Pages

Thursday 31 January 2013

Rwanda: urugendo rw'umunyamabanga mukuru ruteye ubutegetsi bwa Kigali ikibazo.

----- Forwarded Message ----
From: Parti Social Imberakuri <info@ps-imberakuri.net>
Sent: Thu, January 31, 2013 5:43:59 AM
Subject: urugendo rw'umunyamabanga mukuru ruteye ubutegetsi bwa Kigali ikibazo.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 002/P.S.IMB/013

 

URUZINDUKO RW'UMUNYAMABANGA MUKURU W'ISHYAKA RUKOMEJE GUTERA IKIBAZO LETA YA KIGALI

 

Mu gihe Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka ry'Imberakuri Madamu Immakulata UWIZEYE KANSIIME akomeje uruzinduko rw'akazi  ku mugabane w'i Burayi, ubutegetsi bwa Leta ya Kigali burakora iyo bwabaga kugirango buce intege abarwanashyaka. Ni muri urwo rwego, inzego zitandukanye za leta zihase abayobozi bo mu nzego z'ishyaka zitandukanye, zishaka kubatera ubwoba kandi barabutsinze ari nako zibakangisha uduhendabana tw'amafaranga hamwe n'imyanya ikomeye.

 

Twakwibutsa ko kuva mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize wa 2012, iri terabwoba ryari ryibasiye abagize komite nyobozi y'ishyaka PS Imberakuri gusa. None aho umunyamabanga mukuru atangiriye urugendo rwe, ubu noneho abayobozi b'inzego zose, kuva kuri komite nyobozi, inzego z'intara, iz'uturere, iz'abahagarariye amashuri makuru na kaminuza, abajyanama b'ishyaka ndetse n'imiryango yacu turibasiwe.

 

Kuba rero Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka akomeje urugendo ku mu gabane w'i Burayi aho ahura n'abanyarwanda n'abanyamahanga b'inzego zitandukanye byateye ubwoba leta iyobowe na FPR. Ni muri urwo rwego bakora ibishoboka byose ngo basenye ishyaka PS Imberakuri nk'uko babigerageje muri Werurwe 2010. Amakuru atugeraho, n'uko hejuru y'iryo terabwoba ryibasiye abayobozi, ngo hari gahunda yo gufunga Visi Perezida wa Mbere w'ishyaka, Bwana Alexis BAKUNZIBAKE, ibyo bigakorwa mbere yuko Umunyamabanga Mukuru agaruka mu Rwanda kugirango bimutere ubwoba ntagaruke,  bityo ibyifuzo byabo bikaba bishyizwe mu bikorwa. Ikindi, ngo n'uko Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka naramuka agarutse, bazamufunga nyuma y'iminsi mike, dore ko ngo yihanganiwe igihe kirerekire. Wagirango hari uwo dusaba uburenganzira bwo guharanira uburenganzira bwacu.

 

Nk'uko tutahwemye kubitangaza "kubaho kw'imishwi si impuhwe z'agaca, kandi umwanzi agucira akobo, Imana igucira icyanzu". Kuba muri 2010, leta ya Kigali yarifashishije Madamu MUKABUNANI Christine wari visi prezida hamwe na HAKIZIMFURA Noel, ndetse na NITEGEKA Augustin kugirango ibone uko ifunga Umuyobozi w'ishyaka Nyakubahwa Me Bernard NTAGANDA maze ishyaka PS Imberakuri rigasigara kw'izina gusa ntibyashobotse kandi ntibyaciye intege abarwanashyaka. Ahubwo aba bambari b'ingoma nibo barimo gusubiranamo.

 

Kugeza uyu munsi, usibye kugararagariza abanyarwanda ndetse n'amahanga ko leta ya Kigali itemera demukarasi n'ukwishyira ukizana kwa buri wese, nta kindi byatwaye Imberakuri, ari nayo mpamvu leta yabuze amahwemo. Kuba rero Visi Perezida wa Mbere n'Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka cyangwa se undi muyobozi uwo ari we wese w'ishyaka bafungwa cyangwa bagakorerwa ibindi bibi ntabwo bishobora guhagarika inkundura ya demukarasi. Imbuto ya demukarasi twabibye imaze gusesekara hose kandi ngo "Aho kwica Gitera, ica ikibimutera". Ntabwo banasubiza amaso inyuma ngo baboneko no mu mateka yabo,  ko kuba intwari Fred GISA RWIGEMA yaratabarutse ku munota wa mbere bitababujije kugera ku ntsinzi.

 

Ishyaka ry'Imberakuri ryongeye kwibutsa Leta ya Kigali ko nyamara ahubwo, abahanga bagira bati: "uwo mutavugarumwe ntuzamukumire, ahubwo azamwiyegereze muganire wumve ibyo atekereza.". Mureke tubabere urumuri rw'ibikenewe gukosorwa, maze twese hamwe twubake urwatubyaye, twitegurire ejo hazaza heza twifuza. Niwo muti rukumbi w'ibibazo byugarije abanyarwanda.

 

Bikorewe i Kigali, kuwa 31/01/2013

 

Alexis BAKUNZIBAKE

Visi Prezida wa Mbere

 

