Pages

Thursday 28 February 2013

Re: *DHR* Kagame naturalises Tanzanian, appoints him Cabinet minister

Igihe kirageze ko Kagame ava ku  butegetsi. Imyaka yose amaze ategeka, yari yaritaye ku kwishyura abamufashije kurwana intambara abaha imyanya, contaro z'akazi  n'ubucuruzi. Abo ni UK, Uganda, US, Tanzania.  Abo banyamahanga  cyane cyane Abagande  baraje abakozi bari basanzwe bakora mu Rwanda barirukanwa harimo ni abarimu, abenshi baziraga ko bavuga igifaransa. None igihe kirageze ko ibintu bihinduka abanyarwanda ntibakomeze husimburwa n'abanyamahanga.



From: agnesmurebwayire <agnesmurebwayire@yahoo.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Thursday, 28 February 2013, 7:42
Subject: *DHR* Kagame naturalises Tanzanian, appoints him Cabinet minister

 


The Citizen/africareview.com, February 28, 2013

"President Paul Kagame of Rwanda has appointed a professor of Tanzanian origin, Silas Lwakabamba, as his minister for Infrastructure in Cabinet changes announced Tuesday.

According to information obtained from The Citizen sources in Rwanda, Mr Kagame has been impressed by Prof Lwakabamba's performance in previous posts he has held.
The don was also granted Rwandese nationality.

The paper's source said Rwandese have praised their head of state for putting interests of Rwanda first when appointing Prof Lwakabamba.

"The people here in Kigali have commended the appointment and they praise President Kagame...I have not heard anyone complain on the origin or nationality of the appointed minister," said the source who could not be named.

Born and educated in Tanzania, Prof Lwakabamba trained in engineering at the University of Leeds in the UK. After graduating with a BSc (1971) and a PhD (1975) in Mechanical Engineering, he returned to Tanzania to join the staff of the Faculty of Engineering, which had just started at the University of Dar es Salaam.

He progressed rapidly through the ranks and attained his professorship in 1981, gaining managerial experience along the way. He became Head of Department, Associate Dean, and eventually Dean of the Faculty of Engineering.

In 1985, Prof Lwakabamba joined the UN- sponsored African Regional Centre for Engineering Design and Manufacturing based in Nigeria, as a founding Director of Training and Extension Services..."

http://www.africareview.com//News/Kagame-naturalises-Tanzanian-appoints-him-key-minister/-/979180/1706876/-/buapcnz/-/index.html?relative=true#

__._

Rwanda: Ibitaro byitiriwe Umwami Fayisali bya Kigali byirukanye bamwe mu bakozi


Iryavuzwe riratashye: Ibitaro byitiriwe Umwami Fayisali bya Kigali binaniwe kugera ku nshingano zabyo none byirukanye bamwe mu bakozi

février 27th, 2013 by rwanda-in-liberation

king-faisal.jpg

Nk'uko twigeze kubabwira kenshi ko Ibitaro byitiriwe Umwami Fayisali bya Kigali bifite ibibazo bikomeye by'imikorere ku buryo byananiwe kugera ku nshingano zabyo ndetse tunababwira ko byitegura kwirukana bamwe mu bakozi babyo badashakwa muri ibyo bitaro ariko bikanyuzwa mu nzira zo kuvuga ko badakora neza, kuri uyu mugoroba wo kuwa gatatu taliki 27 Gashyantara 2013 inkuru yabaye impamo kuko minisitiri w'intebe Pierre Damien Habumuremyi ari kumwe na minisitiri w'abakozi ba leta n'umurimo Anastase Murekezi batangarije abakozi b'ibyo bitaro ko bigiye kwigenga 100% (bivuze kwigenga kuri buri kintu cyose bitazongera kubona imfashanyo ya leta) ndetse hanirukanwa abakozi 80 kuko ngo batatanze umusaruro, abandi 26 bakaba bashubijwe minisiteri y'ubuzima.

N'ubwo tugikurikirana aya makuru ngo tumenye ibyihishe inyuma y'iki cyemezo turongera kumunyesha abakunzi n'abasomyi b'urubuga rwacu ko icyemezo nk'iki gishingiye mbere na mbere ku bibazo by'imikorere mibi ya FPR kuko kuva kera ibi bitaro byagiye bihindura gahunda ndetse binahindura n'amazina kugeza n'ubwo bihabwa abikorera bo mu mahanga birananirana bisubizwa muri leta none nayo irabijugunye ngo bigiye kwigenga 100%. Ikindi kigaragara ko ari imvano y'iki cyemezo ni ibibazo leta ya Kagame irimo kubera guhagarikirwa imfashanyo ku buryo itagishoboye gukomeza kubeshya ko ishobora kwirwanaho none ibonye inzira yo kwirukana abakozi nta mpaka ndetse abandi bashyirwa mu gihirahiro ngo bashubijwe minisiteri y'ubuzima.

