Pages

Friday 11 October 2013

Rwanda: Pétition au PM Pierre Damien Habumuremyi

Reconsidérer la suppression des bourses d'études aux universités et Hautes écoles

    1. Chantal Muhimpundu
    2.  
    3. Petition by
      Butare Province, South, Rwanda, Rwanda
Monsieur le premier ministre,
Subsidiairement à l'initiative de certains lauréats et étudiants des universités de vous écrire une lettre avec copie aux autres services publics, y compris la présidence de la République, exposant les difficultés rencontrées par certains étudiants à la suite de la suppression de leurs bourses d'études, nous avons l'honneur de nous adresser encore une fois à votre Excellence car le problème persiste.
Monsieur le premier ministre,
Même si les ministères de l'intérieur et de l'enseignement ont déjà réagi quant à la classification des étudiants dans différentes catégories socioéconomiques, qui étaient décriées par les étudiants, les mesures prises restent une goutte d'eau dans l'océan.
En effet, les réponses apportées par les deux départements portent sur des cas individuels, alors que la décision a été prise globalement. Les différentes catégories dans lesquelles les étudiants sont versés  ne sont pas étayées par le détail des sources de revenus et des dépenses des familles des étudiants, de façon à dégager un revenu net du ménage.
Par ailleurs, les délais de recours  fixés par le gouvernement à cette classification n'ont pas permis à tous les aspirants de déposer leurs recours. Ils se retrouvent donc démunis  et obligés de rester à la maison, ce qui est un drame social.
Compte tenu de la gravité de cette situation, les deux ministères devraient revenir sur la décision en accord avec l'article 11 de la Constitution  qui interdit toute discrimination quelle qu'elle soit. Chaque enfant a droit à l'éducation et il incombe à tout gouvernement de veiller au respect de ce droit.
Monsieur le premier ministre,
La situation des étudiants qui sont aujourd'hui à la maison avec leurs parents pour cause de précarité, au moment où leurs collègues ont repris les cours, vous interpelle en tant que chef du gouvernement. Ils n'ont d'autres recours qu'auprès de vous, étant donné que les pouvoirs locaux ne semblent guère préoccupés par leur problème. Bien au contraire, l'indifférence  de certaines autorités locales est responsable de leurs ennuis dans la mesure où elles n'ont pas informé correctement le gouvernement lors de la confection des catégories socioéconomiques de leurs sujets. En plus, après les recours introduits par les étudiants, certaines autorités  ont refusé de les visiter pour qu'ils soient versés dans des catégories conformes à leurs revenus nets.
Monsieur le premier ministre ;                                                                                                  
Nous voulons conclure en vous transmettant quelques propositions pour sortir de cette impasse :
>Votre gouvernement devrait revoir l'objectivité même de la catégorisation socioéconomique des citoyens rwandais et son utilisation dans l'attribution des bourses d'études. Un cadastre plus équitable devrait être dressé, tenant compte non pas des estimations de revenus bruts, mais de revenus nets ;
>En attendant ce cadastre, votre gouvernement devrait surseoir à la décision afin de donner le temps aux parents et étudiants de chercher des alternatives ;
>Au besoin, votre gouvernement puiserait les ressources financières nécessaires dans le fonds Agaciro, car tout compte fait, même les parents de ces étudiants y ont contribué. Il n y a pas plus urgent que d'éduquer la jeunesse rwandaise, afin d'éviter qu'elle se retrouve dans la rue ;
>Tout doit être fait au niveau académique, afin que ces élèves ne ratent pas leur année académique suite à une erreur d'appréciation des politiques.
Le problème ne réside pas dans le manque de ressources, mais dans la définition des priorités.
Veuillez agréer, Monsieur le premier ministre, l'assurance de nos salutations distinguées.
 
Les signataires
 
--------------------------------------------------------------------------------------------------------
IMPAMVU: Ikibazo cy'ubudehe gikomeje  kuba agatereranzamba
                   Kuri bamwe mu banyeshuri ba kaminuza.
                  