Rwanda: Urujijo ku ibura ry’umunyamabanga ushinzwe itumanaho muri Green Party


Urujijo ku ibura ry'umunyamabanga ushinzwe itumanaho muri Green Party

omar Leo
Amakuru yatangiye kuboneka ku rubuga rwa facebook ubwo inshuti za Oustazi Omar Leo, umunyamabanga ushinzwe ibijyanye n'itumanaho mu ishyaka riharanira demokarasi n'ibidukikije mu Rwanda, zatangiye kwibaza impamvu atakigaragara kuri urwo rubuga kandi yari asanzwe atanga ibitekerezo binenga ibitagenda atarya umunwa kandi akaba yari azwiho ubuhanga mu gusobanura birimo udukoryo ku buryo ku rubuga rwa facebook hari benshi bakurikiraga ibitekerezo bye umunsi ku munsi.
Icyateye urujijo kurushaho n'uko nyuma y'iminsi myinshi atagaragara ku rubuga rwa facebook abantu batangiye kumwandikira inbox, ku wa gatanu tariki ya 25 Mutarama 2013, habonetse umuntu wakoreshaga izina rya Oustazi Omar Leo kuri facebook atangira gusobanura ko ariwe atabuze ahubwo yagize utubazo tujyanye na tekiniki. Ubwo butumwa bwagiraga buti: " NICE WEEKEND GOOD FRIENDS.I'm Live ntawigeze angendaho ntan'itotezwa.Ni akabazo ka Technique gusa narindi ahantu hatari network.Kuruhande rumwe ndabashima umutima wo gutabarana mufite bigaragaza ko ntawazimira ngo muceceke.Kurundi ruhande ndabagaya guhubuka.sibyiza gushinja umuntu icyaha,ubugome …ushingiye kumarangamutima.UBU NDAHARI DUKOMEZE TUGANIRE BURYA NTAMVURA IDAHITA."
Ariko benshi mu bamenyereye imyandikire ye bahise batangira gushidikanya bagaragaza ko uwo wiyita Omar Leo ashobora kuba atari we.
Omar Leo n'uwo wambaye imyanda ya kiyisilamu igihe bari mu nama ya Green party muri Hotel Umubano
Ku wa gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2013, umuyobozi w'ishyaka riharanira demokarasi n'ibidukikije, Bwana Frank Habinezayacishije inyandiko ku rubuga rwa facebook asaba Omar Leo ko babonana:
" Tumaze igihe dushakisha Oustazi Omar Leo ariko ejo navuganye nawe kuri telephone nkigera i Ikigali, duhana gahunda yoguhura saa kumi nebyiri kuri UTC, ndategereza ndaheba kandi telephone yiwe ntiyongeye gucamo. Nongeye kumutelefona mugitondo saa moya, duhana gahunda nyuma y'umuganda saa saba nigice kuri Club Rafiki i Nyamirambo, mpavuye saa cyenda namubuze kandi telephone itariho. Omar geregeza unshake bitarenze Lundi saa yine zomugitondo. Ushobora no kuza kuri office."
Kuri uwo wa gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2013, Bwana Frank Habineza yari yatangaje ko nibigera ku wa mbere tariki ya 28 Mutarama 2013, Omar Leo ataraboneka azabimenyesha inzego za polisi y'igihugu. Ni nako byagenze kuko ku rubuga rwa facebook, Bwana Frank Habineza yatangaje ko yabimenyesheje polisi ariko mu nkuru yatangajwe n'ikinyamakuru izuba rirashe umuvugizi wa polisi Supt. Theos Badege yagize ati; "Ayo makuru y'ibura ry'uwo muntu ntabwo tuyazi; twebwe dutangira gushakisha umuntu iyo umuryango we cyangwa undi wese ubifitiye uburenganzira atwiyambaje. Ikibazo cyose tukimenya ari uko binyuze kuri sitasiyo ya Polisi."
Ibi bikaba bikomeje gutera urujijo ku buryo benshi batatinye gutunga agatoki inzego z'umutekano mu Rwanda nk'uko bigaragara mu nyandiko ziri ku rukuta rw'urupapuro rwa Omar Leo kuri facebook aho hari ugira ati:
" KURI ASSISTANT COMMISSION KALISA Faustin UKURIYE IPEREREZA RYIHARIYE MUGIPOLISI CY'U RWANDA, REKURA OMAL LEO OUSTAZI UFUNGIWE MULI UTWO TWUMBA TURI KURI OFFICES ZAWE. WOWE SUPT MURANGIRA, CIP HODARI AMARASO Y'UYU MUSORE MUZAYABAZWA NIMURAMUKA MUMWISHE."
Twabibutsa ko uku guhangayika abantu bafite gufite ishingiro kuko atari ubwa mbere iri shyaka ryibasirwa kuko mu mwaka wa 2010 uwari umuyobozi wungirije w'iri shyaka, André Kagwa Rwisereka yishwe aciwe umutwe!
Muri iyi minsi hari iterabwoba ryibasiye abakoresha urubuga rwa facebook banenga ubutegetsi bw'u Rwanda bari mu gihugu, ku buryo benshi baterwa ubwoba, ibitutsi byo ntitwavuga ariko muri iyi minsi by'umwihariko bibasiwe n'udutsiko tw'abavugira Leta natwo dukorera kuri facebook dukoresha amazina y'amahimbano ndetse no kugerageza kumenya aho baherereye hakoreshejwe ikorana buhanga. Ubu benshi bafite ubwoba uretse ko hari benshi bahebeye urwaje bagakomeza gutanga ibitekerezo byabo.
Inyandiko Oustazi Omar Leo yakunze gucisha ku rubuga rwa facebook benshi bemeza ko ashobora kuba yazize n'ubwo nta gihamya kiraboneka cy'ibyaba byamubayeho. Zimwe muri izo nyandikon'izi:
Inkotanyi
FPR irizihiza imyaka 25 imaze ivutse.Na 22 imaze ishoje intambara idafite impamvu mu RWANDA yaje kuvamo iyicwa ryinzirakarengane z,abatutsi zirenga miliyoni.Ibyo yabigezeho iciye mumacakubiri ashingiye ku moko.muw'1975 nibwo NDATABAYE yahimbaga ingengabitekerezo ya T.I.P(Tutsi International Power) yari igizwe ningingo 16 zagombaga gukoreshwa mukwigarurira EAST AFRICA na RDC ikajya mumaboko y,abatutsi.nyamara bamwe mubatutsi b,imfura nka RWIGEMA ntibabikozwaga bibaviramo kwicwa.Ubu T.I.P yagezweho muri RDC
Muvandimwe, ABDOU.iyi foto irakwereka Abana FPR yajanditse muntambara ibakuye mu ishuli i KABALE binyuranyije namasezerano ya Geneve abuza gushyira abana mugisirikare.Abo ni BUDEYI Petro,IYAKAREMYE na BIZIMUNGU Francis.ibi babivugiye kuri radio rwanda ubwo bafatirwaga i KAGITUMBA bagashyikirizwa CICR uko niko FPR yakundaga abana? Muntu wese ubonye iyi foto,Mbwira niba aba bana bari bazi iby,ubwoko kuburyo FPR ibita abatutsi baharaniraga gutaha baciye muntambara
Late Maj.NDUNGUTSE alias NDUGUTEYE KALISHOLISHO(uwo wambaye jumelles) uwo begeranye ni KADOGO(umwana utagejeje kuri 15 ans)Iyi foto irakwereka uburyo FPR yacaga kumasezerano ya GENEVE abuza iyinjizwa mugisirikare ry,abana batagejeje kuri 18 ans.(Convention de Geneve relative a la protection des personnes civiles en temps de guerre du 12 Aout 1949:titre II article 24,section III article 50)Ibi bigaterwa nuko ABANA bakora ibyo bategetswe badatekereje kuburyo bakuranye UBUGOME."
 
