Pages

Tuesday 8 April 2014

Re : [RwandaLibre] Fw: *DHR* RUD-Urunana [1 pièce jointe]

 

Ko mutabivugaga 1990-1994. ?

Envoyé depuis Yahoo Mail pour Android



From: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>;
To: Rwandalibre Group <rwandalibre@yahoogroups.com>;
Subject: [RwandaLibre] Fw: *DHR* RUD-Urunana [1 pièce jointe]
Sent: Tue, Apr 8, 2014 7:31:22 AM

 



----- Forwarded Message -----
From: Jean-Marie Higiro <jmhigiro@hotmail.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Tuesday, 8 April 2014, 0:43
Subject: *DHR* RUD-Urunana [1 pièce jointe]

 
[Pièces jointes envoyées par Jean-Marie Higiro incluses ci-dessous]
Ubutumwa Umuyobozi wa RUD-Urunana Ageza ku Banyarwanda Bibuka ku Nshuro ya 20 Ubwicanyi Ndengakamere Bwabaye mu Rwanda
----------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
 
 
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
 
Twebwe abagize Urunana rw'Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana) twifatanyije n'Abanyarwanda bose kwibuka ubwicanyi ndengakamere bwabakorewe  mu mwaka w' 1994. Turunamira Abanyarwanda bose bapfuye mu mwaka w' 1994, mbere yaho ndetse na nyuma yaho kugeza magingo aya. Imana Ibakire mu bwami bwayo.
 
Muri ibi bihe tuzirikana izo nzirakarengane, twe abagize Urunana rw'Abaharanira Ubumwe na Demokarasi, turongera kwamagana intagondwa zose zagize uruhare mu bwicanyi bwabaye mu Rwanda kuva muri 1990, bukaza kuba indengakamere muri  1994 kugeza n'uyu munsi Abanyarwanda bakicwa bunyamanswa.  Twamagana twivuye inyuma intagondwa z'Abahutu zishe Abatutsi zibaziza ubwoko bwabo. Twamagana kandi intagondwa z'Abahutu zishe Abahutu zibaziza ko bafatanyije n'Abatutsi. Na none kandi, twamagana intagondwa z'Abatutsi zishe Abahutu zibaziza ubwoko bwabo. Twamagana  bikomeye intagondwa z'Abatutsi zishe Abatutsi zibaziza ko ngo babana n'Abanyarwanda bo mu yandi moko. Twamagana kandi abagira ubwoko intwaro yo gufata ubutegetsi cyangwa kubugundira..
 
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
 
Jenerali Perezida Pawulo Kagame n'umuryango wa FPR-Inkotanyi ayoboye bahisemo kwibuka Abatutsi gusa. Kubwe no ku bw'ishyaka rye,  Abahutu bose bakoze ubwicanyi ndetse ngo n'abatari mu gihugu bari kwica Abatutsi iyo bahaba. Ibi bikaba bivuga ko mu Rwanda rw'ubu hari Abamalayika ku ruhande rumwe n'Amashitani ku rundi ruhande. Aya matwara ya politiki Perezida Kagame na FPR-Inkotanyi bayoboza igihugu, atandukanye n'uko muri RUD-Urunana tubona kandi twumva amarorerwa yagwiriye u Rwanda n'uburyo bwo kuyahagarika burundu, no kubaka sosiyete nyarwanda nshya. Nkuko twakomeje kubigarukaho, muri RUD-Urunana twemera ko:
 
· FPR-Inkotanyi na Pawulo Kagame nibo ba Nyirabayazana b'ubwicanyi  bwabaye mu Rwanda kuva mu Kwakira 1990 ubwo bateraga u Rwanda baturutse muri Uganda kandi bashyigikiwe n'ingabo z'icyo gihugu;
 
· Intandaro y'ubwicanyi ndengakamere mu Rwanda, yabaye  ihanurwa ry'indege yari itwaye Perezida Juvenali Habyarimana na mugenzi we w'u Burundi Sipiriyani Ntaryamira mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994. Iki gikorwa cy'iterabwoba kikaba cyarateguwe kandi kigashyirwa mu bikorwa ku mabwiriza ya Jenerali Kagame ubwe nk'uko bikomeje gutangwaho ubuhamya n'abari mu myanya y'ubuyobozi bw'inzego z'iperereza n'iza gisirikare bo ku mpande zombi z'icyo gihe kandi babifitiye ibimenyetso simusiga;
 
 
· Ibyaha by'ubwicanyi dushinja Pawulo Kagame na FPR-Inkotanyi ayoboye, bikubiye mu bikorwa by'ubwicanyi byatangiranye n'intambara bagabye ku Rwanda m'Ukwakira 1990, ubwicanyi bwakorewe abaturage ba Byumba n'aba Ruhengeri, ibikorwa byo guhotora abanyapolitiki nka Emmanuel Gapyisi, Ministiri Felicien Gatabazi, Bourgmestre Rwambuka, Martin Bucyana n'abandi;
 
· Politiki ya RUD-Urunana ntabwo yemeranya n'iya FPR-Inkotanyi ko mu Rwanda hari Abamalayika n'Amashitani, bityo tukaba dukangurira Abanyarwanda n'amahanga kwima amatwi imvugo y'ikinyoma ko Abahutu bose ari abicanyi ku ruhande rumwe, n'aho Abatutsi bose bakaba abere ku rundi ruhande. Oya, twe siko tubibona kandi siko tubyemera. Twongere tubisubiremo, Abahutu bose ntabwo ari abicanyi kandi bose si abere. N'Abatutsi nabo bose si abere kandi bose si abicanyi. Bityo, twemera ko icyaha ari gatozi.
 
