Pages

Monday 28 October 2013

M23 yatsinzwe urugamba, ingabo zayo zirimo guhungira mu mashyamba yo mu birunga


M23 yatsinzwe urugamba, ingabo zayo zirimo guhungira mu mashyamba yo mu birunga

Yanditswe kuwa 28-10-2013 Yanditswe na KAMANZI

Nyuma y'imirwano ikomeye yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, inyeshyamba za M23 zambuwe umusozi wa Hehu, Kibumba, zamburwa burundu ikigo gikomeye cya gisirikare cya Rumangabo ndetse zikurwa no muri Rutsuru.

Imodoka itwaye ingabo za M23, (Net foto)

Imodoka itwaye ingabo za M23, (Net foto)

Mu ma saa Yine na mirongo ine n'itanu (10h45) nibwo ingabo za M23 zaganjijwe cyane zitangira gukwira imishwaro zihunga.

Umunyamakuru w'UMUSEKE wari ku musozi wa Hehu, umwe muyaberagaho imirwano, aravuga ko M23 yirukanye mu bice byinshi yayoboraga kuburyo isa n'iyatsinzwe burundu.

Ingabo zayo ngo zirimo guhungira mu mashyamba yo mu birunga zigerageza kujya mu bice bya za Bunagana na Runyoni basigaranye.

Kugeza ubu ingabo za M23 ngo zirimo kurwana no gukiza amagara yazo, iby'imirwano byarangiye.

Ku rundi ruhande ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) "FARDC" zirishimira intsinzi, mu gihe abanyapolitiki b'i Kinshasa bo bavuga ko kugeza ubu nta mpamvu y'imishyikirano y'i Kampala mu gihe bamaze gutsinda M23.

Amakuru aturuka ku rugamba aravuga ko muri iyi ntambara M23 yatsinzwe no kuba yari ifite umubare muto ugereranije n'ingabo za guverinoma ya DRC.

Gusa ku rundi ruhande ariko hari n'abavuga ko iyi ntsinzi FARDC iyikesha ubufasha yahawe n'ingabo ziri mu itsinda ry'ubutabazi "Intervention brigade" cyane cyane ingabo za Tanzania na FDLR.

Kugeza ubu uruhande rwa M23 ntacyo buravuga ku nsinzwi yarwo, uretse itangazo basohoye rifite nomero N°063/M23/2013" rivuga ko M23 yamaze kuva i Kiwanja kugira ngo hasigare hacungwa na MONUSCO

M23 itsinzwe urugamba mu gihe ibiganiro na Leta ya Congo byari bigeze kure, ubu abantu benshi baribaza ikigiye gukurikira dore ko hari ibihugu bimwe na bimwe byemeraga ko ibyo M23 irwanirira ari ukuri ari nayo mpamvu byashyigikiye ko habaho ibiganiro iyihuza na Leta.

Maisha Patrick
UMUSEKE.RW

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.