Pages

Tuesday 1 October 2013

Re: *DHR* TORONTO: KAGAME DAY YAHINDUTSEMO KAGAME DEUIL [4 pièces jointes]




From: Jean Bosco Sibomana <sibomanaxyz999@gmail.com>
To: Sibomana Jean Bosco <Sibomanaxyz999@gmail.com>
Sent: Tuesday, 1 October 2013, 17:12
Subject: *DHR* TORONTO: KAGAME DAY YAHINDUTSEMO KAGAME DEUIL [4 pièces jointes]

 
[Pièces jointes envoyées par Jean Bosco Sibomana incluses ci-dessous]
Mardi 1 octobre 2013
http://www.jambonews.net/wp-content/uploads/2013/10/kagame-o.jpg
Umunyarwanda wigize umunyabwenge uhanitse witwa Egide Karuranga kandi akaba ahagarariye Igice cya Diaspora Nyarwanda cyegamye neza neza kuri FPR yari ahekuye u Rwanda.
 
Uwo mugabo Karuranga ngo ni umuhanga da mu byerekeranye n'ubucuruzi mpuzamahanga no gushora imari muri Afurika. Yagize atya rero yigarurira Ambassade y'u Rwanda yayoborwaga na wa Mudamu uzwiho cyane kuba ikirumirahabiri ariwe Eda Mukabagwiza. Égide na Eda rero baricaye bigana ukuntu (ubundi byitwa guteka umutwe) bagobotora Perezida Kagame mu kibazo cya M23 bayobya uburari. Iyo couple idasanzwe yasanze byaba byiza gutumira muri Kanada Icyamamare Pawulo Kagame ngo maze bereke amahanga ko u Rwanda ari Igihugu cya mbere mu Afurika mu gushoramo imari ko ibyo barurega byose ari ukubera ishyari barufitiye.
 
Umushinga umaze gusesengurwa neza muri FPR, wahawe umugisha ndetse Guverinoma itegekwa kuwushyira bidatinze mu bikorwa. Ikibazo cya mbere nticyatinze kuvuka ari cyo kumenya utumira, ese ni Ambassade cyangwa ni Diaspora-FPR yihaye gusumba inzego za Leta? Kuri iyo ngingo  Égide na Edda bahise babishwaniramo ku buryo byagiye n'ahagaraga mu binyamakuru. Ababizi neza kandi babihagazeho batangaza ukuntu izo ntore za FPR zahiswemo zanatukanye kuri Skype bigatinda.
 
Mu by'ukuri Egide na Eda bapfuye iki? Keretse umuntu uzi gusesengura kandi wemera ko abanyarwanda turi ba nkunzuwimye ni we wakumva neza inyungu bwite zari inyuma y'itumira rya Perezida Kagame mu cyabanje kwitwa "Ottawa - Rwanda Week», byabapfana (dore ko batava kw'izima) bakabihinduraho "Toronto - Rwanda Day".
 
Reka tubanzirize kuri Eda, mu kinyabupfura. Kuva yagera muri Kanada, uwo Mudamu ntiyigeze akorera Guverinoma y'u Rwanda koko ngo onoze umubano wa Kanada n'u Rwanda. Ahubwo yitayeho gukorera cyane FPR mu gukora akazi rwihishwa ko gushaka ngo "abahutu bazima". Urebye nta rugo yasize ajya kureshya abo bahutu bita ko ari bazima da! Cyakora ntiyabishoboye kuko byabaye ngombwa ko Kigali imwongereraho abafasha barimo abaminisitire, abasenateri, abadepite, abakozi b'inzego zinyuranye za Leta ariko ni hahandi biba ibyubusa abahutu bazima (kuko ari bazima nyine) baranangira. Nta kundi byari kugenda, kuko Madamu Eda igihe cye cyo gutaha cyari cyaranarenze yagombaga gushaka impamba ya politiki  ituma i Kigali batazamugira ikigarasha. Yaranayibonye dore ko ubu agaramye rwose mu Nteko (maze bazongera bavuge... ngo uhakana ubugore....). Aho rero Eda Mukakagame yaragitsinze pe, ntawabishidikanya, kandi si n'ubwambere iyo byakomeye ararekura sana.
 
http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2013/09/13343620474-1-dr_karuranga-150x150.jpgTugaruke k'Umutekamutwe Egide (ku ifoto) ufite amaso aturumbutse aruta aya Kagame iyo arebera muri za ndorerwamo ze zitera ubwoba uruhinja rwa Janet rukareka ibere. Umva ko iperereza ryo mu Rwanda rikora da! Aho rizi Egide Karuranga uwo ari we ? Byonyine iyo baza kuba barabwiye Perezida w'u Rwanda uwo Karuranga ari we no kumuramutsa ntiyari kubikora. Noneho dore inshuro ebyiri zose Kagame yicaranye n'ibandi kabuhariwe atabizi ngo ni uko ari bwa bwoko!
 
