Pages

Tuesday 15 April 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Kizito ararekuwe murebe inyenyerinews

 



----- Forwarded Message -----
From: Nsenga callixte <nsengabe@yahoo.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Tuesday, 15 April 2014, 17:21
Subject: Re: *DHR* Kizito ararekuwe murebe inyenyerinews

 
Imana ishimwe ko yumvise amasengesho y,abantu yazamukaga ava i mpande zose z,isi. Kagame arakoze kuba yumvise intabaza yacu. N,abandi nabo nibabarekure kuko ibyo bashinjwa ni ibifitirano.


De: rwemay@yahoo.fr
Envoyé: mardi 15 avril 2014 17:52
À: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Répondre à: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Objet: *DHR* Kizito ararekuwe murebe inyenyerinews

 
Envoyé depuis Yahoo Mail pour Android


From: Theobald Gakwaya <tgakwaya@yahoo.com>;
To: Forum DHR <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>; Veritsa Infos <veritasinfo@yahoo.fr>; Ikaze <ikazeiwacu1@gmail.com>;
Subject: *DHR* Kayirebwa Cecile VS Kizito Mihigo
Sent: Tue, Apr 15, 2014 3:43:08 PM

 
Kugereranya abahanzi Kayirebwa Cecile na Kizito Mihigo ni ukuvanga amasaka n'amasakaramentu
 
Nimureke kuvanga amasaka n'amasakaramentu, Kugereranya Umuhanzi Kizito Mihigo n'umuhanzikazi Kayirebwa ni ukuvanga ibitavangika. Uretse kubabona mu mafoto gusa aba bahanzi ntahandi mbazi ariko bose nkunda byahebuje injyana y'umuziki wabo. Ariko iyo usesenguye neza amagambo y'indirimbo zabo ubona bafite icyerekezo gitandukanya cyane nkuko Semahoro yabitangaje.Aba bahanzi bombi ntidukwiye kubarebera ku ndirimbo imwe gusa ahubwo byaba byiza kurebera hamwe uko bakoresheje ibihangano byabo mu kubaka abanyarwanda.Kayirebwa inganzo ye itagira uko isa yayeguriye FPR-Inkotanyi ubwo yagiraga ati "Turaje abahungu n'abasore,turaje turwubake kandi muramenyendi ntituje gusahura nyamara bahagera bagasahura ndetse bakanashahura akicecekera. Yarongeye ati tuje mwajyahe ko twaza twambaye mwajyahe? Uko byagenze bibara uwariraye abari mu rwanda baba abahutu cyangwa abatutsi baratikiye  abandi dukwira imishwaro bake basigaye kubera kubura amajyo ubu baracurwa bufuni na buhoro.Yarakomeje  ku Mulindi w'Inkotanyi ati" Gira Ubuntu" ubwo buntu buri mu byabyaye ubunyamaswa mu Rwanda guhera tariki ya 6 mata 1994 ntawe utabizi.Yageze naho avuga ati: "Ngizo impunndu naje mbazaniye." Izo mpundu ze ubu zabaye induru none acukije impumu agira ati nimukomereze aho muramenye ntimukabe imbwa!!! Muri ibi byose se harimo iyihe mpanuro?Iyo mpanuro yaba igenewe bande ?
Kizito Mihigo yaririmbye agahinda n'akababaro yatewe n'ibyabaye mu Rwanda bikamugiraho n'ingaruka mbi cyane nk'umuntu wese wahuye nabyo. Ariko yarabyakiriye abitura Imana ndetse ababarira n'ababimukoreye ahitamo no kwamamaza inzira y' urukundo rw'Imana rutanga imbabazi kuri bose. Mu ndirimbo ye  "Inuma nziza" aramamaza ingabire za Roho mutagatifu mu isakaramentu ryo gukomezwa mu Gisobanuro cy'urupfu aratanga inama iruta izindi yo kubaho mu mpagarike (droiture) no kwizera kuzabaho neza tuvuye hano ku isi muri make ararilimba ubukristu mu butatu butagatifu mu moko y'abanyarwanda.Araririmba amasakaramentu ashingiye k'ukwemera mu gihe Kayirebwa we aririmba ya mbuto y'amasaka ivukanwa ikarema ubusumbane mu bantu. Njyewe rero mbona mu myaka 20 ishize ntacyo Kayirebwa yakoze ngo nibura akebure abasore n'inkumi yatuzaniye abahanure. Ahubwo yarabogagije biratinda none ararushye acukije impumu naruhukeashoje ikivi cye.
Naho Kizito Mihigo na Mushayidi Deo tubasabire ku Mana nyirubuzima Kamasa kamara amashyo atarabirenza.
 
Rwaka kuwa 15 Mata 1994
 



__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.