Pages

Sunday 13 April 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Ngo Kiliziya Gatolika igomba gusaba imbabazi

 



----- Forwarded Message -----
From: Nsenga callixte <nsengabe@yahoo.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Sunday, 13 April 2014, 17:53
Subject: Re: *DHR* Ngo Kiliziya Gatolika igomba gusaba imbabazi

 
Yagorwa Yagorwa Yagorwa Kiliziya Gatolika.
Aliko koko, abantu mushyire mu gaciro! Kiliziya Gatolika yahekuwe n,interahamwe zayiciye abapadiri n,abakristu henshi mu ma kiliziya, kiliziya Gatolika ihekurwa n,inkotanyi ubwo zicaga le Staff i Gakurazo, iba ibuze abahutu n,abatutsi bayo.
Iyo Kiliziya isaba imbabazi izasaba nde? None se yarihekuye? Ku ruhe ruhande se? Jye mbona muli ibi bintu byabaye mu Rwanda shitani yarahafatiye benshi, ndetse iy,ubu yo ikaba iteye ubwoba kuko ihuma amaso kugeza ubwo yibagiza abantu kubona ibiboneka. Ibuka se irasaba Kiliziya ngo isabe imbabazi nde? Kiliziya Gatolika hali facture babonye yaguliyeho amasasu, imihoro, impiri, amabuye, akandoyi?
Haba se hali IBARUWA ( une lettre pastorale) yanditswe  ihamagalira abantu kwicana ngo bayerekane? 
Kiliziya se bayishinja iki? Nigeze kubaza benshi, ndetse uwa nyuma ni Tito Kayijamahe. Ko mu Manza zaba iza gacaca, zaba iza Arusha, ko ntaho nigeze numva bavuga baliya bakuru ba Kiliziya Gatolika  bishwe, bazize iki? Niba nta kigeze kigararagazwa bashinjwa, cg bagombye gukulikiranwaho, bakaba alibo bali  bakuliye Kiliziya, Kiliziya bashinja ubwicanyi yaba ali Kiliziya ihagarariwe na nde kugeza ubu. Twibutse ko bamaze kwica baliya i Gakurazo, abasenyeri bari basigaye kandi babanye na FPR muli bo hali Mgr Gahamanyi J Baptiste ( Imana imuhe iruhuko ridashira kuko yari intwari), hari Mgr Rubwejanga i Kibungo, na Mgr Thaddee i Cyangugu ubu uri i Kigali comme Archevêque, na Mgr Misago Augustin (RIP) Ko nta rubanza rwabaye ngo iyo Kiliziya bayirege itsindwe, emwe na Mgr Misago wafunzwe yakulikiranywe ku giti cye kandi yaratsinze. Bihindutse gute ngo Kiliziya nisabe imbabazi?  Kuki Kiliziya itashyizwe mu rubanza ngo bariya basenyeri  baburane.
Ubwo abasilikare ba FPR bicaga abihayimana i Gakurazo, Leta hari ijambo yafashe ngo iyisabe imbabazi.?  Donc byerekanye ko FPR yihimuraga.
Kuki Ibuka iri mu kwaha kwa Leta ishaka kurwana urwananiye Leta kandi Leta iyirusha imbaraga? Leta se yarasunnye, ihitamo AMAYERI yo kohereza umunyantege nke Ibuka. Nyamara Ibuka niyo ubwayo irimo yitesha agaciro. Kuki ibuka ishinyagulira Kiliziya Gatolika iyitoneka ngo niyo yikoze mu nda. Ese iyo Kiliziya Gatolika yashatse kwikora mu nda ikiyicira abana bamwe ikareka abandi ni Kiliziya yahe? Ibuka ivugira abatutsi bishwe. Ibuka yibuka ikavugira abatutsi bishwe ahandi ntivugire abatutsi bicanwe na bagenzi babo b,abahutu bari kumwe nabo i Gakurazo, ntivugire umwana w,umututsi umumarayika Sheja, aho iyo ibuka si balinga! Iyo ibuka ni nk,ikirahure kilimo amazi acagase. Kuko sinemeza ko bene wabo wa baliya bihayimana biciwe i Gakurazo bayibamo, sinemeza ko nyina wa Sheja, na bene wabo basigaye bayibamo kuko ababo bishwe badahabwa agaciro Urugero nka Sheja.
Abagize iyo ibuka y,igice bazongere bisuzume barebe abo bahagarariye niba ari bose mu ijanisha. Ibuka iheruka kuba ibuka igitangira ubu ishobora kuba ari iyo kwizina,bitabujije ko hari abatutsi bumva kwibuka ababo bishwe ali ibyo guhabwa agaciro, ndetse hakibukwa n,abazize urugomo no kwihimura ibyo Kizito yaririmbye.
Ahubwo abo batutsi beza barapfukiranwe nka za mbuto zo mw ivanijili zaguye mu mulima zigakura aliko amahwa yari mu mulima akazipfukirana. 
Ibuka yakegamye igaha umwanya abatutsi beza, bakagira ijambo, bakibuka neza ababo ku mugaragaro nta pression, n,induru.
Abatutsi beza barabyerekana, bakanabivuga, na Kizito ababamo, kandi nta na hato apfobya jenoside y,abatutsi kuko arayivuga, akayemeza mu byo avuga byose.
Kizito n,ubwo yikomwe n,umukuru w,igihugu, mu cyayenge ni pression yashyizwe ho, aliko Kizito ntiyafunzwe kuko nta cyaha gifatika afite. Nyamara Kizito ajya gukora kimwe n,ibyo umukuru w,igihugu yakoze, kuko Président Kagame yafashe Rucagu, Rwarakabije, Bazivamo n,abandi, none ubu barakorana. Bitandukaniye hé?
Ibuka rero irimo irinjiza amashitani mu Rwanda kandi ayaje ku mugaragaro kuva le 1/10/1990 , muli 1994 akaba yari amaze kuba menshi kuko ay,interahamwe zazanye byarivanze mwabonye icyo byatubyariye. Aya Ibuka rero yo aje nabi kuko aje asenya Kiliziya kandi Kiliziya ibereyeho gutsinda buhenu amashitani. Amashitani ashaka kuzanwa na Ibuka abanyarwanda bazayakizwa n,iki rero.