Turacyakurikirana tunarushaho gusesengura ibijyanye n'iki cyemezo byose tukazabagezaho inkuru irambuye tumaze kubaza abantu batandukanye barimo n'abakozi birukanywe ndetse n'abakozi ba minisiteri y'ubuzima, tukazanababwira uburyo abakozi b'ibi bitaro cyane cyane abaganga (doctors) bakomeje kuva muri ibyo bitaro bajya kwishingira utuvuriro kuko babona nta gahunda ibi bitaro bifite ndetse nta n'icyo bishobora kubagezaho ndetse na minisiteri y'ubuzima bayibona nk'itagishoboye gukemura ibibazo by'ubuzima.

Twanabibutsa ko iki kibazo twigeze kukivugaho mu nyandiko yacu mu nkuru twanditse taliki 16 Kamena 2012 nyuma yaho gato taliki 21 umuyobozi wungirije wa kiriya kigo gishya Dr. Anita Asiimwe agakoresha inama abakozi b'ibitaro none inkuru ibaye impamo leta inaniwe kwita ku bakozi bayo ibajugunya hanze. Iyo nkuru yagiraga iti: Leta ya Kagame mu mayirabiri: Minisiteri zimwe na zimwe zatangiye kwikuraho inshingano zazo kubera ko nta bushobozi nyamara zikifashisha iterabwoba mu bakozi bari mu nshingano zayo  tukaba twarababwiye uburyo minisiteri y'ubuzima yashyize imbaraga mu gutera abakozi ubwoba ngo batazagira icyo bavuga. Ikaba yarakoresheje nk'uwitwa Murenzi Daniel ushinzwe ikoranabuhanga n'itumanaho muri iyo minisiteri wanagendaga avuga ko abakozi batari muri FPR badateze kongera kubona akazi muri icyo kigo gishya. Umuntu yakwibaza niba bariya magana abiri bose barasanze batari muri FPR.

Nanone iki kibazo twongeye kukivuga taliki 11 Nyakanga 2012 mu nkuru twise Imikorere y'Ibitaro byitiriwe Umwami Fayisali bya Kigali ibaye agatereranzamba aho twagize tuti: Muri iyi minsi haravugwa iby'ihinduranyamikorere cyangwa ihinduranyabakoresha ry'Ibitaro byitiriwe Umwami Fayisali bya Kigali (King Faisal Hospital of Kigali) aho minisiteri y'ubuzima ibinyujije ku mukoresha mushya w'ibyo bitaro yahaye iminsi ntarengwa mirongo itatu abakozi bakora muri ibyo bitaro ngo babe barangije kwandikira bundi bushya umukoresha bahawe mushya, amabaruwa asaba akazi. Uwo mukoresha mushya akaba ari icyo bise Rwanda Biomedical Center (RBC) iyobowe na Dr. Kayumba Pierre Claver akaba yungirijwe na Dr. Anita Asiimwe wanakoresheje inama abakozi bo mu bitaro by'Umwami Fayisali bya Kigali taliki 21 Kamena 2012 aho yasabye abakozi bose kongera kwandika amabaruwa basaba akazi bundi bushya. Kuri uyu wa mbere taliki  25 Gashyantare 2013 Dr. Anita Asiimwe akaba yaragizwe Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ubuzima ushinzwe ubuzima n'ubuvuzi bw'ibanze

Tubibutse uko iyo baruwa yari iteye:

 

