Pages

Wednesday 23 April 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* NJYE IBYA KIZITO MIHIGO NDABONA ARI AMAYOBERA (Abdallah Akishuli)

 



----- Forwarded Message -----
From: Innocent TWAGIRAMU <Innocent_twagiramungu@yahoo.fr>
To: - DHR <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>; - Rwanda-l <rwanda-l@yahoogroups.com>
Sent: Wednesday, 23 April 2014, 9:43
Subject: *DHR* NJYE IBYA KIZITO MIHIGO NDABONA ARI AMAYOBERA (Abdallah Akishuli)

 

Baca umugani mu Kinyarwanda ngoinyamaswa idakenga yishwe n'umututiziNdisegura kubantu bagiye gusoma iyi nyandiko ngo aha badakeka ko ndi umushinyaguzi cyangwa se ntagira umutima ugirira impuhwe abari mumazi abira. Ibyo ngiye kuvuga ntibisobanura y'uko ntababajwe n'akaga umunyarwanda mugenzi wanjye uwo ariwe wese dusangiye igihugu yaba arimo cyane cyane ko njye na KIZITO MIHIGO by'umwihariko duhuriye ku mateka hakurikijwe ibyatubayeho byo kuba njye nawe twaracitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi.
Abdallah Akishuri
Abdallah Akishuri
Tumaze iminsi dukurikirana ibyabaye cyangwa se ibiri kuba ku muhanzi KIZITO MIHIGO bijyanye no kumuhamya ibyaha by'ubugambanyi ngo yaba ahuriyemo na RNC ndetse na FDLR. Maze kumva ibiganiro binyuranye yagiye agirana n'abanyamakuru ndetse n'abahagarariye inzego z'umutekano kugeza ubwo bishyirwa kumbuga ngo abantu bose babyumve (fungura iyi link wumve ikiganiro)https://soundcloud.com/manzism/kizito-mihigo-full-interview-and-confession bitumye nibaza ibi bikurikira:
Ese ko hari izindi mfungwa za politiki zimaze igihe ndetse zikaba zaraciye imbere y'inkiko; kuki zo zitahawe umwanya wo gukora ibiganiro nk'ibyo mu ruhame ndetse ngo bicishwe no kumbuga zitandukanye nk'uko biri gukorwa kuri KIZITO MIHIGO?
Si nibwira ko KIZITO MIHIGO yagira ubuhamya buremereye kuruta ubwatangwa na Lt Joel MUTABAZI na bagenzinzi be. Nyamara urubanza rwabo rwabereye mumuhezo. Iyo yisobanura wumva arushaho kworohereza abamurega cyangwa se abamushinja kuburyo nta cyaha na kimwe atemera ibyo bigatuma nibaza impamvu yaba ategereje abamwunganira (Avocat) mugihe ibyaha byose bimuhama abyihamije ubwe kandi akaba yabisabiye n'imbabazi.
Nkurikije ibyo avuga nsanga yarorohereje ubutabera nako FPR kubyaha aregwa kuburyo ntakwizera ko niba ibyo ibyaha aregwa yarabikoze koko; bitoroshye kugirango ubutabera bwa FPR bumubabarire. Buramutse bumubabariye kandi mwitege akazabikurikira (ndavuga agatendo). Ntiriwe ndondogora rero dore uko mbona ibyo nise amayobera ya KIZITO MIHIGO
  • KIZITO MIHIGO ashobora kuba ari gukoreshwa na leta ya FPR- Inkotanyi atabizi cyangwa se ari amabura kindi kuko ayiri mu maboko ,ibyo ikaba ibikora wenda ihereye kukantu gato yamubonyeho katayishimishije cyane cyane iriya ndirimbo"Igisobanuro cy'Urupfu" ntashidikanya ko ubutumwa buyikubiyemo bwabakorogoshoye kuko muri iriya ndirimbo umuhanzi KIZITO MIHIGO asubiza agaciro abakimwe n'igihugu cyabo kandi ibitekerezo biyikubiyemo bikaba byakongerera imbaraga ibikubiye muriraporo ya MAPPING FPR itifuza ko ibyayo byajya ahagaragara kuko abayishinze n'abayiyoboye bashirira ku ngoyi y'ubutabera.