Nyamara kuva Egide yahunga u Rwanda dore ko imyaka icumi irenga, nti yigeze ajya ku rusura. Ubu se noneho niho arwibutse koko, ko we data afite na pasiporo! Aha hari impamvu zumvikana. Mister Egide yakoze amanyanga menshi cyane mu Rwanda harimo kwambura amasosiyeti ya Leta, ay'abihayimana n'abantu ku giti cyabo (harimo imfumbyi za Jenoside ndetse n'abasirikare bakomeye). Kudasubira mu Rwanda si ikindi ni ugutinya ko mubo yambuye havamo abamuha amabere ya Nyina. Nguko rero uko yize umutwe wo gushaka ibaba yihishamo maze ngo abone uko azasubira mu Rwanda gusura ibikingi bye. Nguko kwitanga byimazeyo maze sugukurura inda imbere ya Perezida Kagame, i Toronto, si ugushimagiza ngo ibyiza Kagame yagejeje ku Rwanda naho ubwo, abanyarwanda bamuzi, iryo kinamico ryabasekeje hafi imbavu gukenyuka.
 
kame n'ibuyeMuti noneho Egide yari ahekuye u Rwanda ate? Mwese mwiboneye urubuye bateye imodoko ya Nyakubahwa aho i Toronto. Yeweweeee..., amahirwe ya Nyagasani ni uko Umubyeyi wacu atarayirimo? Ubwo ruriya rubuye koko iyo rumugwa ku mutwe nti wari kujanjangurika? Egide ko Kanada yari yamweruriye ko kubera ibibazo biri mu bihugu byo mu karere k'Ibiyaga bigari ko byaba byiza ko Nyakubahwa ataza rwose muri Kanada, aho yaba yarabigejeje ku babishinzwe? Tureke no kuvuga ko imitwe yo kubonera Perezida Kagame visa yo kwinjira Toronto ari igitego, kuki abateguye ikinamico rya Rwanda day birengagije ko Guverinoma ya Kanada ubwayo yarahiye ko itazigera itumira Kagame ku mugaragaro kubera ubwicanyi yaba yarakoze aregwa hirya no hino? Izo mpamvu zose ni izerekana kwa gushyira imbere inyungu bwite n'ibyubahiro birenze urugero bakiyibagiza inyungu z'u Rwanda n'Abanyarwanda.
 
Iyo Perezida Kagame aza gukomerekera muri Kanada nta kabuza hari kuba imirwano Toronto hagati y'intagondwa z'Abatutsi n'iz'Abahutu ndetse n'abanyekongo bahohoterwa muri Kivu. Ukuntu ibintu byari bimeze n'imyiteguro yari yakozwe ku mpande zose, iryo sibaniro ryari gukongeza  u Rwanda maze uwitwa umuhutu wese akahasiga agatwe dore ko intagondwa za FPR ari cyo zifuza. Ariko se nanone Perezida Kagame agira koko abajyanama bazima cyangwa ni nka babandi bamenyereye gukoresha Abaperezida amakosa byakomera bakikuriramo akabo karenge?  Muzarebe amafaranga agendera muri ziriya ngendo za Kagame. Muzitegereze neza abambari bagenda mbere gutegura izo ngendo. Iteka ni bamwe kandi bafata akayabo, abana babo bariga bakarihirwa na Leta, abagore cyangwa abagabo bafite indi mwanya muri Leta, reka reka… Rwanda Inc. irarika koko!
 
Hari abavuga ngo Rwanda day ni Umunsi w'Umurengwe. Nanjye rwose niko mbibona. Wowe uzi neza ko u Rwanda ruri mu ntambara, bivugwa kandi byerekanwa kuri za Televiziyo ku isi hose, watumiza inama mpuzamahanga ubwira abanyemari ngo nibaze gushora imari yabo mu Rwanda?  Niba atari ubucucu, ni ukwirara. N'izo nama si ngombwa rwose kuko umenyemari yibonera ubwe aho yashora imari ye akunguka bitamuvunnye. Cyakora biranazwi kandi birumvikana ko igihugu kitarimo amahoro n'umutekano bigoye cyane kugishishikariza abanyemari. Kagame day ya Toronto rero kwari uguta igihe, reka amahanga nayo yisekere ukuntu abanyafurika twitesha agaciro. Aha Guverinoma y'u Rwanda yari ikwiriye kwibaza. Ese ikorera abanyarwanda yitwa ko ihagarariye cyangwa ikorera Ishyaka-gatsiko FPR ryayishyizeho? Dufate urugero rwose rwerekana ko ubu u Rwanda ruri mu mazi abira kandi ko abanyarwanda batabwizwa ukuri, dore ko FPR idufata bamwe nk'injiji abandi nk'inyamanswa  birumvikana ukuyemo inyambo!
 