rbc.jpeg

Ubwanditsi

Wednesday 27 February 2013

Rwanda: Abarwanashyaka ba PS IMMERAKURI bakomeje kwibasirwa

TANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU  N° 006/P.S.IMB/013
 
Mu gihe hirya no hino abarwanashyaka b'ishyaka PS Imberakuri bakomeje kwirukwaho n'abayobozi batandukanye bahatirwa kuva mu ishyaka bihitiyemo, abarwanashyaka bafungiye muri gereza nabo iterabwoba ndetse n'iyicwa rubozoi birabibasiye bikomeye.
Amakuru yatugezeho aturuka muri gereza ya Remera n'uko  kuwa 25/02/2013 mu masaha ya saa kumi (16h00) umumaneko witwa KURANGWA Innocent, umwe muri ba bandi tumenyereye bajyanwa muri gereza na twinshi, we akaba yiyita ko akomoka mu Gatenga ya Gikondo akaba kandi asanzwe yigisha karate muri iyo gereza, yafashe umunyamabanga uhora w'ishyaka ry'Imberakuri, Bwana Siliveri MWIZERWA ubu ufungiye muri iyo gereza kuva mu kwa karindwi 2010 maze si ukumuhondagura karahava.
Ibyo byabaye ubwo Mwizerwa yari avuye mu gikoni cy'iyi gereza gufata amazi, aribwo bamwiyenzagaho ngo yaje akererewe  gufata ayo mazi. Amakuru yatugezeho rero n'uko kuri ubu Bwana MWIZERWA ari muri koma muri gereza ku buryo aho umuryango we ubimenyeye kuri uyu wa 26.02.2013 wagiye kumureba ubuyobozi bwa gereza bukamwimana kubera uburyo amerewe nabi. Nyuma y'aho umuryango utashoboye kumubona, nibwo amakuru yatugezeho atubwira ko arembye cyane kuburyo yatangiye kunyara amaraso.
Ishyaka ry'Imberakuri rikaba rihangayikishijwe n'ubu bugome bw'irenga kamere bukomeje kuryibasira, ari nako butera akamo uwari we wese ubishoboye kugirango adufashe gutabariza Bwana Mwizerwa kugirango arenganurwe ashobore no kuvuzwa.
Tuboneyeho kandi kwamagana iyi ngeso mbi y'ubutegetsi yo kohereza izi ntasi ibeshya ko zifunzwe nyamara ahubwo yazihaye ubutumwa butandukanye burimo cyane cyane guhitana imfungwa Leta idashaka.
 
Bikorewe i Kigali kuwa 27/02/2013
Alexis BAKUNZIBAKE
Visi Perezida wa mbere.

Sunday 24 February 2013

PAUL KAGAME, INDI MANDA URASHAKA IYI KI?


PAUL KAGAME, INDI MANDA URASHAKA IYI KI? Niba...
Theogene Rudasingwa 12:20am Feb 24
PAUL KAGAME, INDI MANDA URASHAKA IYI KI?

Niba ari ukwica, ibigwi byawe byogeye hose. Mu Rwanda, I Congo, Kenya, Tanzania, Uganda, mu Burayi na America, amarira n'imiborogo biracyari byose. Uracyakeneye kwica abandi banyarwanda?

Ni ba ari ugufunga warafunze bigera cyera. Ese wumva uzanyurwa buri munyarwanda agiye mu buroko?

Ese abo uhejeje mu buhunzi ntibahagije. Uzanyurwa ari uko buri munyarwanda ahunze hanyuma wowe n'umuryango wawe u Rwanda mukaruhindura irimbi ikuzimu, maze imusozi rukaba urwuri rw'inka zanyu?

Ese ko abanyarwanda bagukuyeho amaboko, kuko wabarembeje ubica kandi ubatoteza buri munsi, indi manda uzayiremera abandi banyarwanda bakubera abagaragu?

Ese ko nta ncuti ukigira mu karere, Afurika, no mu mahanga, iyo manda izakuremera izindi ncuti izo wari ufite zarakuvuyeho kubera imico mibi yawe?

Ese Kagame ko wishimishije bihagije usigaje iki utarabona: Indege? Amago atagira umubare? Amafaranga, amadolari, ama euro? Imodoka zigezweho? Imyambaro? Ubutunzi usahura buri munsi? Ko mbona ugira urubavu ruto nk'urwanjye, ese uzahazwa n'ibingana iki? Ibyo manda wibye zananiwe, indi cyangwa izindi zizabishobora?

Waravuze, uratukana wifashe ku gahanga nk'umutindi, ese amagambo n'ibitutsi ntibyagushizemo cyangwa indi manda izatuma ucura ibishya?

Kagame: ihane ugarukire Imana nikubabarira abanyarwanda bazakubabarira. Reka kugondoza Imana. Yaguhaye byinshi ubipfusha ubusa; ariko na n'ubu irakurembuza kandi ikubwira ngo reka abana bayo bave mu buretwa.

Bitari ibyo abanyarwanda bazagutesha iyi manda. Nuhanyanyaza ugakomeza kumarira abayanyarwanda kw'icumu n'umunigo, ukiha indi manda, niyo maherezo nayo bazayigutesha.


Fw: *DHR* Crise en RDC : signature dimanche de l'accord international de paix a Addis-Abeba



FDU , Tony Blair and RNC bavuga ko ibibazo bya Congo ari complexe  babisobanura nabi.

Ibibazo bya Congo ni complexe kuko ababyivangamo ari benshi: UK, Rwanda, USA, Uganda. None ibihugu 11 nabyo ngo birebwa n'ibibazo bya Congo.

Igihe kirageze cy'uko Congo bayiha amahoro igakemura ibibazo byayo uko ibyumva aho gufasha abarwanya Kabila bashakira umwanya u Rwanda na Uganda muri Congo. 

