Pages

Wednesday 9 October 2013

U RWANDA BARUFATIRA IBIHANO RUKARUSHAHO GUKORA AMAKOSA!

Baca umugani mu kinyarwanda ngo akabaye icwende ntikoga, nubwo u Rwanda rurira ngo barufatiye ibihano mu bya gisirikari, ntirwigeze ruhagarika umugambi rusanganywe wo kurimbura abantu mu burasirazuba bwa Congo. Amakuru Ikaze Iwacu ikesha abaturage batuye hafi yo mu Kinigi, aravuga ko mu ijoro ryo ku itariki ya 6 rishyira iya 7 ukwakira, 2013, ingabo z'u Rwanda nyinshi zambutse umupaka zerekeza muri Congo.
Abazibonye bavuga ko haraye hambutse batayo 2 gusa, kubera ko byageze hagati mu gicuku, izo ngabo zambukaga zikaraswa ho urufaya rw'amasasu n'abantu bataramenyekana neza bari bibereye mu kirunga, maze biba ngombwa ko baba bahagaritse iki gikorwa cyo kwambuka. Ingabo za forces speciales zabaga mu migano ngo zicunze umwanzi, inyinshi muri zo zahasize agatwe.
Amakuru dukesha bamwe mu basirikari ba RDF bari i Musanze, tutari buvuge amazina kubera impamvu z'umutekano wabo, avuga ko inzego z'iperereza za DMI zababwiye ko ubu hari abarakare bakwiriye mu Rwanda hose bitwa « INDATSIMBURWA », biyemeje kurwanya FPR batitangiriye itama. DMI ngo ikaba idashidikanya ko ari bo baraye bagabye igitero kuri izo ngabo za forces speciales za RDF zari ziri kwambuka zijya muri Congo.
1377133_1452225431669495_1903400681_n dans UmutekanoAya makuru akomeza avuga ko ingabo z'u Rwanda, kubera gutungurwa zaruciye zikarumira, kugira ngo abaturage batamenya ko zaraye zikubiswe. Ubu ngo byabayobeye, ntibazi icyo bazabeshya ku maradiyo, ubusanzwe bajyaga bavuga FDLR, none dore hajeIndatsimburwa. Aya makuru akomeza avuga kandi ko mu Ndatsimburwa harimo n'abasirikari benshi ba RDF, bamaze kurambirwa igitugu cya FPR. Harahagazwe da!
Louise Mushikiwabo noneho arazibambwa azerekeza he, ko igihugu kizengurutswe n'abagiye kubohoza abaturage mu maboko ya FPR. Reka dutegereze gato, tuzabagezaho iby'INDATSIMBURWA muri iyi minsi.
Gasigwa Norbert

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.