Twizere ko uyu murwanashyaka wa Green Party azaboneka ari muzima, Imana ibane nawe.
Marc Matabaro 

Ifuni iravuza ubuhuha mu basirikare b’u Rwanda


Ifuni iravuza ubuhuha mu basirikare b'u Rwanda

Digital StillCamera
"Bamwe mu basirikare b'u Rwanda bahisemo kuba ibiragi ku gira ngo batabura ubuzima bwabo"
Kuva FPR yafata ubutegetsi muri 1994, irangajwe imbere n'umunyagitugu waje kuba Perezida, Paul Kagame yagiye ikoresha inzira z'ubugome zitandukanye kugira ngo yikize abatavuga rumwe nayo n'abashobora kuvuga ibyo ikora binyuranije n'amahame shingiro y'ikiremwamuntu.
Mu kwikiza abo bantu bose yagiye ikoresha uburyo butandukanye burimo ifuni, kuniga abantu, gutanga uburozi, n'ibindi bibi byinsi nk'uko byagiye bitangazwa mu bitangazamakuru bitandukanye.
Muri iyi minsi, ikinyamakuru The Rwandan, cyabakoreye iperereza ku makuru yavugaga ko hari bamwe mu basirikare b'u Rwanda bakorere ku mupaka wa Rusizi I n'iya II (akarere ka Nyamasheke) bamerewe nabi n'abayobozi babo abandi bakaba bamaze gupfa batewe amafuni, ngo bitewe n'uko baba batumva neza ibikorwa n'inkoramaraso za Kagame aho bamwe baba bashaka kuvugisha ukuri no gushaka ko ibintu bijya ahagaragara kandi kizira muri iki gisirikare.
Amakuru, The Rwandan ikesha bamwe mu basirikare bakorera muri aka gace batifuje ko amazina yabo tuyandika bavuze ko aya makuru ariyo kandi ko bimaze igihe kitari gito.
Aba basirikare bagize bati: " ibyo bintu byo kwica bagenzi bacu byatangiye ubwo M23 (mouvement du 23 Mars) yari itangiye kurwanya leta ya Kinshasa, nibwo umutekano usa n'uwahungabanye mu gihugu abasirikare benshi babakwiza ku mipaka cyane cyane uwa Rusizi na Rubavu, hano Rusizi hakoreraga Division ya Gatatu (3rd Division) ariko batuzaniye renfort [kubongerera abandi] iturutse I Butare muri divisio ya Kane (4th Division) batayo ya 301 (three zero one)", aba basirikare bakomeje bavuga ko bakigera Rusizi batangiye amaoperations ya buri munsi aho bikangaga buri gihe umwanzi ariwo FDLR ndetse baniteguye ko isaha n'isaha bashobora kwambuka bakajya Kongo gufasha M23.
Amakuru The Rwandan yabonye avuga ko gutera ifuni bamwe mu basirikare byatangiye ubwo abasirikare bari batangiye kubwirwa ko bitegura kuko isaha ni saha bashobora kujya muri Kongo, bamwe rero ntibabyakiriye neza kuko bagiye babyivovotera, abandi batangira kubaza inyungu baba bafite mukujya kurwana intambara ya Kongo n'uko abo batabyumva batangira kwicwa batewe amafuni, bakabwira bagenzi babo ko babajyanye ahandi abandi bakavuga ngo bashobora kuba baguye muri ambush [umutego] y'umwanzi gusa abasirikare bo bakabona ko ari ikinyoma kuko babaga bazi uko byagenze.
Aba basirikare bavuga ko bamwe babuze ubwo bari muri operation bakoze mu mpera z'ukwezi kwa 12 aho bari bamaze kumenya ko hari FDLR zigera kuri 300 zanyuraga ku mupaka ziturutse za Burundi na Kongo zica Ruvunge, Sake, Plaine de Bugarama (Ikibaya cya Bugarama) na Rusizi ya II, irangiye ngo nibwo basanze haburamo abasirikare batatu, nyuma baza kumenya ko batewe ifuni bazira kuba batarishimiye uko bababwiraga ko bashobora kwambuka muri Kongo.
The Rwandan, yanamenye amakuru avuga ko ubwo M23 yari imaze gufata Goma ibifashijwemo na bamwe mu basirikare b'u Rwanda bari muri batayo ya 99, abandi bose bari biteguye kwambuka Kongo cyane ko bari bazi ko M23 irahita ifata na Bukavu, mu bari biteguye (stand by) harimo batayo 55 yari yageze ku mupaka wa Rubavu.
Izi nzirakarengane z'abasirikare bakagombye gukorera igihugu n'imiryango yabo bakomeje kwicwa bazira ibitekerezo byabo, gusa benshi ubu bahisemo kwibera ibiragi mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo dore ko n'iyo baba baganira n'abavandimwe babo baba bikanga buri muntu wese ko ashobora kubumva akabicisha.
Ikinyamakuru The Rwandan cyanabashije kumenya ko benshi mu basirikare bakora igisirikare cy'u Rwanda (RDF: Rwanda Defense Force) bakeneye ubatera ingabo mu bitugu mu guhirika ubutegetsi bw'igitugu bwa Kagame bavuga ko bwubakiye ku musenyi, abandi bakaba bakomeje gushaka uburyo bahunga.
Abaturage baturiye muri Rusizi, akarere ka Nyamasheke, baganiriye n'umunyamakuru wacu kuri telefone zabo zigendanywa bavuze ko nabo basigaye babona ishyamba atari ryeru kuko ngo basigaye babona abasirikare batangira akazi saa saba (13h00), kandi bari basanzwe bagatangira mu ma saa cyenda (15h00), bikiyongera ku bihuha bihari bivuga ko u Rwanda rushobora guterwa.
Aba baturage bavuga ko banaje guterwa n'ubwoba n'ingendo za Perezida Kagame zasaga nk kwiyegereza abaturage asa nk'aho hari icyo yikanga bamwe bagasabwa kumusaba kongera kwiyamamaza muri 2017, ikindi cyateye ubwoba abaturage ni ijambo Perezida Kagame  yavuze ko nibiba ngombwa bazasubira mu ndake, ngo bikaba bigaragara ko hari intambara barigutegura.
Mike

