Pages

Wednesday 9 April 2014

Rwanda: IJAMBO RYO KWIBUKA ITSEMBABWOKO

Rwanda: IJAMBO RYO KWIBUKA ITSEMBABWOKO

Mata 07, 2014
  
Kigali, ku wa 7 mata 2014
 
Banyarwandakazi, Banyarwanda,
 
Uyu munsi dutangiye icyunamo.  Mu izina ry'ishyaka FDU-INKINGI n'abayoboke bose, komite  nshingwabikorwa y'agateganyo irazirikana bikomeye kandi yifatanije by'umwihariko n'Abanyarwanda bose cyane cyane n'imiryango yose y'abiciwe ababo ndetse n'imiryango y'abacitse ku icumu, ikaba yarasizwe iheruheru n'itsembabwoko.
 
Iyi minsi y'icyunamo  ni igihe twese Abanyarwanda tugomba kuzirikana ayo mahano yagwiririye igihugu cyacu. Kwibuka ni umwanya  tuzirikana ko buri wese aho ari hose,  agomba gufata ingamba zo gukora ibishoboka byose kugira ngo muri iki gihugu hatazongera na rimwe gutemba imivu y'amaraso y'inzirakarengane.
 
Nyuma y'imyaka 20 imiryango y'abiciwe ababo yugarijwe n'ubukene bukabije, imfubyi n'abapfakazi baracyafite ikibazo  cyo kubona amacumbi, bamwe mubari barayubakiwe bafite ikibazo  cyuko agiye kubasenyukiraho imburagihe kubera ko yagiye yubakwa nabi. Ibibazo bigomba gukemurwa biracyari insobe. Inzego zicunga imfashanyo zigenerwa abacitse ku icumu ziracyavugwamo imicungire mibi aho amafaranga yakabafashije akomeje kunyerezwa…
 
Politiki iheza, ivangura bamwe mu bana b'u Rwanda ndetse igahohotera abatavuga rumwe na Leta ni kimwe mu byazanye amahano mu gihugu cyacu. Umunyarwanda aho ari hose akwiye kubizirikana no kubyamagana, aho byaturuka hose. Guha agaciro umunyarwanda ni ukubaha ubuzima bwe, umutungo we n'ibitekerezo bye kabone n'iyo byanyurana n'ibya Leta cyangwa iby'undi wese.
 
Nta munyarwanda ukwiye gutotezwa, gufungwa,gushimutwa azira ibitekerezo bya politiki.
Birababaje kubona nyuma y'imyaka 20 hakiboneka disikuru zivugwa n'abayobozi bakuru b'igihugu cyacu zihamagarira abo bafatanyije kuyobora n'abanyarwanda muri rusange ko abatavugarumwe na leta iriho ko ari abanzi b'igihugu  batagomba kugirirwa impuhwe ahubwo bagomba kurimburwa nta mpungenge!
 
Birababaje  kuba nyuma y'imyaka 20  twibuka genocide yakorewe abatutsi ,bigeze aho abanyarwanda  batangiye no gukurikiranwa kwicirwa mu buhungiro!Iki ni ikimenyetso simusiga ko uRwanda rukomeje kugira ubuyobozi bubi isaha n'isaha bwakongera koreka imbaga no gusubiza igihugu mu kaga!
 
Génocide ni icyaha gikomeye. Kuyitirira utarayikoze n'abamukomokaho ni ukuyipfobya ndetse bikaba bishobora guhembera urwango mu bantu,bikanaba inzitizi ikomeye yo kugera ku bumwe n'ubwiyunge  mu
 
Banyarwandakazi, Banyarwanda,
muri iki gihe cyo kwibuka, ni ngombwa ko tutemera kuba imbohe z'amateka, tukagira ubutwari n'urukundo no kureba kure, tugakura amasomo mu mahano yatubayeho, tukiyemeza gufatanyiriza hamwe twese tukubaka  urwatubyaye mu mahoro, mu bumwe no mu bwubahane kuko ariwo murage mwiza tugomba gusigira abana bacu bo Rwanda rw'ejo.
 
Twibuke, dutinyuka kuvuga no kureba ukuri mu maso kw'amateka yacu, twibuke twubaka; twibuke ibyabaye, ariko amaso tuyahange ejo hazaza.
 
Uwiteka aturinde kandi adukomeze twese,
 
FDU-INKINGI
Visi-Perezida w'agateganyo
Boniface TWAGIRIMANA

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.