Pages

Tuesday 8 April 2014

KWIBUKA20: Noneho Museveni ararutanze, ati "Dushobora kurimbura les Bantous kuko tubarusha ingufu !"


KWIBUKA 20. Noneho Museveni ararutanze, ati "Dushobora kurimbura les Bantous kuko tubarusha ingufu !"



Parution: Monday 7 April 2014, 16:15 
Par:Shema Jeremie 




Icyaranze umuhango wo kwibuka jenoside ku ncuro ya 20, ni amagambo y'urukozasoni  y'abagabo babiri aribo Perezida Kaguta Museveni na Paul Kagame!

 

1.Twatsinze "les bantous" kandi ubu noneho dushobora kubarimbura kuko turabarusha ingufu mu nzego zose!

 

Museveni niwe wabanje gufata ijambo yivugira uko abo yita "Bantous" bo mu karere kose k'ibiyaga bigari ari bantu babi, badakwiye kuba muri ako karere! Ariko yarushijeho kwivamo nk'inopfu ubwo yaturaga agashimira ingabo za FPR-Inkotanyi kuba zaratsinze kandi zikarimbura bidasubirwaho (defeat) Abahutu bo mu Rwanda ngo kandi zikaba zigomba gukora ibishoboka byose ngo ntibazongera gusubirana ubutegetsi bibaho . Yavuze ngo  "twatsinze ba bantous ...kandi noneho ubu turabarusha ingufu mu nzego zose: mu rwego rwa gisilikari, muri politiki, mu bukungu…." Muri make ibyabo byararangiye!

 

Iri jambo ryafashwe na benshi nka gashozantambara, ndetse hari abakomeje kwibaza impamvu ryavugiwe muri uyu muhango wibutsa akababaro kakiri kenshi mu mitima. Hari abaribonyemo ikimenyetso cy'uko Museveni ashaje akaba atakigira rutangira mu magabo: ubundi imigambi mibisha nk'iyi umuntu ayihisha mu mutima we , ntayivugire mu ruhame . Hari n'abibajije niba iri jambo ridashyize ahagaragara wa mugambi mubisha wakunze kuvugwa wo kurema "Empire Hima", dore ko Museveni yari amaze kurondora ibihugu iyo Empire igomba gushingamo ibirindiro habanje kwirukanwa les Bantous : Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzaniya, Uburundi , Kongo na Sudani y'amajyepfo !

 

Muri make, kuri Museveni Abanyarwanda bishwe guhere taliki ya 1/10/1990, Abahutu n'Abatutsi, ntacyo bamubwiye na gato, icy'ingenzi ni uko We na Kagame, n'Udutsiko twabo babibonyemo icyambu cyo kwifatira ubutegetsi, ubu bakaba bibereyeho mu mudabagiro, batitaye ku bapfakazi n'imfubyi bakomeje kuririra mu myotsi ! Mu by'ukuri iyi disikuru ya Museveni nta kindi yagezeho kitari ugushinyagurira Abanyarwanda barokotse no kubakina ku mubyimba .

 

Reka twibutse ko Museveni ari we wari Perezida w'igihugu cya Uganda ubwo ingabo ze zagabaga igitero ku Rwanda taliki ya 1/10/1990, iyo ntambara yiswe iy'Inkotanyi, akaba ariyo yabaye intandaro y'ubwicanyi ndengakamere bwasenye u Rwanda guhera icyo gihe, igikorwa cy'iterabwoba cy'ukuraswa kw'indege yari itwaye Perezida Habyarimana mu mugoroba w'iya 6/4/1994, Ugutsembwa kw'Abatutsi n'ukurimburwa k'Abahutu. Iyo ntambara niyoNYIRABAYAZANA, kubiceceka cyangwa kubica iruhande ni ukugoreka amateka nkana.

 

2. Paul Kagame we ati "Uko dukora ntibisanzwe"!

 

Ntibisanzwe koko! Nyuma yo gushimira Abanyarwanda n'abashyitsi bya nyirarureshwa, Perezida Paul Kagame  yahise ajya ku ngingo nyamukuru. Ikidasanzwe yari agambiriye ni ukwerekana ko "jenoside yakorewe Abatutsi bonyine yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n'Abamisiyoneri b'Abafaransa, Leta y'Ububiligi n'Inzego za Kiliziya Gatolika"! Ngo ni nabo bazanye amoko y'Abayarwanda: Abahutu, Abatutsi n'Abatwa. Gusa Kagame ntashobora no kubona ko aya mazina ubwayo atari  igifaransa! Icyo ashaka kuvuga mu yandi magambo ni uko FPR-Inkotanyi ya Kagame ni intagatifu cyane, nta ruhare na ruto rugomab kuyibarwaho mu marorerwa yakorewe mu Rwanda, nta muntu n'umwe ingabo za FPR zigeze zica, ahubwo zarokoye Abatutsi , zihagarika na Jenoside ! Kuri Kagame, byose byakozwe n'Abahutu bafatanyije n'Ababiligi, Abafaransa na Kiliziya Gatolika ! Imikorere nk'iyi ntisanzwe koko ariko itangiye gutera benshi iseseme. Ikinyoma nk'iki ninde uzakomeza kucyihanganira?