Fwd: Leta y'agatsiko irashaka kumara abatavuga rumwe nayo batuye mu Bubiligi

"Karangwa Semushi azwiho gusenya andi mashyaka ya opposition, abitumwe na Jack Nziza na Musoni James, akorera ku mugabane w'Uburayi kuva za RUD kugeza ejo bundi yirirwa agendana na ba Kazungu na Habimana bategura inyandiko zisebya RNC, abashakira za contacts ngo bakore za conference de presse zisebya RNC, ukubahuza n'abahutu Kazungu yasuzuguye ngo bishyire hamwe ngo barwanye RNC nkaho ariyo shyaka riri ku butegetsi. Amakuru ducyesha ahizewe, ni uko iyi trio Kazungu, Karanga na Habimana yamaze kugaragara k'uburyo Semushi Gerard yatakaje agaciro mu buhungiro akaba agiye gusubira Kigali aho agiye gutaha akanashinyagurira Mushayidi bivugwa ko aguye mu buroko agambaniwe na bagenzi be bakuriwe na Gerard Semushi na Maitre Alfonse Ndoba.
Kubera ko misiyo ye yamunaniye ubu ngo akaba yarijejwe na Musoni James kuzagororerwa naramuka atashye agatahana nagashyirahamwe ke yihimbiye ka PDP.
Ngo ntibirenga ukwa gatandatu adatashye.
Mbabajwe n'abayoboke be agiye guta ku gasi, batazi gahunda zihishe muri iryo taha etc.
Byari kugaragara neza nibura iyo babanza bagaha icyubahiro uwahaye ihahiro Mushayidi bamukuza nibura muri iriya gereza.
Ariko nta nuwakurayo amaso kuko abagome kabuhariwe Jack Nziza na shebuja Paul Kagame bashobora kwemera gufungura Mushayidi bamaze kumuha twa tuzi nyuma bikazitwa ko yishwe n'ikindi kintu doreko ari abahanga muri manipulations y'inkuru baha rubanda", Uwase Liliane.

Merci bcp Liliane.

Rukokoma, Ndahayo Eugene na Karangwa Gerald Semushi ni batahe vuba bakinguruke opposition.


Begin forwarded message:

From: Uwase Liliane <uwaseliliane108@yahoo.com>
Date: January 30, 2013, 12:21:42 PM PST
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Subject: *DHR* Leta y'agatsiko irashaka kumara abatavuga rumwe nayo batuye mu Bubiligi
Reply-To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

 