Harahagazwe. None ibyo dusigaye tubona ku ma TV y,abazungu alimo atwereka igihugu cyiza cy,u Rwanda aliko hakaba hibazwa niba bizatinda ibuye rigeretse kurinda cg niba bitazabyara n,indi jenoside aho ntibyaba aba bazungu b abivuga baramaze kubica iryera? Ni ah,amasengesho.
De: rwemay@yahoo.fr
Envoyé: dimanche 13 avril 2014 16:52
À: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Répondre à: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Objet: Re : *DHR* Ngo Kiliziya Gatolika igomba gusaba imbabazi

 
Ntabwo kiliziya gatolika izasaba imbabazi kuko nta cyaha yakoze. Ahubwo abo bayisaba gusaba imbabazi nibo bayihekuye i Gakurazo n ahandi. Kiliziya niyo ikwiye gusabwa imbabazi na FPR nabandi bayihekuye.
Envoyé depuis Yahoo Mail pour Android


From: Jean eudes Kazamarande <jkazamarande@yahoo.com>;
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>;
Subject: *DHR* Ngo Kiliziya Gatolika igomba gusaba imbabazi
Sent: Sun, Apr 13, 2014 11:57:38 AM

 

Nkuko byasohotse mu igihe.com, Ibuka ngo iracyatangazwa no kuba Kiliziya Gatulika itarasaba imbabazi. Gusa nakomeje kwibaza uburyo izo mbabazi zizaba ziteye. Ese izasabira imbabazi abakristu bayo bishe abandi bakicwa? Izahera he igeze he? Cyangwa izasaba imbabazi ko urukundo yigishije rutacengeye abayoboke bayo! 


Kiliziya Gatulika iracyahanzwe amaso gusaba imbabazi ku ruhare ikekwaho muri Jenoside


Yanditswe kuya 13-04-2014 - Saa 09:08' na James Habimana

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuryango uharanira inyungu z'abacitse ku icumu, Ibuka, uravuga ko Kiliziya Gatorika yagize uruhare ruziguye mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, kugeza ubu hakaba hategerejwe igihe yazasabira imbabazi ku ruhare rwayo.
Mu cyumweru dusoje, mu muhango wo kwibuka abakozi bazize Jenoside bakoreraga Minisiteri y'Umutungo Kamere, Visi Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga, yavuze ko kugeza ubu igihugu cy'u Bufaransa na Kiliziya Gatulika, aribyo bitegerejwe gusaba imbabazi, ku ruhare bishinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaga miliyoni bakicwa.
Nkuranga avuga ko amatorero cyane cyane Kiliziya Gaturika bafite inshingano zo gusubiza amaso inyuma bakareba amateka yabaranze muri Jenoside, kandi ngo amatorero agomba kumenya ko ari ikintu gikomeza, ntavuge ngo byakozwe na bariya byararangiye.
Yagize ati "Ubu rwose Kiliziya Gatulika yagombye kwicara ikareba uruhare rwayo, ikicara hasi kuko hari ingero nyinshi z'ibyaha bakoze, gusa igitangaza ni uko ubavuga bakavuga ngo wabibasiye, bagomba kumenya ko umuntu asiga icyimwirukankana ariko ntasiga ikikwirukamo."
Abihayimana ba Kiliziya Gaturika mu Rwanda barezwe kuba baragize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bamwe bahamijwe icyo cyaha n'inkiko, harimo n'Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), rwahamije icyaha Seromba Athanase wari Padiri muri Paruwasi ya Nyange mu gihe Jenoside . We yakoze hasi arindimurira Kiliziya hejuru y'abakirisitu bari bamuhungiyeho.
Kiliziya Gaturika mu bihe bitandukanye yakomeje kuvuga ko abagize uruhare muri Jenoside, babikoze ku giti cyabo, ntibabikoze mu izina rya Kiliziya.
Visi Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.