Pages

Monday 21 October 2013

Munyakazi,

Urakoze kutugezaho amateka y'u Rwanda. Inyandiko yanjye yari igamije cyane cyane gusenya ibyo  byo Rudasingwa yavuze mu kiganiro mbwirwaruhame.
Kuvuga ngo MRND na MDR nabo bavuge kandi bihane ubwicanyi bakoze ni ubuswa. Ayo mashyaka yose yarasheshwe, kandi navuze ko ku byerekeye MRND ubwicanyi bwayo FPR imaze imyaka hafi 20 aribwo ivuga gusa. Hnditswe n'ibitabo Mvuga ko no kuri MDR ari uko byagenze. Sinumva rero ikindi gisigaye kitavuzwe kuri ayo mashyaka yombi Rudasingwa yumva cyavugwa ubu . Mu gihe ayo mashyaka yasheshwe,ntacyo yagombye kubazwa kuko nta bantu bayagarariye kugira ngo bagire icyo bavuga. Iyo FPR yemera bagasingira ubutegetsi, birumvikana ko MDR na MRND baba baragize icyo bavuga, basaba imbabazi cyangwa se bemera ibyaha bakoze. FPR yasisemo ku byivugira ibifashijwemo n'inkiko mpuzamahanga, gacaca, amalistes, gutoteza abahutu bose  kandi bigikomeza.  Byisnhi bikorwa bikaba ari ukugira ngo FPR igume ku butegetsi. Igisigaye rero ni ugushyira ahagaragara ubwicanyi bwa FPR . Rudasingwa  na Gahima rero niyo mpamvu basabwa ko babigiramo uruhare atajenjeka.  Kugeza ubu ibyo RNC ivuga ntibihagije kuko nta n'inyandiko bari bagaragaza ivuga ubwo bwicanyi bwa FPR. Barakomeza kutubwira za generalites zidafite ishingiro.  Birumvikana ko kugira ngo  rapports nk'izo zikorwa bagomba kuba bari mu gihugu, ariko bakwifashisha organisations des droits de l'homme cyangwa UN bakabibafashamo . Kubera akazi izo organisations zikora ndetse na securite yazo,  Izo organisations akenshi ntabwo zifite ibiro mu bihugu  zitangaho rapports, ariko bafite uburyo bamenya buri munsi ibikorwa muri ibyo bihugu.






 Leopold Munyakazi <Cakazi2004@yahoo.com> wrote:

Samweri we,

Mu mwandiko wawe uri hepfo hano hari aho wagize uti "Ariko ntituyobewe ko abatutsi bahunze gusa kubera ko ingoma yabo ya cyami yari ivuyeho , bakaba batarashoboye kubyihanganira, ngo bategekwe nkuko Kagame ubu ategeka abahutu. Ni uko bahitamo guhunga, bahunga ubusa,  bahunga demokarasi, bahunga amahoro n'ubumwe, bahunga independence yari igihe gukurikira."

Muvandimwe,

Ndagira ngo nkumenyeshe ku mugaragaro yuko nitandukanyije n'ibitekerezo bimwe byo muri iki gika.
Reka tubanze twumvikane ku kintu cyitwa "guhunga". Guhunga ni ukuvanwa iwawe no mu byawe ku nabi, ubihatiwe kandi ari ugushaka gukiza ubuzima bwawe n'ubw'abawe. Umuntu ashobora guhungira imbere mu gihugu nka ba baturage bari barundanyije Nyacyonga, i Kibeho n'ahandi, cg. se agahungira mu mahanga nk'abari i Mugunga, Tingi Tingi n'ahandi. Ibi intu byombi byabaye ku Batutsi mu gihe cy'Uburagizo (1959- Nzeri1961), kuri Repuburika ya mbere (1961- 1965) no kuri Repuburika ya kabiri (1992-1994).

Mu gihe cy'Uburagizo na Repuburika ya mbere, guhunga byabaye  ku Batutsi no ku Bahutu bari bemeye icyerekezo cya poritiki Runari yaharaniraga: kugumisha ubutegetsi bwose mu maboko y'agatsiko nyamuke mu gikundi nyamuke cy'Abatutsi; gukomeza imitegekere ya cyami ishingiye ku Bwiru na Karinga(byafatwaga ku buryo bufutamye nk'umuco w'igihugu!). Kubera yuko bashatse kugundira ibyiza bari barihariye ibinyejana byinshi bakanga ko abandi Banyarwanda babigira ho umugabane (ngo kubera yuko nta sano y'ubuvandimwe yabahuzaga!), Abanyarwanda bakumirwaga bahereye ku gasomborotso ko mu Byimana ko ku itariki ya 1 Ugushyingo 1959 maze bashaka "kwihesha agaciro", ababakomye imbere bakabahatira kuva mu byabo, abashatse kubarwanya bakabivuna.Haje no kuba ho icyiciro cyo kwitabara no kwirwana ho kubera yuko hari gahunda itaziguye yo gutsemba Abahutu bose bize cg. se bafite ijambo mu karere kabo, ibyo bikozwe n'Ingabo ziyobowe na sushefu Nkuranga n'Umutwa Harerinka. Aha turibuka abarwanashyaka ba Aprosoma na Parmehutu bahitanwe n'ibitero by'izo ngabo.