ABAHAGURUKIYE KUMARA ABATAVUGA RUMWE NA LETA MPOTOZI YA KAGAME AHA MU BUBILIGI
Maze iminsi nkurikirana ibihuha bisohoka ku mbuga, ibinyoma bicishwaho n'abakorera leta ya Paul Kagame rimwe na rimwe bikanayobya ababisoma badashishoje ; none mpisemo kubagezaho ibyo nagezeho mu bushakashatsi bwanjye bigamije kubereka abatuyobya, biyita amazina aya naya etc. Dore rero uko intore, ba maneko, abicanyi bakorera Kagame aha mu Bubiligi bakurikirana :
1. Ku isonga haza ucura imigambi yo kwica, kugura abatavuga rumwe na FPR, kubasenyera amago, kuroga, gutanga ibikoresho (uburozi, amafaranga, impapuro z'inzira, contacts etc) muri macye appui logistique et administratif. Uwo ni Jack Nziza, umwicanyi warengeje kamere, udasinzira iyo atagize uwo yivugana, ruharwa mu kubiba amacakubiri namatiku. Ababikurikiranira hafi bavuga ko ubukana afite mu kumara abana babanyarwanda abiterwa n'uko ari umunyamahanga (umufumbira wa za Gisoro) ariko akaba atanagira umuryango n'abavandimwe. Aba yaramaze abanyarwanda amahirwe ni uko ubwo bugome abuvanga n'ubuswa azwiho we na shebuja.
2. John (Jeef) Uwamungu : Uyu ni musanzire wa Jack Nziza akaba nawe ataraza muri Ambassade y'uRwanda muri Belgique yarishe abanyarwanda batagira uko bangana (reba inyandiko bamwanditseho kuri DHR). Ubu niwe ubitse uburozi na pistolets zazakoreshwa n'uzemera kwica abantu bamwe bamaze kwemezwa bakorera muri RNC nk'uyikuriye mu bubiligi, majoro witwa Emmanuel Nkubana na Alexis Rudasingwa kubera uko bamaze kujegeza Let aya Kagame bicecekeye. Ni nawe uha logistique intore ziva Kigali zije mu Bubiligi kureshya abahutu bibisambo ngo bitabire za come and see, abagurwa ngo bakomeze kugambanira abandi, gukwirakwiza impuha n'ibinyoma. Abo bagaragaye cyane ni nka Mannasseh w'Umuhudi (uzwiho ubugambanyi kuva kubwa Let aya Habyarimana), igisambo Maitre Zitoni (uzwiho nawe ingeso y'ubusambanyi akaba akiri Ruhande hari aho yahanutse avuye gusambana hitwa Mont Zitoni) na Capiteni wasezerewe Rushema. Uyu Uwamungu ni nawe wirirwa atera za Sida abakobwa cyangwa abagore baba bsahaka ibyangombwa bibafasha mubyo baba bifuza aha ku mugabane w'Uburayi. Ni nawe ukora recrutement y'intore akanazitoza uburiganya, gukoresha impuha, abizewe gukoresha uburozi etc. Ikibazo afite gusa ni uko ubuzima bwe bujegeye cyane kubera sida, gukunda amayoga kuko plans ze zose zimenyekana zitarajya mu bikorwa, ubwumvikane bucye na Ambasaderi na Bwitare (ubu umwunganira kuko ako kuneka kamunaniye) ndetse ubu akaba anafite ubwumvikane bucye n'undi murwayi mugenzi we bafatanije sida witwa Lysette ngo kubera uwo Lysette yaba nawe aha abatavuga rumwe na Leta amakuru iyo abonye harimo utu Euros dutubutse ; ariko ntanahenda kuko ijana riba rihagije.
3. Tacien Miheto Ndorimana na Aimable Karirima bashinzwe kugoresha itangazamakuru n'imbuga za internet mu gusakaza impuha , inzangano, amatiku, gusenya ingo zabananiranye kugurwa etc. Ndorimana Miheto Tacien niwe wahawe misiyo yo gusenyera umuyobozi wa RNC aha muri Belgique byamunanira akazakora amahugurwa yo kumurangiza akoresheje uburozi, nyuma akazagororerwa umwanya muri Leta, niwe mumtsi mukuru wirirwa aririmba gahunda za FPR, niwe leta ikoresha kwigarurira abagore babapfakazi cyangwa abatandukanye n'abagabo babo bari muri opposition cyangwa bakiri akazuyazi kubera ingeso azwiho y'ubusambanyi kuburyo umugore we yashobewe akaba yaramwemeye uko ari kubera kwanga gutandukana nawe atinya ko atashobora guhangana n'ubuzima kuko umuryango we ufite abanzi batagira ingano kubera amafuti ya Tacien Ndolimana Miheto. Karirima Aimable niwe wirirwa acura amakuru yo guha igihe.com cya FPR no gutegurira Ambasaderi Masozera ibyo abeshya mu itangazamakuru. Aba bombi nibo Leta ya Kigali icishaho amafaranga yo gutunga Ambassade kuko compte zayo zifunze biciye muri ASBL bafunguye mu gihe gishize.
4. Maurice Rwambonera na Chatale Karara. Aba bashinzwe recruitement muri come and see, nibo batojwe uko buriya burozi bwa Jack Nziza bukora, Maurice akabukoresha mu kabare ke yivugana uwamuyobeyeho usanzwe ushakishwa naho Chantale, indaya butwi, agakoresha ubusambanyi bwe gukurura abatavuga rumwe na FPR maze bamuyoberaho akabarangizanya n'ubwo burozi. Akoresha uwitwa Kavurati wahoze muri RNC kumushakira abagabo no kureshya abagomba kwivuganwa. Maurice Rwambonera yari yahawe misiyo yo kwivugana Dr Paulin Murayi na Winnie igihe yari afite umihango wo kurangiza ikiriyo, ariko Imana itega akaboko bamuca murihumye.
5. Kazungu Gustave na Habimana Bonaventure. Aba bari abayobozi barifatiye RNC bayikoresha icyo bashatse, bayiba dore ko Habimana yari tresorier na Kazungu wakamugenzuye akaba perezida we. Amafaranga ya cotisation zabayoboke bayagabaniraga mu kabare kitwa ku ryinyo inama ikirangira, bibye amakarita ya RNC barayagurisha, Kazungu yagurishaga reccomendations z'abayoboke babaga bacyeneye muri procedure z'ubuhunzi. Bari barahawe misiyo na Jack Nziza yo kumukorera bari mu ishyaka. Bari barasabwe gukora uko bashoboye RNC ntigire abayoboke benshi kandi binyangamugayo, gusuzugura abayobozi b'andi mashyaka kugirango bayangishe RNC, akoresheje Kazungu, gusuzugura abahutu bityo bange urunuka RNC, kuzigarurira uwitwa Emmanuel Nkubana na JM Micombero igihe cyagera bakazabaha bwa burozi. Igihembo cya mbere kigizwe n'akayabo gatubutse k'ama euros cyazaniwe Habimana Bonaventure n'uwitwa Colonel Kalibata igihe yari yaraje gusura umugore we wari waraje kubyarira muri Belgique. Yayamushyikirije ku manywa y'ihangu kukabare kitwa ku Ryinyo. Icya kabiri cyakiriwe n'umudamu we igihe yabeshyaga ngo yagiye Kampala mu gihe yari ari Kigali, yanijejwe ko nasenya burundu RNC azagororerwa amwe mu mazu ya Mukuru we Nzirorera ari Kigali. Ariko kwari ukumukina kuko ayo mazu arimo ibikomerezwa bya FPR ku buryo iyo yibeshya agataha bari bamuteguriye twa mutoyi (dore ko yikundira igitsina kubi) maze agakatirwa urwo gufata ku ngufu akarangiriza ubuzima bwe muru gereza, sida yanduye mu busambanyi bwe bw'indengakamere ikamukindura ataramara n'umwaka. Byaba Kazungu cyanga se Habimana baje gutungurwa bagaragaye mu gucuruza RNC bakubiswe inshuro bajugunywa hanze batarasoza uwo mugambi. Ababikurikirana hafi bavuga ko impuha n'ibisebo bigaragara ku mbuga bisebya RNC aribo babikora bakoresheje za pseudo zitandukanye babazwa n'uko batakaje umugati no gucuruza abanyarwanda. By'umwihariko Habimana asanzewo ubusambo bukabije kuko akiri na tresorier muri MRND yibyeyo akayabo gatubutse anacuza abana ba Nzirorera utwo bari bahawe na se muru testament.
Karangwa Semushi azwiho gusenya andi mashyaka ya opposition, abitumwe na Jack Nziza na Musoni James, akorera ku mugabane w'Uburayi kuva za RUD kugeza ejo bundi yirirwa agendana na ba Kazungu na Habimana bategura inyandiko zisebya RNC, abashakira za contacts ngo bakore za conference de presse zisebya RNC, ukubahuza n'abahutu Kazungu yasuzuguye ngo bishyire hamwe ngo barwanye RNC nkaho ariyo shyaka riri ku butegetsi. Amakuru ducyesha ahizewe, ni uko iyi trio Kazungu, Karanga na Habimana yamaze kugaragara k'uburyo Semushi Gerard yatakaje agaciro mu buhungiro akaba agiye gusubira Kigali aho agiye gutaha akanashinyagurira Mushaidi bivugwa ko aguye mu buroko agambaniwe na bagenzi be bakuriwe na Gerard Semushi na Maitre Alfonse Ndoba. Kubera ko misiyo ye yamunaniye ubu ngo akaba yarijejwe na Musoni James kuzagororerwa naramuka atashye agatahana nagashyirahamwe ke yihimbiye ka PDP. Ngo ntibirenga ukwa gatandatu adatashye. Mbabajwe n'abayoboke be agiye guta ku gasi, batazi gahunda zihihe muri iryo taha etc. Byari kugaragara neza nibura iyo babanza bagaha icyubahiro uwahaye ihahiro Mushaidi bamukuza nibura muri iriya gereza. Ariko nta nuwakurayo amaso kuko abagome kabuhariwe Jack Nziza na sebuja Paul Kagame bashobora kwemera gufungura Mushaidi bamaze kumuha twa tuzi nyuma bikazitwa ko yishwe n'ikindi kintu doreko ari abahanga muri manipulations y'inkuru baha rubanda.
Basomyi rero murabe maso mujye mwidegembya ku mugabane w'uburayi buzi ko inkoramaraso..

