Pages

Tuesday 29 October 2013

M23 yaba iri mu marembera?


M23 yaba iri mu marembera?

fardc3
Kuri uyu wa mbere tariki ya 28  Ukwakira 2013, ingabo za Congo zakomeje kwegera imbere. Nyuma ya Kibumba, Kiwanja na Rutshuru-centre, hafashwe Rumangabo kuri uyu wa mbere ahagana mu ma saa tanu isaha yo mu burasirazuba bwa Congo, iki kigo cya gisirikare kiri mu birometero 50 mu majyaruguru ya Goma. Aho hose abaturage bakiranaga ingabo za Congo n'ibyishimo byinshi nyuma y'umwaka bayoborwa na M23.
Amakuru avuga ko ingabo za M23 zakuyemo akazo karenge mbere y'uko ingabo za Congo zihagera, biravugwa ko ingabo za M23 zirimo guhungira ahitwa Runyonyi ku mupaka w'u Rwanda. Nabibutsa ko aha Runyonyi ari ho M23 yatangiriye intambara.
Kuri uyu wa mbere kandi ingabo za Congo zashoboye kwigarurira agasozi ka Hehu kari ku mupaka w'u Rwanda mu gace ka Kibumba, aka gasozi ingabo za M23 zikaba zari zakanambyeho kuva ku wa gatandatu igihe Kibumba yafatwaga.
Ingabo za Congo zakomeje zerekeza Rugari mu birometero 10 mu majyaruguru ya Kibumba, nta mirwano yahabaye kuko ingabo za Congo zahageraga zisanga iza M23 zagiye.
Abatuye mu gace ka Rugari batangaje ko ingabo za M23 zatwitse imodoka 2 mbere yo guhungira muri pariki y'ibirunga. M23 yavuye kandi mu duce twinshi two muri Rutshuru yari ifite nka Rubare, Kako, Kalengera, Biruma, Tchengerero na Katalé, ku muhanda Goma-Kiwanja.
Colonel Olivier Hamuli umuvugizi wa FARDC muri Kivu ya ruguru yatangaje ko bagiye gukomeza berekeza Chengerero, Bunagana na Runyonyi, ahahungiye ingabo nyinshi za M23.
Ubu abenshi mubakurikiranira hafi ibibera mu burasirazuba bwa Congo baribaza ikigiye gukurikira. Ku bijyanye n'imishyikirano ya Kampala byo ntawashidikanya ko ibyayo byarangiye dore ko benshi mu banyapolitiki ba Congo bumva kuba ingufu za M23 zigenda ziba nke byatuma nta mpamvu yaba igihari yo kuganira nayo. Ikindi kandi ni uko Leta ya Congo yarahiye ko nta mbabazi izaha abari muri M23 ndetse itanga n'urutonde rw'abo idashobora gutuma bajya mu buyobozi cyangwa mu gisirikare.
Ubu uwavuga ko M23 yaguye mu mutego idashobora gupfa kwikuramo ntabwo yaba yibeshye. Bivugwa ko abayobozi bayo bashutswe n'u Rwanda bakigomeka none ubu u Rwanda kuba ruhanzwe amaso n'amahanga rukaba rubafasha gake cyane kubera ko rwabuze uburyo rwakwinjira mu ntambara ku mugaragaro, ntawamenya niba aba nabo bagiye guhungira mu Rwanda cyangwa muri Uganda bagashyirwa mu makambi nk'uko byagendekeye ba Runiga, Ngaruye n'abandi,  wenda hashira igihe amahanga amaze guhugira mu bindi bakazashinga M24 cyangwa M25.
Gutsindwa burundu intambara kwa M23 gushobora kugira ingaruka nini ku bari bagize M23, kuko kuba iyi mirwano imaze kugwamo abasirikare ba Tanzaniya bishobora kugira ingaruka zo gukurikiranwaho ibyaha by'intambara ku bayobozi ba M23 ndetse bidasize na shebuja (Kagame n'uko byagendekeye Charles Taylor) dore ko hatangiye kugaragara ibyobo rusange birimo imirambo mu duce twagenzurwaga na M23.
Imigendekere ya politiki y'akarere igaragaza ko amaherezo hazabaho guhangana gukomeye hagati y'u Rwanda na Tanzaniya dore ko ubu u Rwanda rwashoboye kwiyegereza ibihugu bindi bya EAC bigasa nk'aho Tanzaniya ihawe akato. Ako kato ntabwo kari muri politiki gusa kuko kari no mu rwego rw'ubukungu aho u Rwanda rusa nk'aho rushaka kureka burundu inzira ica muri Tanzaniya ingana ku cyambu cya Dar es salaam hagahabwa gaciro cyane inzira ica Uganda igana ku cyambu cya Mombasa muri Kenya. Mu gihe Tanzaniya yigizwayo naho u Burundi bwo bukaba bwarananiwe guhitamo hagati ya Tanzaniya n'u Rwanda hari ibindi bihugu bishaka gukurikira u Rwanda, Kenya na Uganda bikinjira muri EAC twavuga nka cyane cyane Sudan y'Epfo ifite ubukungu bwa peteroli ishaka kohereza mu mahanga iyicishije ku cyambu cya Mombasa dore ko inzira ica muri Sudani ya ruguru ikunze kubamo ibibazo.
Tugarutse ku by'abayobozi ba M23 byo biragoye kumenya ibizababaho mu gihe batsindwa intambara burundu, kuba baba nka ba Mutebutsi, Nkunda, Runiga, Ngaruye n'abandi biragoye kuko biteranije cyane na ONU ibarega ibyaha byinshi by'ubwicanyi ku buryo batabareka gutya gusa mu gihe Leta ya Congo nayo yabimye imbabazi, inzira ya Bosco Ntaganda ishobora kuba igisubizo kuri bamwe. Gukomeza kurwana byo birakomeye kuko ubu imipaka y'u Rwanda na Uganda isa nk'ikurikiranirwa hafi ku buryo bigoye gukomeza kubona ubufasha bw'ibikoresho n'abasirikare mu gihe u Rwanda rumerewe nabi n'igitutu cy'amahanga.
Ariko mu gihe Leta ya Congo yabyina intsinzi ntishyire ingufu mu kurimburana M23 n'imizi, guha gasopo u Rwanda no kubaka inzego zikomeye mu myaka mike iri imbere hashobora kongera kubaho indi ntambara nk'iyi.
Ubwanditsi
The Rwandan

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.