Pages

Monday 14 October 2013

URUGAGA RW’AMASHYAKA AMAHORO, IHURIRO RNC, FDU-INKINGI MU NTAMBWE NSHYA YO GUHINDURA UBUTEGETSI BURI MU RWANDA


URUGAGA RW'AMASHYAKA AMAHORO, IHURIRO RNC, FDU-INKINGI MU NTAMBWE NSHYA YO GUHINDURA UBUTEGETSI BURI MU RWANDA.

Amahoro People's Congress – FDU-INKINGI – RNC

_______________________________________________________________

ITANGAZO

 

Ku wa 13 Ukwakira 2013.

 

Uyu munsi, ku wa 13 Ukwakira 2013, imitwe ya politiki Amahoro, Ihuriro RNC na FDU-INKINGI yakoresheje ikiganiro mbwirwa ruhame cyitabiriwe n'Abanyarwanda benshi barimo n'abayobozi n'intumwa z'amashyaka yandi atavuga rumwe na rumwe na Leta ya FPR ndetse n'abagize imiryango idakora politiki (société civile). Iyo mitwe ya politiki yari ihagarariwe na benshi mu bayobozi bakuru bayo barimo :

Ku ruhande rw'ishyaka Amahoro ; Bwana Etienne Masozera, Perezida; Bwana Gallican Gasana umunyamabanga mukuru na Dogiteri Narcisse Gakuba ushinzwe igenamigambi ;

Ku ruhande rw'Ihuriro RNC hari Dogiteri Theogene Rudasingwa, umuhuzabikorwa mukuru; Bwana Joseph Ngarambe, Umunyamabanga mukuru ; Bwana Jonathan Musonera, Umukangurambaga mukuru na Major Jean Marie Micombero, Ushinzwe Ububanyi n'amahanga mu Burayi.

Ku ruhande rwa Komite mpuzabikorwa ya FDU-INKINGI, hari Dogiteri Nkiko Nsengimana, Umuhuzabikwa ; Bwana Charles Ndereyehe, Komiseri usinzwe ingamba na politiki ; Bwana Sixbert Musangamfura, Komiseri ushinzwe ububanyi n'amahanga ; Bwana Joseph Bukeye, Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga ; Madame Madeleine Bicamumpaka, Komiseri ushinzwe Imari na Bwana Michel Niyibizi, Komiseri ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.

Ibyo biganiro byibanze ku ngingo zikurikira :

  • Kwakira ku mugaragaro umutwe wa politiki Amahoro mu rugaga ruhuriweho n'Ihuriro RNC na FDU-INKINGI.
  • Gusuzumira hamwe intambwe zimaze kugerwaho muri iyi myaka hafi itatu urugaga rumaze rushinzwe no kunoza imigambi yo kwihutisha impinduramatwara mu gihugu.
  • Guha ijambo Abanyarwanda b'ingeri zose no kubashishikariza kwitabira iyi nzira yo guhindura ibintu mu Rwanda.
  • Kuzirikana imfungwa za politiki n'ibindi bitambo bizira ubutegetsi bubi.

Iyo nama yabimburiwe n'umwiherero wabaye ku wa 12 Ukwakira 2013 n'ihugurwa ry'abayobozi b'iyo mitwe ya politiki bo mu nzego zinyuranye. Iryo hugurwa ryari rigamije kunoza imikorere, kurebera hamwe ibyagezweho no guhanga ibikorwa byihutirwa byatuma Abanyarwanda bava ku ngoyi y'ubutegetsi bw'igitugu.

Inama yashimye Bwana Alexis Rudasingwa, Umuhuzabikorwa wa RNC i Bruxelles, na Bwana Marcel Sebatware, Umuhuzabikorwa wa FDU-INKINGI mu Bubiligi, kubera uruhare bagize mu gutegura iri hugurwa ry'abayobozi n'ikiganiro mbwirwaruhame.

 

Imitwe ya politiki Amahoro, Ihuriro RNC, FDU-INKINGI yishimiye ku mugaragaro ibyo bikorwa byombi ikaba yaniyemeje kubiha indi ntera mu minsi iri imbere.

 

Bikorewe i Bruxelles,

 

Bwana Etienne Masozera,

Prezida w'ishyaka Amahoro,

 

Dr. Nkiko Nsengimana

Umuhuzabikorwa wa FDU-INKINGI

 
Dr. Theogene Rudasingwa,

Umuhuzabikorwa mukuru

RWANDA NATIONAL CONGRESS (RNC)

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.