__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___

Tuesday 29 January 2013

FDU-Inkingi: Ijambo Bwana Nkiko Nsegimana yavugiwe i Bruseli taliki ya 26 Mutarama 2013


FDU-Inkingi : Imyaka itatu i Rwanda duharanira Demokrasi, Leta y'igitugu itwimira

Ijambo ryavugiwe i Bruseli taliki ya 26 Mutarama 2013, n' umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa ya FDU Inkingi, Dr. Nkiko Nsengimana, nyuma y'urugendo rwo kwibuka imyaka itatu Intwari Mme Victoire Ingabire Umuhoza imaze igeze mu Rwanda guharanira Demokarasi, Ubutabera n' Ubwigenge busesuye ku Banyarwanda bose.
Barwanashyaka namwe nshuti za FDU Inkingi,
Bagenzi bacu muhagarariye amashyaka yanyu,
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Nshuti z'u Rwanda n'Abanyarwanda,
Mw'izina rya FDU Inkingi, mbashimiye kuba mwaje muri benshi kwifatikanya natwe muri uru rugendo rwo kwibuka imyaka 3 ishyaka ryacu riri mu Rwanda rihakorera politiki. Nibyo koko, kuri 16 Mutarama niho Prezidante wacu, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, yakojeje ibirenge bye i Rwanda ku kibuga k'indege Grégoire Kayibanda i Kanombe.
Uko turi hano, n'ubutegetsi bw'i Rwanda bwabipingaga, ntawe utemera ko ukujya mu Rwanda kwa FDU Inkingi ibimburiwe n'Umukuru wayo, Madamu Victoire Ingabire, byahinduye ku buryo budasubirwaho imikorere n'imirorere ya politiki mu Rwanda. Amashyaka yari hanze yari amaze gusa nacika intege, asubira muri disikuru zimwe, izi za rusange zidafite icyo zihagazeho gikoreka zivanye mu buyoborere bw'igihugu bwa buri munsi, mu mibibereho n'ibibazo by'inzitane by'abaturage bya buri munsi. Mbese ibi by'idiski y'indirimbo ishira ukwongera ukayitangira.
  1. Dushimire Madamu Victoire Ingabire Umuhoza
Ni umwanya w'umwihariko wo gushimira Ingabire yo gutsinda twironkeye, wiyemeje kwigomwa, agasiga urugo rwe, akazi ke, n'ibindi, nkuko twebwe twabisigayemo, akemera akitanga akajya mu menyo ya Rubamba, ngo avane abanyarwanda ku ngoyi y'ubutegetsi bw'igitugu. Yagize ubutwari burenze tutagize, ahari ubanza ari abagore bashobora kugira bonyine ubutwari nk'ubwo, dukwiye kubumushimira. Yagiye azi neza ko ashobora gufungwa, ko ashobora no kuhasiga ubuzima bwe, ariko aragenda, ati biramutse bigenze uko muzakomereza aho nzaba ngejeje. Yaravuze ati « tuzababera intwari , muzatubere abagabo ». Victoire Ingabire, aho uri mu buroko i Rwanda, siwo mwanya wawe, uwawe ni uwo ku ntebe nkuru y'Ubuyobozi bw'igihugu n'abanyarwanda. Turakuzirikana buri kanya aho  uri mu buvumo bwa gereza ya Kigali, tuzakomeza kugukubita ingabo mu bitugu kugeza igihe ufunguriwe, kugira ngo urangize inshingano wiyemeje, twaguhaye nk'ishyaka.
Mumbabarire ariko gato nshimire n'abarwanashyaka bagenzi bacu bari mu Rwanda, ku mwihariko abagize komite nyobozi y'agateganyo ya FDU Inkingi, ubwitange batwerereka buri munsi aho bahanganye amaso ku yandi n'ingoma y'igitugu kandi bakanamenya uko Prezidante wacu yiriwe kandi yaraye.  Nagira ngo mbashimire namwe barwanashyaka, nshuti, abaterankunga b'ingeri zose. Ibi tugezeho, dukesha ahanini n'ukujya kwa Prezidante wacu, ntibyari gushoboka iyo mutagumya kumushyigikira, ngo mujye aho adashobora kugera mu mahanga hirya no hino, ku maradiyo, ngo mwigomwe mubone uburyo bwo guherekeza ibikorwa bya politiki bya FDU Inkingi.
  1. FDU Inkingi yambuye Prezida Kagame ikamba ry'ubuziranenge yiyambitse
Nari maze kuvuga  ko kuva FDU Inkingi ifatiye icyemezo cyo kujya mu Rwanda gukorerayo politiki ibintu byahindutse. Bwabaye ubwambere, umuntu avugiye mu ruhame ati : Bwana Prezida Kagame ufite uruhare rukomeye mu bwicanyi bwabaye mu banyarwanda, turasaba ko abo wamariye kw'icumu nabo bagira uburenganzira n'amahirwe bwo kwibukwa n'ababo n'igihugu, turasaba ko ababavukije ubuzima, bari mu ngabo utegeka cyangwa muri Leta uyobora, baryozwa ibyo byaha ndengakamere bakoze. Unarebye ugashishoza, ugufungwa kwa Madamu Victoire Ingabire ni aho gushingiye. Yambuye Prezida Kagame ikamba ry'ubuziranenge yari yariyambitse abeshya ngo yahagaritse itsembabwoko.
Yahagaritse Jenoside ryari ko yafashe ubutegetsi abapfa barapfuye, abarokotse benshi ko ali bagenzi babo b'abahutu babakijije ? Ni hehe, nka za za Byumba yari yarigaruriye kuva muri Gashyantare 1993, hashize umwaka, cyangwa se za Kibungo ya ruguru yafashe agishoza intambara, ni he mu kwezi kwa kane, kwa gatanu, kwa gatandatu, yazibye icyuho, agaca icyanzu ngo abatutsi bahigwaga bukare bahahungire ? Umuntu yica Prezida Habyarimana Yuvenali bali bamaze gusinya amasezerano y'amahoro, ahubwo agashoza intambara n'abaje gutabara akabiyama, agahindukire ngo yahagaritse Jenoside ? Anazi ibyo yakuze nyuma muri Kongo ? Yahagaritse intambara yari yashoje, yego. Yafashe ubutegetsi, yego. Ibindi azabeshye abahindi, twe atureke. Numvise ko na bo bafite ambasade ko batakibeshyeka. Kumwibutsa ko hari abanyarwanda benshi yishe bimugarura mu murongo wa ba ruharwa bakoze ibyaha ndengakamere by'itsembatsemba,  kugeza ubu yari yashoboye kwegeka ku bandi .