 

 

Mu ijambo rye, Paul Kagame yikomye by'umwihariko  "igihugu cyiyita igihangange" ngo gishaka guhindura amateka y'u Rwanda, ageza n'ubwo abivuga mu rurimi rw'igifaransa asanzwe yanga urunuka ngo "Les faits sont têtus"! Abo yashakaga kubwira ni Abafaransa dore ko yabihanagurijeho mu kinyamakuru cya Jeuneafrique cyasohotse kuri iki cyumweru taliki ya 5/4/2014, akaba abashinja ku mugaragaro ko bateguye bakanagira uruhare mu bikorwa bya jenoside . Icyo kinyoma cyateye Abategetsi b'Ubufaransa kwivumbura, bahagarika gahunda yo kohereza mu Rwanda Ministri wabo w'ubutabera mu muhango wo kwibuka ku ncuro ya 20.  N'ubwo Ubufaransa bwifuje guhagararirwa na Ambasaderi wabwo i Kigali, Kagame yatanze itegeko ko bamubuza kuhakandagiza ikirenge nka Personna non GratImikorere nk'iyi ikoza isoni igihugu cy'u Rwanda mu ruhando rw'amahanga kuko bihita bigaragaza ko kiyobowe n'Inyeshyamba zitazi umuco mwiza w'abantu "Civilisés".

 

Kagame ariko ntiyabuze no kugaragaza ubwoba budasanzwe atewe n'abo yise "AbaLeaders batoranyijwe n'abo bantu". Afite ubwoba budasanzwe bw'uko abazungu n'ibihugu bikomeye byo muri Afurika ngo byaba biri gutegura "Aba Leaders" bo kumusimbura. Nuko nka Herodi akaba ashishikajwe no kubamenya no kubafata ngo abajanjagure bwangu nk'uko yabyivugiye mu ntangiriro y'uyu mwaka w'2014. 

 

Abashishoza barasanga aya makimbirane Kagame yongeye kubyutse ku bwende hagati ye n'Ubufaransa noneho ashobora kumugiraho ingaruka za politiki zidasanzwe. Reka tubihange amaso.

 

3. Ugutotezwa  k'Umuhanzi Kizito Mihigo nk'ikimenyetso cy'uguhigikwa kw'Abatutsi bashyira mu gaciro.

 

 

Nyuma yo guhimba indirimbo yise Igisobanuro cy'Urupfu, igamije ubumwe n'ubwiyunge, aho agaragaza ko ivangura ubutegetsi bwa FPR bukorera abapfuye urupfu rutaritwa Jenoside ritakijyanye n'igihe, ko abapfushije bose bababara kimwe, ko n'abishwe n'urugomo rw'abihorera nabo bakwiye kwibukwa….Kizito Mihigo akimara gusohora iyo ndirimbo itagira uko isa yabaye nk'ukojeje agati mu ntozi maze  Abatutsi b'Abahezanguni nka Tom Ndahiro bahita bamugabaho ibitero, bamutukagura, bamushyiraho iterabwoba ridasanzwe, baramutongera bishyira kera , baramupfukamisha ngo nasabe imbabazi Abahezanguni, none birangiye atagaragaye mu muhango wo kwibuka ku ncuro ya 20, n'indirimbo yari yahimbiye uyu munsi bayibujije guhita. Muri make, umututsi warokotse utangiye guhumuka, akumva neza uruhare FPR Inkotanyi yagize mu marorerwa yagwiririye u Rwanda, agasobanukirwa neza ko ivangura rikorerwa Abahutu ntaho rizageza igihugu  uretse kugisubiza mu mwiryane, ahita ahabwa akato, iyo ataburiwe irengero cyangwa ngo anigishwe ikiziriko. Kizito Mihigo ararye ari menge, n'ubu wakumva ko yakoze impanuka cyangwa akazira indwara y'umutima!

 

Gusa ikibazo kiri mu mitwe ya benshi ni iki ngiki : Abatutsi bashyira mu gaciro bazakomeza kwemera kugirwa ingwate z'umwicanyi Paul Kagame kugeza ryari ? Biteguye se kuzasangira na we igihembo cy'ibyaha ndengakamere yakoze, ko igihe cyegereje cyo kubiryozwa? Nibahitemo KUREBA KURE…igihe ni iki.

 

4. Hirya y'ibigaragara

 

Ijambo rya Kaguta n'ijambo rya Kagame yerekanye ibintu 3 by'ingenzi:

 

(1) Ko ukurimburwa kw'Abanyarwanda (Abahutu n'Abatutsi) n'Abanyekongo ari gahunda yateguwe na baMUTIMAMUKE bari bagamije kwifatira ubutegetsi gusa, ubu bakaba bishimira ko babigezeho.

