Pages

Tuesday 29 October 2013

Fw: [uRwanda_rwacu] Re: [fondationbanyarwanda] Minisitiri w’Intebe arasaba abakirisitu kurandura ibyaha bihindanya u Rwanda



On Tuesday, 29 October 2013, 16:19, Mukandori Mukandori <m_uk_andori55@yahoo.fr> wrote:
 
Bariya ntibabwirwa ngo bumve, yari akwiriye guhita yambara umwambaro yambara agiye gutanga amasakaramentu batayasaba akabaha aya rusange!
Naho ubundi n'umujura ufatanwe igihanga aba agitaka ko arengana, yasaba imbabazi ate? Musenyeri nakomereze aho atunganye umurimo we wo kugarura intama zica izindi.
Ngayo ng'uko

Mukandori



Le Mardi 29 octobre 2013 17h14, Gerard <rusteid@yahoo.fr> a écrit :
 
 Mgr Habiyambere Alexis we ni umunyakuri buriya bariya ba muri iruhande aba yanababwiye!


Le Mardi 29 octobre 2013 6h35, Mukandori Mukandori <m_uk_andori55@yahoo.fr> a écrit :
 

Yenda uyu musenyeri Musenyeri Alex Habiyambere, umushumba wa Diyoze ya Nyundo asabye n'abategetsi bose bahekuye abaturage bagasaba imbabazi byarushaho kumvikana.Yahera kubateraniye hariya agatangira umuhango wo gutanga isakaramentu ry'imbabazi bita( penetensiya) Byatuma batanga icyiru cyo gufungura abo bafungiye akamama, guha indishyi imiryango bahekuye no gufata umugambi wo guha rubanda amahoro bakabaho mu mudendezo, badahora bikanga kwicwa.

Mukandori

________________________________________


Izuba

altalt 
Amakuru

Minisitiri w'Intebe arasaba abakirisitu kurandura ibyaha bihindanya u Rwanda

alt 0
alt 194
28/10/2013
Minisitiri w'Intebe Dr P.D. Habumuremyi, Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo Alex Habiyambere, Intumwa ya Papa mu Rwanda, na Minisitiri w'Ingabo Gen James Kabarebe


Minisiti w'intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi arasaba abakirisitu gufatanya na Leta mu kurandura ibyaha byose bihindanya isura y'u Rwanda bitabira inzira yo kubaka amahoro, ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda na gahunda ya "Ndi umunyarwanda"

Ibi minisitiri w'intebe yabigarutseho kuri iki cyumweru ubwo Paruwasi Gatulika ya Regina Pacis de Rambura iherereye mu karere ka Nyahibu, yizihizaga isabukuru y'imyaka 100 imaze yogeza ubutumwa bw'Imana.

Minisitiri w'intebe mu kwizihiza ibi birori yashimye by'umwihariko Kiliziya Gatolika uburyo iharanira ireme ry'uburezi mu mashuri yayo, ndetse no gutoza abayigamo indangagaciro y'ikinyabupfura, imikino, umuganda n'ibindi byose bibafasha kuba abantu b'intangarugero kandi buzuye.

Ati "Ndifuza ko iryo banga kiliziya gatulika ikoresha n'andi mashuri yagerageza akarigenderaho".

Minisitiri w'intebe yavuze ko mu gihe mu Rwanda habarurwa abakirisitu barenga 98 ku ijana, hatari hakwiye gukomeza kugaragara ibikorwa bigayitse  byo guhohotera no guhohoterana mu miryango kubera ko bikurura umutekano muke.

Akaba yasabye abakirisitu bose muri rusange gufatanya na Leta mu kurandura ibyaha byose  bihindanya isura y'u Rwanda birimo gufata abana b'abagore kungufu n'ihohotera mu miryango, gutanga ruswa imungu umutungo w'igihugu, kunywa ibiyobyambenge, n'ibindi byaha bibangamira umutekano w'abanyarwanda.

Agendeye ku mateka mabi yaranze u Rwanda yanatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Dr Pierre Damien Habumuremyi yakanguriye abakirisitu kwitabira inzira yo kubaka amahoro, ubumwe n'ubwiyunge hagati yabo, bita ku bibahuza kuruta uko uko bita ku bibatanya. Ati  "Ikintu cyose cyanduza isura y'u Rwanda kigomba kurwanywa, buri mukirisitu wese ndamusaba kwirinda ikintu cyose cyanduza isura y'umunyarwanda n'umuryango nyarwanda n'uwo akomokamo,  mbakanguriye kwita kuri gahunda zubaka u Rwanda by'umwihariko gahunda twatangiye ya "Ndi Umunyarwanda".

Yibibukije abitabiriye uwo muhango ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda igamije gushimangira ubunyarwanda no kwamagana ibintu byose byakongera gusenya ubumwe b'Abanyarwanda .

Musenyeri Alex Habiyambere, umushumba wa Diyoze ya Nyundo ibarizwamo iyi Paruwasi ya Rambura,  yavuze ko asaba imbabazi Imana na buri mu ntu ku giti cye kubera ko hari igihe habuze ubukirisitu ndetse n'ubumuntu, ibi akaba ari byo byatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi yatumye hapfa abakirisitu benshi  ndetse n'abapadiri.

Ati "Twabuze ubumuntu n'ubuvandimwe, hapfuye abantu benshi,tugomba kubisabira imbabazi kuri uyu munsi, twisuzume tubabarirane abarenganyije abandi babisabire Imana imbabazi ndetse n'abo bahemukiye, bisaba ubutwari no kwicisha bugufi ariko Imana izabidushoboza. Igihe kirageze ngo tuvugurure ubuvandimwe bwacu."


Ngirumpatse Pierre Celestin, umuturage ufite imyaka 60 yatangarije abanyamakuru ko mu myaka 100 ishize, abaturage batuye muri iyi paruwasi bishimira ibyiza byakozwe byiganjemo amashuri agera kuri 23, ibigo nderabuzima n'uburyo bwatangijwe n'iyi paruwasi buhuriza hamwe abakristu bukabatoza gufashanya no kuzigama.

Amateka agaragaza ko Paruwasi ya Rambura  yatangijwe mu cyari Chef-lieu y'u Bushiru kuwa 28 ugushyingo  1913 itangizwa n'abamisiyoneri b'Abafaransa bayiragije Mariya Umwamikazi w'amahoro,u bu ikaba ibarurwamo abakirisitu bari hagati y'ibihumbi 30 n'ibihumbi 50.  








__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
Recent Activity:
.

__,_._,___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.