Kagame n'abandi bamwe mu ba  Perezida b'ibihugu bya Afrika biririrwa baririmba Afrika, ngo irashoboye, ngo  African Unity, ngo  resolution des conflits bazirekere abanyafurika. Ariko biragaragara ko Afrika nta bushobozi ifite hiyongeyeho n'imiryango myinshi ica Afrika mo uduce twinshi. Bityo bikagora gukemura ibibazo Afrika yose ifite.

Niba koko abo ba Kagame barwanira Afrika Unity, ku byerekeye u Rwanda na RDC, mbona ahubwo u Rwanda kubera ko ari agahugu gato, nirwo rwari rukwiye kwiyomeka kuri RDC aho kurwanira ko Kivu aba ariyo yiyomeka ku R
wanda.


Izo za East African Community n'ibyo bakora mbona ari ugusenya Afrika yose  bakomeza intambara z'urudaca  bashakisha ibindi bihugu byayijyamo ku ngufu. Nta gihe u Rwanda rutakomeje guhatira RDC ko yajya muri East African Community.


Saturday 23 February 2013

Re: *DHR* FDU-INKINGI AND RWANDA NATIONAL CONGRESS (RNC) RESPOND TO TONY BLAIR AND HOWARD BUFFET


FDU na RNC bakoze gusubiza abo bagabo bombi. Ni ngombwa ko inyandiko nkizi zikomeza aho guharira urubuga Kagame n'abamushyigikiye mu Rwanda no hanze batera imbyino ya Kagame
 
Aho mwanditse ntemera ni aha:
 
"It is true that DRC's internal problems have a long history. It is true that problems of the Great Lakes region are complex, dangerous and inter-related."   Which history and How ? Hanyuma se  ibyo bibazo bya RDC hari igihe byigeze kubaho mu gihe cya Habyarimana
 
"DRC's population and geographical size may be seen by Blair and Buffet as a problem, but they are assets that are yet to be harnessed by Congolese people for their own benefits."
 
 Ibi nabyo sibyo kuko si abaturage ba Congo basubiranamo kubera ubwinshi bwabo ni uko igihugu kingana. None se mu Rwanda habaye genocide n'intambara  kubera ko ari runini  cyangwa ni ukubera ko ari ruto? Ubushize nanditse mvuga ko iyo u Rwanda ruba rinini nka RDC nta genocide iba yarabaye, nta mpunzi zajyaga kubaho, nta bibazo by'amoko tuba dufite. Ahubwo ibyo bibazo ubu birimo  gukongezwa na Kagame muri Congo.
 
 


From: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
To: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Sent: Saturday, 23 February 2013, 13:01
Subject: *DHR* FDU-INKINGI AND RWANDA NATIONAL CONGRESS (RNC) RESPOND TO TONY BLAIR AND HOWARD BUFFET

 