  • Ndahamya ntashidikanya ko KIZITO MIHIGO ntaho ahuriye na RNC ndetse na FDLR cyangwa se n'iyo migambi ivugwa ko yaba itegurirwa muri Tanzaniya. Ibyo kubizana mu rubanza rwa KIZITO MIHIGO ni uko leta y'u Rwanda ahubwo ariyo ishaka guteza intambara mugihugu cy'abaturanyi cya Tanzaniya nk'uko imenyereye kuziteza mu karere yitwaje ibibazo bya Politiki bishingiye k'uko idashaka gushyikirana n'abatuvuga rumwe nayo cyane cyane abagize umutwe wa FDLR n'andi mashyaka ya opozisiyo.
  • Kuba FPR ishaka gukomeza kwereka abanyarwanda cyane cyane abatutsi ko kwica Col KAREGEYA Byari bifite ishingiro kuko yari umwanzi w'igihugu bityo umujinya abatutsi bafitiye iriya leta ukagabanuka kuko ariyo irenganywa (ariyo Victime) noneho ibyo ikora byose ikabikora yirengera.
  • Kuba ishaka gutera ubwoba abanyarwanda bari mu gihugu imbere bifuza impinduramatwara yerekana ko izi gukora iperereza ko imenya n'ibibera mu nyenga cyangwa munda y'ingoma. Nyuma yo gukora iryo kinamico nkeka ko ariryo ryaba rikorwa si igitanganza ko mwakumva ngo KIZITO MIHIGO yababariwe cyangwa se yahawe igihano cyoroheje (cya nyirarureshwa) ugereranije n'ibyahawe Mme INGABIRE VITOIRE, DEO MUSHAYIDI,NIYITEGEKA, na NTAGANDA nyamara nkurikije ibyo maze kumva ibyaha aregwa binganya uburemere n'ibyo abo bose baregwa kuko yemera ibyo aregwa kandi akabisabira imbabazi.
Niba amakenga yanjye ntashingiro afite ibiri gukorerwa umuvandimwe KIZITO MIHIGO ni uguteza ubwega kugirango ejo nakatirwa igihano nk'icyakatiwe Mugenzi we uvuka I Rukumberi abatutsi benewabo batazamurira bavuga ko yizize bityo bagakomeza kubeshywa ko bari ku ibere nyamara bakomeje gukorwa mu nda barebera. Nyuma yo kugaragaza amakenga yanjye ku biri kuba kuri KIZITO MIHIGO ndasaga niba ibyo nibwira bifite ishingiro gahunda leta ya FPR yaba imufiteho ari ndende cyane. Dore zimwe muzo nkeka ko ashobora gukoreshwamo aramutse adacumbikiwe burundu muri gereza.
  • Icyambere kuba ashobora gutangira gusohora ibihangano bigaragaza ko FPR ari igihangange kandi ko inzego zayo z'iperereza zitaryama
  • Kwerekana ko abahutu biciwe ababo na FPR ntagaciro amarira yabo akwiye guhabwa
  • Guca intege urubyiruko cyane cyane ururi imbere mugihugu kugirango rutitabira impinduramatwara,
Uretse ibyo hari n'ikindi gishoboka kandi cyagirira akamaro FPR kiramutse gikozwe. Hashobora kuba ikinamico ko KIZITO atorokeshejwe agahunga igihugu maze yagera hanze abanyapolitiki bari hanze cyane cyane abiganje mu bwoko bw'abahutu bakamwakira nka DALAI LAMA maze nawe si ukubacengera maze Jack Nziza akabona amakuru y'imvaho.
ICYITONDERWA: Ibi ntangaje kuri KIZITO MIHIGO ni isesengura rishingiye ku makenga cyangwa se (Hypothèse) si ubuhamya nahagazeho. Aya makenga ndayeterwa na experience mfite mu mikorere y'inzego z'iperereza kuko amayeri nk'aya ntiyaba ari aya mbere akozwe n'ubutegetsi bugeze aharindimuka bugamije kwirengera. Kimwe n'inshuti,umuryango ndetse n'abakunzi ba KIZITO MIHIGO mbabajwe n'ibyamubayeho byaba ari ukuri byaba ari ikinamico rya FPR kandi akarengane kose gakwiye kurwanywa aho kava kakagera ndetse n'uwo kagirirwaho wese.
Bikorewe i Paris mu Bufaransa,  
Kuwa 22 Mata 2014
AKISHULI ABDALLAH
Tel: 0033 758 17 30 72
Facebook& Skype: Abdallah.akishuli
E-mail: Abdallah.akishuli@yahoo.com
 
 

arrow1 commentaire

Laisser un commentaire


Envoyé de mon iPhone
Innocent TWAGIRAMUNGU

Répondre en mode Web




__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.