Pages

Saturday 5 October 2013

PAUL KAGAME MU MAGANYA NYUMA YO GUFATIRWA IBIHANO N’AMERIKA

PAUL KAGAME MU MAGANYA NYUMA YO GUFATIRWA IBIHANO N'AMERIKA.

5 octobre 2013

Politiki

Mu muhango wo kurahiza abadepite bashya wabaye ejo tariki ya 4 ukwakira, 2013, perezida Paul Kagame yafashe ijambo ashimira abatorewe kwinjira mu nteko, ariko anabamenyesha ko akazi kabategereje katoroshye. Yanabibukije ko we atari inkundarubyino kandi ko azi neza impamvu u Rwanda ruri kugenda rwinjira mu bibazo bikomeye.

PAUL KAGAME MU MAGANYA NYUMA YO GUFATIRWA IBIHANO N'AMERIKA. dans Politiki 10087776866_1f7a823c48_c

Paul Kagame yiyemeje kwibera hagati y'abagore, ubanza yarasanze abagabo nta wabizera

Muri iri jambo yatangiye mu kinyarwanda, akaza kurisoreza mu cyongereza, yibanze cyane ku kwamagana ibihano Amerika iherutse kufatira u Rwanda, iruhagarikira imfashanyo ya gisirikari. Yavuze ko umunyambaraga buri gihe ataba afite ukuri, aha umunyambaraga yavugaga ni Amerika. Yarongeye ati:« umunyambaraga nke iyo arenganywa yiyubakamo imbaraga nyinshi udashobora kupima ».Ubuse Kagame koko arashaka ko u Rwanda ruhangana n'Amerika?

Yakomeje amaganya ye, dore ko ijambo rye nta kindi yavuze, wumvaga nta naho rihuriye n'umuhango wari wahuje abari mu nteko, avuga ko ibyo bari gukorera u Rwanda bihesha agaciro n'icyubahiro FDLR, irwanya leta y'u Rwanda, ikaba ifite ibirindiro mu burasirazuba bwa Congo. 

« The decision would only play into the hands of other rebels made up of remnants of Hutu extremists who carried out the 1994 Rwandan genocide. « It benefits those enemies of our country who seek to destroy what we are trying to build, »

Yongeyeho ko ibihano bafatiwe bifitiye akamaro abatera ibisasu i Kigali, bakica abana b'abanyarwanda:« The sanctions benefit the people that throw grenades here in Kigali and killed our children » .  »They don't care about our children »,  »those murderers who live in the DRC (and) in South Africa »……

Nyamara kagame yibagiwe ko abanyarwanda bose ubu bazi neza ko, za gerenade zihora ziturika i kigali ari we na DMI ye bazitera.

Nkuko akunze kubicamo amarenga, yongeye kuvuga ko u Rwanda ruhanirwa amakosa yakozwe n'abandi, ariko na none ntiyatinyutse kubadomaho urutoki ngo abanyarwanda nabo babamenye:  »I don't understand why Rwanda is treated… with such injustice ». « Rwanda is going to be judged and held accountable for the mistakes made by others. »

Ariko umuntu asubije amaso inyuma akareba neza inzira FPR yanyuze, kugira ngo igere ku butegetsi, umuntu ntiyashidikanya ko Kagame aba avuga barya bazungu bakoranye wa mushinga gica wa EMPIRE HIMA – TUTSI, ariko akaba afite ubwoba cyane bwo kubavuga amazina ngo batamwirenza, ariko ni nayo maherezo ashatse yakwivugira akazira ukuri.

Nimwiyumvire namwe ijambo rya Paul Kagame, mushobora kuvanamo andi makuru:

Image de prévisualisation YouTube

 

Ubwanditsi

Ikazeiwacu.unblog.fr


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.