FDU-INKINGI AND RWANDA NATIONAL CONGRESS (RNC) RESPOND TO TONY BLAIR AND HOWARD BUFFET

FEBRUARY 23, 2013  
In the Foreign Policy issue of February 21, 2013, former British Prime Minister Tony Blair and American billionaire Howard Buffet pleaded with the international community to  "stand with Rwanda, and that now is no time to cut aid to Kigali". Blair and Buffet recognise the shocking consequences of DRC's Second Congo War, which has claimed more than 5.4 million lives, as "the most deadly conflict since World II". Since the eruption of the M23 insurgency, Blair and Buffet admit, 900,000 people have been displaced and serious human rights abuses have been committed.
Like the Government of Rwanda's denials and deception regarding the U.N. Security Council group of experts report onRwanda's involvement with the M23 rebellion, the thrust of Blair's repeated absurd and scandalous campaign is to question the integrity of the report, and condemn the international effort to hold President Paul Kagame accountable for his actions in DRC.
FDU-Inkingi and Rwanda National Congress (RNC) would like to state the following regarding the Blair-Buffet position:
It is either sheer ignorance or outright selective amnesia to remember the scourge of the Second Congo War, without mentioning the authors of the same war. For those who may not be familiar with the recent history of theGreat Lakesregion of centralAfrica, it was President Kagame ofRwanda, later supported by President Museveni ofUganda, who started the First Congo War as well as the Second Congo War. President Laurent Kabila responded toRwanda's andUganda's attack by requesting the help ofAngola,ZimbabweandNamibiaas the conflict escalated into a regional war. A stalemate followed and ultimatelyRwandaandUgandawithdrew, and have since maintained their presence through proxy forces. M23, like CNDP before it, isRwanda's creation.
The pretense that everyone is wrong aboutRwanda's involvement with M23 except President Kagame, Tony Blair and Howard Buffet is in itself a symptom of the corrupting power of money and unchallenged political influence. The United Nations Group of Experts' Report has been confirmed as credible and compelling by the whole international community, including U.S, British, French and many African governments. Human rights organizations like Amnesty International and Human Rights Watch have diligently shown the extent of human rights abuses thatRwandaand its proxies have committed in DRC.
Having dismissed the whole world, except the trio, as liars, Blair and Buffet re-iterated and echoedRwanda's often repeated defense that cutting or suspending aid is the "wrong approach". One would ask them, "what is the right approach" to a regime that without provocation abuses the sovereignty and territorial integrity of another state? More aid? There is no dispute that President Kagame's regime has been a recipient of tremendous amounts of resources from the West's bilateral and multilateral finance institutions. While there are some positive outcomes of this guilt-driven largesse from the international community, the unquestioning attitude towardsRwandahas fueled President Kagame's impunity inRwandaand war-making in DRC.
It is true that DRC's internal problems have a long history. It is true that problems of theGreat Lakesregion are complex, dangerous and inter-related. DRC's population and geographical size may be seen by Blair and Buffet as a problem, but they are assets that are yet to be harnessed by Congolese people for their own benefits. An ineffectual UN Peacekeeping operation in DRC is ridiculous, but it is no reason forRwandato always be the spoiler who acts with arrogance and impunity. FDLR may be the convenient culprit, but it is no longer the leading rationale for President Kagame's policies and actions in DRC. What is beyond any shade of doubt is that President Kagame's regime has become a major part of DRC's problems.Rwanda's presence in DRC, direct or through proxies, has nothing to do with protecting Tutsi there or inRwanda. The main reasons are domestic and financial. A dictatorial, brutal, and minority regime inRwandais simultaneously belligerent and exploitative with neighbors. To perpetually weaken and compound DRC's   problems is President Kagame's unstated, yet unequivocal, goal.
Asking the DRC,RwandaandUgandato find solutions for problems thatRwanda(and to a lesser extent,Uganda) causes to DRC is an absurd proposition that is designed to preserve the status quo. If Blair and Buffet were not blindly or intentionally pro-Kagame, they would have highlighted and supported the current initiative to deploy troops from the SADC region (spearheaded bySouth Africa,TanzaniaandAngola). Only such African force, logistically and financially supported by the international community, stands the chance of getting DRC to reclaim its sovereignty and territorial integrity.
Tony Blair's quest to sell President Kagame to an increasingly skeptical and questioning public opinion is seen by many as suspect on grounds of greed and racial considerations. Has this former British Prime Minister turned into a hired disciple who must sell a soiled and spoiled product to anyone who cares to listen?  Is Tony Blair a closet racist who does not care for the plight of millions of Rwandese and Congolese who have perished due to President Kagame's policies and actions inRwandaand DRC simply because the victims are Africans and black?
If he is not greedy and/or racist, Tony Blair should assist Rwandans and the Congolese by joining  Africans and the rest of the international community in putting pressure on President Kagame to release all political prisoners, open political space to allow political parties to establish themselves and function, allow independent media and civil society to function, stop human rights abuses, stop his DRC adventures and account for his policies and actions related to M23 and the UN Mapping report, and promote dialogue between President Kagame and Rwanda's opposition, unarmed or armed ( including FDLR).
We call upon Tony Blair and Howard Buffet to make a choice: stand with the Rwandans, Congolese people and the international community or with President Kagame's minority military clique as it accelerates to its own demise. The former path requires that they become students willing to learn the true context and consequences of the status quo which they are promoting.  Being a rich dictator's friend and promoter may be tempting, but it is temporary and dangerous, as history has repeatedly demonstrated; all the reason why Blair and Buffet should listen to their conscience.
 
Dr.Nkiko Nsengimana
Co-ordinator
FDU-Inkingi
Lausanne
Switzerland
Dr. Theogene Rudasingwa
Co-ordinator
Rwanda National Congress (RNC)
Washington,D.C.
USA
__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___


RWANDA: INGABO ZIVUYE MU BUTUMWA BW' AMAHORO MURI SUDANI ZIRARIRA AYO KWARIKA


INGABO ZIVUYE MU BUTUMWA BW' AMAHORO MURI SUDANI ZIRARIRA AYO KWARIKA.

