Pages

Friday 4 April 2014

Re: [RwandaLibre] FW: [fondationbanyarwanda] Kizito Mihigo abaye nka Abdul Ruzibiza !!

 

Nyuma yo gusoma ibitekerezo byatanzwe n'abavandimwe Kota Venant na Madame Kamaliza nsanze ari ngombwa kugira icyo mvuga cyane cyane kubirebana naho kota ahamyako abanyarwanda ari abantu bananiranye kimwe nuko Kamaliza we yibaza kumiterere y'abatutsi bisubira kandi nyamara hari ibyo baba bamaze kwemeza bigaragaza ko n'ABAHUTU nabo bishwe.

Ngira ngo iyi nyandiko yanjye irabwira buri wese w'umunyarwanda wumvako akeneye ko habaho u Rwanda amoko atatu yibonamo ndetse n'abandi barutuyemo cg bashaka kurugendamo bakaba bashobora kwibonamo.
Ikiriho kandi kigaragarira buri wese nuko koko abanyarwanda ari abantu bateye ukundi.Ibyo bikaba bigaragarira cyane cyane mubageze munzego z'ubuyobozi nahamya neza ko aribo bakidobya kuko aba aribo bafata ibyemezo.

Ibyo rero byarabaye kuva mbega u Rwanda rwabaho byibura tugendeye kumateka twagiye dusoma kubashoboye kubyandika.Ibyambere by'ayo mateka byo ntacyo tubivugaho kandi ninangombwa kuko ntacyo dufite duheraho.

Bakidobya rero b'abayobozi bakomeje kuyogoza igihugu no kuyobya abagituye ntibihishira kandi nanemeza ko batazanikosora.Akaba ariyo mpamvu nsaba ko mwe n'abandi dukomeza kubona amakosa akomeza gukorwa tutagomba gusa kuyavuga ahubwo twagombye gushaka uburyo dukusanya izo mbaraga dukazishyira hamwe noneho aho kwamagana gusa abo bayobotse idini y'ikibi tukabavana mubyicaro tugashyiraho uburyo buboneye butuma buri wese agomba guhora yiyizeye kandi ahagarara kubyo yavuze cyane iyo abyemera.

Ntabwo rero ari abatutsi bivuguruza cg bisubiraho k'ubwicanyi bwakorewe abahutu, n'abahutu bisubiramo kenshi.Ikibibatera rero ntakindi ni ubwoba nokuba abandi bafata ahari ubwonko hasimburwa n'igifu.

Abantu nibave mubwoba bamenye guhitamo cyane cyane nkabari hanze y'igihugu naho abari i Rwanda bo sinabarenganya kuko baba munsi y'inyundo.Ngira ngo mwese muziko ari nyinshi kuburyo zanasagautse hakagira izigenerwa gukubitwa isazi kandi tuziko umuntu tugendeye kubugenge adashobora gukubita isazi n'inyundo ngo azayihamye .

Kandi abantu ntibakarwanire itariki yokwibuka cg uko abishwe bakwitwa kuko n'ubundi ntacyo byongerera kubapfuye abahumeka nibo bababyungukiramo.
Buri wese nagire itariki ye yokwibuka cyane ko aba azi icyo yibuka naho kwibuka ubihatiwe si ukwibuka ni ukwibirika.

Nyabune abantu nibashyiguke bave munguni barebeko ikiza kidasimbura ikibi.

J.D Ntaganzwa
Pays Bas.
Le Vendredi 4 avril 2014 16h06, kota venant <kotakori@hotmail.com> a écrit :
 
Bavandimwe, ibi byose bitesha umutwe umulilimbyi Kizito Mihigo ntakindi byerekana uretse guhamya ko tuli ba "semuhanuka-nyirarunyonga-kamegeli -ngunda". Ni nabyo byatumye tumarana, abantu babeshyabeshya, bahishahisha, badyalyana, aho gutobora ngo bavuge ibyo bemera koko kandi bisobanutse! 
None se abirwa balilimba ngo abanyarwanda baliyunze biyunze mu biki, igihe bamwe bakeka ko abapfu babo alibo bakwiye gushishirwa bonyine, ab'abandi bakaba ibinyama byo kulibwa n'ibisiga cyangwa se kujugunwa mu ngarani gusa?
Umenya nta munyarwanda uzaba umuhanga urenga amaco y'inda, ubwoba, inzangano gakondo, n'ibyontazi bya polotiki, maze ngo azakame (azagire amahoro) i Rwanda! Ubu se bwana Kizito niba yibutse abahungu babili ba Chairman wa RPF Kanyarengwe (Kagame n'inkotanyi zikesha byinshi),  umwe akaba yalishwe n'interahamwe, undi akicwa n'inkotanyi, yabuzwa n'iki kulilimba kuliya?  
Twayobewe  rwose igituma ubwoko bugize amahirwe bugafata ubutegetsi ababwibonamo bahita bihindura ibigirwamana, ukagira ngo bakozwe mu byuma cyangwa se mu mwuka wera biyibagiza ko bafite imibili nk'iyabandi bose kandi kimwe nabo bukira bacumuye kalindwi. Ngabo bamwe bavugaga ngo "uzi ico ndico" none nibo baragulisha imbyeyi ngo borore inkoko;  none abandi barasizora ngo "twahawe jenocide dufite uburenganzira bwo gutesha umutwe no kwica abandi"!  Puuu. 
Ba Bill Clinton, Blair, Warren etc. ngaho nibahatane da, twababwira iki! 
Aliko nibatitonda bashobora kuzatahana umuvumo nkuko byagendekeye abadage, ababiligi n'abafaransa nubwo alibo bavanye abanyarwanda mu nkanda, mu mhuzu n'udusibanzira babaha imishanana, imihanda n'ibibuga by'indege! 



