya n'abigaragambya. Abo bazungu bali biyanditseho ku mibili yabo ndetse no ku mabere bati" Twamaganye Perezida Kagame ngo bitewe n'uko ateza umutekano muke mu karere k'ibiyaga bigali halimo no gufata abagore ku ngufu.
Umuhango wa cya RWANDA DAY  uhumuje abashinzwe umutekano bagerageje gukingira Perezida Kagame umutekano aliko bitewe n'uburakari bwinshi bali bafite abigaragambyaga, imodoka perezida Paul Kagame yalimo bongeye kuyitera amabuye ndetse nayo ikirahuri cyegereye Kagame kiramenaka.
Nyuma y'uyu muhango wo kwigaragambya ku murongo wa telefoni twavuganye n'umwe mu banyarwanda bakoresheje iyi myigaragambyo, Bwana Gasana Gallican atubwira ko kuli bo ali intsinzi ikomeye cyane, ati: Kubona dushobora kumvisha abanyecanada bose ububi bwa Kagame kugezaho bamwima amahoteli yifuzaga ngo kandi afite amafaranga menshi twe ntayo tugira, ngo iyi ni intsinzi ikomeye cyane, kandi ngo no kuba abanyarwanda bo mu moko yose barahuje icyo gikorwa ndetse no kumvisha abanyekongo ko umwanzi wabo atali umunyarwanda bitewe ngo n'ibikorwa bibi Perezida Paul Kagame akorera abanyekongo; ni intsizi idasanzwe ikwiye kwishimirwa no gukomeza gushyigikirwa na buli wese ukunda amahoro.
Ikondera Infos Canada.








__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.