----- Forwarded Message -----
From: "nzeyifreddy@yahoo.com" <nzeyifreddy@yahoo.com>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Thursday, 10 April 2014, 11:34
Subject: *DHR* Kamanzi ntiyumva uko hari abagize uruhare muri Jenoside bakirakaye kurusha abayikorewe
Minisitiri Kamanzi ntiyumva uko hari abagize uruhare muri Jenoside bakirakaye kurusha abayikorewe
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-kamanzi-ntiyumva-uko
Yanditswe kuya 10-04-2014 - Saa 10:59' na James Habimana
Mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba Minisiteri y'Umutungo Kamere(MINIRENA) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri Stanislas Kamanzi yavuze ko nta mwanya uhari wo guha ibihugu bimwe byagize uruhare mu gukora Jenoside mu Rwanda, ubu usanga bigifite uburakari kurusha abayikorewe.Ubwo yageneraga ubutumwa imiryango y'abishwe, Kamanzi yavuze ko iyi ari inshuro ya mbere bibutse abari abakozi bayo bishwe, kuko ngo bari bagikora urutonde rwabo kugira ngo imiryango yabo ikomeze gufashwa kwivana mu bwigunge, mu ijambo rye anikoma amahanga yagize uruhare muri Jenoside, nubwo atagize igihugu atunga urutoki.Kamanzi yavuze ko bimwe mu bihugu byagize uruhare mu iyicwa ry'Abatutsi barenga miliyoni, ariko ukaba usanga bidashaka kwicuza ahubwo bikirangwa no kugira uburakari kurusha abiciwe ababo.Kamanzi yagize ati "Hari ibihugu bimwe na bimwe byagize uruhare rukomeye muri Jenoside, ndetse bikaba byaranakomeje no kuduca intege mu gihe cyo kwiyubaka Jenoside irangiye, ariko kugeza ubu ukaba ugisanga aribyo bifite uburakari kuturusha, bimeze nka ya ngwe ikurira umwana ikakurusha uburakari, ibyo ntabwo Abanyarwanda bagomba kubyihanganira."Kamanzi avuga ko hagomba gukomeza kwigisha abo bose, bakerekwa ko bakwiye kwikosora, abakivuga habaye Jenoside ebyiri n'abandi, aha nabo ngo bakwiye kwamaganwaUwitwa Alfonse wahoze ari umukozi muri Minisiteri y'umutungo kamere guhera mu mwaka wa 1986, we yavuze ko abavuga ngo Jenoside yatewe n'uko indege ya Perezida Habyarimana yarashwe ibi ngo sibyo, kuko na mbere Abatutsi barishwe abandi baratotetezwa.Yakomeje avuga ko no muri iyi Minisiteri, abo bakoranaga bahoraga bababwira ko igihe runaka bazicwa kandi bakabibabwirira mu kazi.Avuga ko bababwirwaga ko bazazira ko bajya kubonana na Gen. Rwigema Fred, nyamara bose bari batarava mu Rwanda.Iyi Minisiteri yiyemeje ko igikorwa cyo kwibuka abari abakozi bayo kigomba gukomeza, n'imiryango y'abishwe igakomeza gufashwa kuva mu gahinda.Abibutswe ni abakozi icyenda ariko Minisiteri yavuze ko igikorwa cyo gushakisha abandi bayikoragamo baba barahitanywe na Jenoside kigikomeje. Abayobozi ba MINIRENA n'abamwe mu miryango y'abayikoragamo bazize Jenoside MINIRENA mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Répondre en mode Web
Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
Sponsors:
http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.