Ubutegetsi bw'u Rwanda bwari bwarashoboye amahanga buyabwira ko ari ubuyobozi ntangarugero rwa demokrasi. Kuvaho FDU igereye mu Rwanda ikaka uburenganzira bwo gukora nk'ishyaka ryemewe, dore hashize imyaka 3 ntabwo tubona, nta wundi munyamahanga bazongera kubeshya ngo bwemera amashyaka menshi n'itangazamakuru ryigenga, nta n'ishyaka na rimwe ritavuga rumwe n'ubutegetsi ryemewe kandi n'ibinyamakuru bitari « ndiyo bwana » byarasenywe. Akarusho ahubwo ni uko babirayemo bamwe bakabica, twibuke André Kagwa Rwisereka wari VisiPrezida wa Green Party, cyangwa Jean-Léonard Rugambage w'ikinyamakuru Umuvugizi. Abandi barabigera ariko barabahusha nka Jenerali Kayumba Nyamwasa. Abandi barafunga nka Deo Mushayidi, Prezida wa PDP Imanzi, Ntaganda Bernard, Prezida wa PS Imberakuri, Agnés Nkusi Uwimana na Saidati Mukakibibi b'ikinyamakuru Umurabyo. Turacyafite bagenzi bacu 8, bakomoka Rutsiro, bafungiye i Gitarama, hafi ya Stade ya demokrasi.
Aho FDU igereye mu Rwanda, ubu ibibazo by'inzara, ubukene mu cyaro no mu nkengero y'umujyi wa Kigali birazwi. Twashoboye kubwira abantu ko hari abanyarwanda bongeye kurwara amavunja. Ibibazo by'uburezi n'amashuri kubona imfashanyo yo kuyigamo yahariwe bamwe, nakwita beneyo, ubuvuzi bwa Mutuwalite utavurwa nyabyo kandi utabona umuti muri Farumasiyo yazo. Ibyo birazwi. Ruswa yeze, mu cyaro ybita inkuyo, ntibikivugirwa mu matamatama. Programu zo gushahura abagabo twarazamaganye. Intambara ya Kongo bakunze kubeshya ngo ni iya banyekongo na FDRL, ubu byaragaragaye ya ahubwo yamariye abana b'u Rwanda muri Kongo, kuko nyine FDU ishobora kuvuga ku mugaragaro iti abana bo mu ngo izi n'izi babatwaye kurwana. cyangwa ababyeyi babo batubwiye ko bahapfiriye.
  1. Nari umugabo ntihabwa intebe
Barwanashyaka ba FDU,
Twoye gukomeza kwigamba no kwivuga ibigwi ku nkovu z'imidende. Nari umugabo kandi ntihabwa intebe. N'ubwo twabiharaniye mbere y'abandi, ubu byabaye umusaruro rusange, ntibikiri umwihariko wa FDU Inkingi, ni umusaruro rusange n'ayandi mashyaka avuga ko nawo ari uwayo. Kugira ngo tugume kw'isonga mu ntambara ya demokrasi n'ukwishyira ukizana, yo kutavutswa ubuzima bwawe uzira ubwoko bwawe cyangwa uko wavutse utagennye, y'ubutabera n'ubwiyunge burambye, yo kuzamura ubukungu bw'igihugu, yo kugira amahirwe amwe ukananirwa n'aho ubushobozi bwawe bugarukiye, tugomba gutema ishyamba, tugatera indi ntambwe, tugahanga kandi tugahangira abandi inzira yo kwubohora u Rwanda n'abanyarwanda. Burya umwana niwe wiha ingobyi.
Baca umugani kandi ngo : Nta joro riba rirerire ngo ribuze izuba kurasa. Kandi ngo : Nta rubuto rwaboze rutagwa. Abasoma ibihe babona ingoma ya Kagame iri mu marembera, hafi guhirima. Nanjye niko mbibona, iyo mbona amakosa ikomeje gukora : kuvunira agati mu ryinyo ikamarira mu buroko abatavuga rumwe nayo, kworeka igihugu mu ntambara ya Kongo, kutita kuri rubanda rwa giseseka ruba mu cyaro no mu ntandaro y'imijyi, kutunamura icumu ngo itange ihumure, kureba igitsure abamuhatse. Ntihazagire uwongera kuvuga ngo abanyamahanga ntibadufasha. Ahasigaye ni ahacu. Habuze uwasunika gato. Niko twiyemeje gukora.
  1. Inzira y'ugutsinda
Inzira yo kwibohora iraka ibintu bibiri by'ingenzi. Icya mbere, guhuza imbaraga zacu n'andi mashyaka tugahashya uwo duhanganye. Icya kabiri, kwegera kurusha abaturage mu Rwanda cyangwa impunzi mu bihugu by'Afurika.
Kuri FDU Inkingi, guhuza imbaraga n'andi mashyaka ntibyagombye kutwaka imbaraga zihambaye. Twebwe ubwacu, ubu twibumbiye mw'ishyaka rimwe, bivuye ku bushake bwacu kuko mbere twari amashyaka atatu atandukanye. Tujya kwishyira hamwe ubwa mbere, ndibuka ko nta shyaka na rimwe, mu yari ariho icyo gihe tutahamagaye ngo aze dufatanye. Yemwe n'abari bafite igitekerezo cyo gushinga ishyaka batubwiye ngo dukomeze, bazaza nyuma bamaze kwirema, twarababwiye duti imiryango irafunguye, tubahaye ikaze, nimuhuguka, turacyabategereje. Ndibuka ko na mbere y'uko dufata icyemezo burundu cyo kujya gukorera politiki mu Rwanda, twiyegereje abantu bose b'inararibonye muri politiki, tubagisha inama. Muri abo, hari abahanze nyuma amashyaka yabo, ni uburenganzira bwabo. Urugero rwa vuba rwerekana ko dushaka ubufatanye, ni amasezerano twagiranye na RNC, ejo bundi twujuje imyaka 2 dukorera hamwe. Mu minsi iri imbere tuzayizihiza, twongere dutere indi ntambwe. Ntabwo rero kuri FDU, ndumva nanavugira RNC, kwakira abandi baza batugana, ntibyagombye kutubera ikibazo.
FDU-Inkingi rero yashimishijwe no kwumva ko abashinze amashyaka nyuma bifuza ko dukorana. Dushyigikiye bidasubirwaho kwicara hamwe tukwumvikana k'u Rwanda runogeye abanyarwanda, tugashaka ukwo tuvana abanyarwanda mu kangaratete bashyizwemo na Kagame n'agatsiko ke. N'abakiri ingwate za Kagame bakiri mu gihugu tubahaye ikaze, tuzafatanye gukosora ibyapfuye no gushaka inzira yo guca inzigo.
Kurushaho kwegera abaturage mu Rwanda cyangwa guhagurukira ikibazo cy'impunzi mu bihugu by'Afurika nabyo birihutirwa. Abahejejwe mu mashyamba bagacirwa i Shyanga bakwiye kuva i buzimu bakaza i Buntu. Biri mu ngamba yo kwereka abaturage n'impunzi ko dushishikajwe no kwumva, no gukemura ibibazo byabo. Dukoresheje ubushobozi bwose, turashaka guhugura abaturage n'impunzi guhagurikira rimwe kwibohoza. Bityo, tugahumuriza abanyarwanda bamwe ubutegetsi bwadushumurije kandi nta mpamvu, bakabona ko dushishikajwe n'abanyarwanda bose, nta vangura. Kwegera abaturage mu gihugu cyangwa impunzi mu nkengero zacyo, twemeza ko bizaduha amaboko mashya, tukotsa igitutu ubutegetsi, tukabuhirika, tukamakaza demokrasi, tukazahura u Rwanda n'abanyarwanda.
  1. Harakabaho Isabukuru ya demokrasi y'imyaka 52
 