 Nyakubahwa Minisitiri w'intebe,
Nyuma y'aho bamwe mu banyeshuri barangije n'abiga mu mashuri makuru na za kaminuza bafatiye icyemezo cyo kubandikira bakagenera kopi izindi nzego nkuru z'igihugu harimo na perezidansi babasaba gukemura ikibazo cy'ibyiciro by'ubudehe abanyarwanda bashyizwemo n'ingaruka bifite kubanyeshuri, tunejejwe no kongera kubandikira tubasaba gukemura bimwe mubibazo abanyeshuri bo muri kaminuza bagifite.
Nyakubahwa Minisitiri w'intebe,
N'ubwo hari icyo Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ifatanyije na Minisiteri y'uburezi byakoze kuri iki kibazo cy'ibyiciro by'ubudehe n'ikoreshwa ryabwo mu burezi, haracyari ibibazo bikomeye.
Izo minisiteri zombi zarirengagije, aho zishaka gusubiza buri munyeshuri ufite ikibazo kugiti cye kandi icyemezo cyo gukoresha ubudehe mu burezi cyarafashwe muburyo buri rusange. Ikindi,  ubusobanuro (ibiranga) butangwa mu kiciro cy'ubudehe ntibifatira ku mutungo nyakuri umuntu agira cyangwa n'uburyo ukoreshwa hashingiwe kunshingano buri rugo ruba rufite.
Ku byerekeye ubujurire,  hatanzwe igihe gito bituma abanyeshuri benshi batajurira kandi bari bakwiye guhabwa amahirwe,igikorwa cyo gusura abanyeshuri cyakozwe huti huti bityo abenshi ntibagerwaho bose. Izi minisiteri zombi zikaba zari zikwiye gukuraho urujijo urwo arirwo rwose, zigatekereza ku ngingo ya 11 y'itegeko nshinga aho ibuza ivangura iryo ari ryo ryose harimo n'iry'umuntungo cyangwa ubukungu ribujijwe kandi rihanwa n'itegeko maze kwiga bigashingira ku bwenge.
Nyakubahwa Minisitiri w'intebe,
Abanyeshuri bicaye mu rugo igihe bagenzi babo bari mukwiga baragutakambira nk'umukuru wa gouvernement.Ntawundi batakambira cyane cyane ko inzego z'ibanze zari zikwiye kubarengera usanga zititaye ku kibazo cyabo. Ahubwo zimwe nizo  zababujije amahirwe yo kumenyekanisha ibibazo byabo zanga kubasura nyuma y'ubujurire bwabo.                                                                                           
Nyakubahwa Minisitiri w'intebe ;
Dushoje iyi baruwa tubasaba ibikurikira :
>Gouvernement muyobora yari ikwiye gusubika kiriya cyemezo cyo guhagarika imfashanyo yagenerwaga abanyeshuri  hakabanza gukorwa  ipereza rihamye  rishingiye ku mutungo nyakuri w'ababyeyi b'abo banyeshuri ;
>Mu gihe hagitegerejwe iryo perereza, gouvernement muyobora yari ikwiye kuba ihagaritse kiriya cyemezo bityo abarebwa nacyo bakabona igihe cyo gushakisha andi mayira yo kubona ubufasha ;
>Bibaye ngombwa gouvernement yafata muri cya kigega cy'Agaciro Development Fund, cyane cyane ko n'ababyeyi b'abo banyeshuri batanze inkunga muri icyo kigega. Ntawundi mushinga warusha uburemera gutabara urubyiruko ruri mu kangaratete ;
>Gouvernement muyobora yari ikwiye gukora ibishoboka byose kugirango umwaka w'amashuri w'abo banyeshuri utaba imfabusa.
Ikibazo ntabwo ari amikoro ya Leta, ni ukureba ukuntu ibintu birushanwa uburemere.
Mugire akazi keza!
Abashyize umukono kuri iyi nyandiko

Sign this petition




No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.