Pages

Thursday 24 October 2013

Maneko wakoranaga na Gen Jack Nziza yahamijwe icyaha cyo kuneka zimwe mu mpunzi z’abanyarwanda zituye muri Sweden, anakatirwa igifungo cy’amezi umunani


Maneko wakoranaga na Gen Jack Nziza yahamijwe icyaha cyo kuneka zimwe mu mpunzi z'abanyarwanda zituye muri Sweden, anakatirwa igifungo cy'amezi umunani

Maneko wafatanyije na Maj Gen Jack Nziza kugirango bashakishe umunyamakuru Gasasira Jean Bosco aho yahungiye muri Suwede bagamije kumuhitana ariwe Habiyambere Emmanuel yakatiwe ifungo cya amezi umunani nyuma yaho urukiko rwo muri Suwede rusanze icyo cyaha cyo ukuneka Impunzi z'abanyarwanda zahungiye muri Suwede Kimuhama.
Kuri uyu wa gatatu, urukiko rwo mu mugi wa Örebro ho mu gihugu cya Sweden, rwahamije icyaha Aimable Rubagenga, kubera ibikorwa by'ubutasi yakoraga kuri zimwe mu mpunzi z'abanyarwanda zahungiye muri Sweden, zirimo n'umuyobozi w'Umuvugizi, Gasasira Jean Bosco.
Aimable Rubagenga, w'imyaka 44 y'amavuko, yakoraga akazi ko kuneka ku mabwiriza y'umwicanyi mukuru wa Kagame, Gen Jack Nziza, yifashishije ama «codes» yitaga «ibitoki», ubwo we na shebuja barimo guhiga Gasasira kugirango bamuhitane.
Uyu Aimable Rubagenga, wari waratse ubuhungiro mu gihugu cya Sweden nk'umwegihugu w'Uburundi, kandi ari umunyarwanda, icyo gihe yiyitaga Emmanuel Habiyambere, mu rwego rwo kujijisha no kuyobya uburari.
Nyuma y'igihe kinini agenzurwa mu ibanga n'inzego za polisi za Sweden, yaje gufatwa mu mwaka wa 2012 , ari na wo mwaka Evode Mudaheranwa, wari maneko wa ambasade y'u Rwanda i Stockholm, yirukanywemo, ubwo yahabwaga amasaha 48 gusa ngo abe yamaze kuva ku butaka bwa Sweden.
Evode Mudaheranwa wari umukozi mukuru wa ambasade y'u Rwanda, ntako atari yaragize ngo ashakishe Jean-Bosco Gasasira kugirango amukure ku isi, nyamara ntibyamushobokeye kubera ko Polisi yo muri Sweden zari zaramaze kumenya uyu mugambi mubisha, ari na bwo yaramiye ubuzima bwa Gasasira, mbere y'uko birukana maneko Evode Mudaheranwa ku butaka bwa Suwede.
Uretse Polisi y'igihugu cya Sweden yari yarakoze amaperereza arambuye ku bikorwa by'ubutasi bikorerwa impunzi z'abanyarwanda, minisiteri y'Ububanyi n'amahanga y'iki gihugu, muri raporo yayo, na yo yemeje ko impunzi z'abanyarwanda zihozwa ku nkeke na ba maneko ba Leta ya Kagame, bitwa ko na bo ari impunzi zahungiye muri Sweden.
Mbere y'uko urukiko rufata icyemezo cyo gukatira Aimable Rubagenga aya mezi umunani y'igifungo, rwari rwamuhamije icyaha cy'uko hagati y'imyaka ya 2010 na 2011, Polisi hamwe n'ubushinjacyaha bya Sweden byamufatanye amagambo ahiniye mu butumwa bugufi «sms», yandikiranaga buri gihe na Maj Gen Jack Nziza, amagambo yabaga yerekeranye no kuneka impunzi z'abanyarwanda.
Mu iburanishwa rye, urukiko rwahaye uregwa uburenganzira busesuye bwo kwiregura, runumva abatanga buhamya batandukanye, ari na bwo rwaje gusanga icyaha cyo gutata impunzi z'abanyarwanda bahungiye muri Sweden, kimuhama.
Abajijwe niba azajuririra iki gihano, uwunganira Rubagenga, avocat Magnus Arntell, yatangarije abanyamakuru ko ataravugana n'umukiriya we kuri iki kibazo.
Ku ruhande rwe, uwari uhagarariye ubushinjacyaha, Ronnie Jacobsson, we yatangaje ko «yishimiye ko urukiko na rwo rwemeje ko uregwa yahamijwe icyaha cyo kuneka impunzi z'abanyarwanda zahungiye muri Sweden».
Urubanza nk'uru n'igihano nk'iki, bishingiye k'ugukurikirana no kuneka impunzi z'abanyarwanda, ni ubwa mbere bibayeho ku mugabane w'i Burayi, Afurika, na Amerika, n'ahandi hose ku isi, aho impunzi z'abanyarwanda zahungiye ubutegetsi bw'abicanyi ba Leta ya Kagame.
Amiel Nkuliza, Sweden.
Byashyizweho na editor on Oct 24 2013. Filed under AhabanzaAmakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.