Mu gihe cy'imvururu zo mu wa 1959, hari Abatutsi batari bake (ariko cyane cyane abari mu nzego z'ubutegetsi) bahatiwe kuva mu byabo, kubera ko ibyinshi muri byo byari byarakozwe, byarubatswe n'ingufu z'abaturage nta gihembo bahabwa, bityo bakumva yuko mu by'ukuri uwo mutungo wari uwabo, bo bawuruhiye. Ibi byabaye cyane cyane mu turere tumwe na tumwe tw'amayaga (ibibaya) n'imigongo (imisozi iri mu rugero) twaje kwitwa "Nduga ngari". Abangaba babanje guhungira kuri za misiyoni (paruwasi z'ubu), hashyirwa ho za komite zo kubajonjora mo abashoboraga n'abemeraga kubana n'abaturage mu mahoro, abongabo bagasubizwa mu byabo, abasenyewe bagahabwa inkunga n'umuganda byo kubasubiza mu buzima busanzwe. Abo komite zasangaga imyitwarire bari bazwi ho itari kubakundira kubana n'abandi mu mahoro, abongabo bimurirwaga mu turere twari twarateguwe mo za peyizana maze bagahabwa mo ibibanza n'amasambu, ndetse bakubakirwa n'amazu y'amabati, bagahabwa ibyo kubatunga mu gihe cyose bari bagitegereje yuko imyaka bihingiye yera
Mu turere tw'inkiga (imisozi miremire), Abatutsi hafi ya bose barirukanwe basabwa gusubira mu Nduga iyo baturutse. Koko rero bari baragiye yo  nk'abategetsi babahatiye na bo bakitwara batyo, ku buryo abaturage batigeze babemera na gato. Abatutsi babyumvaga bakabyemera baherekezwaga n'abaturage nta wuhutajwe, bakabatwaza n'imitungo yabo yimukanwa (ndetse baje no guhabwa amamodoka yo gutunda amashyo y'inka zabo abasangishwa aho bari bahungiye, uretse inka nkeya zagiye ziribwa n'abanyamerwe cg. abihembaga imirimo bari barakoze ku buntu).
Aba Batutsi bahungiye cg. bahungishirijwe mu gihugu imbere ntibagiye mu buhungiro  babihise mo, " bahunga ubusa,  bahunga demokarasi, bahunga amahoro n'ubumwe, bahunga independence yari igihe gukurikira." Ibi bintu wanditse nta kuri kuri mo na busa, byaba na byiza ugerageje kubyihanagura mo. 
Abatutsi bahungiye imbere mu gihugu kuri ubwo buryo, ndetse na bamwe mu bari bemerewe kuguma mu byabo, bafashe ubwabo icyemezo cyo guhungira mu mahanga. Aba ni bo bakwiranye n'ibyo wanditse, uretse gusa indepandasi kuko na bo bayishakaga (nk'uburyo bwo kwikiza Ababirigi ngo ahasigaye bakomeze gutegeka uRwanda uko bishakiye, mu bwigenge batavogerwa!)Abangaba bakoresheje iterabwoba rikaze cyane ku bantu bari bishimiye gutura mu masambu mashya bari bamaze guhabwa (kuko yari yarakaswe mu rwego rwa za peyizana), bababuza guhinga ikintu icyo ari cyo cyose, babahatira kujya ishyanga, mu mugambi w'abayobozi wo kuzagaruka mu Rwanda n'ingabo nyinshi zabo bwite n'iz'abacancuro, hanyuma bagahirika ubutegetsi bwa Repuburika bagasubiza ho Ubwami bw'uBwiru na Karinga(uyu mugambi wasohojwe n'Inkotanyi). Iyi ni yo mvano y'ibitero mirongo itatu na bitandatu (36) byagabwe n'Inyenzi zazaga zica Abahutu bose zibonye, Abazungu zashakaga kwikiza n'Abatutsi bangaga kuzikurikira. Turibuka ingaruka mbi cyane ibyo bitero bimena amaraso byagize ku Batutsi bari baremeye kuyoboka ubutegetsi bushya. Nyamara biratangaza iyo wumva Inyenzi cg. abana n'abuzukuru bazo bigira nyoninyinshi ntibemere uruhare rwabo kandi ngo basabe imbabazi z'amahano bakururiye igihugu, cyane cyane Abatutsi zitagiriraga impuhwe kubera kubafata nk'abagambanyi. N'ubu Inkotanyi zigira Abatagatifu bacyuye impunzi bakabohora n'uRwanda, ariko babanje gutegereza yuko Abatutsi b'imbere mu gihugu (abagambanyi) barimbuka (kubera ubukubaganyi n'ubushotoranyi bwazo), ari ukugira ngo batazabona umugabane utubutse mu igabana ry'ubutegetsi babereye ibitambo.

Aho Umwami Kigeri V Ndahindurwa na we afatiye icyemezo cyo kuva mu gihugu ubutagaruka (kugeza igihe azaba azanywe no gusubira ku ngoma!), Abatutsi batagira ingano bagiye bamusanga mu mahanga ku bwende bwabo, ngokuko bagombaga gukomeza kumushengerera. Hari n'abandi bagiye mu mahanga babihatiwe, kubera ihohoterwa bagirirwaga nyuma ya buri gitero cy'Inyenzi. Iri hohoterwa kandi ahanini ryaterwaga n'uko Runari yari yarashatse ibyitso mu mpande zose z'igihugu (za brigades ni iza kera!), abayobozi ntibashobore kumenya ibyitso n'abatari byo, cyane cyane ko mu gitero cyo mu Bugesera cyahagarikiwe ku kiraro cya Nyabarongo mu marembo ya Kigari, Abatutsi bose bo mu Bugesera bitabiriye icyo gitero ngo cyari kigiye kubasubiza "ibyabo"! Basemeye abandi bose bo mu turere tundi tw'igihugu, ndetse n'abatari bazi imigambi mibisha y'Inyenzi.
Ngibyo ibyo nifuje kukugeza ho ku byerekeye ubuhunzi bw'Abatutsi muri za 1959-1965. Abafite ibindi bisobanuro na bo byaba byiza babigaragaje maze tukamenya neza iki gipande cy'amateka y'igihugu cyacu.

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.