http://www.jeuneafrique.com/photos/092011/030092011110902000000mushikiwabo.jpgTanzaniya yamenyesheje Abategetsi b'u Rwanda ko nibongera kuyishotora n'agasuzuguro kenshi, nkuko Minisitiri Ludovika Mushikiwabo akunze kubikorana ubushizi bw'isoni, izafunga umupaka. Ngaho namwe mumbwire, ingabo se z'u Rwanda zizahita zitera ko mbona amakosa yose ya politiki akozwe ari zo biyambaza mu mafuti? Ariko nazo zaragwowe! Gufunga rero umupaka byonyine icyumweru kimwe, ubuzima i Kigali bwahita buhagarara, ibiciro bikazamuka maze ubuzima bukarushaho guhenda, impungenge n'ubwoba bigashoka Abanyarwanda.
 
Lisansi na peteroli byanyura he se, ibiribwa biva hanze nk'umunyu, isukari, umuceri, amavuta, .... n'ibikoresho nk'iby'ubwubatsi bibeshejeho abanyakigali byanyura he se? Ese ya miti ikenerwa mu gutunganya amazi anyobwa yo yanyura he? Hari uwavuga ati mu Bugande. Yego koko, nayo ni inzira ariko ntihahagije kugaburira Abanyarwanda. Mbega twabigerenya nk'umuntu warusanzwe ahumeka neza nyuma bakamukata igihaha kimwe. Ubwo kandi ni urugero rumwe gusa ntanze rwerekana ukuntu abanyapolitiki bashobora guta Abanyarwanda mu rwobo bamwe bitwaza ibibazo by'umutekano. Nta mutekano uruta kubaha, kumvikana no kugirana ubucuti buhamye n'umuturanyi. Ubwo kandi nshubirijemo Perezida Kagame mugira n'inama, dore ko njye ntacyo mucaho, kwibuka aya magambo ya Nyakubahwa Perezida Habyarimana, wagize ati: "UHITAMO INSHUTI NTUHITAMO UMUTURANYI".
 
Guverinoma ifitanye kontaro n'Abanyarwanda, ibyo bikaba byanditse mu Itegeko-Nshinga. FPR yazambije Abanyarwanda, yo koko ifitanye ayahe masezero n'Abanyarwanda? Nta yo nta n'ayo Abanyarwanda bashaka. Ko se FPR iri mu mashyaka ya politiki akize ku Isi, Leta y'u Rwanda ishobora guhemba abakozi bayo itabonye imfashanyo ivuye mu mahanga? Mirongo ine kw'ijana by'ingengo y'imari mu Rwanda si imfashanyo? Ese ko u Rwanda tuzi ko ari urwa Kanyarwanda, FPR yo iba iya nde ? Naba na bwa bwato bwa Muvoma (MRND) twari tuzi ko ari ubwa Leta, FPR koko iba iya nde? Ni ikibazo abanyarwanda bagomba kumenya mbere yo kugumya kuyijya inyuma bayikomera mu mashyi nka Rucagu batazi aho FPR ikura imari, batazi kandi  ntibamenye n'aho ishora iyo mari. Kuva FPR itarasobanura neza aho yakuye ubukire, igomba guhabwa akato, andi mashyaka ya politiki ntabuze kandi siyo kamara.
 
UBUTEGETSI NI UBW'ABATURAGE, BUTANGWA N'ABATURAGE KANDI ABATURAGE NIBO BABUKURAHO IYO BWIGIZE KAGARARA.
 
Baturarwanda rero, ishyaka nka FPR ribitwaza ngo mufite agaciro na ho ari ukugira ngo ryikorere mafiya muri Kongo, ribabateranya n'abavandimwe banyu bo muri Repubulika ya Tanzaniya, mugomba kurisezerera.
 
"BYE BYE" KAGAME MURI KANADA
HASIGAYE UBU "BYE BYE" FPR MURI KANADA.

  Umunyarwanda w'umusomyi wa veritasinfo uba i Toronto
http://www.veritasinfo.fr/article-toronto-kagame-day-yahindutsemo-kagame-deuil-120349646.html
__._,_.___
Pièce(s) jointe(s) de Jean Bosco Sibomana
4 sur 4 photo(s)

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.