Nyuma yaho zitahukiye zamenyeshejwe ko umushahara wazo zizahembwa ari 20% gusa kandi nawo bakawuhabwa mubyiciro bitatu, nkuko twabisobanuriwe numwe murizo ngabo zivuye mu butumwa, ngo impamvu nyamukuru yo gukata imishahara yabo ngo harakekwa ko  izi ngabo zivuye mubutumwa bw'amahoro muri Darifuru zishaka gucika zigahunga igihugu. Mukababaro kenshi ati 80% barayatwambuye muburyo bubabaje ariko asigaye bakayaduhereye rimwe maze tugakemura utubazo twugarije imiryango yacu kuko turakenye cyane.
RDF SoldiersYongeyeho ati ubu bujura bwari bumenyerewe naba bagabo cyane mwitangwa ry'amasoko yogutwara ibikoresho bijya Darifuru cyagwa Juba yose ahabwa abantu babo nta piganwa rikozwe ubwo bucuruzi burangwa mo ubujura bukabije buba mubiganza byaba bagabo,Gen  Kabarebe na Gen Kayonga cyangwa Gen Nziza nibo bagena abahabwa ayo masoko bikavugwa ko babuha bamwe muri ba maneko babo kubagezaho amakuru kenshi ayo makuru yuzuye ibinyoma bya Munyangire.
Andi masoko atangwa na Gen Kayonga  urugero nayahawe uwitwa Niyongabo Damasenti muburiganya n'ubujura basangiye murubwo bucuruzi.Gen Nziza we rwose ubu akoresha bamwe mubakozi bo muri za minisiteri zimwe nazimwe gutegeka guha abantu amasoko nta piganwa rikozwe bikitwa ko ari impamvu bwite za Leta, nk'amasoko amwe ajya ahabwa uwitwa Nzizera Alegizandere na Ntazinda aba bakaba ari abacuruzi bafatanije ubujura na Gen Nziza nabagenzi be aba bacuruzi bakaba ari nabo bakoreshwa mu kuneka abandi bacuruzi no kugambanira bagenzi babo.
Uyu musirikare uvuye Sudan yakomeje kugaragaza akababaro ke agira ati twatanze ubuzima bwacu ngo twubake igihugu cyacu n'umushahara dukoreye mumvune nyinshi ntituwuhabwe ibibazo byubukene byugarije igihugu cyacu abantu babarirwa kuntoki bafite umutungo wose wagombye kugaburira abanyarwanda bose muri rusange, tukaba tubona arikibazo gikomeye kuko tumeze nka ABACAKARA turakora amanywa nijoro aho tujya gutabara abanyamahanga twagaruka tugasanga imiryango yacu yarishwe ninzara tukaba twibaza impamvu dukoreshwa nkabacakara bikatuyobera.
Ati Ubujura bukorwa muri Leta ya kgl ni bwishi cyane kandi buri mungeri zose, bukorwa na bamwe mubayobozi barimo ibyegera by'umukuru w'igihugu ndetse nabamwe mu nshuti ze ziri mu myanya y'ubutegetsi  cyangwa bari muyindi mirimo muri rusange bokorana mugusahura umutungo w'igihugu,ndagenda mbagezaho bumwe mu bujura bwagiye bukorwa kandi bukajyana n'amafaranga meshi atagira ingano. Tumubajije impamvu atatanze aya makuru cyera ubu akaba aribwo yemeye kuvuga kuri ibi byose yihereranye igihe kinini, yavuze ko amahirwe yokuvugana ni ibinyamakuru ari make cyane ati ntabwo byoroshye kuko iyo bakumenye barakwica ntabwo aruko twambuwe imishahara yacu nuko aribwo mbonye amahirwe yo kuvugana namwe nkuvuga ibyo nzi byose nikindi kumutima.ati kandi sijye gusa nabandi bazavuga nibabona amahirwe yokuvugana namwe.
Ati urundi rugero naguha ni ubujura bwakozwe na MusoniJames akiri muri minisiteri y'ubukungu abukoranye na Chantal Rosette Rugamba kukitwaga kwiga kumushinga wa parike yanyugwe hatanzwe isoko nta piganwa ribaye rihabwa ingirwa Kompanyi itabaho yo muri Kenya aha hagendeye akayabo kagera kuri 1$Million na 200 za amadorari ya Amerika icyo gihe Rwangobwa yari akiri umunyamabanga muri iyo minisiteri ubashije kuvugana nawe yakubwira byinshi ku igisubizo yahawe na Musoni James nandi mabwiriza yahawe avuye ibukuru.
Isoko ryo kubaka amashuri ya kist yambere yabanje ryahawe Mugisha fair Construction hamwe na Kayiranga Bertrand bakunze kwita Kiki iryo soko amafaranga yibwe agera kurimillion 4 $ z'amadorari y'Amerika ababigizemo uruhare hari abari abayobozi ba Kisit barimo Butare ndetse ni uwari umuyobozi wikigo gishinzwe gutanga amasoko icyo gihe ntibuka amazina ye icyo nibuka yarasimbuye uwitwa Shumbusho.
Gen Kabarebe na Gen Nziza na Jeanette kagame umufasha wa Perezida Paul Kagame bahesheje isoko uwitwa Mugisha gusana ikigo cya Gisirikare cya Gako giherereye Mubugesera icyo gihe amafaranga yari yaragenewe kugisana hiyongereyeho agera kuri Miriyari 2 za amafaranga yu rwanda kandi isoko naryo yaribonye nta Piganwa rikozwe,ayo mafaranga yagenewe umufasha wa President Paul Kagame anyujijwe mubiganza bya Nyumbayire ayo mafaranga akaba yaraguzwe mo amazu ya Madame Wa perezida Poro Kagame muri canada yandikwa kuri uyu  Nyumbayire ariko ubukode bushyikirizwa umufasha wa President wa Republika Polo Kagame.
Ubujura bundi bukorwa mu mayeri menshi cyane buhabwa ama Kmpanyi ya baringa atabaho ugasanga hatanzwe isoko rya akayabo kuri kompanyi runaka iryosoko rigatangwa ariko ntirizarangire cyangwa abantu kugiti cyabo babuze amafaranga akarigiswa nabantu bakaburirwa irengero nguko uko igihugu cyacu gisahurwa nabashinzwe kurengera Abanyarwanda ubukene bukaba butugejeje aharindimuka n'imiryango yacu.
Nkusi Fred

