Pages

Friday 18 October 2013

Fw: [uRwanda_rwacu] R.I.P. - Icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, abakonari, auditorium, arboretum, ...ADIOS!



On Friday, 18 October 2013, 1:07, Jean Bosco Sibomana <sibomanaxyz999@gmail.com> wrote:
 
Amwe mu mateka y'icyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda

Author Dushimimana M. Anne
16/10/2013



Foto: Kaminuza nkuru y'u Rwanda ( Ifoto/interineti)
http://www.izuba-rirashe.com/fichiers_site/a2497net/contenu_pages//amwe-mu-mateka-yaranze-kaminuza-nkuru-y-u-rwanda_525eaf71728fd_l643_h643.jpg

Kaminuza nkuru y'u Rwanda ( NUR), yatangiye ku itariki ya 3 Ugushyingo
mu mwaka w'1963, itangijwe ku bufatanye bwa guverinoma y'U Rwanda
n'umuryango w'abadominikani bo mu ntara ya Quebec ho muri Canada.

Iyi kaminuza yatangiranye abanyeshuri 51, n'abarimu 16, yari ifite
amashami atatu ari yo ishami ry'ubuganga, iry'imibanire rusange,
ndetse n'iryo guhugura abarimu.

Ku itariki ya 12 Gicurasi 1964, hashyizweho itegeko rishyiraho
kaminuza nkuru y'u Rwanda na ho mu 1967, NUR yatangiye kwagurwa
kugirango ibashe kugera ku ntego zayo ari zo gukorera abaturage (
service au people, service to the people).

Mu 1988, ubwo NUR yizihizaga isabuku y'imyaka 25, yari imaze kugira
ibigo biyishamikiyeho bigera kuri 3 harimo icyari giishamikiye ku
ishami ry'ubuganga gikora ubushakashatsi ku miti gakondo
(CUPHARMETRA), icyahuguraga abubatsi, ndetse n'igikora ubushakashatsi
ku ngufu z'amashanyarazi mu Rwanda.

Muri uyu mwaka kandi NUR yari yarongewemo amashami nk'iry'amategeko,
iry'ubuhinzi, iry'ubutegetsi, ndetse n'ubumenyi. Iyi kaminuza kandi
yari yaragabye amashami mu Ruhengeri ndetse na Mburabuturo (Kigali),
hahise himukira ishami ry'amategeko.

Kugeza mu mwaka w'1994, ubwo hakorwaga jenoside yakorewe abatutsi, NUR
igashegeshwa bikomeye, kuko yatakaje abanyeshuri bayo benshi, abarimu
ndetse n'izindi ntiti, NUR yari imaze gushjyira ku isoko abanyeshuri
1,962 gusa.

Iterambere ry'iyi kaminuza ikunze kwitwa rukumbi, kubera ukuntu
yabayeho ari imwe mu myaka irenga 30, ryagaragaye cyane hagati y'umwa
wa 1995-2013, kuko muri iyi myaka 18 yamaze gusohora abanyeshuri
barenga ibihumbi 18.

Kugeza ubu, NUR yari ifite gandaga z'ikiciro cya mbere cya kaminuza
zigera kuri 39, iz'icyiciro cya gatatu zigera kuri 24, amashami 7,
ndetse n'abanyeshuri bagera ku bihumbi 11,256.

Kuri ubu, kaminuza nkuru y'u Rwanda ntikibaho, kuko isigaye ari imwe
mu mashami ya kaminuza y'u Rwanda, ikaba yitwa Ishuri rikuru ry'indimi
ubuhanzi n'ubumenyamuntu. ku wa 15 Ukwakira 2013, ikaba yarahawe
umuyobozi mushya ari we Mrs Usta Kayitesi.

Kaminuza nkuru y'u Rwanda ivuyeho mu gihe haburaga iminsi 18 ngo
yizihize yubire y'imyaka 50 ibayeho.

Bimwe mu bintu bitazibagirana kuri NUR, harimo nk'abakonari bakaba
bari abanyeshuri batagira icyo batinya cyangwa ngo bagire isoni akaba
ari na bo bitaga amazina abaje mu mwaka wa mbere, batiment central,
akaba ari inyubako yera yahereweho mu gihe NUR yashingwaga, ikaba
kandi nk'uko bivugwa mu mateka yari yarubakiwe kuba ishuri
ry'ikiburamwaka ( maternelle)r y' abana b'abakoloni, ikaba izwiho
gukonja cyane kubera uburyo yubatse.

Ikindi kitakwibagirana ku bahanyuze bose ni ishayamba rinini kandi
nyaburanga rya NUR ryitwa arboretum, ndetse n'inzu y'imyidagaduro ari
yo "grande auditorium."

Hifashishijwe Wikipedia.org n'urubuga rwa www.nur.ac.rw

http://www.izuba-rirashe.com/m-3157-amwe-mu-mateka-y-icyahoze-ari-kaminuza-nkuru-y-u-rwanda.html

--

SIBOMANA Jean Bosco
Google+: https://plus.google.com/110493390983174363421/posts
YouTube Channel: http://www.youtube.com/playlist?list=PL9B4024D0AE764F3D
http://www.youtube.com/user/sibomanaxyz999
Online Time: 7H30-20H00, heure de Montréal.
Fuseau horaire domestique: heure normale de la côte Est des Etats-Unis &
Canada (TU-05:00)
__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
Recent Activity:
.

__,_._,___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.