Pages

Thursday 31 October 2013

Fw: *DHR* Tanzaniya mu bucuruzi na Congo Kinshasa

On Thursday, 31 October 2013, 10:15, agnesmurebwayire <agnesmurebwayire@yahoo.fr> wrote:
 


Rene Anthere Rwanyange – igihe.com

Nk'uko tubikesha igitangazamakuru The Citizen gikorera muri Tanzaniya, Minisitiri Sitta avuga ko gukora ubucuruzi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nta gihombo kirimo kuko icyo gihugu gifite ubukungu bukomeye. Avuga ko Guverinoma ya Tanzaniya yatekereje neza umushinga w'inzira ya gari ya moshi izaturuka Uvinza muri Kigoma, ikagera Musongati muri Congo.

Yagize ati : "Ikibazo kidukomereye kugeza ubu ni uko inzira iduhuza na Goma inyura mu Rwanda. Kunyura Uvinza ujya Musongati bizakemura icyo kibazo."

Akomeza avuga ko iyo nzira izanyura mu Burundi izaba ari ngufi cyane, kandi yoroshya ubucuruzi ku bihugu kuko kuva ku cyambu cya Dar es Salaam ujya i Bujumbura ari hafi, aho gukoresha icyambu cya Mombasa kiri ku bilometero 900.

Ibyo Minisitiri Samuel Sitta yabisubizaga abagize Inteko ishinga amategeko ya Tanzaniya, ku cyo igihugu cyabo gitekerezo ku byemezo cyafatiwe muri EAC.

Yagize ati : "Biratubabaza iyo bagenzi bacu badushyira mu kato. Ariko kuri iki kibazo, inama natanga ni uko twakwifashisha inama yatanzwe n'uwari Perezida wa Tanzaniya Ali Hassan Mwinyi ; aho yavuze ko uburyo bwiza bwo gukorana n'umunyakinyoma ari ukumuha rugari."

Minisitiri Sitta akomeza avuga ko ingamba zafashwe ari uko ubwo Tanzaniya iheruka gutumirwa mu bikorwa bya EAC, yagize amakenga ku bagombanga kuyihagararira.

Urugero atanga ni uko hari inama ibera i Nairobi ariko ubuyobozi bukuru bwabujije Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga kuyikurikirana.

Avuga kandi ko n'izindi nama zatumirwamo abayobozi bazijyamo ariko nta ruhare igihugu cyagira mu bikorwa ibyo ari byo byose. Ariko avuga ko hakiri kare gufata umwanzuro wa nyuma no gushinja ibihugu bya Kenya, Uganda n'u Rwanda ko ibyo bikora bibangamye.

Guverinoma ya Tanzaniya yahaye inshingano uyoboye inama y'abaminisitiri b'ibihugu bya EAC, ukomoka muri Uganda, kugaragaza icyo Kenya, Uganda n'u Rwanda bakora, kandi bikamenyeshwa Tanzaniya n'u Burundi.

Agira ati : "Biteganyijwe ko tuzahurira i Arusha nibura mu byumweru bibiri biri imbere, kumva icyo uyoboye inama y'abaminisitiri azatubwira kuri ibyo. Kuva icyo gihe nibwo tuzafata ingamba z'icyo gukora."

http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/tanzaniya-mu-bucuruzi-na-congo

__._,_.___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.