· Twemera kandi duhuranira ko uwakoze amarorerwa wese, aho ava akagera atakigirwa ikibaba; ahubwo agomba kugezwa imbere y'ubutabera nyakuri agacibwa urubanza hakurikijwe amategeko. Ufashwe n'icyaha cyangwa ibyaha agahanwa; umwere agasubizwa uburenganzira bwe yishyira akizana nkuko byemezwa n'amategeko.
 
· Ikibazo kiri mu Rwanda ni icya politiki, ni ukuvuga ni ikirebana n'imiyoborere. Iyi politiki y'amacakubiri iteranya amoko yazanywe n'abari ku butegetsi muri iki  igihe. Tukaba dusanga atari bo bashobora kukibonera umuti, mu gihe bakomeje gukaza umurego wo guteranya amoko atuye u Rwanda nkuko bigaragara muri gahunda bashize imbere zirimo izo bise Ndumunyarwanda. Turakangurira buri Munyarwanda kurwanya yivuye inyuma kandi nta marangamutima politiki ishingiye ku ivanguramoko kuko ishobora gusubiza u Rwanda mu marorerwa yarukomerekeje bikomeye;
 
Banyarwanda, Banyarwandakazi
 
Muri RUD-Urunana twateye intambwe dufatanya n'abandi mu gushaka umuti wa politiki ishingiye ku bworoherane n'ubwiyunge nyakuri. Ni muri urwo rwego twiyemeje gufatanya na "Rassemblement Populaire Rwandais" RPR-Inkeragutabara, igizwe ahanini n'Abatutsi kugira ngo duharanire amahoro, ubwumvikane na demokarasi mu Banyarwanda. Uku kwishyira hamwe kwashimangiwe no gukorera hamwe mu byo twise Congres National pour la Democratie, CND (National Congress for Democracy, NDC) muri 2008. Muri urwo rwego (cadre) dukoreramo politiki, ntabwo twemera ubutegetsi bw'agatsiko cyangwa akazu gashingiye ku bwoko, ntabwo twemera politiki yo gucamo ibice Abanyarwanda nk'uburyo bwo kugera ku butegetsi, ntabwo twemera ko abo mudahuje ibitekerezo bicwa cyangwa bacecekeshwa.
 
Politiki ya RUD-Urunana ishyize imbere kubaka u Rwanda buri wese yibonamo kandi afitemo uburenganzira bwo kwihitiramo ubuyobozi yifuza, kandi akagena kubwe ejo hazaza he n'abe ntawe umukomye imbere. Nkuko twagiye tubitangaza kandi tubigarukaho kenshi ubutegetsi bushingiye kuli "democratie consensuelle" nibwo twimirilije imbere. Ibi ariko ntabwo byagerwaho hatabanje kubaho ibiganiro ku bwicanyi bwabaye mu Rwanda bisa n'ibyabaye mu gihugu cy'Afurika Yepfo (Truth and Reconciliation Commission) ubwo abirabura bigobotoraga ingoma ya Bagashakabuhake (Apartheid). Kugira ngo tube twatera intabwe muri iki cyerekezo, birakwiye ko buri Munyarwanda yaba Umuhutu, Umututsi cyangwa Umutwa abohorwa maze akunamira abe bitaby'Imana, ni ngombwa ko politiki yo gusumbanya abishwe mu Rwanda ihagarikwa ku nyungu rusange z'igihugu n'abagituye.
 
 
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
 
Nimucyo twunamire Abanyarwanda bose bishwe kuva m'Ukwakira 1990 kugeza magingo aya. Duharanire ko ubwicanyi bwabaye butazongera kubaho kandi twigaranzure ubutegetsi bubiba amacakubiri mu Banyarwanda. Buri wese nabone ko ivangura rikorwa mu Rwanda muri iki gihe ritegura ubundi bwicanyi. Niduharanire gushyiraho ubutegetsi bunogeye Abanyarwanda bushingiye kuri demokarasi abanyarwanda bose bisangamo (democratie consensuelle).
 
 
Bikorewe i Washington, DC kuwa 6 Mata 2014
 
 
Dr. Jean-Marie Vianney Higiro
Umuyobozi w'Urunana rw'Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana)
 
 
Pièce(s) jointe(s) de Jean-Marie Higiro | Consulter les pièces jointes en ligne.\
1 sur 1 fichier(s)
Répondre en mode Web




__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (3)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.