 

(2) "Stratégie" yabo yo kuramba ku butegetsi akaba ari ugushinja abandi ibyaha bo ubwabo bakoze, mbese nk'uko Adolphe Hitler ubwe yabigenzaga ! Kagame na Kaguta nibo bicanyi kabuhariwe, bazwi n'isi yose, bateguye bakanashyira mu bikorwa intambara zarimbuye kandi n'ubu zikirimbura Abanyarwanda n'Abanyekongo. Gushinja Abafaransa , Ababiligi na Kiliziya gatolika, ni uburyo bwo kurangaza abantu no kugerageza kubashyiraho iterabwoba kugira ngo badahagaruka bagatera hejuru "Abajenosideri nyakuri" bafite inyungu zigaragara muri ayo marorerwa aribo Kaguta Museveni na Paul Kagame.

 

(3)Icyo bombi bibagirwa,  Kagame yakivugiye uyu munsi : "Les faits sont têtus,… uguhita kw'igihe ntiguhindura amateka" !

 

Museveni arasa n'utabona ko iminsi imugeze kure imuguguna, kwihambira ku butegetsi bikaba bitazamubuza no gupfa naramuka agize amahirwe ntabukurweho ngo ajyanwe imbere y'inkiko, ibyo yakoze bizwi na bose bikamukoraho.

 

Paul Kagame aribwira ahari ko akiri muri Nyakanga 1994, aho isi yose yamufataga bajeyi: politiki ya"cira aha nikubite'' bari baramumenyereje ntishobora kurenza cyane imyaka 20 amaze ku butegetsi afunga, akubita, yambura rubanda, yica, atsemba abaturage bo mu Rwanda na Kongo ntawe umukoma mu nkokora! Ibihe byahindutse,"the wind of change is blowing " ,nategereze gato yirebere uko agiye kuryozwa amaraso yose yamennye: "les faits sont têtus", bien évidemment.

 

Biragaragara ko, uyu munsi, aba bagabo bombi batambutse mu kibuga bikunkumura nk'ikimasa kiriwe n'ikibugu, kugira ngo rubanda ikangarane igire ngo intare ziracyafite amakari nk'aya kera , byahe byo kajya!  Ahubwo nibyuvikane ko aba bagabo bombi bari mu mazi abira, kubera amarorerwa bakoze, isi yose ikaba itagishoboye kubihanganira, iminsi yabo ikaba ibarirwa ku ntoki ! Mu myaka mike cyane iri imbere aha, bazaba barabaye amateka.

 

Umwanzuro

 

Mu by'ukuri uyu muhango wo kwibuka wateshejwe agaciro n'amagambo ya Perezida Yoweli Kaguta Museveni kimwe n'ubushotoranyi bugamije kwiyoberanya bwa Paul Kagame. Abishwe bazira jenoside bashinyaguriwe, abarokotse nabo bakomerekejwe na biriya Bihangange bibishimira hejuru kuko byabatanzeho igitambo gitwikwa kugira ngo byifatire ubutegetsi mu nyungu zabyo bwite.

 

Niba Kagame yibwira ko gutuka no kwenderanya ku Bafaransa , Ababiligi na Kiliziya Gatolika biratera imbabazi Abanyamerika n'Abongereza bamuzi kurusha uko yiyizi bakareka gukomeza kumwitaza, bakongera bakamwicaza ku bibero nk'igitambambuga, ashobora kuba yibeshyaga noneho akaba agiye kumenya ko Abazungu ari bamwe, ko inyungu z'ibihugu byabo zirusha kure ubuzima bwa Kagame w'umwicanyi agaciro.

 

Niba Kagame yibwira ko guhimbukira ku Bafaransa, Kiliziya Gatolika n'Ababiligi byafasha kwibagiza Abanyarwanda n'amahanga uko ABICANYI BE bambutse umupaka bakavogera igihugu cy'Afurika y'Epfo bakica rubi Patrick Karegeya , bagahusha Kayumba Nyamwasa, agashotora Perezida Kikwete wa Tanzaniya avuga ko azamwubikira akamukocora, agateza intambara ndimburambaga mu burasirazuba bwa Kongo, none akaba ashaka guhindura itegekonshinga ry'u Rwanda ngo yongere yibe rubanda ubutegetsi mu matora y'2017 abone uko akomeza guteza akaduruvayo mu Karere…aribeshya cyane. Ahubwo wabona noneho akoze mu mwobo w'impiri yishukaga ngo arakina akazungu, nk'uko yabimenyereye ! Nakenyere akomeze…amazi ntakiri yayandi.

 

Shema Jeremie,

Umutaripfana w'Ishema i Kigali

 

Ngaho nawe iyumvire indirimbo ya Kizito Mihigo yatumye Abahezanguni b'Inkotanyi bacika ururondogoro :

 

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.