Rwanda: Abasirikare ba Special Forces barinubira uburyo bahembwa intica ntikize


Abasirikare ba Special Forces barinubira uburyo bahembwa intica ntikize kandi ari bo bakora akazi kenshi kurusha abarinda Kagame

février 22nd, 2013 by rwanda-in-liberation
by Jb Gasasira on Thursday, February 21, 2013 at 11:20pmlt-col-joseph-karegire-amarira-ni-yose-ku-basirikare-ashinzwe-kuyobora-kubera-guhembwa-intica-ntikize-mu-gihe-aribo-bashinzwe-kurinda-umujyi-wa-kigali.jpg
Amakuru Umuvugizi ukura mu nzego z'ubutasi za perezida Kagame yemeza ko abasirikare b'aba commando, babarizwa mu cyitwa «Special Brigade», iyi «Special Brigade» ikaba ari na yo ifite «battallion» irinda umujyi wa Kigali, ku bw'umwihariko bakaba binubira uburyo bahembwa intica ntikize, mu gihe abasirikare barinda perezida Kagame, ari bo «Presidential Protection Brigade», bagenerwa agahimbazamuskyi k'akayabo karenga ibihumbi magana abiri kuri buri musirikare buri kwezi.
Mu gihe aba basirikare b'abakomando bafite inshingano zo kurinda umujyi wa Kigali ku bw'umwihariko, ariko amarira yabo akaba ari yose, umwe muri bo wavuganye n'Umuvugizi yabidutangarije muri aya magambo :"Biratangaje kubona tudahembwa kimwe n'abasirikare bagenzi bacu bashinzwe kurinda perezida Kagame kandi tunganya amapeti ya gisirikare, tukaba tunafite inshingano zirusha iz'abo basirikare bashinzwe kurinda perezida Kagame, bakaba baturusha umushahara ugera ku bihumbi birenga magana abiri buri kwezi".
Ukudahembwa neza kw'aba bakomando bashinzwe kurinda umujyi wa Kigali ni byo byatumye hiyongera ubugizi bwa nabi mu mujyi wa Kigali, dore ko abo basirikare usanga bakoreshwa mu gihe batanafite uburyo bari bugere mu mujyi wa Kigali baturutse mu birindiro byabo byitaruye gato n'umujyi wa Kigali, ku buryo bamwe aho kurinda umutekano bahitamo kwigabiza iby'abaturage kugirango babone uko babaho mu buzima buhenze bwa buri munsi bwo mu  mujyi wa Kigali.
Undi mu basirikare babarizwa muri «Special Brigade», utarashatse ko dushyira ahagaragara amazina ye, yabidutangarije muri aya magambo: «Biratangaje kubona Lt Gen Kayonga, mu minsi ishize, yaradutwaye mu masomo yo gukunda igihugu kimwe na bagenzi be bashinzwe kutuyobora, ariko bakiyibagiza ko baba baduhaye inshingano zikomeye zo kurinda umujyi wa Kigali nta n'amafaranga batugeneye nibura yo kunywa no kurya ya buri munsi, dore ko turya ari uko tumaze kugera mu birindiro byacu, tukaba tugera n'aho tubwirirwa, mu gihe ari twe dufite inshingano zikomeye zo kurinda umujyi wa Kigali".
Aba bakomando bakaba baribajije impamvu y'ikinyuranyo gikabije ku mushahara wabo, n'impamvu bagenzi babo bashinzwe kurinda perezida Kagame ari bo bahembwa umushahara utubutse kurusha abandi kandi abahembwa make banabarusha gukora akazi kagoranye, ku buryo rushati wo mu basirikare barinda Kagame arusha umushahara major ubarizwa muri RDF, bakaba baribajije udashinzwe kurinda perezida Kagame uwo ari we cyangwa ubusugire bw'igihugu ku buryo habaho iri toneshwa n'ivangura rikabije mu bijyanye n'umushahara mu gisirikare cya RDF. 
Amakuru agera ku Umuvugizi akaba yemeza ko «battallion» ya «Special Forces» yayoborwaga na Col Nkangura ubu yasimbuwe n'iyaLt Col Kasiyusi nyuma y'aho Umuvugizi usohoreye amakuru afite  za gihamya zerekanaga ko izi ngabo za «Special Forces» ari zo zari muri Kongo ziyogoza abaturage b'icyo bihugu, zitwikiriye inyeshyamba za M23, byabaye ngombwa ko zivayo, umuyobozi wazo ari we Col Nkangura akaba yarahawe akaruhuko k'akazi, agasimburwa na Col Karegire.
Gasasira, Sweden.
Rwanda in Liberation Process
Ubwanditsi

