Pages

Tuesday 1 October 2013

Re: [uRwanda_rwacu] Dore uburyo imibonano mpuzabitsina yahindutse ubucuruzi mu Rwanda [1 Attachment]



 
[Attachment(s) from Jean Bosco Sibomana included below]

Dore uburyo imibonano mpuzabitsina yahindutse ubucuruzi mu Rwanda

Dore uburyo imibonano mpuzabitsina yahindutse ubucuruzi mu Rwanda

Ni icyaha ku Mana, gukorana imibonano mpuzabitsina n'umuntu mutashakanye byemewe n'amategeko Bibiliya n'ibindi bitabo bitagatifu babyamaganira kure. Ubusambanyi muri iki gihe hari ababukora bagamije inyungu ndetse bakazigeraho usibye ko izo nyungu ziza zihetse ibibazo.
Uko imyaka igenda ishira, ni nako iterambere mu buryo ubwo ari bwo bwose rigenda ryoyongera mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu. Iterambere n'ubwo ari ryiza hari ngaruka nyinshi rizanira abaribonye bwa mbere ari nacyo gisigaye cyarahinduye bamwe imitima aho gukora imibonano mpuzabitsina nk'uko byagenwe n'Imana cyangwa amatego y'igihugu ubwayo hari abikora bagamije gukora ubucuruzi aho bashakisha inyungu zivuye mu mubiri wabo.
Ubu bucuruzi bw'imibonano mpuzabitsina abakurambere bacu cyane cyane mu Rwanda ntabwo bigeze babumenya gusa muri iki gihe hari abantu bacuruza imibiri yabo bashaka uburyo bwo kubaho nyamara si umuco mwiza.
Ubu bucuruzi bw'imibonano mpuzabitsina bukorwa mu buryo bunyuranye ari ubwuzwi cyane bunakoreshwa mu Rwanda ni bubiri:
1.Abasore bazwi ku izina ry'abapfubuzi
Mu by'ukuri, tugiye mu nyunguramagambo y'ikinyarwanda nk'uko inkoranyamagambo ibisobanura, inshinga(verb) GUPFUBURA bivuga guteba ibiryo bundi bushya iyo byapfubye(bitahiye neza) kugira ngo bishye neza ubirya aryoherwe ndetse yice isari neza. Hari n'ubundi buryo bwo gupfubura aho umuntu ashobora kumesa imyenda akayipfubya nyuma undi akayisubiramo neza akayimesa bundi bushya akayipfubura.
Abasore bitwa abapfubuzi bazwi muri iki gihe mu Rwanda ni abasore bakorana imibonano mpuzabitsina n'abagore bubatse ingo ariko batabasha gushimishwa n'abagabo babo nk'uko bikwiye bityo bagahitamo kwifashisha aba basore akenshi baba bafite ingufu bakabakemurira ikibazo baba basigiwe n'abagabo babo mu gihe cyo gutera akabariro.
Kenshi, abasore bakora uyu mwuga wo gupfubura nabo baricuruza n'ubwo mu Rwanda akenshi iyo uvuze umuntu wicuruza bumva umukobwa cyangwa umugore ukora uburaya. Ahanini, aba basore nta akazi runaka bakora kazwi,usanga birirwa batembera cyangwa se bakirirwa bi ryamiye mu rugo nyamara mu buzima busanzwe ugasanga bafite imitungo ifatika ukaba wakwibaza icyo akora bikakuyobera.
Umupfubuzi rero ni umusore  uryamana n'umugore w'umugabo runaka,aho amuha umunezero atajya ahabwa n'umugabo we,ndetse ikimenyimenyi uwo mugore aba aha amafaranga afatika uwo musore kuko biba bisa nk'akazi akora kugira ngo abihemberwe. Ni kimwe n'umufundi wa nyakabyizi ukora ku munsi ahantu runaka yasannye bakamuhembera ibyo yakoze bityo n'uwo musore wapfubuye umugore w'abandi nyuma y'akazi aba agomba guhembwa.
Abagore bafasha abapfubuzi kwagura isoko
Iyo umusore apfubuye umugore runaka akumva aranezerewe, iyo aramutse ahuye n'undi mugore mugenzi we akamubwira ikibazo cye ntawundi muti cyangwa inama amuha ahita amuhuza na wa musore ajya yifashisha mu kumukemurira ikibazo.
Ibi bihita byagura isoko ry'uyu musore wicuruza dore ko aba bagore bagenda bamuhererekanya kugira ngo abafashe gukemura ikibazo.
2.Hari abakobwa bicuruza(abakora umwuga w'uburaya)
Cyane cyane mu bice by'imijyi ari naho hari iterambere n'abantu basobanukiwe uyu mwuga, usanga hari umubare w'abakobwa cyangwa abgore babaye imbata z'uyu mwuga utemewe n'Imana na Leta wo kwicuruza.
Uyu mwuga na wo uragayitse kimwe n'uw'abapfubuzi gusa icyo barushanwa ni umubare w'amafaranga binjiza dore ko usanga abasore bapfubura basa neza, abafite udufaranga , imodoka, bifashije….kurusha abakobwa bakora uburaya.
Nk'uko twabibatangarije mu buhamya bw'umukobwa wavuye mu cyaro akaza kwicuruza i Kigali, umukobwa wakoze neza, amahirwe yamusekeye ku munsi ndetse akaba ari mwiza yishimirwa n'abagabo benshi, ngo hari igihe yinjiza amafaranga 15,000.
Aya mafaranga atandukanye cyane n'ay'abapfubuzi binjiza dore ko umupfubuzi ashobora guha ibyishimo umugore wamushatse agahita amuha imodoka cyangwa inzu nziza ubukene akaba arabusezereye.
Mu nkuru yacu kandi, duherutse kubabwira uburyo abakobwa bicuruza muri Uganda bahangayikishijwe n'umubare munini w'abanyarwandakazi bicuruza mu mujyi wa Kampala bityo bakaba babatwara abakiriya ndetse n'ibyo bacuruza rimwe na rimwe bigahomba. Muri iyo nkuru ikinyamakuru cyo muri Uganda cyari cyatangaje ko hari abakobwa benshi bambuka umupaka bakajya muri Uganda kwicuruza cyane cyane muri weekend yarangira bakagaruka mu Rwanda babeshya ko bavuye gusura imiryango cyangwa kwiga.
Ingaruka ziterwa no guhindura imibonano mpuzabitsina business
SIDA: Ingaruka ya mbere ni uko uwicuruza wese haba hari amahirwe menshi yo kwandura SIDA n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Gusenyuka kw'ingo: Umusore cyangwa umukobwa wicuruza nta na rimwe yazbaka urugo ngo anyurwe n'umugabo we kuko burya iyo umwana yakuze yaramenyereye kurya ibiryo byatetswe n'abantu batandukanye, ibyo mu nkono ya nyina ntibyazamuryohera na rimwe.
Kugumirwa: hari benshi mu bakobwa bakora umwuga w'uburaya bagera igihe ibyo gushaka bikabavamo bakumva badashaka umusore wabagira abagore kuburyo azajya abayobora. Usanga aba bakobwa barahisemo kwibera muri ubu buzima bwo gukorana imibonano mpuzabitsina n'abo babonye bose ndetse n'ibyo kubyara babivamo burundu ndetse akenshi usanga iyo bagize ibyago bagatwita bazivanamo buri munsi.
Munyengabe Murungi Sabin.
__._,_.___
Attachment(s) from Jean Bosco Sibomana
1 of 1 Photo(s)

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.