Nigeze kuvuga hejuru ko hari bagenzi bacu bafungiye i Gitarama, hafi ya Stade ya demokrasi. Sinarangiza rero ntabibukije ko ababyeyi bacu baharaniye demokrasi twibuka ku ncuro ya 52 kuva kuri 28 Mutarama 1961. Nubwo tutashoboye gukomeza kuyibumbatira mu mahoro, mu bumwe, nkuko Indirimbo yubahiriza igihugu yabidutongaga, kujya i Gitarama kuri 28 Mutarama 1961 kwimika demokrasi ni igikorwa cy'ingenzi ababyeyi bacu baharaniye biyushye akuya. Muribuka ko Madamu Victoire Ingabire, nyuma yo kujya ku Gisozi kwunamiraabazize itsembabwoko mu Rwanda, yagiye gutura indabo  kuri Stade ya Demokrasi, aricyo gikorwa cy'imena yakurikijeho. Tugomba kuzirikana ibyo bikorwa byombi, kugira ngo ejo nitubohora igihugu cyacu, kizarangwe no kurinda ubusugire bw'ubuzima bwa buri wese, demokrasi n'ukwishyira ukizana ku buryo burambye, tuzasigira abana bacu na bo bakabusigira ababo ku ruhererekane rudashira, bazashyikiriza ubuvivi n'ubuvivure, ndetse na Rubanda.
Murakarama.
 
Bruseli, kuwa 26 Mutarama 2013
Nkiko Nsengimana
Umuyobozi wa Komitee Mpuzabikorwa wa FDU Inkingi
 
 
 
 
 
 
 
 
Bruxelles 26 Janvier 2013: Marche de soutien à Mme Victoire Ingabire ,trois ans après son retour au Rwanda.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.