----- Forwarded Message -----
From: "nzeyifreddy@yahoo.com" <nzeyifreddy@yahoo.com>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Thursday, 10 April 2014, 11:31
Subject: *DHR* Kigali : Umuntu utaramenyekana yabonwe mu kinamba yapfuye
Kigali : Umuntu utaramenyekana yabonwe mu kinamba yapfuye
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-umuntu-utaramenyekana
Yanditswe kuya 10-04-2014 - Saa 11:21' na Thamimu Hakizimana
Umuntu utaramenyekana yabonetse mu kizenga cy'amazi yapfuye acuritsemo. Polisi yashoboye gukura umurambo we mu mazi, gusa amazina ye ntaramenyekana.Umunyamakuru wa IGIHE uri ahitwa ku Kinamba hegereye "Agakinjiro ka Gisozi" mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aho uwo murambo uri, aravuga ko abana batuye muri ako gace ari bo bahuruje abantu bakuru nyuma yo kubona amaguru y'umuntu ucuritse mu mazi yo munsi y'ikiraro.Abahageze basanze umuntu usa n'uwapfuye acuritse mu mazi. Igihimba ntikigaragara usibye amaguru ari mu kirere.Nyuma yo kumukuramo polisi yasanze ari umugabo uri mu kigero cy'imyaka 20 na 25, kandi hari bamwe mu baturage bari bashungereye bavuze ko bari basanzwe bamubona akora nk'umukarani mu gakinjiro ka Gisozi.Umunyamakuru wa IGIHE aravuga ko yabonye uwo muntu asa n'uwakubiswe ikintu gikomeye inyuma ku mutwe.Atarakurwamo yagaragaraga gusa amaguru yambaye ipantaro n'amasogisi y'umweru hejuru y'amazi.Umurambo w'uwo mugabo wajyanwe na polisi ku bitaro gusuzuma icyamwishe mu gihe n'irindi perereza rikomeje. Abantu benshi bicaye abandi bahagaze hejuru y'ikiraro bashungeye uko umurambo w'uwo muntu utazwi ukurwamoTuracyakurikirana iyi nkuru...
Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
Sponsors:
http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.