Pages

Friday 11 April 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Kigali: itangazamakuru rýurukozasoni

 



----- Forwarded Message -----
From: "agnesmurebwayire@yahoo.fr" <agnesmurebwayire@yahoo.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Friday, 11 April 2014, 17:56
Subject: *DHR* Kigali: itangazamakuru rýurukozasoni

 



Nimwisomere namwe


http://www.umuseke.rw/uzabakiriho-yarabeshye-kumufasha-byitonderwe/

Uzabakiriho Francois, umusore utuye mu murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, munsi y'umusozi wa Rebero. Umuseke wasanze yarabeshye ko yarokotse ndetse ibikomere afite atabitewe na Jenoside. Umuseke urasaba imbabazi buri wese wasomye inkuru yatambutse 08 Mata 2014 ivuga ku buzima bwe, by'umwihariko abari batangiye ibikorwa byo kumufasha ngo ave mu buzima arimo babihagarika cyangwa bakabikomeza ariko batagendeye ku kuba yararokotse Jenoside.

Yahuye ate n'Umuseke?

Umwe mu bantu bamufashaga kumwishyurira inzu, yabonanye n'umunyamakuru w'Umuseke mu kwezi kwa mbere 2014. Amutangariza iby'uwo mwana wacitse ku icumu afasha (ni ko yari yaramubeshye na we) utagira epfo na ruguru. Kandi ufite inkovu zikomeye yatewe na Jenoside.

Mu ntangiriro z'ukwezi kwa kabiri 2014 Uzabakiriho yasuwe n'umunyamakuru w'Umuseke bwa mbere. Nyuma yo kumva inkuru ye (uko ayivuga), twatangiye gushakisha ibye duhereye ku barokotse n'inzego z'abarokotse Jenoside i Rukumberi aho avuga ko avuka. Ababajijwe bose bakavuga ko batamuzi.

Kutamumenya bijya kugirana isano n'ubuzima yabwiraga umunyamakuru w'Umuseke kuko ngo atahabaye, ahubwo inshuro zose yajyagayo ashaka ibyangombwa yagarukaga i Kigali kwishakira amaramuko atabibonye kubera ko ngo nta bushobozi yabaga afite bwo kuguma aho i Rukumberi.

Ibi byatumye Umuseke ugwa mu ikosa ryo gutangaza inkuru ye nk'uko yayivuze nyuma yo kubura abamuzi neza. Ndetse no kujijisha ko avuka mu murenge wa Rukumberi,  Umudugudu wa Rugarama, Akagali ka Kinyonzo, mu gihe uyu mudugudu n'aka kagali biri ahubwo mu murenge wa Kazo. Hose ni mu karere ka Ngoma.

 

Umubyeyi n'abavandimwe be bariho

Nyuma yo kumenyekana biciye mu nkuru yatambutse,  Uzabakiriho yatangiye kugezwaho inkunga n'abantu batari bacye. Umuntu umwe yahamagaye ku Umuseke kuri uyu wa gatanu tariki 11 Mata, atubwira ko yamenye amakuru atandukanye kuri uyu musore, anadufasha kubasha kuvugana n'abamuzi neza n'iwabo.

Nzabonimana François, yabaye umuyobozi w'Akagali ka Kinyozo, ndetse yabaye na conseillé w'icyari Segiteri Kibimba. By'umwihariko ni umuturanyi w'umuryango wa Bizimana Thèogene na Tasiyana Nyirabituzi, ababyeyi ba Uzabakiriho Francois. Ise Bizimana Thèogene, umuturanyi wabo Nzabonimana yibuka ko yapfuye nyuma ya Jenoside yishwe n'uburwayi mu bitaro bya Kibungo.

Uzabakiriho Francois avuka mu mudugudu wa Rugarama, Akagali ka Kinyonzo, mu murenge wa Kazo, Akarere ka Ngoma. Si mu murenge wa Rukumbeli nk'uko abibeshya n'abandi bamugezeho.

 

Inkovu si iza Jenoside

Mu mwaka wa 2011, Nzabonimana Francois yabwiye Umuseke ko mubyara wa Uzabakiriho witwa Muhayemungu yibye ingurube maze Uzabakiriho aramuvuga, arafatwa arahanwa.

Nzabonimana ati "Nyuma uyu mubyara we yaje kumutega igico, aramutemagura amugira intere. Kuko umuryango we wari ukennye cyane, ubuyobozi bw'Umurenge nibwo bwanamujyanye kwa muganga i Kibungo, naho bamwohereza muri CHUK, niho mbiherukira."

Nzabonimana yemeje ko nyina wa Uzabakiriho ahari, abavandimwe be bahari, ndetse ngo umwe mu bavandimwe be yacitse ukuguru bisanzwe kubera indwara. Afite kandi ba se wabo na ba nyina wabo baba aho i Kazo.

Nzabonimana avuga ko aho mu cyaro bamenye ibya Uzabakiriho babyumvise kuri Radio mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Mata, usibye ko we (Nzabonimana) avuga ko yabibonye kuri Internet kuwa 10 Mata.

Nzabonimana ati "Aba hano barumiwe bumvise ko avuga ko yarokotse Jenoside mu gihe yaba we cyangwa umuryango we batigeze banahigwa muri Jenoside."

Akomeza agira ati "Nibyo koko ikibazo aragifite ariko ntiyari akwiye gukoresha imvugo y'uko yacitse ku icumu ngo afashwe. Hano iwabo tubona rimwe na rimwe ahaje akongera akagenda ntituzi aho aba i Kigali."

Nzabonimana yemeza ko umuryango wa Uzabakiriho i Kazo, uri mu miryango itishoboye ariko iri muri gahunda ya VUP, ukaba uri gufashwa kwiteza imbere.

Umunyamakuru w'Umuseke yagiye kumushaka ngo amubaze kuri ibi aramwihisha ndetse ntiyashatse kwitaba telephone ye igendanwa, aherutse guhabwa n'umwe mu bagiraneza bamufashije tariki 09 Mata.

Nzabonimana yabwiye Umuseke ko umubyeyi we nta telephone igendanwa afite, umuntu yamuvugishaho, ariko anibuka ko ngo atari ubwa mbere uyu musore abeshye ngo abone inkunga kuko hari ubwo yabeshye sosiyete ifasha abababaye ariko baza iwabo bagasanga ibyo yababwiye atari byo.

Barahinyuza Jean Damascene Umuyobozi w'Umudugudu wa Rugarama  aho umubyeyi n'abavandimwe ba Uzabakiriho baba, yemeza ko Uzabakiriho ari umwana w'aho muri uwo mudugudu, gusa ko hagiye gushira igihe kigera ku mwaka atarahagaruka.

 

UMUSEKE urasaba imbabazi

Ubuyobozi bw'igitangazamakuru UMUSEKE burasaba imbabazi abasomyi bawo bamenye iyi nkuru, ku kuba tutarabashije kugenzura ngo tumenye neza ibyo Uzabakiriho yavugaga ari byo ngo tunamenye aho avuka ha nyaho. By'umwihariko UMUSEKE urisegura ku batangiye ibikorwa byo gufasha Uzabakiriho NK'UWACITSE KU ICUMU.

Nubwo akeneye ubufasha ngo ave mu buzima arimo, anavuzwe neza akire, yabikorerwa nk'Umunyarwanda uwariwe wese hatagendewe ko yaba yararokotse Jenoside cyangwa inkovu afite ari iza Jenoside kuko atari byo.



__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.