Rudasingwa ati: "Ibyo Kagame avuga byo guhindura Itegeko Nshinga ni ukwandika ku mazi".

Rudasingwa ati:"Ibyo Kagame avuga byo guhindura Itegeko Nshinga ni ukwandika ku mazi".

Mu izina ry'Ihuriro Nyarwanda ntabwo abanyarwanda bazabyemera bigatuma ubutegetsi abuvaho nabi.

Kagame arashaka kwiyongeza mandat y'iki? Kwica abandi banyarwanda bari bagiye kumuruhuka! 

Abo yishe ntibabarika, abo yafunze ntawababara, abo ahiga bamuhunze ntibabarika, Umubare w'abamuhunga wiyongera buri munsi! 

Pahulo Kagame ni umunyarwanda w'umwicanyi Ruharwa, n'abamufashije gufata ubutegetsi arabica abagize Imana bakamutoroka! Ibi bintu Kagame n'agatsiko bashaka gukora n'ikintu kizagira ingaruka mbi cyane ku Rwanda n'abarutuye! 

Twese rero dukanguke maze igitugu tukirukanane na Nyiracyo. Abanyarwanda ntibamushaka, abaturanyi ntibamushaka, abamufashije ntibamushaka, kuki ashaka kwiyongeza indi mandat? 

Icyo atakoze ashaka gukora ni iki? Ni ukwica abasigaye? Twe abanyarwanda turabyanze kandi ntidushaka ko azagera muri iyo mandat y'indi kubera ibyo akorera abanyarwanda n'abaturanyi! 

Nimba atekereza kongera gushora abanyarwanda mu ntambara, Pahulo Kagame amenyeko abanyarwanda bazihagararaho iyo ntambara akayitsindwa kandi akayitsindwa nabi! 

Rudasingwa akomeje ikiganiro kuri Radiyo Itahuka yihanangiriza Tony Blair kubera ibyo yanditse mu kinyamakuru "Foreigner policy " aho yabaye Sagihobe agaya ibihugu byafatiye ibihano Kagame bimuhagarikira imfashanyo ngo kuko ibyo bahereyeho bidafite ishingiro. 

Ngo U Rwanda rwateye intambwe mu gutera imbere, ko ikibazo cya Kongo atari icyo gutwerera U Rwanda! 

Tony Blair yigize umunyarwanda utegekana na Kagame ku buryo amuvugira hamwe n'agatsiko ke uretseko arinako arimo!

Ibyo akora byose ni uguhahira inda ye! 

Icyakora ashobora no kuba afata abanyarwanda n'abanyafurika nk'ibicucu! 

Tony Blair nafashe abanyarwanda gushakisha uko babana kuko igihugu ni icyabo si icye! 

Nareke kubatera ibibazo! 

Nimba bimunaniye nabareke babyivurugutemo kandi bazabyikuramo!

Mukurikire umuhuzabikorwa w'Ihuriro Nyarwanda kuri radiyo yanyu Radiyo Itahuka mu kiganiro yatanze kuri uyu wagatanu tariki ya 22 gashyantare 2013. 
GUSHYIRAHO UBUYOBOZI BUKORERA NEZA ABATURAGE
www.blogtalkradio.com
A DEMOCRACY WITH RWANDAN CHARACTERISTICS- ADOPTION OF CONSOCIATIONALISM AS RWANDA'S FORM OF ORGANIZA...

Banyarwanda nimuhaguruke kuko igihe cyo gukuraho ubutegetsi bw’igitugu kiregereje

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.