To: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
From: adelekamaliza@yahoo.com
Date: Thu, 3 Apr 2014 10:05:40 -0700
Subject: [fondationbanyarwanda] Kizito Mihigo abaye nka Abdul Ruzibiza !!

 

Nk'uko byabaye igihe Abdul Ruzibiza yihakana igitabo yari amaze kwandika asobanura ubwicanyi bwakozwe n'inkotanyi n'uko zishe uwari perezida Habyarimana, na Kizito Mihigo asa nk'uwihakanye indirimbo ye "Igisobanuro cy'urupfu". N'ubwo atavuga ko ibyo aririmba ari ibinyoma nka Ruzibiza, aravuga ko iyo ndirimwo itazacurangwa ku munsi wo kwibuka (http://www.igihe.com/imyidagaduro/muzika/abahanzi/kizito-mihigo/amakuru/article/kizito-mihigo-yahimbye-indirimbo), ndetse no kuri murandasi ntabwo indirimbo igisangirwa. Kuyumva bisaba uruhusa rwe bwite kandi ntarwo atanga.

Ikibazo : Ni kuki iyo umututsi "acitswe" akavuga ukuri ku iyicwa ry'abahutu, ahita yisubiraho ? - Ni ubwoba ? - Ni igitsure cy'abandi atinya ? cyangwa atinya kuba igicibwa cyangwa kwicwa na bene wabo ? - Drôle d'ethnie !

Kizito Mihigo ngo ari gutegura indi ndirimbo azatura abanyarwanda kuri uwo munsi. Mbese uku kwigura bizatuma indirimbo yibagirana kandi murandasi yararangije kuyigira kimomo ? Ba bandi basiganira amaradiyo nababwira iki. Nibasiganire guyisakaza mu Rwanda ku mirongo (ondes) ishoboka yose.


A. Kamaliza
 


To: democracy_human_rights@yahoogroupes.fr
From: nzinink@yahoo.com
Date: Thu, 3 Apr 2014 08:19:32 -0400
Subject: [RwandaLibre] Re: *DHR* Re: Indirimbo Urupfu ya KIZITO Mihigo Kagame yayiciye mu Rwanda

 
Mukomere.
Ejo numvise kuri radio itahuka, umunyamakuru Jean Paul Turayishimye avuga ko afite gihamya ko Kizito wamwokeje igitutu ngo akure iyi ndirimbo kuri youtube. 
JP yavuze ko azaduha ikiganiro kirambuye kuri iyi nkuru kuwa Gatatu w'icyumweru gitaha, agatanga n'amazina y'abagize ako gatsiko k'abagizi ba nabi.

Bararushwa b'ubusa cyokora kabdi Imana ishimwe kubera ko iriya ndirimbo yageze kuzindi youtube accounts zitari iza Kizito ku buryo kuyihanagura ntacyo byatanze.
Ndahamya kandi ko iyi ndirimbo ishobora kuba iri ku zindi sites cg mu zindi format no kuri tapes, kubera ko ejo nayumvise kuri radio itahuka.

Nibyo Kizito yayihanaguye kuri youtube ye ndetse na link yo kuigihe.com ntigikora.

Mushobora cyokora kuyisanga kuri iyi youtube ya RNC:

KIZITO MIHIGO " IGISOBANURO CY'URUPFU "
http://youtu.be/oAaUN1KrRrI

Umusogongero ku ndirimbo nshya Kizito Mihigo yageneye kwibuka ku nshuro ya 20 ( izasohoka le 7 avril 2014)



Umuhanzi Kizito Mihigo arasobanura indirimbo ye yise"Urupfu"
https://groups.google.com/forum/m/#!topic/collectifcres/VglG7fc1LqU

On Apr 3, 2014, at 7:56, <agnesmurebwayire@yahoo.fr> wrote:

 

Rwanda : arakemanga  Kizito Mihigo n' «Igisobanuro cy'urupfu »
Umwe mu bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, yandikiye Rushyashya.net agira ati : Iyi ndirimbo ya Kizito Mihigo yise Igisobanuro cy'urupfu numvise irimo amagambo ari controversial. Aragira ati :
Ngo "...nta rupfu rwiza rubaho yaba jenoside cyangwa intambara, uwishwe n' abihorera, uwazize impanuka...abo bavandimwe aho bicaye baradusabira..."
Ngo "...jenoside yangize imfubyi ariko ntikanyibagize abandi bantu nabo bababaye bazize urugomo rutiswe jenoside, abo bavandimwe nabo ni abantu ndabasabira..."
Muri iyi minsi twitegura kwibuka dukwiye kwirinda ibintu nk'ibi bitera confusion. Jenoside ni icyaha ndengakamere utagereranya n'ikindi cyaha icyo aricyo cyose.
Kwihorera ni ibibi ariko hari aho byaba byarakozwe kenshi ku nterahamwe zari zimaze kwisasira imbaga...none ngo aho ziri ziradusabira ? Zizamusabire wenyine. Ngo abazize urugomo rutiswe jenoside arabasabira ! Aka ni akumiro mba mbaroga. Nimwiyumvire namwe jyewe nibwo nkiyumva nasanze ntabyihererana.
Kizito yaririmbye indirimbo nziza nka Twanze gutoberwa amateka ariko iyi yo yakoze hasi.
Twashakishije Umuhanzi Kizito Mihigo kuri telefone ye igendanwa ntiyacamo ubwo nitumubona tuzamubaza icyo yashatse kuvuga muri iyo ndirimbo Igisobanuro cy'urupfu.
 


__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.